Kuba Urukiko rubanza rwirengagije ibyasabwe nayo kugira ngo ukuri kugaragare. 4] B.E.S & SUPPLY, LTD isobanura iyi mpamvu yayo ya mbere y’ubujurire, ivuga ko yasabye Urukiko rubanza gusuzuma niba hejuru y’amasezerano na «chèques» zatanzwe na SILVER SANDS INVESTMENT, LTD nk’ibimenyetso by’umwenda, hari hakwiye kugaragazwa na «bordereaux d’expédition» ndetse na « factures » zerekana ko imifuka ya «ciments» ivugwa mu masezerano, ko yayishyikijwe koko. [5] B.E.S & SUPPLY, LTD isanga mu kubyanga, Urukiko rwashingiye kuri sheki gusa no ku masezerano kandi yararugaragrije ko izo sheki zatanzwe nka «garanties» igihe amasezerano yasinywe, kandi ko n’abahagariye SILVER SANDS INVESTMENT LTD batigeze barugaragariza ko zatanzwe ntizishyurwe kuko nta mafaranga yari kuri konti ya B.E.S & SUPPLY, LTD. Ibi bikaba byatumye Urukiko rushingira ku bitari byo. [6] SILVER SANDS INVESTMENT, LTD yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, ivuga ko imvugo ya B.E.S & SUPPLY, LTD y’uko yatanze sheki nka “guaranties”, itari ukuri kuko yazitanze yishyura ku matariki bari bemeranijweho mu masezerano, yo kwishyura, uko biri mu ngingo ya 3 ya buri masezerano. [7] SILVER SANDS INVESTMENT, LTD isanga kandi, ugusaba kwa B.E.S & SUPPLY, LTD ko hagaragazwa « Bordereaux d'expédition » na za fagitires zerekana ko imifuka ivugwa mu masezerano yagemuwe koko; nyamara nk’uko byasobanuwe mu bika bya [5] na [6] by'imikirize y’urubanza rujuririrwa, uretse gukomeza gutinza gusa kwishyura uko yabigenje na mbere, kuko mu iburanisha ryo kuwa 07/03/2016 yasabye igihe cyo kujya kumvikana ku ngano y'umwendayemera, nyamara nubwo iburanishwa ryimuriwe kuwa 17/03/2016 byageze igihe cyo kuburana itigeze ishaka uwo ibereyemo umwenda, kuko yari izi uwo irimo, kuko igihe cyo kwishyura cyageraga ikishyura ariko ikoresheje sheki, kandi uko kwishyura byabaga nyuma yuko ihawe sima zose ziri mu masezerano. [8] SILVER SANDS INVESTMENT, LTD isanga na none, niba ariyo itarubahirije amasezerano yo gutanga imifuka ya sima yasezeranywe,B.E.S & SUPPLY, LTD yazabiregera nubwo kwaba ari ukwigiza nkana, cyane ko itanavuga nibura umubare itemera cyangwa uwo yemera ibi bikaba ari ugutinza gusa, ishaka gukomeza kubyaza umusaruro ayo mafaranga ariko ihombya uwo ibereyemo umwenda, bityo bikaba bidakwiye gushyigikirwa. UKO URUKIKO RUBIBONA [9] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya B.E.S & SUPPLY, LTD, no ku myiregurire ya SILVER SANDS INVESTMENT, LTD; rushingiye kuba ingingo ya 9 y’Itegeko y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ub...