Kubirebana n‘indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka SOMKHIT SOTKAEW asabwa gutanga. 16. CHOWNITIT INTHARAPICHAI arasaba kwishyurwa yose hamwe 4.000.000Frs akubiyemo amafaranga y’indishyi yo kuba yarashowe mu rubanza, ikurikiranarubanza n’amafaranga y’igihembo cy‘Avoka wo kuyiburanira. 17. Urukiko rurasanga kuba SOMKHIT SOTKAEW atarubahirije inshingano yo guhesha CHOWNITIT INTHARAPICHAI uburenganzira bwo kwandikwaho imigabane yamuhaye muri SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd bigatuma atakaza igihe n’amafaranga atanga ikirego mu rukiko; ubwo uregwa yabiryorezwa indishyi z’ikurikiranarubanza, igarama n‘igihembo cy’Avoka; ariko zikagenwa mu bushishozi bw’urukiko kuko izo CHOWNITIT INTHARAPICHAI asaba zikabije kuba ikirenga ugereranyije n‘ibyakozwe kuri uru rubanza; bityo SOMKHIT SOTKAEW akaba agomba gutanga 800.000Frs y’ikurikiranarubanza, igarama n‘igihembo cya Avoka. Indishyi uregwa asabwa akaba agomba kuzitanga hashingiwe ku ngingo ya 81 y’itegeko rigenga amasezerano ryavuzwe haruguru iteganya ko “Kwica amasezerano yose bitanga uburenganzira ku ndishyi z‟akababaro zishingiye ku nshingano yo gukora igisabwa kitararangira...” no ku ngingo ya 258 ya CCLIII iteganya ko igikorwa cyose cy‟umuntu cyangirije undi gitegeka nyirigukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse. Bityo SOMKHIT SOTKAEW akaba agomba gusubiza CHOWNITIT INTHARAPICHAI amafaranga ahwanye n’ibyo yatanze kuri uru rubanza nkuko byemejwe n’urukiko.