Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 17/06/2016 IKI CYEMEZO, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA:
- NIYITEGEKA Protais, xxxxx XXXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXX Xxxxxxxxx, xxxxx XXXXXXXXXX, XXXXXX, XXXXXXX, KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, aburanirwa na Me NTAGANDA KABARE Festo.
UREGWA MU BUJURIRE:
- NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx, mwene MUGARUKIRA Xxxxx xx NYIRAMVUKIYE Xxxxxxxxxx, xxxxx XXXXXX, MURAMBA, CYABINGO, GAKENKE, Intara y’AMAJYARUGURU, aburanirwa na Me Niyondora Nsengiyumva.
IKIBURANWA:
- Xxxxxx xxxxxxxxxxx y’ubukode bw’imodoka ;
- Gutegeka uregwa kwishyura ibirarane by’ubukode bingana na Rwf 8,500,000;
- Guhabwa indishyi mbonezamusaruro zingana na 18%;
- Gutanga indishyi z’akababaro zingana na rwf 2,000,000;
- Gutanga amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka Rwf 1,000,000.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 1925/15/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, ku itariki ya 30/03/2016.
IMITERERE Y’URUBANZA
- [1] NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxx XXXXXXXXXX Protais mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, avuga ko uyu NIYITEGEKA Protais atubahirije amassezerano yo gukodesha imodoka bagiranye, ayitwara ariko ntakore inshingano ze, harimo ukwisshura ubukode; bityo mu kirego cye, NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxxx iseswa ry’ayo masezerano no kwishyurwa ibirarane by’ubukode, indishyi zitandukanye n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
[2] Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, rumaze kuburanisha urwo rubanza rwaregewe, rwemeje ko ikirego cya NYIRAKUBANZA Clémentine gifite ishingiro, rutegeka iseswa ry’amasezerano yaregewe, runategeka NIYITEGEKA Protais kumusubiza agaciro k’imodoka yangiritse hamwe n’andi mafaranga arimo n’indishyi.
[3] NIYITEGEKA Protais ntiyishimiye iyo mikirize, ayijuririra uru Rukiko ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rutitaye ku myiregurire ye, bituma rumutegeka kwishyura ubukode bw’imodoka kandi itakoraga, ntirwanategeka ko asubizwa amafaranga yarenze ku bukode.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Kuba Urukiko rubanza rwirengagije imyiregurire ya NIYITEGEKA Protais, bituma rutegeka kwishyura ubukode bw’imodoka kandi itakoraga.
[4] NIYITEGEKA Protais asobanura iyi mpamvu ye y’ubujurire, avuga ko Urukiko rubanza rwirengagije ko yatanze amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongwine by’amafaranga y’u Rwanda (1.140.000FRWS) ayaha NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx, avana imodoka muri RRA, kandi abarwa bwa hafi amezi xxxxx kuko ubukode bw’ukwezi bwabarwaga kuri Rwf 250,000. NIYITEGEKA Protais asanga rero ukuvuga ko nta bukode yatanze ari ukwirengagiza cyangwa ukwivuguruza.
[5] NIYITEGEKA Protais akomeza gusobanura ko xxx mu ncarubanza Urukiko rwa mbere rwemeje ko yakodesheje imodoka ayigenza iri nzima, ataribyo kuko yayikodesheje yarapfuye, abanza kuyitangaho amafaranga nkuko bigaragara mu masezerano y’ubukode. Asanga kandi imvugo y’uko nta kimenyetso kigaragaza ko yashubije imodoka nyirayo, yirengagiza ko yatanze ibimenyetso bikurikira, aribyo - Inyandiko yakozwe n’Akagari ka MURAMBA kuwa 03/11/2013. - Icyemezo cy ’Akagari ka NYAKABANDA cyo kuwa 16/10/2016. Ku gace ka 11, umucamanza yemeza agaciro k’imodoka ka 2.000.000FRWS ngo kagatangazwa na fotokopi yavanwe mu Rukiko Rw’Ikirenga, ariko iyo fotokopi yari yanenzwe ko itavuga ukuri kuko nyirubwite NYIRAKUBANZA Clementine yivugiraga ko imodoka yaguzwe 500.000FRWS, kandi ntabwo fotokopi yaba ikimenyetso gishingirwaho ngo umucamanza afate icyemezo.
[6] NIYITEGEKA asobanura xxxxx xx guhera igihe iyo modoka yakodesherejwe, nyirayo yivugiye ko atigeze agira icyo ayishyuraho ayikoresha, bityo ntabwo umucamanza wa mbere yagombaga guha agaciro iyo modoka yakozwe muri 1988 yashaje, kandi ubundi amortissement n’imyaka itanu; Kuba ngo « expertise » y’iyo modoka idashoka kuko yangiritse cyane, ibyo sibyo kuko expertise itari
ngombwa kuko itigeze ikorwa na mbere yo kuyikodesha ntabwo umucamanza yagombaga guha agaciro fotokopi y’ubugure bw’imodoka kandi NYIRAKUBANZA Clementine yarivugiraga ko afite umwimerere w’ayo masezerano, yarakwiriye rero kuwerekana ntihabeho kugenekereza.
[7] NIYITEGEKA Protais asoza iyi myiregurire avuga ko atakoresheje
« turpitude » igihe yasabye indishyi zo gushozwa mu manza ngo kuko atakoresheje imodoka muri garage, ibyo sibyo kuko yagiye afata iyo modoka neza, ariko igihe yabwiye nyirayo ko akwiye kuyikoresha ntabikore ayo makosa ntiyayaryozwa kuko bitari mu nshingano ze. Ko rero umucamanza atagombaga kubara indishyi mbonezamusaruro ku modoka yapfuye itagikora.
[8] NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxxxx kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga ko ntashingiro ifite kuko amasezerano xxxxxxxx Xxxxxxx, niho imodoka yari iherereye mubiro bya RRA, nyuma yo kwishyura ibirarane by’imisoro, NIYITEGEKA Protais yazanye imodoka atangira kuyikoresha ubucuruzi Kabuga-Nyabugogo. Xxxxxxxxx ko imodoka ipfuye idashobora gukodeshwa Rwf 250.000 ku kwezi ; ko niba yari ipfuye yayivanye Musanze ayigeza i kigali gute? Ko ni gute yaba yaratangiye gukora kuri ligne Kabuga-Nyabugogo.
[9] NYIRAKUBANZA Clémentine avuga ko hashingiwe ku masezerano, bagiranye, NIYITEGEKA Protais yagombaga gukoresha imodoka akazana facture, amafaranga akongerwa kuri Rwf 1.140.000, maze agakurwa k’ubukode, ariko ntabyo NIYITEGEKA Protais yakoze, ahubwo yakomeje kuyikoresha yirengagije iyo nshingano. Akomeza gusobanura ko kuwa 22/4/2013, NIYITEGEKA Protais yishyuye amafaranga y’ubwishingizi angana na 84.253frw ; kuwa 3/4/2013, NIYITEGEKA Protais yishyura na none umusoro w’iyo modoka ungana na Rwf 36,000 kandi ibyo bimenyetso niwe ubwe wabyitangiye mu Rukiko kurwego rubanza. Ko ibyo byose ari ikimenyetso cy’uko imodoka yakoraga akazi ko gutwara abagenzi xxxxx xxxxx yarayibyaje umusaruro ariko ntiyishyure ubukode buvugwa mu masezerano.
[10] NYIRAKUBANZA Clémentine akomeza asobanura ko imvugo ya NIYITEGEKA Protais y’uko yamusabye kuzana amafaranga yo gukoresha imodoka avuga ko atayafite, atari ukuri, kuko yirengagiza nkana ko amasezerano yamutegekaga gukoresha imodoka maze akazana «facture» ikiyongera ku bukode nyamara yahisemo gukomeza kuyikoresha akazi atayijyanye muri garage kugeza ibaye déclassé; akayijugunya ku muhanda (kugase) atabimenyesheje nyirayo. Ingingo ya 9 CPCCSA ndetse n’ingingo ya 2 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mumanza n’itangwa ryabyo zivuga ko urega agomba gutanga ibimenyetso by’ibyo aregera, atabitanga
agatsindwa. Ibivugwa na Niyitegeka ntabwo byabayeho kuko nawe ubwe ntakimenyetso abitangira, ahubwo n’amagambo yivugira. Urukiko rwabisobanuye neza mugika cya 9-15 bityo ubujurire bwe ntashingiro bufite.
[9] NYIRAKUBANZA Clémentine akomeza avuga ko inyandiko yo kuwa 3/11/2013 NIYITEGEKA Protais aregesha, ntacyo yamumarira kuko yari afite inshingano yo gukoresha imodoka akazana facture, maze amafaranga agakurwa k’ubukode, akaba atarubahirije iyo nshingano, habe no kuyijyana mu «garage», amara umwaka umwe ayikoresha, akaba arubwo yamusabye kuyikoresha, nawe amubwira ko yayikoresha maze facture igakurwa k’ubukode nkuko amasezerano abivuga, nyamara ntabwo yabikoze ahubwo kuwa 19/12/2013 yahisemo kujugunya iyo modoka kumuhanda, NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxx yarabimenye bwambere mw’iburanisha. Asobanura ko ku bijyanye n’agaciro k’imodoka, photocopie y’amasezerano y’ubugure yunganiwe n’ibindi bimenyetso byagaragaje ko imodoka yaguzwe 2000.000frw, akaba nawe yakumva ko atakodesheje imodoka ifite valeur zero, nyamara ubwe yiyemera ko yayifatiye ubwishingizi ndetse ayitangira umusoro muri 2013.
[10] NYIRAKUBANZA avuga ko yari yasabye gusubizwa imodoka nyamara akaza gusanga yarangiritse burundu, byumvikana neza ko nyuma y’iseswa ry’amasezerano, Niyitegeka yagombaga gusubiza agaciro kayo, ibintu bigasubira uko byari bimeze. NIYITEGEKA Protais avuga ko yakoresheje imodoka, nyamara kurundi ruhande yavugaga ko imodoka itakoze kuko yayikodesheje yarapfuye? Izi contradictions zose zerekana uburiganya na mauvaise foi dans l’execution du contrat. Byumvikana neza ko Niyitegeka Protais yakoze ibinyuranya uko iteganijwe mu ngingo ya 385 CCLIII ; akaba atarubahirije inshingano ze uko zari ugukoresha imodoka no kwishyura ubukode, akaba yaranamaranye imodoka amezi 45, none akabuga ko umucamanza atagombaga kubara indishyi mbonezamusaruro ; kandi azi neza ko yagombaga kwishyura 250.000frw buri kwezi, umuntu yakwibaza niba yumva ntagihombo yateye Nyirakubanza. Akaba adakwiye kuvuga ko imodoka idakora niba yabonaga idakora, itabona ubukode, kuko Nyirakubanza yashoboraga kuyikoresha mubundi buryo.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[10] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire, no ku myiregurire y’impande zombi, rushingiye kuba za 3 y’Itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, n’ingingo ya 9 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi; ingingo
zigena ko (iya 3), “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Umucamanza ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ibimenyetso afite.” (iya 9), “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.”
[11] Rushingiye ku masezerano ababuranyi bombi bagiranye kuwa 18/10/2012, no ku biteganwa mu ngingo ya 64 y’Itegeko nº 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, igena ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya.” Rusanga nk’uko aya masezerano agaragaza ko uwakodesheje imodoka yagombaga kwishyura imisoro y’imodoka abone kuyitwara, xxxxx xx ugukoresha imodoka byari mu nshingano ze, akerekana factures zigakurwa mu bukode, ariko ko ibibazo “mecanique” byari mu nshingano ya xxxxx imodoka; rusanga rero NIYITEGEKA Protais aterekana ibimenyetso bigaragaza ko yakuye imodoka mu misoro ipfuye, ko yakoresheje imodoka atanga factures NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxx kuzikura mu bukode, ndetse ko n’imodoka yagize ibibazo “mecanique” abimenyesha NYIRAKUBANZA, yanga kuyikoresha; ibi bikaba ari impamvu yo kudahindura ibyemejwe ku rwego rwa mbere.
B) Kuba Urukiko rubanza rwirengagije imyiregurire ya NIYITEGEKA Protais, bituma rudategeka ko asubizwa ikinyuranyo ku bukode.
[12] NIYITEGEKA Protais asanga Urukiko rubanza, iyo rwari guha agaciro imyiregurire ye, rwagombaga no gutegeka ko asubizwa amafaranga yakoreshejwe kugirango imodoka ive kuri RRA 409.700 FRWS; Quittance ya autorisation de circulation 51.000FRWS, Impot fiscal du véhicule 36.000FRWS, yose akaba 496.700FRWS yiyongera kuri 1.140.000FRWS, akaba 1.636.700FRWS. Akomeza avuga ko amasezerano avuga ko ubukode bwagombaga gutangira kuwa 15/11/2012, kandi nkuko na assurance ya SORAS kandi imodoka ikaba yariyarapfuye, nubwo yari ifite assurance ntabwo yakoze contrôle technique ngo ibone autorisation de circulation guhera 22/04/2013, Ubwo urega yabara ubukode bw’amezi xxxxx. Akaba asaba rero kugarurirwa ubukode bw’amezi abiri ni Xxxxxxxx xxxxxx xxxxx by’amafaranga y’U Rwanda (500.000FRWS). Urukiko rutegeka NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxxxxxxx xxxxxxxxxx y’ikinyuranyo cy’ubukode bw’amezi atandatu ariyo 500.000FRWS,
[13] NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxxxx avuga ko iyi mpamvu idafite ishingiro kuko NIYITEGEKA yabanje kugaragaza ko yakoresheje imodoka, azana factures zigaragaza 1.062.500frw, ashaka kumvikanisha ko yubahirije inshingano yo gukoresha imodoka, maze asaba ko ayo mafaranga yabarirwa m’ubukode, kimwe na 1.140.000frw. Nyirakubanza Clementine yafashe icyemezo cyo kuregera ibyo bimenyetso ko ari ibihimbano, maze NIYITEGEKA yandika avuga ko atazakoresha ibyo bimenyetso (xxxx inyandiko yo kuwa 4/2/2016 ndetse n’ibivugwa n’umucamanza mugika cya 9). Kuri iyi ngingo nukuvuga ko yemera ko atakoresheje imodoka muri garage kandi byari mu nshinganoze.
[14] Icyakabiri nuko yakomeje kuyikoresha ubucuruzi kugeza ibaye déclassé ayijugunya kugase/mumuhanda nkuko abyiyemerera. Akaba yibaza ibyo ninde ugomba kubiryozwa? NYIRAKUBANZA avuga ko yemera ko NIYITEGEKA yatanze umusoro wa 36000frw muri 2013. Kuvuga ko yatanze 409.700frw kugirango imodoka ive muri RRA, ntashingiro bifite kuko hishyuwe 1.140.000frw nkuko agaragara mumasezerano gusa. Naho 409.000frw ntayo tuzi, nta nimpamvu yindi yari gutuma atangwa kuko amasezerano ubwayo avuga 1.140.000frw xxxxx Xxxxxxxxxx arayemera. Asanga ku bijyanye na 51.000frw ya autorisation de circulation avugwa na Niyitegeka, ni amagambo yivugira gusa atagira ibimenyetso, cyane cyane ko ku rwego rwa mbere yavugaga ko imodoka itakoze kubera ko nta autorisation de circulation ya RURA yari ifite. Ntacyo Niyitegeka anenga urukiko kubyo rwasesesenguye mugika cya 10 cy’urubanza. Kubera izo mpamvu, ubujurire kuri iyi ngingo ntashingiro bugomba guhabwa. Nta bukode yigeze yishura, xxxx kopi y'urubanza ndetse na PV d'audience, ahubwo yajugunye imodoka ku muhanda irangirika, xxxx amafoto kurwego rwa mbere.
[15] NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx nawe yajurijwe yuririye kuri ubu bujurire asaba ko hasusuzumwa igihe cy’ubukode Niyitegeka yari amaranye imodoka n’amafaranga y’ubukode agomba kwishyurwa. Amasezerano yakozwe kuwa 18/10/2012. Kugeza umunsi ikirego gitangwa muri Kanama 2015, hari hashyize amezi 34. Urubanza rwaje gucibwa hashize amezi 42, ubu ni 45 mois kandi twasabye ko ubukode bukomeza kubarwa kugeza urubanza ruciwe kuko Imodoka yari ifitwe na Niyitegeka Protais. Ubukode bwagombaga kubarwa kuburyo bukurikira: 42 mois×250.000frw= 10.500.000frw. Muri ayo mafaranga hakaba hagombaga kuvanwamo 1.140.000frw yishyuwe na Niyitegeka Protais umunsi amasezrano akorwa, ndetse na 36000frw y’umusoro wishyuwe muri 2013. Mugika cya 17, urukiko ruvuga ko ubukode bubazwe mugihe cya 28 mois, nyamara ntabwo tumva xxx urukiko rwabivanye, mugihe amasezerano ubwayo agaragara. Kubijyanye n’amategeko, agasaba urukiko gushingira kungingo ya 64 y’itegeko rigenga amasezerano iteganya, ingingo ya
385 CCLIII, iteganya ko umukode afite inshingano inshingano ebyri: gukoresha icyakodeshejwe n’inyangamugayo (en bon pere de famille) kandi hakurikijwe icyo cyagenwe, no gutanga amafaranga y’ubukode mugihe cyateganyijwe. Arasaba kandi urukiko gushingira kungingo ya
137 y’itegeko rigenga amasezerano iteganya ko Uruhande rwarenganyijwe rufite uburenganzira bwo kubona indishyi zitanzwe n‟urundi ruhande rutubahirije ibisabwa mu masezerano, keretse iyo ikirego kigamije kubona indishyi cyahagaritswe cyangwa cyaravuyeho. Asoza asaba indishyi zibazwe hashingiwe kuri 10.500.000frw×18/100 mugihe cy’amezi 42. Yose hamwe akaba 2.160.000frw. NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx avuga ko Kuba Niyitegeka Protais akomeje kumushora mu manza azi neza ko atishyuye ubukode bw’imodoka mugihe cy’amezi 42, kandi imodoka yarayijugunye kugase ndetse yirengagiza kuyikoresha nkuko amasezerano abivuga, byumvikana ko akomeje kumutera igihombo. Kubera iyo mpamvu, agasaba kumutegeka kwishyura Rwf 1,000,000 ku rwego rw’ubujurire.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[16] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire no ku myiregurire y’uwarezwe mu bujurire, rushingiye ku isesengura ryakozwe ku mpamvu iyibanziriza, no ku ngingo z’amategeko rwashingiyeho iryo sesengura; rusanga nta kinyuranyo cy’ubukode NIYITEGEKA Protais agomba gusubizwa kubera nta bukode burenze yatanze. Rusanga ahubwo ariwe ukwiye gutanga agaciro k’ubukode k’igihe yamaranye imodoka ya NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx, xxxxxxxxxxxxx xxxxxx, xxxxxxxxxx ubwo bukode. Rusanga nk’uko NYIRAKUBANZA abisobanura, kandi hakurikijwe igihe amasezerano yagombaga gutangira kwishyurirwa ubukode, habarwa amezi 42 x 250,000 = Rwf 10,500,000 akavanwamo Rwf 1,140,000 na Rwf 36,000; ubukode bukaba ubwa Rwf 9,324,000.
[17] Rushingiye kuri ibi, no ku bisabwa na NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx, runashingiye kuba ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, igena ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.” No kuba igika cya kabiri n’icya gatatu by’ingingo ya 26 y’ Amabwiriza nº 01/2014 agenga ibihembo mbonera by’Abavoka, bigena ko “Avoka w’uregwa agena ibihembo bye akurikije agaciro k’ikiburanwa, ingorane ziri mu rubanza, hamwe n’ibyo agomba kubanza gukora byose, ndetse n’ingaruka z’icyemezo cyafashwe; ariko igihembo ntikijye munsi y’amafaranga 500.000 kandi ntikirenge amafaranga
3.000.000. Iyo habaye ubujurire, avoka w’urega n’uw’uregwa bashobora gusaba kimwe cya xxxxxx xx’igihembo cyumvikanyweho ku rwego rwa mbere.” Rusanga NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxxxxxx kugenerwa indishyi mbonezamusaruro asaba kuko yagenewe ubukode bw’igihe cyose imodoka yahawe NIYITEGEKA Protais, kandi ubwo bukode atari
kububonera icyarimwe, ahubwo buri kwezi; akaba yahabwa gusa indishyi mbonezamusaruro zishingiye kuba yaratinze kubona ubwo bukode; akanagenerwa amafaranga y’ikurikiranarubanza arimo n’igihembo cya Avoka byo mu bujurire, ya Rwf 1,000,000.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[18] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanze na NIYITEGEKA Protais kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanga nta shingiro bufite.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe, RCOM 1915/15/TC/Nyge rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, kuwa 30/03/2016, ihindutse gusa ku birarane by’ubukode bibaye Rwf 9,324,000 n’indishyi mbonezamusaruro zibaye Rwf 500,000.
- Rukijije ko NIYITEGEKA Protais atsinzwe.
- Rutegetse NIYITEGEKA Protais guha NYIRAKUBANZA Xxxxxxxxxx xxxx ubu bujurire, amafaranga y’ikurikiranarubanza arimo n’igihembo cya Avoka, ya Rwf 1,000,000.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 17/06/2016 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. Xxxx-Xxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSI MUKABARANGA Xxxxxx.
UMWANDITSI MUKABARANGA Xxxxxx
Sé
UMUCAMANZA
XXXXXX Xxxx-Xxx
Sé
Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier