Kuba Urukiko rubanza rwirengagije imyiregurire ya NIYITEGEKA Protais, bituma rudategeka ko asubizwa ikinyuranyo ku bukode. 12] NIYITEGEKA Protais asanga Urukiko rubanza, iyo rwari guha agaciro imyiregurire ye, rwagombaga no gutegeka ko asubizwa amafaranga yakoreshejwe kugirango imodoka ive kuri RRA 409.700 FRWS; Quittance ya autorisation de circulation 51.000FRWS, Impot fiscal du véhicule 36.000FRWS, yose akaba 496.700FRWS yiyongera kuri 1.140.000FRWS, akaba 1.636.700FRWS. Akomeza avuga ko amasezerano avuga ko ubukode bwagombaga gutangira kuwa 15/11/2012, kandi nkuko na assurance ya SORAS kandi imodoka ikaba yariyarapfuye, nubwo yari ifite assurance ntabwo yakoze contrôle technique ngo ibone autorisation de circulation guhera 22/04/2013, Ubwo urega yabara ubukode bw’amezi atanu. Akaba asaba rero kugarurirwa ubukode bw’amezi abiri ni Ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’U Rwanda (500.000FRWS). Urukiko rutegeka NYIRAKUBANZA Clementine kumwishyura amafaranga y’ikinyuranyo cy’ubukode bw’amezi atandatu ariyo 500.000FRWS,[13] NYIRAKUBANZA Clémentine yiregura avuga ko iyi mpamvu idafite ishingiro kuko NIYITEGEKA yabanje kugaragaza ko yakoresheje imodoka, azana factures zigaragaza 1.062.500frw, ashaka kumvikanisha ko yubahirije inshingano yo gukoresha imodoka, maze asaba ko ayo mafaranga yabarirwa m’ubukode, kimwe na 1.140.000frw. Nyirakubanza Clementine yafashe icyemezo cyo kuregera ibyo bimenyetso ko ari ibihimbano, maze NIYITEGEKA yandika avuga ko atazakoresha ibyo bimenyetso (reba inyandiko yo kuwa 4/2/2016 ndetse n’ibivugwa n’umucamanza mugika cya 9). Kuri iyi ngingo nukuvuga ko yemera ko atakoresheje imodoka muri garage kandi byari mu nshinganoze.