Contract
URUKIKO RUKURU, RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUCIYE URUBANZA RCA 0185/08/HC/KIG NONE TARIKI YA 09/03/2012, MU RWEGO RW’UBUJURIRE, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA: MUKUNZI Sylvère, mwene NYILIMANA Xxxxxxxxx xx KANYANGE Ancille, utuye mu Murenge wa NIBOYI, Akarere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI.
Yunganirwa na Me URAMIJE Xxxxx.
XXXXXXXX: XXXXX Xxxxxxx, xxxxx XXXXXXX Xxxxxxxx na MUKAMUGEMA Vérédiane, utuye mu Mudugudu wa MUNINI, Akagari ka KAMUHOZA, Umurenge wa KIMISAGARA, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI.
Yunganirwa na Me XXXXXXXXX Xxxxxx.
XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, xxxxx XXXXXXXXX Xxxxxxxx xx MUKANZABONIMPA Xxxxx, utuye mu Murenge wa NIBOYI, Akarere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI.
UWAGOBOTSE MU RUBANZA : XXXXXXXXXX Xxxxxx, mwene KABASHA
na MUKAMUGEMA, utuye mu Mudugudu wa MUNINI, Akagari ka KAMUHOZA, Umurenge wa KIMISAGARA, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI.
IKIREGERWA: Kuba XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yaragurishije umutungo yagombaga gucungira imfubyi za NYIRIMANA yari abereye umwishingizi.
URUBANZA RWAJIRIRIWE: Urubanza RC 0308/08/TGI/NYGE rwaciwe
n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 31/03/2008.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiye MUKUNZI Xxxxxxx xxxxx NYIRANEZA Xxxxxxxxxx xx yagurishije umutungo yagomba gucungira imfubyi za NYIRIMANA yari abereye umwishingizi. NYIRIMANA yari umugabo wa XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx basezeranye mu buryo bukurikije amategeko, ariko ibyo bikaba byarabaye nyuma y’xxx umugore NYIRIMANA yari yarasezeranye nawe mbere mu buryo bukurikije amategeko, witwa KANYANGE, yitabiye Xxxxx, xxxxxx xxxxxxxxx MUKUNZI Sylvère n’abandi bana. Mbere y’uko NYIRIMANA ashakana na XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, ntibigeze basobanura ibyerekeye imicungire y’imitungo, ahubwo byose byacungiwe hamwe. NYIRIMANA nawe amaze kwitaba Imana, NYIRANEZA yasabye icyemezo cy’ubwishingizi bw’abana ba NYIRIMANA na KANYANGE kugira ngo ashobore kubahagararira imbere y’amategeko. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko imitungo igizwe n’icyayi kiri i Gisovu, n’inzu iri ku Kimisagara mu kibanza n° 274 bigaruka mu mutungo w’abana ba NYIRIMANA na XXXXXXXX xxxxxx ko XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yabigurishije atari umutungo we kandi atabifitiye uburenganzira.
2. XXXXX Xxxxxxx xxxx xxxxxx inzu iri mu kibanza n° 274 yatambamiye imikirize y’urwo rubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ko amasezerano y’ubugure bw’iyo nzu yabaye hagati ya XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx
na XXXXX Xxxxxxx afite agaciro, kubera ko umutungo NYIRANEZA aregwa ko yagurishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko yawusigaranye NYIRIMANA amaze kwitaba Imana, bityo ngo hashingiwe ku ngingo ya 70.1 y’itegeko n° 22/99 … umutungo bari basangiye niwe wasigaye awucunga. Urwo Rukiko rwasobanuye ko NYIRANEZA atasigaye awucunga nk’umwishingizi, ahubwo yawucunze nk’umupfakazi, cyangwa umwe mu bashakanye usigaye mu mutungo (époux survivant), bityo ngo xxxx xxxx ibyo yagurishije, yabigurishije nka nyirabyo.
3. MUKUNZI Sylvère ntiyishimiye iyo mikirize, ayijuririra muri uru Rukiko, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije ko inzu yagurishijwe na NYIRANEZA ari KANYANGE na NYIRIMANA bayubakanye, bityo ngo iyo nzu ntiyari iya NYIRANEZA. Avuga xxxxx xx xxxx inzu atari iya NYIRANEZA ariyo mpamvu hasabwe icyemezo cy’ubwishingizi kugira ngo acungire uwo mutungo imfubyi za NYIRIMANA na KANYANGE.
4. Muri uru rubanza hagobotsemo XXXXXXXXXX Xxxxxx, uvuga ko yaguze na XXXXX Xxxxxxx.
5. XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, uhagarariye XXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXX Xxxxxx bavuga ko XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx xxxxxxxxxxxx nk’umwishingizi w’imfubyi za NYIRIMANA na KANYANGE, ahubwo ngo yagurishije nk’umugore wari usigaye mu mutungo, umugabo we basezeranye mu buryo bukurikije amategeko amaze kwitaba Xxxxx, bityo ngo kumenya niba ubugure bukwiye kugumana agaciro, cyangwa niba bukwiye guteshwa agaciro, hagomba kurebwa amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, xxx kurebwa amategeko agenga abishingizi nk’uko MUKUNZI Sylvère abyifuza.
6. Ikigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukureba niba XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, mu gihe yagurishaga inzu MUKUNZI Sylvère asabira ko
amasezerano y’ubugure ateshwa agaciro, yarabikoze nk’umwishingizi, cyangwa niba yarabikoze nk’umugore wa NYIRIMANA, umugabo we, wari umaze kwitaba Imana. Igisubizo kuri iki kibazo nicyo cyatanga umurongo ku kumenya niba amasezerano akwiye guteshwa agaciro, no kumenya niba hari indishyi zatangwa muri uru rubanza n’uwazihabwa.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
KUMENYA UBURYO NYIRANEZA Xxxxxxxxxx XXXX ACUNZEMO UMUTUNGO URIMO INZU IBURANWA.
7. Me URAMIJE Xxxxx avuga ko icyo uwo yunganira anenga ku mikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye xxx xxx rwirengagije icyemezo n° 44/00 cyo ku wa 13/3/2000 gishyiraho inama y’ubwishingizi, icyo cyemezo kikaba kigaragaza ko XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yagurishije inzu yari ashinzwe gucungira abana ba NYIRIMANA na KANYANGE. Avuga ko kuba MUKUNZI yarashyize umukono ku masezerano y’ubugure bw’inzu iburanwa ntacyo bivuze, kubera ko yari akiri umwana (mineur).
8. MUKUNZI Sylvère avuga ko koko icyemezo cy’ubwishingizi cyasabwe kugira ngo XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx xxxxxxxxxxx ikibazo by’amafaranga y’ubwiteganyirize ya NYIRIMANA n’ayo muri SORAS, ariko ngo umutungo waragabanyijwe, NYIRANEZA atwara inzu ya NYIRIMANA yari ku Kicukiro n’isambu y’i Masaka. Naho impamvu yasinye ku masezerano y’ubugure, ngo ni NYIRANEZA wabihereranye inama y’ubwishingizi itabizi.
9. NYIRANEZA avuga ko icyemezo cy’ubwishingizi yagisabye kugira ngo akurikirane amafaranga y’ubwishingizi n’ayo muri SORAS, kubera ko abana ba NYIRIMANA na KANYANGE xxxx xxxxxx xxxx xxxxx bo atarashoboraga
kubahagararira imbere y’amategeko nta cyemezo yabiherewe. Avuga ko yatse icyo cyemezo kugira ngo ashobore kubakurikiranira amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ya NYIRIMANA, n’ayo muri SORAS. Avuga ko mushiki wa NYIRIMANA ariwe wakurikiranye iby’icyo cyemezo, kuko yakoraga mu Rukiko, yandikishamo iby’iyo mitungo, ariko ngo we ntiyari azi ko hari ingaruka gifite kuri iyo mitungo. Avuga ko ahubwo yagisabye agiye gukurikirana ikibazo cy’amafaranga y’abo bana muri SORAS no mu Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ibyo ngo birarangira. Xxxxx xxx nibwo havutse ikibazo cy’uburwayi bw’umwana yasigiwe na NYIRIMANA, uvukana na MUKUNZI Sylvère kuri KANYANGE, uburwayi bwatumye ajya no kuvurirwa hanze, inzu ngo yayigurishije mu rwego rwo kugira ngo imufashe muri ibyo bibazo, kuko ariwe wareraga abo bana bose (abo yabyaranye na NYIRIMANA n’abo NYIRIMANA yabyaranye na KANYANGE).
10. Me XXXXXXXXX Xxxxxx avuga ko NYIRANEZA na NYIRIMANA basezeranye ivangamutungo rusange, ngo NYIRANEZA yagurishije umutungo yari asangiye n’umugabo we NYIRIMANA xxx xxxx umutungo yacungiraga imfumbyi, kuko icyemezo cy’ubwishingizi kidashobora gukuraho ko NYIRIMANA yari umugabo wa NYIRANEZA, bityo ngo amasezerano y’ubugure afite agaciro. Avuga xxxxx xx icyo gihe na MUKUNZI Sylvère yemeye ko umutungo ugurishwa, yakira amafaranga yishyurwaga kuri iyo nzu.
11. XXXXXXXXXX Xxxxxx avuga ko atumva impamvu amasezerano xxxxxxxx agaciro kandi inzu yaragurishijwe n’umuryango wa NYIRIMANA, xxxx XXXXXXX yashyize umukono kuri ayo masezerano. Avuga xxxxx xx hari amafaranga y’ubugure bw’iyo nzu MUKUNZI yakiriye ku wa 21/01/2003, kandi icyo gihe yari yaramaze kuba mukuru (majeur), bityo ngo iyo aza kuba atemera ko inzu yagurishwa, ntiyari kwakira ayo mafaranganga akomoka kuri ubwo bugure.
12. Urukiko Rukuru rurasanga ibyo Me URAMIJE Xxxxx xxxxxxxxx MUKUNZI Sylvère avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije
icyemezo n° 44/00 cyo ku wa 13/3/2000 gishyiraho inama y’ubwishingizi, icyo cyemezo ngo kikaba kigaragaza ko XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yagurishije inzu yari ashinzwe gucungira abana ba NYIRIMANA na KANYANGE, nta shingiro bifite, kuko nk’uko urwo Rukiko rwabisobanuye, n’ubwo XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yagizwe umwishingizi w’abana ba NYIRIMANA na KANYANGE, xxxx xxxxxx byakuyeho ko ari umupfakazi wa NYIRIMANA. Ibyo MUKUNZI Sylvère avuga ko icyo cyemezo cyagabanyije umutungo nabyo nta shingiro bifite, kuko uretse no kuba muri icyo cyemezo nta nahamwe hagaragara uburyo uwo mutungo wagabanyijwe, nta n’ubwo aribyo icyemezo gishyiraho inama y’ubwishingizi kiba kigamije. Xxxxxx ingingo ya 381 ivuga ko iyo umwishyingizi amaze kujyaho, agaragaza ishusho y’umutungo wimukanwa n’utimukanwa y’umwana cyangwa abana yishingiye, bigashyirwaho umukono n’umugenzuzi w’umwishingizi, urwo rutonde rugashyikirizwa Urukiko. Uko bigaragara, uru rutonde ntirwakozwe, kuko n’ubwo mu cyemezo hari umutungo washyizwemo, ntiwashyizwemo muri uru rwego, kuko iyo xxxx xxxx xxx xxx byagenze, hagombaga kubanza havangurwa umutungo NYIRIMANA yashakanye na KANYANGE, hakagaragazwa uwo yavanze na NYIRANEZA, hakabona kugaragara uw’abana bato yari abereye umwishingizi. Hari kugaragara kandi n’umutungo wimukanwa, kuko uko byagenda kose, uwo mutungo wari uhari. Ahubwo nk’uko XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx abivuga, ndetse na MUKUNZI Sylvère akabyemera, biragaragara ko ikibazo nyamukuru iki cyemezo cyari kije gukemura aricyo kugira ngo NYIRIMANA Xxxxxxxxxx, umuryango wemeraga nk’umubyeyi w’abo bana urakomeza kubitaho nk’uko yabitagaho se NYIRIMANA akiriho, abone uburyo bwo kubahagararira imbere y’amategeko.
13. Urukiko rurasanga XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, nk’umugore w’isezerano wa NYIRIMANA, afite uburenganzira ahabwa n’ingigno ya 70,2 ivuga ko iyo umwe mu bashakanye apfuye, bari bafitanye amasezerano y’ivangamutungo rusange, usigaye asigarana umutungo wose akubahiriza inshingano yo kurera
abana no gufasha ababyeyi ba nyakwigendera iyo babikeneye. Nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabisobanuye, kubera ko umutungo utari warigeze uvangurwa, XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx yasigaye awucungira hamwe wose. Ahubwo icyakwibazwa ni ukumenya niba muri uko kuwucunga, yari afite n’uburenganzira bwo kugurisha. Urukiko rurasanga ubu burenganzira yari abufite, kuko na MUKUNZI Sylvère yemera ko uyu XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx ariwe wabasigaranye, kandi afite n’inshingano yo kubarera. Yemera ko hari kandi murumuna we wari urwaye. N’ubwo avuga ko atari XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx wamwohereje xxxxx, ariko byibuze yemera ko yari arwaye, xxxxx xx yavuzwaga akiri xx xxxx mu Rwanda. Abo bana xxxxx xxxx bakeneye n’ibibatunga. MUKUNZI Sylvère ntagaragaza ko hari ahandi XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx xxxxxxxx xxxx xxxxxxxxx, ku buryo kugurisha iyo nzu byafatwa nko gusesagura umutungo. Ibyo kandi byaba xxx xxxxxx xxxxxx, xxxxx XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx xxxxxxxxxx nk’uwagurishije ikintu kitari icye, kandi amategeko yaramwemereraga gucunga uwo mutungo, kandi kuwucunga hakaba harimo no kuba yagira ibyo agurisha muri uwo mutungo kugira ngo agire ibindi bibazo akemura.
14. Nk’uko kandi XXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, Me XXXXXXXXX Xxxxxx na XXXXXXXXXX Xxxxxx babisobanura, MUKUNZI Sylvère yashyize umukono ku masezerano y’ubugure. N’ubwo yari umwana, ariko yari umwana ugimbutse, ku buryo bitavugwa ko atari azi ibyo akora. Ahubwo bigaragaza ko icyo gihe inzu iburanwa igurishwa, yemeraga ko yagurishwa, kuko yabonaga bikenewe, cyane cyane ko nawe yagiye xxxxxx xx mafaranga y’ubugure yagiye yishyurwa mu byiciro. Amaze no kuba mukuru kandi, nk’uko XXXXXXXXXX Xxxxxx abisobanura, hari amafaranga yakiriye, icyo gikorwa kikaba cyarashimangiye ko nawe yemera ubugure. Bityo ntaho yahera avuga ko amasezerano yakozwe areba, xxxxxx xxxx na mukuru agakomeza kuyashyigikira, nta gaciro afite.
15. Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, ubujurire bwa MUKUNZI Sylvère nta shingiro bufite.
KU BYEREKEYE INDISHYI N’AMAFARANGA Y’IBYAKOZWE MU RUBANZA.
16. XXXXXXXXXX Xxxxxx, mu mwanzuro we, asaba ko umuryango wa NYIRIMANA wamuha indishyi zingana na 3.000.000, ariko izi ndishyi ntazo yahabwa kuko nta muryango wa NYIRIMANA wigeze umurega, kuko uwareze muri uru rubanza, wanajuriye, ni MUKUNZI Sylvère, ibyo yakoze bikaba bitabazwa umuryango wa NYIRIMANA.
17. Muri uru rubanza, hashyizweho umuhanga mu by’ubwubatsi, kugira xxx xxxxx agaciro k’inyubako yaburanwaga. Uyu muhanga yishyuza amafaranga 531.000. Urukiko rurasanga aya mafaranga ari MUKUNZI Xxxxxxx xxxxxx kuyishyura, kuko ariwe utsinzwe uru rubanza, xxxxx xxxxx xxx nawe warushoje.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
18. Rwemeje ko ubujurire bwa MUKUNZI Sylvère nta shingiro bufite.
19. Rwemeje ko imikirize Urubanza RC 0308/08/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 31/03/2008, idahindutse.
20. Rutegetse MUKUNZI Xxxxxxx xxxxxxxxx XXXX Xxxxxx, umuhanga mu by’ubwubatsi wabaze agaciro k’inzu iburanwa, amafaranga 531.000 y’xxx xxxxxx xxxxxx, akayatanga uru rubanza rukimara kuba itegeko, atayatanga ku neza agakurwa mu bye ku ngufu za Leta.
21. Rumutegetse kwishyura amagarama y’uru rubanza, angana n’amafaranga 42.650, akayatanga uru rubanza rukimara kuba itegeko, atayatanga agakurwa mu bye ku ngufu za Leta.
NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 09/03/2012 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE NA HITIMANA J.M.V., XXXXXXXXXX, XXXXXXXXX NA KIGEME Xxxx Xxxxx, UMWANDITSI.
Umucamanza Umwanditsi
(Sé) (Sé)
XXXXXXXX Xxxx Xxxxx Xxxxxxx KIGEME Xxxx Xxxxx