Ku byerekeye no kumenya niba Gatera Vénant yaragombaga kurega Kanyana na Banki Populaire akabarega hamwe. Me Sebineza uburanira Kanyana avuga ko Gatera yagombaga no kurega BPR kuko ngo Gatera Vénant yareze Kanyana ku giti cye nk’aho hari amasezerano ari hagati ya Gatera na Bibiane Kanyana. Naho Me Bakashyaka akavuga ko Kanyana yarezwe nk’umuhesha w’inkiko ku ikosa yakoze mu byo yagombaga gukora nka huissier professional. Urukiko rurasanga mu nshingano za huissier cyangwa z’undi muhesha w’inkiko wemewe n’amategeko harimo kurangiza urubanza mu buryo bukurikije amategeko, agakurikiza amategeko ajyanye no kurangiza urubanza, byumvikane ko n’amakosa yavuka mw’irangiza ry’urubanza bibazwa umuhesha w’inkiko bahaye ako kazi nkuko biteganwa n’ingingo ya 31 y’itegeko No 31/2001 y’itegeko ry’abahesha b’inkiko b’umwuga , irebana no kurangiza urubanza nabi, ibyo kurangiza urubanza bikaba bitareba banki