Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 27/05/2016 IKI CYEMEZO, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UJURIRA:
- MUJYAMBERE Olivier, akaba n’umunyamigabane muri Execution et Surveillance des Constructions (ESCO), LTD, ifite icyicaro mu Xxxxxx xx NYARUGENGE, Umurenge wa Nyarugenge, Umujyi wa KIGALI, yunganirwa na Me BANDORA Xxxxxx.
UREGWA MU BUJURIRE:
- BIGWIZIMANA Xxxxxxx, umunyamigabane muri Execution et Surveillance des Constructions (ESCO), LTD, ifite icyicaro mu Xxxxxx xx NYARUGENGE, Umurenge wa Nyarugenge, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me Xxxxxxxx XXXXXXX.
IKIBURANWA:
- Gukuza amazina yanjye kuri konti ya ESCO, LTD nta bubasha afite ndetse tutabyemeranyijeho nk’umunyamuryango;
- Gusahura amafaranga ya sosiyete dusangiye ndetse ayiyitirira binyuranyije n’amategeko;
- Kumutegeka kugarura umutungo wa sosiyete amaze gukoresha ungana n’amafaranga 39,070,760 tukagabana kuko ubu yayamazeho;
- Kumutegeka kwishyura igihembo cya avoka kingana n’amafaranga 5,000,000;
- Kumutegeka kwishyura indishyi mbonezamusaruro za 18% mu gihe cy’umwaka amaze akoresha amafaranga yanjye angana na 45% y’imigabane muri ESCO, LTD;
- Gutegeka gusesa sosiyete kuko imaze guhombeshwa n’uregwa.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 0530/15/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuwa 06/11/2015.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxx BIGWIZIMANA Xxxxxxx mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuba BIGWIZIMANA Xxxxxxx yamuvanye mu banyamigabane ba sosiyete bari bafatanyije, mu buryo bunyuranyije n’uko bumvikanye, anasesagura umutungo wayo,
bityo arusaba kumutegeka gusubiza umutungo yasesaguye no kumuha indishyi zitandukanye.
[2] BIGWIZIMANA Xxxxxxx xxxxxxxx inzitizi y’uko MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxxx inyungu n’ububasha bwo kurega nyuma y’uko amariye kugurisha imigabane ye; Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, rwemeje kutakira ikirego cya MUJYAMBERE Olivier ku mpamvu z’uko adafite inyungu n’ububasha bwo kurega nk’umunyamigabane kandi atakiriwe.
[3] MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx iyo mikiririze, ayijuririra uru Rukiko, ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rwafashe icyemezo cy’uko adafite inyungu n’ububasha byo kurega, ariko ntirugaragaze ikimukuraho iyo nyungu n’ububasha; rukaba rwafashe icyemezo cy’inama ya sosiyete uko kitari; rukirengagiza ibiteganwa mu Itegeko rigenga amasezerano. BIGWIZIMANA Xxxxxxx, mu kwiregura kwe, xxxxxx xxxxxx uru Rukiko kutakira ubujurire bwa MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxx xxxxxxxxx mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Ku iyakirwa ry’ubujurire bwa MUJYAMBERE Xxxxxxx.
[4] BIGWIZIMANA Xxxxxxx asobanura iyi nzitizi azamuye, avuga ko imyanzuro ya MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxxxxx ibiteganwa n’ingingo ya
351 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuko itatanzwe mu buryo bw’inyandiko ihamagara, ahubwo itangwa mu buryo bw’umwanzuro. BIGWIZIMANA Xxxxxxx anongeraho avuga ko ikirego xxxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx Xxxxxxx, kitareba BIGWIZIMANA Xxxxxxx xx xxxx xxx, kuko ibivugwa byose xxx xxxxxxxxx mu izina rya sosiyete ESCO, LTD, bityo ikaba ariyo yagombaga kuregwa, xxx kumurega we.
[5] Urukiko, rushingiye kuba ingingo ya 351 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya mu gika cyayo cya mbere, ko “Urega, umwunganira, umuhagarariye cyangwa undi muntu yabihereye ububasha ashyikiriza urukiko ikirego gitangiza urubanza rw’ubucuruzi cyanditse mu buryo bw’urwandiko ruhamagara. Urwandiko ruhamagara rugomba: 1°kwerekana, bikozwe mu buryo bw’imyanzuro ibyemezo byifuzwa; 2° kwerekana amazina y’ababuranyi batumye ikirego gitangwa cyangwa abafitanye isano nacyo; 3° gusobanura mu ncamake imiterere y’ikirego mu buryo bwanditse mu bika bigufi kandi bifite nimero byerekana ingingo uburana ashingiraho ikirego cye;(…)”;
[6] Runashingiye kuba isesengura y’imyanzuro ya MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxxxxx ibisabwa byose n’iyi ngingo y’Itegeko (kuri 1º, 2º na 3º), nubwo iyo myanzuro itanditseho ko ari urwandiko ruhamagara, xxxxx xxxxx xxxxxxxxxxx ko yanamenyeshejwe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, yakirwa n’umwunganizi we, Me XXXXXXX Xxxxxxxx; rusanga nta nenge iyi myanzuro ifite, ku byerekeranye n’ibisabwa n’Itegeko.
[7] Rusanga na none, ku birebana n’uwarezwe, uretse ibindi byasuzumwa mu mizi y’urubanza; kuva ku rwego rwa mbere, xx xxxx mu bujurire, MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxx na BIGWIZIMANA Xxxxxxx ibirebana n’ibyasezeranwe, nubwo byari byemejwe mu nama ya sosiyete, ariko byarebaga uruhande rugurisha imigabane n’uruhande rugura imigabane. Kuba izi mpande zombi ari zo ziri kuburana muri uru rubanza, ntaho rubona hashingirwaho hemezwa ko uregwa atari we ugomba kuregwa, nk’uko binateganwa mu ngingo ya 224 y’Itegeko nº 07/2009 ryo kuwa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, igena mu gika cyayo cya mbere, ko “Umunyamigabane w’isosiyete cyangwa uwahoze ariwe ashobora gutanga ikirego, arega sosiyete, abagize Inama y’Ubutegetsi cyangwa umwe mu bayigize cyangwa umukozi mukuru kubera kutubahiriza inshingano zabo zo kurengera inyungu z’abanyamigabane.” Keretse iyo uregwa yari gusaba ko hagobokeshwa sosiyete cyangwa abandi banyamigabane, ariko sibyo yasabye.
B) Kuba Urukiko rubanza rutagaragaje igikuraho inyungu n’ububasha bya XXXXXXXXXX Xxxxxxx.
[8] MUJYAMBERE Xxxxxxx asobanura iyi mpamvu ye ya mbere y’ubujurire, avuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, mu kwemeza ko adafite inyungu n’ububasha bwo kurega BIGWIZIMANA Xxxxxxx, rutagaragaje ikibimukuraho. MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxx urwo Rukiko rwafashe ibintu uko bitari, bituma rukora nabi isesengura, xxx rwavuze ko “ku birebana no gusuzuma niba urega nyuma yo kugurisha imigabane ye afite inyungu…”, kandi rwarasobanuriwe ko nta bugure bwari bwakabaye, kuko Inyandiko-Mvugo y’inama yo kuwa 07/01/2014 idashobora gufatwa nk’amasezerano y’ubugure (contract of sale/contrat de vente), ikaba na none igaragaramo ibyizwemo, byari ukwiga ku bintu, hanemezwa ibigomba kubanza gukorwa kugira ngo hazabe ayo masezerano y’ubugure.
[9] BIGWIZIMANA Xxxxxxx yiregura avuga ko ku rwego rwa mbere MUJYAMBERE Olivier yamureze gukuza izina rye kuri konti ya sosiyete ESCO, LTD nta bubasha abifitiye kandi batabyumvikanyeho, gusahura amafaranga ya sosiyete basangiye akayiyitirira, anasaba ko ategekwa kugarura umutungo wa sosiyete amaze gukoresha; MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxx yatanze ikcyo kirego yirengagije ko yari yaramugurishije imigabane yey yose kuwa 07/01/2014 nk’uko byashyizwe mu Xxxxxxxx-Xxxxx y’inama y’abanyamigabane yateranye uwo munsi.
[10] BIGWIZIMANA Xxxxxxx avuga ko ibi bisobanura ko kuva kuri iyo tariki ya 07/01/2014, MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxx akiri umunyamigabane muri sosiyete ESCO, LTD, ko nta n’uburenganzira cyangwa inshingano z’abanya migabane yari agifitemo; bityo ko nta nyungu cyangwa ububasha bwo kumuregera ibyo yise ngo amafaranga yabikuje kuri konti ya ESCO, LTD batabyumvikanyeho, cyangwa ngo yaravanywe ku basinya kuri iyo konti.
[11] BIGWIZIMANA Xxxxxxx akomeza gusobanura ko mu nama y’abanya migabane ya ESCO, LTD yo kuwa 07/01/2014, hari ku murongo w’ibyigwa “kugurisha imigabane k’umwe mu bagize ESCO, LTD”, icyemezo cyafashwe kuri iyo ngingo kikaba, “MUJYAMBERE Olivier yemeye kugurisha imiganae yose ingana na 1350 ifite agaciro ka Rwf 1,350,000 na BIGWIZIMANA Xxxxxxx.” Hakaba ahriho Urukiko rubanza rwashingiye, runashingiye ku ngingo ya 264 CCLIII, rwemeza ko MUJYAMBERE Olivier yagurishije imigabane ye. Hakaba xxxxx xxxx iyo nama, hizwemo “Kwishyura umwenda ESCO, LTD ibereyemo MUJYAMBERE Xxxxxxx no kugabanya inyungu imirimo irangiye n’uko bizakorwa”, ibi, bikaba byari ingaruka z’uko MUJYAMBERE yari avuye muri ESCO, LTD.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[12] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya MUJYAMBERE Xxxxxxx no ku myiregurire ya BIGWIZIMANA Xxxxxxx, xxxxxxxxxx kubyo MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxx muri uru rubanza, ku rwego rw’ibanze nk’uko bigaragara haruguru, ku kiregerwa; rushingiye na none ku bikubiye mu Nyandiko-Mvugo y’Inama ya sosiyete ESCO, LTD, yo kuwa 07 Mutarama 2014;
[13] Rusanga iyi nyandiko-mvugo igaragaza mu byizwemo, ko ingingo ya mbere yari “kugurisha imigabane kumwe mu bagize ESCO, LTD”; ibi bikaba byaremejwe mu nama. Ikindi cyizweho, cyari “ukwishyura umwenda ESCO, LTD ibereyemo MUJYAMBERE Olivier” nabyo bikaba byaremejwe. Mu ngingo ya gatatu, y’ibyizwe muri iyo nama, hemejwe kugabana inyungu y’imilimo sosiyete yakoze, hanavugwa ko hazagabanwa inyungu cyangwa igihombo “…y’imilimo yakozwe mbere y’uko MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxx imigabane ye…”
[14] Rusanga rero, nk’uko ingingo yanashingiweho ku rwego rwa mbere, iya 264 hamwe n’iya 263 z’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano ziteganya ko (263) “Igurisha ni amasezerano atuma umwe yiyemeza gutanga ikintu naho undi akishyura igiciro cyemeranijwe. Ashobora gukorwa mu nyandiko-mvaho cyangwa se mu nyandiko bwite.” Xxxxx xx (264), “Igurisha riba ryuzuye hagati y'abagiranye amasezerano kandi umugurisha akegurira burundu umuguzi icyagurishijwe mu gihe bumvikanye ku kintu no ku giciro cyacyo n'ubwo
ikigurishwa kitari cyatangwa n’ikiguzi cyacyo kikaba kitari cyishyurwa.” Hamwe n’ibi rumaze kubone haruguru, bigaragaza neza ko ubushake bw’aba baburanyi bugaragara muri iyi nyandiko-mvugo, aruko imigabane ya MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxx iyi nama yo kuwa 07/01/2014; bityo ibyo yeregeye atari akibifitiye inyungu n’ububasha kuko atari akiri umunyamigabane muri ESCO, LTD.
C) Kuba Urukiko rubanza rwafashe icyemezo cy’inama ya sosiyete uko kitari.
[15] MUJYAMBERE Xxxxxxx asobanura iyi mpamvu ye y’ubujurire, avuga ko Urukiko rubanza rwafashe ibyakozwe mu nama uko bitari, xxxx xxxx iyo nama xxxx xxxxxxxx x’xxxxxxx byinshi, xxxxxx xx xxxxxxxxxxxx ubushake bwo kugurisha imigabane hamwe n’ibyagombaga kubanza gukorwa (declaration of intent with conditions). MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxx xxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxx gukora atabanje kwuzuza ibyumvikanweho byasabwe mbere y’uko habaho igurishwa ry’imigabane, aribyo kubanza gukora “evaluation” ya sosiyete igaraza umutungo wayo n’amadeni ifitiye abandi; bityo rero ko Urukiko rubanza ntaho rwashingiye rwemeza ko habayeho ubugure, kandi nta bwishyu bwabayeho.
[16] BIGWIZIMANA Xxxxxxx yiregura kuri iyi mpamvu ya kabiri y’ubujurire bwa MUJYAMBERE Olivier, avuga ko iyi mpamvu yirengagiza ibiteganwa mu ngingo ya 264 CCLIII, kuko ubugure bwarabayeho, ko icyari gisigaye cyari ukwishyura xxxx, xxxxx icyakerereje kumwishyura n’uko nawe aterekanye ko yigeze gutanga imigabane ye muri sosiyete, xxxxx xxxxxxxxxxxx ko aza kuyishyurwa. Ikindi BIGWIZIMANA Xxxxxxx xxxxxxx n’uko ibyagombaga gukorwa nka “audit”, “evaluation of profit and loss”, bitari condition “sine qua non” y’ubugure, kuko bigaragara neza ko ubugure bwarabaye, kandi nta “condition” y’ubwo bugure yateganijwe, ko ibyateganijwe ni kugira ngo impande zombi ziganaye inyungo cyangwa igihombo bya sosiyete.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[17] Rushingiye ku bisobanuro bitangwa n’ababuranyi bombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire, runashingiye ku isesengura rwakoze ku mpamvu ya mbere y’ubujurire, rusanga Urukiko rubanza rutasobanukiwe nabi ibikubiye mu nyandiko-mvugo y’inama ya sosiyete ESCO, LTD yo kuwa 07/01/2014 nk’uko byasobanuwe haruguru; ko ubushake bw’abanyamigabane, amategeko agenga amasezerano y’ubugure, bisobanura neza ko habayeho ubugure bw’imigabane ya MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxx XXXX, LTD. Rusanga rero, ntacyo Urukiko rubanza rwirengagije mu mategeko y’amasezerano.
D) Ku bujurire bwa BIGWIZIMANA Xxxxxxx xxxxxxxxx kubwa MUJYAMBERE Xxxxxxx.
[18] BIGWIZIMANA Xxxxxxx nawe yatanze ubujurire bwe bwuririye kubwa MUJYAMBERE Olivier , asaba uru Rukiko gutegeka MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxx Rwf 1,500,000 y’igihembo cya Avoka cyo ku rwego rwa mbere, Rwf 1,000,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire n’indishyi z’akababaro za Rwf 3,000,000 z’uko agenda amusebya ngo yasahuye sosiyete, agakomeza kumukurura mu manza nta mpamvu, amutesha n’igihe, anasaba Rwf 500,000 y’ikurikiranarubanza uko yajyaga gushaka avoka no kumusobanurira ikibazo, rwf 40,000 y’umuhesha w’Inkiko wagiye gutanga imyanzuro.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[19] Rushingiye ku bisabwa na BIGWIZIMANA Xxxxxxx xxxx ubu bujurire bwe bwuririye kubwa MUJYAMBERE Xxxxxxx, rushingiye kuba ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, iteganya ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.” No kuba ingingo ya 9 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Runashingiwe ku biteganwa n’igika cya kabiri n’icya gatatu by’ingingo ya 26 y’ Amabwiriza nº 01/2014 agenga ibihembo mbonera by’Abavoka, bikagena ko “Avoka w’uregwa agena ibihembo bye akurikije agaciro k’ikiburanwa, ingorane ziri mu rubanza, hamwe n’ibyo agomba kubanza gukora byose, ndetse n’ingaruka z’icyemezo cyafashwe; ariko igihembo ntikijye munsi y’amafaranga 500.000 kandi ntikirenge amafaranga 3.000.000. Iyo habaye ubujurire, avoka w’urega n’uw’uregwa bashobora gusaba kimwe cya xxxxxx xx’igihembo cyumvikanyweho ku rwego rwa mbere.”
[20] Rusanga BIGWIZIMANA Xxxxxxx akwiriye guhabwa koko amafaranga y’igihembo cya Avoka cya Rwf 1,500,000 ku rwego rwa mbere na Rwf 750,000 yo muri ubu bujurire, kuko byabaye ngombwa ko akomeza kumufata bitewe na MUJYAMBERE, akaba agomba kumuha indishyi zo gukomeza kumukurura mu manza, za Rwf 100,000 kuko iza Rwf 3,000,000 zikabije kuba ikirenga; akanamuha Rwf 100,000 z’ikurikiranarubanza zigenwe mu bushishozi bw’Urukiko kubera ko Rwf 500,000 asaba atazitangira ibimenyetso, kimwe n’uko aterekana ikimenyetso cy’amafaranga yaba yarahemye umuhesha w’Inkiko w’umwuga.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[21] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanze na MUJYAMBERE Xxxxxxx, xxxx xxxxxxxxx mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanga nta shingiro bufite.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe, RCOM 0530/15/TC/NYGE, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, kuwa 06/11//2015, idahindutse.
- Rukijije ko MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxxxx xxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx Rwf 1,500,000 y’igihembo cya Avoka, Rwf 100,000 z’indishyi z’akababaro, Rwf 100,000 y’ikurikiranarubanza, byose byo ku rwego rwa mbere, akanamuha Rwf 750,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire.
- Rutegetse MUJYAMBERE Xxxxxxx xxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx Rwf 1,500,000 y’igihembo cya Avoka, Rwf 100,000 z’indishyi z’akababaro, Rwf 100,000 y’ikurikiranarubanza, byose byo ku rwego rwa mbere, akanamuha Rwf 750,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire ; Yose ahwanye na Rwf 2,450,000.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 27/05/2016 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. Xxxx-Xxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSI
KANANGIRWA Epiphanie.
N-B : uru rubanza ntirwasomwe kuwa 29/04/2015 bitewe n’uko umucamanza yararwaye, rwimurirwa none, muri gahunda nshya y’isomwa nyuma yo gukira k’umucamanza.
UMWANDITSI
KANANGIRWA Epiphanie
Sé
UMUCAMANZA
XXXXXX Xxxx-Xxx
Sé
Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier