ku byerekeranye no kumenya niba hari hakenewe icyemezo cy’umucamanza mu gihe hari habaye isubika rya cyamunara yo kuwa 2/12/2010. Me Bakashyaka na Me Ndutiye bavuga ko ordonnance ya mbere yashyiraha cymunara kuwa 15/11/2011, ikaza kwimurwa kuwa 2/12/2011 bisabwe na Gatera Vénant , ko Kanyana atari kubikora nta ordonnance ya Perezida ihari. Naho Me Bigaraba John akavuga ko huissier yari afite uburenganzira bwo gusubika cyamunara mu gihe kitarengeje iminsi 30 nkuko ngo biteganwa n’ingingo ya 304 CPSSCA nkuko yabisobanuye mu rubanza. Urukiko rurasanga ingingo ya 304 CPSSCA iteganya ko bisabwe n’uberewemo umwenda cyangwa uwurimo, cyamunara ishobora kwimurwa ku wundi munsi ariko udashobora kurenga ukwezi kuva umunsi cyamunara cya mbere cyatangiriye gutezwa, byumvikane ko iyo ngingo iha ububasha umuhesha w’inkiko ububasha bwo kwimura cyamunara mu gihe kitarengeje ukwezi nta cyemezo cy’umucamanza gitanzwe, kuko iyo ngingo ivuga ko kugirango icyo gihe cy’ukwezi kirenge hasabwa icyemezo cya Perezida . kuri Gatera Vénant, cyamunara yagomba kuba kuwa 15/11/2010 ntiyabaye bitewe nuko igiciro cyari gito ; uwafatiriwe inzu ariwe Gatera yari yasabye ko yakwimurwa kubera amafaranga make kikimurirwa kuwa 2/12/2010, muri iki gihe huissier akaba yari akifite uburenganzira bwo gusubikisha cyamunara hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 304 al 2 CPSSCA. Iyo ngingo ikaba idateganya ko niba uwo munsi icyamunara yimuriweho ariko ntibe bitewe na huissier usanze abaguzi batanga igiciro gishakwa ntabahari hagomba indi ordonnance ya perezida. Akaba ariyo mpamvu hagomba kwiyambazwa ingingo ya 303 al 2 kuko iyo ngingo yemerera umukozi ushinzwe kugurisha muri cyamunara kwimura cyamunara abyibwirije wenyine mu gihe nta baguzi byibura batanu babonetse. Iyo ngingo ya 303 al2 ikaba yuzuza ingingo ya 304 al 2, zose zikaba zivuga impamvu hashobora kubaho isubika rya cyamunara kandi ko kidashobora kurenza iminsi 30, ikindi akaba ari uko impamvu y’iyimurwa rya kabiri ritari imwe n’iya mbere iteganyijwe n’ingingo ya 304 CPSSCA. Bityo rero iyimurirwarya 2 ryo kuwa 2/12/2010 cyamunara igashyirwa kuwa 20/12/2010 impamvu ikaba igomba gushakirwa mu ngingo ya 303 al 3. Bikaba bigaragara ko Kanyana Bibiane yimuriye iyo cyamunara mu gihe kitarenze iminsi 30, mu minsi 18, iyo cyamunara rero ikaba yarakurikije ibiteganwa mu ngingo za 304 al 1 na 303 al 3, ikaba yarakurikije amategeko;