Kubyerekeye inyungu zisanzwe n’izubukererwe. 10].Kubyerekeye inyungu zisanzwe Me BAGABO Jean d’Amour avuga ko hakurikijwe amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 17/12/2014, UWINEZA Emelienne yiyemeje kwishyura inyungu zisanzwe zibariwe kuri 1,9% kukwezi, akomeza avuga ko uregwa atishyuye inyungu zisanzwe zingana na 111.150 frw, asaba ko zakwishyurwa ; [11+.Kubijanye n’inyungu z’ubukererwe Me BAGABO Jean d’Amour yasobanuye ko mumasezerano y’ababuranyi bumvikanye ko UWINEZA Emelienne agomba kwishyura 0,2% kumafaranga yakereranwe y’inyungu z’ubukererwe, akomeza avuga ko uregwa atishyuye inyungu z’ubukererwe zingana na 56.713 frw ; [12].Hamaze gusesengurwa amasezerano y’ababuranyi na Fishi y’umwenday’uregwa, rusanze UWINEZA Emelienne hari inyungu zisanzwe n’izubukererwe atishyuye z’umwenda yahawe, nkuko biteganywa n’amasezerano ababuranyi bagiranye yo kuwa 17/12/2014, ateganya ko: Nyirukugurizwa azishyura inyunguzisanzwe zibariwe kuri 1,9% ku kwezi, n’izubukererwe zibariwe ku 0,2% ku mafaranga yakereranwe. Bityo agomba kuzishyura, kuko ziteganyijwe mu masezerano y’ababuranyi ; [13+.Ibyo bikaba bihuje n’ingingo ya 480 CC LIII iteganya ko Ingano y’inyungu ikomoka ku masezerano ishyirwaho ku bw’umvikane bw’abayagiranye,bityo UWINEZA Emelienne akaba gomba kwishyura inyungu zisanzwe zingana na111.150 frw, akishyura n’iz’ubukererwe zingana na 56.713 frw. Atabona ubwishyu umwenda ukishyurwa na NZITABAKUZE Innocent wamwishingiye ;