Kubyerekeye kwishyura umwenda remezo. 6+.Me BAGABO Jean d’Amour uburanira Umutanguha Finance Ltd asobanura ikirego, avuga ko Umutanguha Finance Ltd ishami rya GASIZA, yagiranye amasezerano y’inguriza na UWINEZA Emelienne yo kuwa 17/12/2014, maze Umutanguha Finance Ltd imuguriza amafaranga angana na 450.000 frw. Maze NZITABAKUZE Innocent amubera umwishingizi, akabariyo mpamvu yagobokeshejwe ; *7+.Me BAGABO Jean d’Amour akomeza avuga ko Kontaro yo kuwa 17/12/2014 na Fishi y’umwenda (Tableau d’amortissement) bya UWINEZA Emelienne bigaragaza umwenda yahawe, umwenda asigayemo n’igihe yakagobye kuba yararangije kwishyura, ngo ibyo bikaba bihesha Umutanguha Finance Ltd kumwishyuza nkukobikubiye mumasezerano bagiranye ; *8+.Me BAGABO Jean d’Amour avuga ko baregeye amafaranga 332.538 frw y’umwenda remezo UWINEZA Emelienne asigaje kwishyura, asaba ko ayomafaranga ya kwishyurwa. Ashimangira ko uregwa atabona ubwishyu akishyurwa n’uwamwishingiye ariwe NZITABAKUZE Innocent ; [9].Hamaze gusuzumwa amasezerano yo kuwa 17/12/2014 yigurizwa UWINEZA Emelienne yagiranye n’Umutanguha Finance Ltd ndetse n’Ifishi ye y’umwenda (Tableau d’amortissement), bigaragaza ko UWINEZA Emelienne atishyuye umwenda remezo aregwa, dore ko atubahirije amasezerano , bityo agomba kwishyura uwo mwenda ungana na 332.538 frw, hashingiwe kungingo ya64 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko Amasezerano akozwe kuburyo bukurikije amategeko, aba itegeko kubayagiranye. Atabona ubwishyu umwenda ukishyurwa na NZITABAKUZE Innocent hashingiwe kungingo ya 560 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge mbonezamubano (CC LIII) iteganya ko uwishingiye undi ashinzwe kwishyura ugomba kwishyurwa gusa iyo ugomba kwishyura atashoboye kubikora, ubwishyu bugomba kubanza gushakwa mu bintu by’ugomba kwishyura ;