Contract
URUKIKO RUKURU RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO GIKURU RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UMURIMO KU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUKIJIJE URUBANZA R SOC A 0119/15/HC/KIG MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA :
UREGWA( niwe wajuriye): Magasins Généraux du Rwanda (MAGERWA LTD) mu izina ry’umuyobozi wayo.
UREGWA (intimé) : MUGANZA Xxxxxxxx xxxxx Xxxxxxx Xxxxxxx na Xxxxxxxxxx
Xxxxxxxxxx, atuye mu mudugudu wa Gatenga, akagali ka Gatenga, umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.
IKIREGERWA: ubujurire bw’urubanza R SOC 0071/15/TGI/Nyge ( kwirukanwa hadakurikijwe amategeko n’indishyi zibikomokaho, gratification ya 2009, amafaranga y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’ « avocat »)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. MUGANZA yareze MAGERWA mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yamwirukanye mu buryo bunyuranye n’amategeko buvuga ko yakoze uburiganya (fraude) mu xxxx xxx xxxxx amakosa ari ya “system informatique” bakoresha, MAGERWA ikiregura ivuga ko MUGANZA yakoze ikosa yakoze kandi yemera ndetse yarisabiye imbabazi ry’uko yakoreye Uwamahoro “factures” iriho 5.820 kgs.
2. Urukiko rwisumbuye rwashingiye ko impamvu yashingiweho MUGANZA yirukanwa idashobora gufatwa nk’impamvu ikomeye kubera ko nta kimenyetso simusiga cy’uko ikosa MUGANZA ashinjwa yarikoze abigambiriye ngo kuko rishobora kuba ryarakomotse kuri “system informatique” MAGERWA ikoresha, ngo bishimangirwa n’uko ikosa yarikoze tariki ya 07/06/2011 xxxxxxxxxx tariki ya 01/09/2011 ko bifatwa nkaho yari yarababariwe.
3. MAGERWA ntiyabyishimiye yarajuriye isaba urukiko rukuru ruzashingira ku ngingo ya 29 na 28 y’itegeko ry’umurimo ngo kuko MUGANZA yirukaniwe impamvu yumvikana iturutse ku makosa yakoze kandi yemera; MUGANZA yasabye ko hashingirwa ko ikosa yakoze ryaturutse kuri “system ya infomatique” ya MAGERWA yasohoroga ibyo umuntu atanditse ko hari n’undi muntu byabayeho ntiyirukanwa.
4. Mu rukiko rukuru MAGERWA yari ihagarariwe na Me Xxxxx Xxxx xxxx XXXXXXX ahagarariwe na Me Karenzi.
5. Hasuzumwe niba MUGANZA yarirukanwe hashingiwe ku mpamvu yumvikana nk’uko MAGERWA iburana ibivuga harebwa niba izo mpamvu zivuguruza ibyo umucamanza wa banje yashingiye aca urubanza R SOC 0071/15/TGI/NYGE.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
A.Gusuzumwe niba NYIRACUMI yarashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu buryo bwubahirije amategeko
6. MAGERWA ntiyabyishimiye yarajuriye isaba urukiko rukuru ruzashingira ku ngingo ya 29 na 28 y’itegeko ry’umurimo ngo kuko MUGANZA yirukaniwe impamvu yumvikana iturutse ku makosa yakoze kandi yemera; MUGANZA yasabye ko hashingirwa ko ikosa yakoze ryaturutse kuri system ya infomatique ya MAGERWA yasohoroga ibyo umuntu atanditse ko hari n’undi muntu byabayeho ntiyirukanwa.
7. Urukiko rwisumbuye rwashingiye ko impamvu yashingiweho MUGANZA yirukanwa idashobora gufatwa nk’impamvu ikomeye kubera ko nta kimenyetso simusiga cy’uko ikosa MUGANZA ashinjwa yarikoze abigambiriye ngo kuko rishobora kuba ryarakomotse kuri “system informatique MAGERWA ikoresha, ngo bishimangirwa n’uko ikosa yarikoze tariki ya 07/06/2011 akirukanwa tariki ya 01/09/2011 ko bifatwa nkaho yari yarababariwe.
8. Urukiko rukuru rwasuzumye imiburanire ya MAGERWA xxx ivuga ko hazasuzumwa ko MUGANZA yiyemerera amakosa yakoze, ko kandi yasezerewe kubera impamvu yumvikana hakurikijwe ingingo ya 29 y’itegeko xx’xxxxxxx, kubera amakosa yakoze kandi yiyemerera,
9. Urukiko rukuru rusanga ingingo ya 29 y’itegeko ry’umurimo yemerera umukoresha kwirukana umukozi kubera impamvu yumvikana, urukiko rukuru rwasuzumye niba koko hari impamvu yumvikanya yahereweho MUGANZA yirukanwa urukiko rusanga mu baruwa yirukana MUGANZA umukoresha avuga ko hari impamvu zumvikana zaherwaho asezererwa zigizwe n’uko yakoreye Uwamahoro factures iriho 5.820 kgs kandi yarinjiye ibicuruzwa by’ibiro 10.820, ikimenyetso MAGERWA itanga akaba aruko MUGANZA yemera iryo kosa.
10. Urukiko rukuru rwasuzumye xxx MUGANZA yabajijwe kuri ayo makosa yakoze y’akazi rusanga MUGANZA yaragiye agaruka ku jambo ko ikosa rishobora kuba rituruka kuri
“erreur ya système” xxxxx xxx ntaho MUGANZA yeruye ngo yemera ikosa ko ariwe riturukaho nk’uko MAGERWA iburana ibivuga, urukiko rukuru rwasanze xxxxx xxxx MAGERWA yajuriye itarigeze igira icyo ivuga ku kuba iryo kosa ryaranabaye kuri XXXXXXX Xxxxxx Fabrice ntiyirukanwe ndetse muri raporo Fabrice yakorewe n’umukuriye usanga mo ko bagaruko kuri “erreur ya sytème”, ibyo bituma ikosa ritafatwa nk’ikosa riherwaho umukoresha yirukana umukozi.
11. Urukiko rukuru rwasanze kandi MAGERWA yajuriye itarashoboye kunyomoza ibyo umucamanza wa banje yasobanuye ko MUGANZA yasaga nk’uwababariwe kubera ko yirukanwe atinze, urukiko rukuru rusanga ikosa ryarabye 07/06/2011 MUGANGA agakomeza gukora akirukanwa ari tariki ya 01/09/2011. Urukiko rwasanze indi mpamvu igaragaza xxxxx xx iryo xxxx xxxxxx guhanirwa kwirukanwa ku kazi n’uko ritigeze rihungabanya imikoranire yari hagati ya MUGANZA na MAGERWA hakurikijwe ko iryo kosa ryabayeho tariki ya 07/06/2011 xxxxx XXXXXXX agasezererwa tariki ya 01/09/2011 hashize igihe cy’amezi 3 xxxx xxxxxx.
12. Xxxxxxx rukuru rwitiranije impamvu yatuma umukozi asezererwa ayita ikosa rikomeye rusanga bitavuguruza ibivugwa haruguru ko ikosa MUGANZA yakoze ritagize impamvu yari guherwaho yirukanwa. Xxxxx xxxxxxxx XXXXXXX xxxxxx urukiko rukuru rusanga zifite xxxxxxxxx xxxxxxxxx ibyasobanuwe haruguru.
X. xxxxxxxxxx y’indishyi z’ikurikirana rubanza n’igihembo cya « avocat »
13. MUGANZA yatanze ikirego cyuririye ku bujurire bwa MAGERWA aregera indishyi z’amafaranga y’ikurikirana rubanza na y’igihembo cy’ « avocat » ko yakwiyongera ku mafaranga yayitsindiye mu Rukiko Rwisumbuye. MUGANZA yanasabye indishyi za
50.000 frws z’ubukererwe
14. MAGERWA nayo yaregeye amafaranga y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’ « avocat » yo mu rukiko rwisumbuye n’ amafaranga y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’ « avocat » yo mu rukiko rukuru.
15. Xxxxxxx Xxxxxx rusanga MAGERWA yaratsindiwe mu rukiko rwisumbuye ko yirukanye MUGANZA mu buryo bunyuranije n’amategeko ariko ikaba yarajuriye ariko ntacyo itsindira mu rukiko rukuru ariko ukujurira kwayo kukaba kwaratumye Muganza ashaka umwunganira mu mategeko, hakurikijwe ingingo ya 258 y’iteka ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano, urukiko rukuru rusanga
MUGANZA yahabwa amafaranga 500.000 y’indishyi zikurikirana rubanza n’igihembo cy’”avocat” xxxxx xxxxxxxx amafaranga y’ubukererwe aregera kuko ari nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragariza urukiko rukuru cyashingirwaho ayahabwa.
III. ICYEMEZO CY’UMURIMO
16. Rwemeje ko ubujurire bwa MAGERWA ari nta shingiro bufite.
17. Rwemeje ko urubanza RSOC 0071/15/TGI/NYGE rwajuririwe rudahindutse.
18. Rwemeje ko MAGERWA iha XXXXXXX Xxxxxxxx amafaranga 500.000 y’indishyi z’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’”avocat” yo mu rukiko rukuru akiyongera ku mafaranga yatsindiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
19. Rwemeje ko amafaranga 75.000 MAGERWA yatanzeho ingwate ijurira mu Rukiko Rukuru ahanywe n’ibyakozwe byose muri uru rubanza.
RUKIJIJE RUTYO KANDI RUSOMWE MU RUHAME NONE KUWA 29/01/2016:
UMUCAMANZA UMWANDITSI
SE SE
JURU Xxxxxx Xxxxxx BINEGO Xxxxxx