ABABURANA
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE, RURI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, RWACIYE URUBANZA X.Xxx 0173/15/TC/MUS KU WA 05/11/2015 MU RWEGO RWA MBERE MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
-UREGA: CHOWNITIT INTHARAPICHAI wavutse ku wa 24/08/1976, ufite Passport No Z948124 yatangiwe Bangkok muri Thailand, utuye mu Mudugudu wa Muhabura ,Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
-UREGWA: XXXXXXX XXXXXXX , wavutse ku wa 23/08/1952, ufite Passport No K11469 yatangiwe Bangkok muri Thailand, utuye mu Mudugudu wa Cyunyu, Akagali ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, Intara y‘Iburengerazuba.
-ABAGOBOKESHWA: -XXXXXXX XXXXXXXXXX, wavutse ku wa 07/11/1986, ufite
Passport No W716098 yatangiwe Chiang Xxx xxxx Thailand.
-XXXXXXXXXX XXXXX-XXXX, wavutse ku wa 01/04/1963,
ufite Passport No PC 044353 yatangiwe i Kigali mu Rwanda; ID 1196380056693151 yatangiwe Kimironko-Gasabo-VK, Tel 0000000000.
-XXXXXXXX XXXX, wavutse ku wa 09/12/1979, ufite ID 11967980051177008 yatangiwe Kamembe-Rusizi-Iburengerazuba.
-NZEYIMANA RADJAB, wavutse ku wa 05/11/1979, ufite Passport No PC 074410 yatangiwe i Kigali mu Rwanda; Tel 0000000000.
-SUCCESSION UWABATO Xxxxxxx xxxxxxxxxxx xx
XXXXXXXXX XXXXXX
IKIREGERWA: - Gusaba urukiko kwemeza ko CHOWNITIT INTHARAPICHAI abaye umunyamigabane muri SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd, akaba afite imigabane 75 ifite agaciro ka 37.500.000Frs
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd ikorera muri RUSIZI igizwe n’Abanyamigabane batandatu (6) xxx buri wese afite umugabane umwanditseho mu buryo bukurikira: (1) XXXXXXX SOTKAEW ufite imigabane 75; (2) XXXXXXX XXXXXXXXXX imigabane 5; (3) RUDASINGWA XXXXX-XXXX imigabane 5; (4) XXXXXXXX XXXX imigabane itanu 5; (5) NZEYIMANA RADJAB imigabane 5;
(6) n’Abazungura ba UWABATO XXXXXXX imigabane 5%. Kugira ngo ashobore kuzuza imigabane ye no kuyikoresha agura ibikenewe muri Sosiyete, XXXXXXX SOTKAEW yagurijwe n’uwitwa CHOWNITIT INTHARAPICHAI 72.000.000 y’amafarnga akoreshwa muri Thailand ahwanye n’amadolari $2.250.000 USD bagirana amasezerano ku wa 27/12/2013 ubwo yemezaga umwenda amubereyemo. Hashize igihe XXXXXXX SOTKAEW yananiwe kwishyura umwenda, amuha uburenganzira (PROCURATION) bwo gucunga imigabane ye iri muri Sosiyete igihe adahari, byemezwa n’inyandiko yo ku wa 19/06/2014. Habaye ku wa 19/08/2014 nibwo XXXXXXX SOTKAEW yafashe icyemezo cyo kwegurira CHOWNITIT INTHARAPICHAI imigabane afite muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU
Ltd no kuyicunga mu gihe cyose azaba adahari kugira ngo azayibyaze umusaruro uzavamo ubwishyu bw’umwenda amubereyemo. Ni muri urwo rwego CHOWNITIT INTHARAPICHAI yatanze ikirego asaba urukiko kwemeza uburenganzira n’ububasha yahawe ku migabane ya XXXXXXX SOTKAEW ihwanye na 75%.
2. CHOWNITIT INTHARAPICHAI yagobokesheje abandi banyamigabane kugira ngo bamenyeshwe imbere y’urukiko ko ariwe wasimbuye XXXXXXX SOTKAEW mu migabane ye agahabwa n’uburenganzira bwose bwo gucunga Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd no kuyibyaza umusaruro wenyine ngo kuko XXXXXXX SOTKAEW ariwe wenyine washoboye gutanga imigabane yasabwaga buri munyamuryango.
3. Ku munsi w’iburanisha ry’ibanze ryabaye ku wa 15/09/2015 n’igihe cy‘urubanza mu mizi rwabaye ku wa 14/10/2015; mu baburanyi hitabye urega ahagarariwe na Me RUZINDANA Xxxxxx Xxxxxxx xxxx uregwa atitabye nta mpamvu, ndetse n’abagobokeshejwe hitabye XXXXXXXX XXXX wenyine wavuze ko abandi bagiye hanze y’igihugu ariko ko bamenyeshejwe ku buryo bukurikije amategeko. Urukiko rwafashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza abahamagajwe badahari.
Ibibazo urukiko rugomba gukemura muri uru rubanza ni ibikurikira: (1) Gusuzuma no kwemeza ko CHOWNITIT INTHARAPICHAI asimbura XXXXXXX SOTKAEW muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd akanegukana imigabane ye.
(2) Gusuzuma ibirebana no kumenya niba abandi banyamigabane batagifite uburenganzira muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd nkuko bivugwa n‟urega. (3)Gusuzuma ibirebana n„indishyi y‟akababaro, ikurikiranarubanza, igihembo cy‟avoka n‟ingwate y‟amagarama bisabwa uregwa.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BYO MU RUBANZA
1.Kubirebana no kwemeza ko CHOWNITIT INTHARAPICHAI asimbura XXXXXXX SOTKAEW muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd
akanegukana imigabane ye yose.
4. Me RUZINDANA Xxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxx XXXXXXXXX INTHARAPICHAI avuga ko uyu yagurije XXXXXXX SOTKAEW amafaranga y’iwabo muri Thailande ahwanye n’amadolari 2.250.000USD yo kugura imashini zo gukoresha muri Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd afitemo imigabane 75 ifite agaciro ka 37.500.000Frs ananirwa kumwishyura. Nyuma yo kunanirwa kwishyura bagiranye amasezerano; amuha uburenganzira bwo kumusimbura muri iyo Sosiyete afitemo imigabane kandi anamwemerera gukoresha imashini zose yaguze akazikoresha muri ubwo bucukuzi bw’amabuye. XXXXXXX SOTKAEW yasezeraniye CHOWNITIT INTHARAPICHAI ko azamufasha bagahinduza amazina kugira ngo imigabane ye yandikwe kuri CHOWNITIT INTHARAPICHAI. XXXXXXX SOTKAEW yaje kugenda, mugenzi we arategereza aramuheba; abonye amubuze nibwo yafashe icyemezo cyo kumurega, atanga ikirego mu rukiko kugira ngo azitabe yemeze uburenganzira yamuhaye mu rukiko nyamara ntiyitaba. Xxxx XXXXXXX SOTKAEW yarabuze ntiyitabe urukiko, Me RUZINDANA Xxxxxx Xxxxxxx xxxxxxx ko urukiko rwaca uru rubanza rukemeza ko
CHOWNITIT INTHARAPICHAI yandikwaho imigabane ya XXXXXXX SOTKAEW ihwanye na 75%, ibyo urukiko rukabikora rushingiye ku bimenyetso rwashyikirijwe;
5. Kuri iki cyifuzo, urukiko rurasanga XXXXXXX SOTKAEW afite imigabane ihwanye na 75% muri Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd nkuko bigaragazwa n’Icyemezo cyatanzwe na RDB cyemerera iyo Sosiyete gukora kikagaragaza n’amazina y’abafite imigabane muri iyo sosiyete. Urukiko rurasanga kandi urega yaragiranye amasezerano y’inguzanyo yahaye SOMKHIT SOTKAEW kugira ngo agure imashini zo gukoresha muri iyo Sosiyete nkuko bigaragazwa n’amasezerano impande zombi zagiranye ku wa 27/12/2013; Urukiko rurasanga kandi xx XXXXXXX SOTKAEW nyuma yo kunanirwa kwishyura umwenda yari abereyemo CHOWNITIT INTHARAPICHAI yamuhaye uburenganzira bwo gucunga imigabane ye iri muri Sosiyete igihe adahari nkuko bigaragazwa n’Icyemezo (Procuration) cyo ku wa 19/06/2014; Urukiko rurasanga ko ku wa 19/08/2014 aribwo XXXXXXX SOTKAEW yeguriye imigabane ye yose yari afite muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd anemeza ko yamwandikwaho yose uko ari 75%, kandi akayibyaza n’umusaruro kugira ngo izavemo ubwishyu bw’umwenda yari amubereyemo; Me RUZINDANA Xxxxxx Xxxxxxx xxxxxxx xxxxxxx ko rwakwemeza ko iyo migabane yahererekanywa, ikamwandikwaho ashingiye ku n’ingingo 83 y’Itegeko No 07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, iteganya ko Umugabane ushobora guhabwa undi muntu igihe cyose keretse iyo hari ikibibuza giteganywa n‟amategeko agenga isosiyete.Umugabane ufatwa ko wahererekanijwe igihe byanditswe mu gitabo cy‟imigabane. Xxxx XXXXXXX SOTKAEW ataragaragaye mu rukiko kugira ngo yemeze ko imigabane ye ayeguriye CHOWNITIT INTHARAPICHAI, xxxxx xxxxxx hari ibimenyetso by’inyandiko bwite yiyandikiye agashyiraho umukono we, urukiko rukwiye kubifata nk’ikimenyetso cy’ukuri nkuko biteganywa n’ingingo ya ya
14 y’Xxxxxxx No 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo igateganya ko iyo amasezerano ari inyandiko bwite ,iba gihamya ku bantu bashyizeho imikono kandi amasezerano arukubiyemo xxxxx inshingano abayagiranye, dore ko inyandiko yo ku wa 19/08/2014, ubwo XXXXXXX SOTKAEW yatangaga imigabane ye yose yayimenyesheje inzego z’ubuyobozi zose zifite xxx zihuriye n’imikorere y‘amasosiyete acukura amabuye y’agaciro mu Rwanda. Bityo urukiko rukaba rugomba kwemeza ko imigabane XXXXXXX SOTKAEW yari afite muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd ihwanye na 75% yegurirwa CHOWNITIT INTHARAPICHAI.
2. Kubirebana no kumenya niba abandi banyamigabane batagifite uburenganzira muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd nkuko bivugwa n’urega.
6. Me RUZINDANA Xxxxxx Xxxxxxx avuga ko mu nyandiko CHOWNITIT INTHARAPICHAI yahawe na XXXXXXX SOTKAEW ubwo yamweguriraga imigabane ye, ko yanamuhaye ubushobozi bwo kuyobora iyo Sosiyete, akaba ariwe uyibyaza umusaruro wenyine ngo kuko abandi banyamuryango batatanze imigabane yabo; iyi mvugo igashaka guhura n’amagambo XXXXXXXX XXXX wagobokeshejwe yavuye mu rukiko yemeza ko bahejwe mu mutungo wa Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd kandi ari Abanyamigabane, nyamara akaba nta bimenyetso yabitangiye kubera ko igihe cyose XXXXXXX SOTKAEW yari agihari bakoranaga inama.
7. Ibyo kwambura uburenganzira abanyamigabane bafite muri Sosiyete byavuzwe na XXXXXXXX XXXX, nta cyemezo urukiko rwabifataho kubera ko rutabiregewe kandi abanyamigabane baracyagaragara ku cyemezo cya RDB gifite agaciro kugeza ubu, kubera ko kitigeze gihindurwa cyangwa ngo giteshwe agaciro. Urukiko rurasanga hari inzira cyangwa uburyo bwateganyijwe, xxx bamwe mu banyamigabane bagize Sosiyete bashobora gusezererwa cyangwa kwirukanwa muri Sosiyete; nyamara izo nzira zikaba zitarakurikijwe kugira ngo bamwe mu banyamigabane bagize Sosiyete bashobore guhezwa. Urukiko rurasanga muri uru rubanza rutakwemeza ko bamwe mu banyamuryango bahezwa muri Sosiyete SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd bafitemo imigabane, nkuko byagaragajwe haruguru. Urukiko rukaba rudashobora guhita rubyemeza hashingiwe ku ngingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 nkuko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu iteganya ko “Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku xxxx xxx cyangwa uwo afatanyije n‟abandi; umutungo bwite, uw‟umuntu ku xxxx xxx cyangwa uwo asangiye n‟abandi ntuvogerwa”. Ariko, hashingiwe kuri iyi ngingo, mu gihe haba hari Umunyamuryango wabona hari ibikorwa bikorerwa muri Sosiyete afitemo imigabane, bibangamiye inyungu ze, ashobora kubiregera kugira ngo bikosorwe no kugira ngo uburenganzira bwe budahungabanywa.
3.Kubirebana n‘indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka XXXXXXX SOTKAEW asabwa gutanga.
.
16. CHOWNITIT INTHARAPICHAI arasaba kwishyurwa yose hamwe 4.000.000Frs akubiyemo amafaranga y’indishyi yo kuba yarashowe mu rubanza, ikurikiranarubanza n’amafaranga y’igihembo cy‘Avoka wo kuyiburanira.
17. Urukiko rurasanga xxxx XXXXXXX SOTKAEW atarubahirije inshingano yo guhesha CHOWNITIT INTHARAPICHAI uburenganzira bwo kwandikwaho imigabane yamuhaye muri SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd bigatuma atakaza igihe n’amafaranga atanga ikirego mu rukiko; ubwo uregwa yabiryorezwa indishyi z’ikurikiranarubanza, igarama n‘igihembo cy’Avoka; ariko zikagenwa mu bushishozi bw’urukiko kuko izo CHOWNITIT INTHARAPICHAI asaba zikabije kuba ikirenga ugereranyije n‘ibyakozwe kuri uru rubanza; bityo XXXXXXX SOTKAEW akaba agomba gutanga 800.000Frs y’ikurikiranarubanza, igarama n‘igihembo cya Avoka. Indishyi uregwa asabwa akaba agomba kuzitanga hashingiwe ku ngingo ya 81 y’itegeko rigenga amasezerano ryavuzwe haruguru iteganya ko “Kwica amasezerano yose bitanga uburenganzira ku ndishyi z‟akababaro zishingiye ku nshingano yo gukora igisabwa kitararangira...” no ku ngingo ya 258 ya CCLIII iteganya ko igikorwa cyose cy‟umuntu cyangirije undi gitegeka nyirigukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse. Bityo XXXXXXX SOTKAEW akaba agomba gusubiza CHOWNITIT INTHARAPICHAI amafaranga ahwanye n’ibyo yatanze kuri uru rubanza nkuko byemejwe n’urukiko.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
18. Urukiko rwemeye kwakira ikirego cya CHOWNITIT INTHARAPICHAI rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe.
19. Urukiko rwemeje ko CHOWNITIT INTHARAPICHAI abaye Umunyamigabane muri SAPHIRE MINERS CYANGUGU Ltd akaba afite imigabane 75 ifite agaciro ka 37.500.000Frs kandi iyo migabane ikaba igomba kumwandikwaho.
20. Rutegetse XXXXXXX SOTKAEW guha CHOWNITIT INTHARAPICHAI indishyi z’akababaro n’igihembo cy’avoka bingana n’amafaranga Ibihumbi Maganamunane (800.000Frs), atayishyura ku neza, urubanza rumaze kuba indakuka, akishyuzwa ku ngufu za Leta.
21. Ruvuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe ku rubanza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 05/11/2015
Inteko y’urukiko
Umucamanza Umwanditsi
XXXXXXXXXX X. Xxxxxxxx XXXXXXX Xxxxxxxx