Ku ndishyi zisabwa na Aparude. 10] Aparude irasaba gusubizwa 600.000 frw yahembye avoka wayo no gukurikirana urubanza, no kuyigenera indishyi za 3.000.000 frw kubera kuyicira amasezerano no kuyishora mu manza nta mpamvu kuko itigeze yanga kwishyura. Nta kigaragaza ko Aparude yahembye avoka wayo 600.000 frw koko, ikaba igenewe mu bushishozi bw’Urukiko 300.000 frw, kuko bigaragara ko Bisekere ntacyo ayirega mu bujurire. Na ho indishyi za 3.000.000 frw zo kwica amasezerano no kuyishora mu manza nta mpamvu, uru Rukiko rurasanga mu bujurire yaba Aparude cyangwa Bisekere nta n’umwe waregeye kwica amasezerano, rukaba rero rutatanga indishyi z’ikitararegewe mu bujurire. Na kuvuga ko yashowe mu manza nta mpamvu, uru Rukiko rurasanga Bisekere koko ntacyo arega Aparude mu bujurire, akaba agomba kubitangira indishyi za100.000 frw kubera ko yamushoye muri uru rubanza ntacyo amurega.