Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI KU CYICARO CYARWO RUBURANISHA MU RWEGO RW’UBUJURIRE NONE KUWA 11/03/2016 RUKIJIJE URUBANZA R. Com A 0664/15/HCC MU BURYO BUKURIKIRA:
……………………………………………………………………………………………………………………………...
ENTREPRISE XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxx (EMUJABO), ibarizwa mu Mudugudu wa Kimisagara, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali: UJURIRA
Na:
1. SORAS A.G Ltd, ibarizwa mu Mudugudu w’Indangamirwa, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, iburanirwa na Me KABUREGE Project;
2. Akarere ka NYABIHU, kaburanirwa na Me NRARUGERA Nicolas: ABAREGWA
IKIREGERWA:
- Gusubiza SORAS Assurances Générales Ltd amafaranga 13,192,822 ya garantie de bonne execution xxxxxxxx Xxxxxxx ka Nyabihu.
- Inyunyu za 18% ku mwaka y’umwenda wishyuzwa zihereye kuwa 14/04/2015 kugeza urubanza rusomwe.
- Amafaranga 10% y’ikurikiranarubanza n’amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka. (Kujuririre urubanza urubanza R. Com 0919/15/TC/NYGE rwaciwe kuwa 18/11/2015)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, SORAS A.G LTD irega EMUJABO ndetse Akarere ka NYABIHU na MUHAYIMANA Xxxx Xxxxxxxx bagobokeshwa mu rubanza, mu kurega SORAS A.G Ltd ikaba yarasabaga Urukiko gutegeka EMUJABO n’umwishingizi wayo kuyisubiza amafaranga yayishyuriye kubw’ishingizi bwo kurangiza imirimo neza itarangije ndetse ikanabiyisabira inyungu n’indishyi nk’uko bikubiye mu kirego cyo ku rwego rwa mbere.
2. Inkomoko y’uwo mwenda xxxxx xxx umwenda w’ubw’ishingizi bwo kurangiza imirimo neza SORAS A.G Ltd yari yishingiye EMUJABO ku isoko yari yatsindiye mu Karere ka Nyabihu, EMUJABO imaze kunanirwa kubahiriza isoko, Akarere kakaba
karasabye umwishingizi kumwishyura ingwate yo kurangiza imirimo neza, SORAS
A.G Ltd imaze kwishyura uwo xxxxxx xxxx ikaba yarasabye uwo yishingiye kumwishyura amafaranga yamwishyuriye.
3. Mu guca urubanza R. Com 0919/15/TC/HYE, Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rukaba rwaremeje ko EMUJABO n’umwishingizi wayo MUHAYIMANA Xxxx Xxxxxxxx xxxxxxx gufatanya gusubiza SORAS A.G Ltd amafaranga 6,596,411 yishyuye Akarere ka Nyabihu, hakiyongeraho inyungu za 18% mu mezi arindwi zihwanye n’amafaranga 1,187, 354 n’amafaranga 500,000 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka. Na none rukaba rwanameje ko Akarere ka Nyabihu kagomba gusubiza SORAS A.G Ltd kimwe cya xxxxxx xx’amafaranga kasabye gihwanye n’amafaranga 6,596,411 kuko kagombye kuba karayasubije EMUJABO nyuma y’iyakirwa by’agateganyo ry’imirimo.
4. EMUJABO ikaba itarishimiye imikirize y’urworubanza , bituma ijuririra uru Rukiko ivuga ko Urukiko mu kwemeza ko SORAS A.G Ltd yishyuye Akarere ka Nyabihu mu buryo buri bwo, rukaba ngo rwaritiranyije ubuzime bw’ikirego gituruka ku masezerano y’ubwishingire n’igihe amasezerano y’ubwishingire yagombaga kumara, ibyemejwe bikaba ngo ntanaho bihuriye n’ibyo EMUJABO yaburanishije, impamvu ya kabiri y’ubujurire ikaba xxx xxx iy’uko Urukiko rwemeje ko amasezerano yasheshwe rushingiye kukuba igihe amasezerano yagombaga kumara cyari cyararangiye, ibyo akaba ngo ataribyo kuko abayagiranye bakomeje kwitwara nk’abagifitanye amasezerano ndetse amasezerano yanditse akaba ngo adashobora guseswa mu magambo, impamvu ya gatatu ikaba xxx xxx uko Urukiko rwirengagije ibiri mu ngingo ya 4 y’amasezerano y’ubwishingire xxx bivugwa ko SORAS A.G Ltd n’intervient que comme avaliseur, le débuteur principal reste le souscripteur lui-meme, ibi bikaba ngo bivuga ko SORAS A.G Ltd itakwishyura uwishingiwe atarishyuzwa, SORAS A.G Ltd ikaba ngo yarishyuye binyuranye n’amasezerano yagiranye na EMUJABO. Imapamvu ya xxxx y’ubujurire ikaba ari iy’uko Urukiko rwategetse EMUJABO gufatanya n’Akarere ka Nyabihu kwishyura SORAS A.G Ltd nyamara nta kosa EMUJABO yakoze ryari gutuma Akarere kajya gusaba ingwate, impamvu ya nyuma y’ubujurire ikaba ari iy’uko Urukiko rwimye EMUJABO indishyi n’igihembo cya avoka kandi yarashowe mu manza ku maherere, izi akaba arizo mpamvu z’ubujurire zituma EMUJABO isaba ko Urukiko rw’ubujurire rwahindura urubanza rwajuririwe ku birebana na EMUJABO ndetse rugategeka abaregwa gufatanya kuyishyura igihembo cya avoka n’indishyi zari zasabwe ku rwego rwa mbere hiyongereyeho igihembo cya avoka n’indishyi byo
ku rwego rw’ubujurire, kubategeka kuyishyura indishyi z’ikurikiranarubanza n’iz’igisebo bayiteye ndetse no kubategeka kuyishubiza amagarama.
5. Mu kwiregura ku mpamvu z’ubujurire SORAS A.G Ltd ivuga ko impamvu ya mbere xxx xxx nyuma y’uko hagati yo kuwa 13/03/2012 na 13/03/2013, EMUJABO inaniriwe kubahiriza amasezerano y’isoko yari yarahawe byabaye ngombwa ko nyuma yo kwishyuzwa garantie de bonne exécution SORAS A.G Ltd iyishyura, ikibazo kikaba ngo cyari kuba iyo Akarere kishyuza igihe cy’amasezerano kitararangira (période contractuelle) ngo bigaragara ko EMUJABO yananiwe kubahiriza amasezerano.
6. Ku mpamvu ya kabiri, ikaba xxx xxxxx Akarere ka Xxxxxxx xxxx, ko ariko ibarwa No 509/07.03.04/2014 yo kuwa 15/10/2014, igaragaza ko iminsi 15 Akarere kahaye EMUJABO isobanura iseswa ry’amasezerano, EMUJABO ikaba ngo itarigeze isubiza iyo baruwa.
7. Ingingo ya gatatu y’ubujurire ayisobanura ko SORAS A.G Ltd mu kwishyura Akarere ka Nyabihu itanyuranyije n’amasezerano kuko yagombaga kwishyura igisabwa ingwate (paiement à première demande), mu gihe rero uwishingiwe yari ananiwe kubahiriza amasezerano, uwamwishingiye akaba nta kindi yari gukora usibye kwishyura.
8. Ku mpamvu ya xxxx ikaba xxx yasubizwa n’Akarere naho ku mpamvu ya gatanu, asobanura ko EMUJABO imaze kunanirwa kubahiriza amasezerano, umwishingizi yishyuye ingwate, mu gushaka kugaruza iyo ngwate mu gihe uwayitangiwe atabikoze ku bushake ni gombwa ko aregwa, bityo EMUJABO ikaba itagomba gusaba indishyi zo gushorwa mu manza kuko ariyo yanze kwishyura ku neza.
9. SORAS A.G Ltd ikaba yaratanze ubujurire bwuririye ku bundi ivuga ko ubujurire bwa EMUJABO icyo bugamije ari ugutinza urubanza, bityo isaba ko yahabwa igihano gihatira kurangiza urubanza cy’amafaranga 50,000 buri kwezi cyari cyasabwe ku rwego rwa mbere ntigitangwe, isaba xxxxx xx yategekwa kuyishyura amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka ku rwego rw’ubujurire n’amafaranga 2,000,000 y’indishyi zo gushorwa mu manza.
10. Muri ururubanza hakaba hagomba gusuzuma niba SORAS A.G Ltd yarishyuye Akarere ka Nyabihu ingwate yo kurangiza imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko, gusuzuma niba mbere yo kwishyuza SORAS A.G Ltd Akarere ka NYABIHU karagombaga kubanza kwishyuza EMUJABO no gusuzuma niba EMUJABO n’Akarere ka Nyabihu bategekwa gufatanya kwishyura SORAS A.G Ltd, gusuzuma niba EMUJABO
yahabwa indishyi zinyuranye no gusuzuma ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na SORAS A.G Ltd isaba ko EMUJABO yagira ibyo itegekwa no gusuzuma niba ubujurire bwuririye ku bundi bw’Akarere ka NYABIHU bufite ishingiro.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO
A. Ku birebana no gusuzuma niba SORAS A.G Ltd yarishyuye Akarere ka Nyabihu ingwate yo kurangiza imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko, gusuzuma niba mbere yo kwishyuza SORAS A.G Ltd Akarere ka NYABIHU karagombaga kubanza kwishyuza EMUJABO.
11. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx, uburanira EMUJABO asobanura avuga ko ikirego kitazimye, ko kandi amafaranga yishyuwe nyuma y’uko igihe bumvikanye ko haribyo babazwa cyararangiye kuko amasezerano y’ubwishingizi yagombaga gutangira kuwa 13/03/2012 akageza kuwa 12/03/2013. Ubwishyu bukaba bwarabaye kuwa 18/03/2015, bityo ibyakozwe na SORAS A.G Ltd bikaba bitahabwa ishingiro. Asaba ko hazifashishwa urubanza urubanza R. Com A 0548/14/HCC rwafashe icyemezo ku rubanza nkuru.
12. Akomeza avuga na none ko Urukiko rwanyuranyije n’amasezerano ndetse n’amategeko mu kwemeza ko ibyakozwe na SORAS A.G Ltd aribyo kuko harebwa ingingo ya 567 CCLIII n’ingingo ya 4 y’amasezerano, kuko ibirimo binyuranyije n’ibyakozwe. SORAS A.G Ltd ikaba itaragombaga kwishyura Ese EMUJABO itarananirwa kwishyura, mu gihe cyose tutarananirwa kwishyura na cyane ko itari paiement à premiere demande.
13. Me KABUREGE Project uburanira SORAS A.G Ltd asobanura ko SORAS A.G Ltd yishingiye ko EMUJABO ninanirwa kubahiriza amasezerano izatanga ingwate y’amafaranga 13,142,822, yishyura iyo ngwate iba itegereje ko izasubizwa ayo mafaranga n’uwo yishyuriye. Ibivugwa na EMUJABO bikaba ngo ataribyo kuko amasezerano yagombaga kumara umwaka, umwaka urangira EMUJABO yarananiwe kurangiza amasezerano, SORAS A.G Ltd yishyujwe irishyura. Akomeza avuga ko impamvu SORAS A.G Ltd yishyuye igihe cy’amasezerano cyararangiye xxx xxx Akarere ka Nyabihu kamaze kubona ko EMUJABO yananiwe kubahiriza amasezerano kishyuje SORAS A.G Ltd, yishyuye amasezerano atarakurikijwe yishyurira uwo yishingiye.
14. Akomeza asobanura ko mu masezerano y’ubwishingizi ubuzime ari imyaka itanu, ko ndetse hanagendewe no ku itegeko ry’amasezerano ubuzime bukaba butaraba kuko ari imyaka 30.
15. Ku rubanza rwazifashishwa rwatanzwe na mugenzi we, avuga ko uru rubanza rwaburaniwe mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi inshuro ebyiri, ubwa mbere SORAS
A.G Ltd irarutsinda arirwo X.XXX A 0332/14/HCC, EMUJABO irusubirishijemo iratsinda bigaragara ko Urukiko rwivuguruje. Na none asobanura ko niba EMUJABO ishaka kugendera ku manza zaciwe, hagenderwa ku rubanza rw’Urukiko rw’Ikirenga. Avuga na nono ko naho byagaragara ko SORA A.G Ltd yishyuye itagomba kwishyura, uwishyuwe yakora restition restitutoire maze agasubiza ayo mafaranga ndetse n’ibijyanye nayo byose SORAS A.G Ltd yasabye Urukiko.
16. Me RUBANGO Epimaque, uburanira Akarere ka NYABIHU asobanura ko kubijyanye n’uko garantie de bonne exécution yatanzwe nyuma y’uko amasezerano arangiye, kuba Akarere karasabye iyo garantie kakanayihabwa bishingiye kuri iyo garantie ubwayo kuko niko ibiteganya kuko ivuga ko itangwa igisabwa (paiement à premiere demande), bityo amasezerano yari hagati y’Akarere ka Nyabihu na SORAS A.G Ltd akaba yarasabaga SORAS A.G Ltd kwishyura ikibisabwa ndetse akaba aribyo yakoze.
17. Icya kabiri akaba ngo ubwo busabe bwagombaga gukorwa mu iminsi 30 nyuma yo kwakira imirimo burundu, bityo Akarere kakaba xxxxxx xxxx gakwiye kubazwa nyuma yo guhabwa ibijyanye n’iyi garantie.
18. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx asobanura xxxxx xx Urukiko rwavuze ko amasezerano yasheshwe, ko ariko ataribyo kuko isoko ryakomeje gukorwa kugeza imirimo yakiriwe burundu, ko hazarebwa ingingo ya 15 y’amasezerano yo kuwa 23/03/2012.
19. Asoza avuga ko SORAS A.G Ltd yakoze ibyo itagombaga gukora kuko itagombaga kwishyura EMUJABO itarishyuzwa.
20. Me KABUREGE Project asobanura ko kuri cote 11 hagaragara ibaruwa y’umunyamabanga nshingabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yo kuwa 10/10/2012, igaragaza ko EMUJABO nidakora ibyo isabwa amasezerano azaseswa xxxxx xxx iyi xxxxxx SORAS A.G Ltd yagendeyeho ibona ko EMUJABO yananiwe imirimo.
21. Asoza avuga ko acte decautionnement solidaire et invisible igaragaza ko SORAS A.G Ltd izishyura ikishyuzwa bwa mbere.
22. Me RUBANGO Epimaque asobanura ko iyi mpamvu y’ubujurire ari inkurikizi y’amasezerano (relativité de contrat), bityo ibyabaye hagati ya SORAS A.G Ltd na EMUJABO bikaba bitareba Akarere ka Nyabihu.
23. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx asobanura ko iyo baruwa yakurikiwe n’iyo kuwa 27/10/2014 EMUJABO isaba Akarere kuza kwakira imirimo kuko yarangiye, impande zombi zumvikana ku gihe cyo kwakira imirimo ariyo yo kuwa 05/11/2014 ko aribwo imirimo izakirwa, bityo Akarere kakaba ngo gafite ikosa ndetse na SORAS A.G Ltd kuko amasezerano atigeze aseswa.
UKO URUKIKO RUBIBONA
24. Ingingo ya 560 y’ itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 rishyiraho Urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano, ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano, iteganya ko ‘’Uwishingiye undi ashinzwe kwishyura ugomba kwishyurwa gusa iyo ugomba kwishyura atashoboye kubikora, ubwishyu bugomba kubanza gushakwa mu bintu by'ugomba kwishyura, keretse rero uwamwishingiye yariyemereye kuzahita yishyura bitabaye ngombwa ko ubwishyu bubanza gushakwa mu bintu by’xxxxxx xxxxxxxxx, cyangwa se nanone akaba yariyemeje ubufatanye bw'umwenda n’ugomba kwishyura w'iremezo, icyo gihe inkurikizi z'ibyo yiyemeje zigenwa hakurikijwe amahame agenga imyenda ifatanijwe’’ naho iya 567 y’iryo tegeko igateganya ko ‘’Umwishingire wishyuye ashobora kurega ugomba kwishyura w'iremezo, ubwishingire bwaba bwaratanzwe ugomba kwishyura w'iremezo abizi cyangwa atabizi.Icyo kirego kirebana n'umwenda w'iremezo ndetse n'inyungu zawo n'andi magarama yose yatanzwe, nyamara umwishingire aregera gusa amafaranga yatanze kuva xxx amenyeshereje ugomba kwishyura w'iremezo ko yarezwe mu rukiko. Ashobora kandi kuregera indishyi biramutse bibaye ngombwa.’’
25. Xxxxxxx ya 64 y’itegeko No 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011rigenga amasezerano
iteganya ko ‘’amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye’’.
26. Urukiko rusanga ibivugwa n’uburanira EMUJABO ko SORAS A.G Ltd yishyuye igihe cy’ubwishingizi cyararangiye ndetse ko itagombaga kwishyura EMUJABO itabanje kwishyuza kuko SORAS A.G Ltd yari avaliseur nk’xxx xxxx mu ngingo ya 4 y’amasezerano yo kuwa 13/03/2012 yabaye hagati EMUJABO na SORAS A.G Ltd bitahabwa agaciro kuko kuba SORAS A.G Ltd yaratanze amafaranga y’ingwate yari
yiyemeje kwishyura mu gihe uwishingiwe atujuje inshingano ze nta makosa yakoze mu gutanga iyi ngwate kuko yayitanze hashingiwe ku bikubiye mu masezerano y’ubwishingizi SORAS A.G Ltd yasinyanye n’Akarere ka NYABIHU kuwa 13/03/2012.
27. Kuba muri aya masezerano SORAS A.G Ltd yaremeye kwishyura amafaranga 13,192,822 icyakira urwandiko ruyishyuza ( paiement dès la réception de la première demande), uku kwemera kwishyura ikibisabwa (payable à première demande) bigaragaza ko amasezerano y’ubwishingizi bw’ingwate yagiranye n’Akarere ka NYABIHU ari amasezerano y’ihariye (contrat indépendant) adahuye n’amasezerano y’isoko ndetse n’amasezerano yabaye hagati ya EMUJABO na SORAS A.G Ltd, nk’uko byemezwa n’abahanga mu mategeko xxx bavuga ko ‘’ la garantie autonome est une garantie en droit des sûretés qui consiste au paiement à première demande par xx xxxxxx d'une somme en considération d'une obligation tierce qui reste autonome’’1 ndetse xxx xxxxxxxxxx y’ubwishingizi akaba anatandukanye n’ubwishingizi busanzwe buteganywa n’ingingo ya 560 CLIII n’iya 567 CLIII benshi bakunda kwitiranya nk’uko abahanga mu mategeko babitandukanya bavuga ko ‘… car il s’agit d’une « caution de bonne fin » autrement appelée « garantie de bonne exécution»2 qui se distingue du simple cautionnement (aha byumvikane ubwishingizi buteganywa n’ingingo ya 560 CLIII ) en ce que lorsqu’elle est appelée, xx xxxxxx ne peut pas se soustraire au paiement en invoquant les exceptions qui appartiennent au débiteur principal. En effet, il s’est obligé à fournir une prestation déterminée par les seuls termes de son engagement (à la différence de la caution, qui s’oblige à accomplir, en tout ou en partie, la prestation due par le débiteur principal)3.
28. Ainsi, en cas de cautionnement, la caution n'est obligée envers le créancier à le payer qu'à défaut du débiteur, qui doit être préalablement discuté dans ses biens, à moins que la caution n'ait renoncé au bénéfice de discussion, ou à moins qu'elle ne se soit obligée solidairement avec le débiteur ; auquel cas l'effet de son engagement se règle par les
1 xxxxx://xx.xxxxxxxxx.xxx/xxxx/Xxxxxxxx_xxxxxxxx.
2 Le maître d'ouvrage qui passe un marché avec une entreprise prend toujours un risque de voir son chantier inachevé. Pour mener alors à bien l'achèvement des travaux, les marchés de terminaison sont souvent négociés dans des conditions de prix et de délai pénalisants pour le maître d'ouvrage. Afin d'atténuer ce risque, M.N GROUP Ltd ains maîtres d'ouvrage imposent dès la signature du marché une caution de bonne fin. Disponible sur xxxx://xxx.xxx-xxxxxx.xx/xxxxxxxxxxx/xxxxx-xxxxx- entreprises/produits-et-services/cautions/la-caution-de-bonne-fin-de-travaux/.
3 XXXXX, Xxxxxx (Studio Legale Macchi di Cellere Xxxxxxx), Milan, Italie, ‘’Les Garanties Indépendantes dans les relations d’affaires internationales’’, UIA, 2004, p.4.
principes qui ont été établis pour les dettes solidaires. (Art 560 et 567 du Code Civil Livre III).
29. Urukiko rusanga rero nk’uko bimaze gusobanurwa, uregwa atakwitwaza ko Akarere ka NYABIHU kagombaga kubanza kwishyuza EMUJABO mbere yo gusaba ingwate gashingiye ku bikubiye muri garantie de bonne exécution kuko mu kwishyura iriya ngwate umwishingizi yarubahirije ibikubiye mu masezerano y’ubwishingizi kandi aya masezerano akaba yarabaye itegeko hagati ye n’Akarere ka NYABIHU nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko No 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 ryavuzwe haruguru, bivuga ko ibyakozwe na SORAS A.G Ltd yishyura iriya ngwate bifite ishingiro.
30. Urukiko rusanga nk’uko bimaze gusobanurwa ko amasezerano y’ubwishingizi bw’ingwate aba ari amasezerano y’ihariye adahuye n’amasezerano y’isoko cyangwa andi masezerano rwiyemezamirimo yagirana n’umwishingizi, bishatse kuvuga ko igihe cyose rwiyemezamirimo atararangiza imirimo amasezerano y’ubwishingizi bw’ingwate aba agifite agaciro, bikaba ndetse n’ibyateganyijwe mu masezerano y’ubwishingizi bw’ingwate xxx impande zombi zumvikanye muri ayo masezerano ko ingwate izata agaciro nyuma y’iminsi 30 imirimo yakiriwe burundu (la garantie s’éteindra au plus tard trente (30) jours à partir de la réception définitive des travaux, bityo ibivugwa n’uburanira EMUJABO ko ayo masezerano yagombaga kumara igihe cy’umwaka kuva kuwa 13/03/2012 kugeza kuwa 12/03/2013 bikaba bitahabwa bitahabwa agaciro kuko xxxxx xxxxxx ryakarangiye.
B. Ku irebana no gusuzuma kuba Urukiko rwarategetse EMUJABO gufatanya n’Akarere ka Nyabihu kwishyura SORAS A.G Ltd
31. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx asobanura ko ingingo ya 138 igika cya kabiri y’itegeko ry’amasoko ya Leta 2007 isobanura neza ko niba hari ibigomba gukosorwa bigaragazwa mu iyakirwa ry’imirimo, ahubwo hatangwa igihe cyo kubikosora. Xxxxxxx inyandiko yo kuwa 05/11/2014. EMUJABO ikaba ntacyo yagombaga gukosora ntiyagikora.
32. Me KABUREGE Project asobanura ko Akarere ka Nyabihu kakiriye amafaranga kagobokeshwa murubanza ndetse kakaba kadahakana ko kakiriye ayo mafaranga, bityo ikaba isaba kurenganurwa, uwatwaye xxx xxxxxxxxx akayasubiza.
33. Me RUBANGO Epimaque, asobanura ko EMUJABO atariyo yareze, ko ahubwo SORAS
A.G Ltd ariyo yareze isaba gusubizwa amafaranga yatangiye EMUJABO, kuba EMUJABO itaratanze ikirego kigamije kurega Akarere bivuga ko yemera ko ibyakozwe byari bikurikije amategeko, bityo kikaba ari ikirego gishya cy’ibirebana n’amasezerano, kikaba kitasuzumwa ku rwego rw’ubujurire.
34. Ikindi icyasabwaga kugira caution de bonne fin itangwa ahakaba xxx xxx yagombga gusabwa mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe cyo kwakira imirimo burundu, EMUJABO ikaba itagaragaza ko icyo gihe kitubahirijwe.
35. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx asobanura ko mu kugobokesha Akarere xxx xxx ariko kateje ibibazo, bityo kugumana ariya mafaranga yaba enrichissement sans cause.
36. Me RUBANGO Epimaque avuga ko inyandiko mvugo igaragaza ko imirimo itarangiye, ndetse XXXXXXXXXX X. Xxxxxxx akaba xxxx xxxx icyo kwakira imirimo.
UKO URUKIKO RUBIBONA
37. Ingingo ya 45 y’itegeko N°05/2013 ryo kuwa 13/02/2013 rihindura kandi ryuzuza itegeko n°12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga Xxxxxxx ya Leta iteganya ko ingingo ya 80 y’Itegeko n° 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta, ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira: ‘’Ingwate yo kurangiza xxxxx xxxx isubizwa uwegukanye isoko mu byiciro bibiri: icya kabiri cyayo gisubizwa mu minsi mirongo itatu (30) nyuma y’iyakirwa ry’agateganyo ry’imirimo ikindi cya kabiri mu minsi mirongo itatu (30) ikurikira iyakirwa rya burundu ry’imirimo’’
38. Urukiko rusanga ibivugwa na Me RUBANGO Epimaque ko kuba harareze SORAS A.G Ltd isaba gusubizwa amafaranga yatangiye EMUJABO, ko xxxxx xxxx EMUJABO itarareze Akarere xxx xxx yemera ko ibyakozwe byari bikurikije amategeko bitahabwa ishingiro kuko kuba bigaragara ko EMUJABO hari imirimo yakoze ndetse ikanakirwa by’agateganyo kuwa 19/092013, ndetse impande zombi zikanateganya igikorwa cyo kwakira imirimo burundu cyagombaga kuba kuwa 05/11/2014, xxxxx xxxxxxxxxxx ahubwo Akarere kavuga ko hari ibitarakozwe neza. Kuva icyo gihe kugeza kuwa 27/02/2015 Akarere gasaba kwishyurwa ingwate yo kurangiza imirimo neza, EMUJABO ikaba ntacyo yakoze ngo yegere Akarere ikabaze ibitarakozwe neza kugira abikosore imirimo yakirwe burundu, bivuga ko amafaranga igomba gusubizwa ari kimwe cya kabiri (½) cy’ingwate kubera habayeho kwakira imirimo
by’agateganyo nk’uko biteganywa n’ingigo ya 45 y’itegeko N°05/2013 ryo kuwa 13/02/2013 ryavuzwe haruguru. Kurekera akarere ingwate yose bikaba byaba ari ukwikungahaza binyuranye n’amategeko (enrichissement sans cause) kuko bigaragara ko hari imirimo EMUJABO yakoze, bivuze ko Akarere xxxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxxx y’ingwate yose.
39. Urukiko rusanga aya mafaranga ½ cya 13,192,822 ni ukuvuga amafaranga 6,596,411 Akarere katagomba kuyashyikiriza EMUJABO ahubwo kagomba kuyaha SORAS A.G Ltd nk’umwishingizi wa EMUJABO, naho ½ gisigaye kikaba kigomba kwishyurwa na EMUJABO nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza.
C. Ku birebana no gusuzuma niba EMUJABO yahabwa indishyi
40. Urukiko rusanga indishyi zisabwa na EMUJABO zitagomba gutangwa kuko urubanza ruyitsinda.
D. Ku birebana no gusuzuma ubujurire bwuririye ku bundi bwa SORAS A.G Ltd
41. Me KABUREGE Project asaba ko EMUJABO yategekwa kwishyura SORAS A.G Ltd amafaranga 50,000 buri kwezi n’igihano kiyihatira kwishyura, kuyishyura amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka ku rwego rw’ubujurire n’amafaranga 2,000,000 y’indishyi zo gushorwa mu manza.
42. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx xxxxx xxxxxx yasobanuye kuri iki gihano n’indishyi.
UKO URUKIKO RUBIBONA
43. Xxxxxxx ya 216 y’itegeko no 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteaganya ko ‘’Abisabwe n’umwe mu baburanyi, mu gihe cy’iburanisha ry’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n‘iz’umurimo, umucamanza ashobora, guteganya igihano cyo gutanga amafaranga y’ubukererwe abazwe buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi cyangwa buri mwaka k’uwo baburana mu gihe azaba atubahirije imikirize y’urubanza rw’iremezo, bitabujije ko yacibwa indishyi z’akababaro mu gihe bibaye ngombwa. Amafaranga y’ubukererwe ateganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo atangira kubarwa uhereye ku munsi ukurikira uwo urubanza ruba rutagishoboye kongera kujuririrwa’’.
44. Ingingo ya 137 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano igateganya ko ‘’ Uruhande rwarenganyijwe rufite uburenganzira bwo kubona indishyi zitanzwe n’urundi ruhande rutubahirije ibisabwa mu masezerano, keretse iyo ikirego kigamije kubona indishyi cyahagaritswe cyangwa cyaravuyeho.’’
45. Ingingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeye urwunge rw'amategeko y'imbonezamubano, igitabo cya gatatu ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano iteganya ko ‘’igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse’’
46. Urukiko rusanga igihano gihatira kwishyura cyasabwe n’uburanira SORAS A.G Ltd gifite ishingiro ariyo mpamvu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 216 y’itegeko no 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012, EMUJABO niramuka itishyuye ku neza ibyo itegetswe n’Urukiko ikaba igomba kujya yishyura amafaranga 50,000 buri kwezi nk’igihano kiyihatira kwishyura.
47. Urukiko rusanga na none indishyi zisabwa núburanira SORAS A.G Ltd z’amafaranga 2,000,000 kubwo gushorwa mu manza nta mpamvu zitagomba gutangwa kuko usibye kuzivuga gusa uzisaba nta basha kugaragariza Urukiko uburyo uko gushorwa mu manza byageza ku mafaranga xxxxxx xxxxxx na cyane ko uyasabwa yahawe indishyi z’igihembo cya avoka wamuburaniye.
48. Urukiko rusanga indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka zisabwa zifite ishingiro ariyo mpamvu hashingiwe ku ngingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryavuzwe haruguru, ku ndishyi zatanzwe ku rwego rubanza z’amafaranga 500,000 hagomba kwiyongeraho amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka yo kurwego rw’ubujurire kuko kujurira kwa EMUJABO ariko kwatumye SORAS
A.G Ltd ishaka avoka wo kuyiburanira.
E. Ku birebana no gusuzuma niba ubujurire bwuririye ku bundi bw’Akarere ka NYABIHU bufite ishingiro
49. Me RUBANGO Epimaque asaba ko EMUJABO yategekwa kwishyura Akarere ka NYABIHU indishyi zingana n’amafaranga 2,000,000 y’ikurikiranarubanza, kukishyura amafaranga 1,000,000 yo gushorwa mu manza ku maherere no kukishyura amafaranga 1,000,000 y’igihembo cya avoka.
50. Me NSENGIYAREMYE Xxxx Xxxxxx asobanura ko ubujurire bwuririye ku bundi bw’Akarere ka NYABIHU nta shingiro bwahabwa kuko ariko katumye habaho izi manza.
UKO URUKIKO RUBIBONA
51. Urukiko rusanga izi ndishyi zisabwa n’uburanira Akarere ka NYABIHU zitagomba gutangwa nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza kuko hari amafaranga ½ kasabye kataragombaga kuyasaba.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
52. RWEMEYE kwakira ubujurire bwa EMUJABO kuko bwaje mu buryo bukurikije amategeko ariko rubusuzumye rusanga nta shingiro bufite.
53. RWEMEYE kwakira ubujurire bwururiye ku bundi bwa SORAS A.G Ltd rubusuzumye rusanga bufite ishingiro kuri bimwe naho ubw’Akarere ka NYABIHU nta shingiro bufite.
54. RWEMEJE ko imikirize y’urubanza R. Com 0919/15/TC/NYGE ihindutse kuri bimwe
55. RWEMEJE ko EMUJABO yishyura SORAS A.G Ltd amafaranga 6,596,411, kuyishyura inyungu zategetswe n’Urukiko rubanza z’amafaranga 1,187,354, kuyishyura 1,000,000 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka ndetse no kuzajya iyishyura igihano gihatira kwishyura cy’amafaranga 50,000 buri kwezi niramuka itishyuriye ku gihe.
56. RWEMEJE ko Akarere ka NYABIHU gasubiza SORAS. A.G Ltd amafaranga 6,596,411.
57. RUTSEGETSE EMUJABO kwishyura SORAS A.G Ltd amafaranga 6,596,411, kuyishyura inyungu zategetswe n’Urukiko rubanza z’amafaranga 1,187,354, kuyishyura 1,000,000 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka ndetse no kuzajya iyishyura igihano gihatira kwishyura cy’amafaranga 50,000 buri kwezi niramuka itishyuriye ku gihe.
58. RUTSEGETSE Akarere ka NYABIHU gusubiza SORAS. A.G Ltd amafaranga 6,596,411. RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’UMUCAMANZA MUTAJIRI MUNYAMBANZA Thóneste HARI N’UMWANDITSI W’URUKIKO XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
XXXXXXXX X. Xxxxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx
Sé Sé
Icyitonderwa: Rusomwe umunsi rutari ruteganyijweho wo kuwa 29/02/2016 kubera ko uwo munsi umucamanza yari yagiye gushyingura murumuna we.