Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI RUHAKIRIJE URUBANZA Rcom 0441/011/TC/Nyge MU RWEGO RW’IBURANISHA MU MIZI NONE KU WA 28/11/2011.
HABURANA:
UREGA : SAFARI Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxx na XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx, utuye mu Mudugudu wa KARAMBI Centre, Akagari ka KARAMBI, Umurenge wa MULINDI, Akarere ka KAYONZA, Xxxxxx y’IBURASIRAZUBA, uburanirwa na Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx na Me XXXXXXX Xxxxxx.
UREGWA : JACAJU CARGO LLC, iburanirwa na Me MUTSINDO Xxx. IKIREGERWA:
-Guhatira JACAJU CARGO LLC kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubwikorezi yagiranye na SAFARI Xxxxxxx xx xxxxxxx imodoka eshatu arizo AEE 10PLTS+3 CAR EDC.DYNA CHASS ; BU67-0007182; année 1990; na SPACIO/CHASS : AE
115-3005449, année 1988; ndetse n’ibindi bicuruzwa nk’uko bigaragara kuri xxxx x’xxxxxxx; SPACIO : CHASS : AE 111-6123400, année 1990 arrivée avec parabrise complètement cassé et le capot défoncé.
-Ubukode bw’xxx bibitse (frais d’entreposage), indishyi z’akababaro ndetse n’igihembo cy’Avoka.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Mu myanzuro ye, SAFARI Xxxxxxx avuga ko yagiranye amasezerano y’ubwikorezi na JACAJU CARGO LLC. Avuga ko ayo masezerano xxx xxx kumwikorerera imodoka eshatu n’ibindi bicuruzwa, JACAJU CARGO LLC ikabivana i DUBAI ikabigeza i KIGALI. SAFARI avuga ko ibintu JACAJU CARGO LLC yabigejeje i KIGALI, ariko haza kubonekamo imodoka imwe yangiritse. Bimaze kugera i KIGALI ariko ngo SAFARI yasabye JACAJU CARGO LLC kumuha ibicuruzwa bizima ikugumana ibicuruzwa byangiritse, ngo irabimwima.
[2] Mu iburanisha ry’ibanze Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxx ko ibindi byikorewe byumvikanyweho usibye imodoka imwe yangiritse. Mu iburanisha mu mizi Me XXXXXXX Xxxxxx yabwiye urukiko ko icyo uwo ahagarariye asaba urukiko xxx xxx JACAJU CARGO LLC yakoresha imodoka yangiritse, ikanaha SAFARI Xxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx na 500.000Frw z’uko kutabona imodoka ye byatumye SAFARI Xxxxxxx xxxxx xxx ajya xxx xxx ateze “taxi voiture”, ikanamuha 500.000Frw y’igihembo cy’Avoka.
[3] Me MUTSINDO Xxx yabwiye urukiko ko uburyo ikirego cyatanzwe bitandukanye n’uko cyasobanuwe, ngo bikaba bitubahirije ingingo ya 4 al2 CPCCSA. Yavuze xxxxx xx uru rukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha uru rubanza ngo kuko agaciro k’imodoka eshatu karengeje 20.000.000Frw. Yasabye xxxxx xx urukiko rutegeka ko habaho contre expertise, anavuga ko ikosa atari irya JACAJU CARGO LLC ngo kuko SAFARI Xxxxxxx xxx we wipakiriye ibintu muri conteneur.
[4] Ibibazo urukiko rugomba gusuzuma :
-Xxxxxxxx xx’xxxxxxx;
-Iyubahirizwa ry’igika cya 2 cy’ingingo ya 4 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi.
-Iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubwikorezi;
-Indishyi zisabwa na SAFARI Xxxxxxx;
-Indishyi zisabwa na JACAJU CARGO LLC.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
a) Ububasha bw’urukiko
[5] Me MUTSINDO Xxx yabwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ngo kuko agaciro k’imodoka ziburanwa karengeje 20.000.000Frw.
[6] Ikirego urukiko rwashyikirijwe ni « uguhatira JACAJU CARGO LLC kubahiriza amasezerano y’ubwikorezi …, amafaranga ya entreposage n’indishyi ». Ingingo ya 3 y’Itegeko n° 59/2007 ryo ku wa 16/12/2007 rishyiraho inkiko z’ubucuruzi rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha bwazo, mu gace kayo ka 7° ivuga ko inkiko z’ubucuruzi zifite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu. Agaciro mu mafaranga kagomba gusuzumwa ntabwo ari ako ibintu byikorewe, ahubwo ni ako amasezerano y’ubwikorezi. Urega yagaragaje ko ikiguzi cy’ubwikorezi yakorewe na JACAJU CARGO LLC ari USD 5244. Ubu 1$ rivunja 606FRW, bivuga ko 5144$ avunja 3.007.264Frw, xxx xxxxxxxxx akaba ariko aciro k’amasezerano y’ubucuruzi urukiko rwaregewe. Ibi bikaba bivuga ko uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
b) Iyubahirizwa ry’igika cya 2 cy’ingingo ya 4 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi
[7] Me MUTSINDO Xxx xxxxxxx urukiko ko uburyo ikirego cyatanzwe bitandukanye n’uko cyasobanuwemu rukiko, ngo bikaba bitubahirije ry’igika cya 2 cy’ingingo ya 4 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi.
[8] Iki gika kivuga ko umuburanyi adashobora guhidura ikirego ababuranyi bose batabyemeye. Ntabwo urega yavuze ko ahinduye ikirego. Kuba uregwa avuga ko uburyo agisobanura bigaragaza ko yagihinduye, birashoboka, ariko urukiko ntirwabisuzuma mu rwego rwo kureba ko ikirego cyahinduwe, ahubwo rwabisuzuma mu rwego rwo kureba niba ibyasobanuwe mu iburanisha bituma ikirego kigira ishingiro. Ntabwo rero ingingo ya 4 yavuzwe hejuru yishwe.
c) Iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubwikorezi
[9] JACAJU CARGO LLC yemera ko yikoreye ibintu bya SAFARI Xxxxxxx. Mu iburanisha Me XXXXXXX Xxxxxx yasabwe kugaragaza amasezerano y’ubwikorezi asubiza ko nta masezerano yanditse ababurana bagiranye, ko habayeho amasezerano atanditse, abajijwe kugaragaza ingingo y’amasezerano itarubahirijwe,
asubiza ko ikitarubahirijwe xxx xxx SAFARI yahaye JACAJU CARGO LLC ibintu bizima, yo ikamugezaho ibitu byangiritse.
[10] Mu myanzuro yashyikirije xxxxxxx xxxxxx xxxxxxx, SAFARI Xxxxxxx xxxxxxxxx ko ikibazo xxx xxx JACAJU CARGO LLC yamwimye ibicuruzwa yamwikorereye. Mu iburanisha, umuhagararaiye akaba yaragaragaje ko ibintu byahawe SAFARI Xxxxxxx, ko ikibazo xxx xxx imodoka imwe yangiritse. Hashingiwe kuri izi mvugo zombi, biragaragara ko ingingo ya mbere y’ikirego cya SAFARI Xxxxxxx xxxxxxx n’uko JACAJU CARGO LLC itashyikirije ibintu nyirabyo cyakemutse. Iby’uko imodoka igomba gukoreshwa ntabwo urukiko rwabiregewe, bityo rushingiye ku ngingo ya 7 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi rukaba rutagomba kubisuzuma. Iyi ngingo ivuga ko « umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose xxxxx xxxx icyo cyonyine ».
d) Indishyi zisabwa na SAFARI Xxxxxxx
[11] Ku bijyanye n’ubukode bw’xxx ibintu bibitse, mu iburanisha ry’ibanze ryo ku wa 26/9/2011 ababuranyi bombi babwiye urukiko ko bumvikanye, ko ikibazo gisigaye ari icy’imodoka yangiritse. Mu iburanisha mu mizi ntabwo urega yigeze asaba aya mafaranga y’ubukode, bivuga ko icyo kibazo cyarangiye nk’uko babivuze mu iburanisha ry’ibanze.
[12] Urega asaba indishyi zingana na 500.000Frw kuko SAFARI Xxxxxxx xxxxx taxi voiture kandi yakagombye kuba agendera muri iyo modoka yangiritse. Izi ndishyi zishingiye ko imwe mu mudoka ya SAFARI yageze i Kigali yangiritse, kandi urukiko ntirwasuzumye iyi ngingo kuko rutayiregewe, bityo n’indishyi ziyishamikiyeho rukaba rutagomba kuzisuzuma.
[13] Hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII, indishyi zijyanye n’igihembo cy’Avoka SAFARI Xxxxxxx xxxxxx xxxxxxxxx, kuko ababuranyi bombi bagaragaje ko ibintu yabihawe yaramaze kurega JACAJU CARGO LLC mu rukiko. Mu bushishozi bw’urukiko akaba agomba guhabwa 300.000Frw.
e) Indishyi zisabwa na JACAJU CARGO LLC
[14] Nta ndishyi JACAJU CARGO LLC igomba guhabwa kuko kuba ibibazo barabikemuriye mu mishyikirano nyuma yo kuregwa mu rukiko, bigaragaza ko SAFARI atayishoye mu manza ku maherere.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[15] Rwemeye kwakira ikirego cya SAFARI Xxxxxxx.
[16] Rwemeje ko rutasuzumye ikibazo cyo gukoresha imodoka kuko rutakiregewe.
[17] Rukijije ko SAFARI Xxxxxxx xxxxxxx, ko JACAJU CARGO LLC itsinzwe.
[18] Rutegetse JACAJU CARGO LLC guha SAFARI Xxxxxxx xxxxxxxx z’igihembo cy’Avoka zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi xxxxxx atatu (300.000Frw).
[19] Rutegetse JACAJU CARGO LLC gutanga umusogongero wa Leta wa 4% w’indishyi yaciwe ungana na 12.000Frw, igatanga n’amafaranga y’ibyakozwe mu rubanza angana na 7.400Frw.
[20] Rutegetse ko SAFARI Xxxxxxx xxxxxxxx ingawate y’amagarama yatanze arega.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 28/11/2011 N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RUGIZWE N’UMUCAMANZA BWASISI MUGABO Germain, AFASHIJWE N’UMWANDITSI XXXXXXXXXXX
Télésphore.
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
BWASISI X. Xxxxxxx HAMENYIMANA Xxxxxxxxxx