Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI RUHABURANISHIRIZA XXXXXX X’XXXXXXXXXXXXXX RUCIYE URUBANZA RCAA0015/09/CS MU RUHAME MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
Uwajuriye : Xxxxxxxxxxxxx Xxxxxx, wavutse mu mwaka wa 1928, avukira mu Kabagari, ubu akaba atuye mu gihugu cy’Ububiligi.
Uregwa: Musoni Ndamage Xxxxxxx xxxxx Ndamage Eliabu na Nyirabizimana Zilipa, utuye mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari Ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
IKIBURANWA: Kujuririra urubanza RCA 0123/08/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru Ku wa 27/02/2009
I. Imiterere y’urubanza muri make
[1] Ndamage Eliabu yashakanye na Nyirabizimana Zilipa babyarana abana 7, umwe muri abo bana, ni Musoni Ndamage Xxxxxxx xxxxx ariwe uregwa muri uru rubanza. Tariki ya 21/05/1993 Ndamage Eliabu yitabye Imana, maze Musoni Ndamage Thaddée ahabwa uburenganzira bwo gucunga umutungo w’umuryango. Mu mwaka wa 2005, nyina wa Musoni Ndamage Thaddée ariwe Nyirabizimana Zilipa yaregeye Urukiko rw’Umujyi wa Kigali, arega umuhungu we Musoni Ndamage Xxxxxxx xxxxx:
➢ ko Musoni Ndamage Thaddée yagaragaza umutungo wose wa se, n’ibintu bikomoka kuri uwo mutungo kuva mu 1993;
➢ Ko Musoni Ndamage Thaddée yakwamburwa uburenganzira bwo gucunga uwo mutungo
➢ ko yagarura amazu yihaye kandi yari ay’ababyeyi be akandikwa kuri Nyirabizimana Zilipa;
➢ ko ingwate zose zatanzwe ku mazu ya Ndamage Xxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx;
➢ ko inguzanyo Musoni Ndamage Thaddée yafashe avuga ko ahagarariye abazungura xx Xxxxxxx Eliabu ariwe zabarwaho wenyine;
➢ ko Urukiko rwagena uko abana xx Xxxxxxx Eliabu na Nyirabizimana Zilipa bagomba kugabana umutungo.
II. Imigendekere y’urubanza mu nkiko zibanza
a. Urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
[2] Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’Umujyi wa Kigali. Abandi xxxx xx Ndamage Eliabu na Nyirabizimana Zilipa bagobotse mu rubanza. Urubanza rwahamagajwe ku nshuro ya mbere tariki ya 13/02/2006, rugenda rwimurwa ku mpamvu zitandukanye ruza kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 14/07/2008.
[3] Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciye urubanza tariki ya 14/08/2008 rwemeza ko Musoni Ndamage Thaddée agomba kugaragaza umutungo yacunze kuva se yitabye Imana, akamburwa uburenganzira bwo gucunga uwo mutungo. Urukiko rwanavuze ko amazu yari yanditse kuri Ndamage Eliabu nyuma Musoni Ndamage Thaddée akayiyandikishaho yagarurwa mu mutungo rusange w’umuryango, Musoni Ndamage Thaddée akazasubizwa ibyo yayashyizeho mu gihe cy’igabana. Naho kubirebana n’ingwate zatanzwe kuri ayo mazu, Urukiko rwavuze ko ntacyo rwazivugaho kuko nta bimenyetso bigaragaza ko zatanzwe koko. Kubirebana n’inguzanyo, Urukiko rwavuze ko zitigeze zigaragazwa ndetse n’amabanki zaba zarafashwemo akaba atarigeze agaragarizwa Urukiko. Ikifuzo cy’uko Urukiko rwagena uko umutungo uzungurwa wagabanwa n’abana bose, ntabwo cyasuzumwe kuko hatasuzumwe ibirebana n’izungura. Ku birebana n’ibyasabwe n’abagobotse mu rubanza, Urukiko rwavuze ko ikirego cyabo kidasobanutse kugirango uregwa agire icyo akivugaho, Urukiko ruvuga ko narwo ntacyo rwakivugaho.
b. Urubanza mu Rukiko Rukuru
[4] Musoni Ndamage Thaddée ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza rwaciwe n‘Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, maze arujuririra mu Rukiko Rukuru, narwo ruruca ku wa 27/02/2009. Me Kazungu Xxxx Xxxxx yatanze ubujurire bwuririye ku bundi bw’abari bagobotse mu rubanza rwajuririwe, naho ababuranira Musoni Ndamage Thaddée bakavuga ko mu bujurire batigeze babarega, ko rero hatabaho ubujurire bwuririye ku bundi mugihe ubwuririweho budahari. Urukiko rwafashe icyemezo kuri icyo kibazo mbere yuko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi yarwo, ruvuga ko ubujurire bwuririye ku bundi butakiriwe kuko ababutanze batigeze baregwa mu bujurire.
[5] Mu Rukiko Rukuru, ababuranira Musoni Thaddée bavugaga ko hari inyandiko mvaho y’ivanguramutungo yakozwe hagati ya Nyirabizimana Zilipa na Musoni Thaddée yirengagijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ndetse ngo hakaba hari na “titres de propriete” zirengagijwe n’urwo Rukiko. Uburanira Nyirabizimana we yavuze ko nta masezerano
y’ivanguramutungo yabaho kandi ntay’ivangamutungo yabayeho, akomeza avuga ko habaye uburiganya muri izo nyandiko. Yavuze ko Nyirabizimana Zilipa atari gukora inyandiko ivangura umutungo acunze atabimenyesheje xxx xxxxxx xxxx. Yakomeje avuga ko niyo nyandiko yo ku wa 21/04/2005 yavanyweho n’iyo ku wa 05/05/2005.
[6] Urukiko rwemeje ko amasezerano y’ivanguramutungo yabaye hagati ya Musoni Ndamage Thaddée na nyina Nyirabizima Zilipa afite ishingiro bityo umutungo ugomba gusubizwa mu mutungo rusange wa Ndamage Eliabu ukaba ari inzu zubatse mu kibanza n°14/Kigali, izubatswe mu kibanza n°984 Kigali, imigabane iri muri STIR na BCR, xxxxxxxx xxxx xxx x Xxxx, Xxxxxxxx, Kagugu na Bugesera. Rwanavuze ko Musoni Thaddée yambuwe ububasha bwo gucunga uwo mutungo. Kubirebana n’amazu yatanzweho ingwate, Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bigaragaza imyenda n’ingwate zaba zaratanzwe.
c. Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga
[7] Nyirabizimana Zilipa ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza maze umuhagarariye ariwe Me Kazungu Xxxx Xxxxx arujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga ku wa 25/03/2010. Urubanza rwakorewe ibanzirizasuzuma n’Umucamanza wabishinzwe maze yemeza ko ubujurire bwakiriwe. Mbere yo kuburanisha urubanza mu mizi hasuzumwe impamvu z’ubujurire, impande zombi zabyukije inzitizi. Ku nzitizi irebana n’iyakirwa ry’ikirego yatanzwe na Musoni Ndamage Thaddée, Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko nta shingiro ifite, rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza. Rwagize ruti “...Urukiko rw’Ikirenga rusanga agaciro k’ikiburanwa karenze 20.000.000FRW, rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza...”. Ku birebana n’inzitizi yerekeranye n’abagobotse mu rubanza yatanzwe n’uburanira Nyirabizimana Zilipa, Urukiko rwemeje ko atari ababuranyi ku rwego rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga. Urukiko rwabivuze muri aya magambo “.....Uru Rukiko ntaho rwahera rusuzuma niba abari bagobotse mu Rukiko Rwisumbuye bahamagazwa muri uru rubanza, cyane cyane ko batigeze bajuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyavugaga ko atari ababuranyi muri uru rubanza rukiri muri urwo Rukiko....”. Nyuma y’uko urubanza ruburanishijwe mu mizi, Urukiko rwakoze iperereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwandika no kubika inyandiko z’ubutaka, ababuranyi bamenyeshwa ibyavuye muri iryo perereza, bagira icyo babivugaho. Urukiko rwavuze ko isomwa ry’urubanza rishyizwe ku itariki ya 29/04/2011
III. Ibibazo bigaragara muri uru rubanza n’uko byasesenguwe.
[8] Nyirabizimana Zilipa asaba ko Musoni Ndamage Thaddée yagarura imitungo yiyandikishijeho kandi atari iye. Naho Musoni Ndamage Thaddée akavuga ko imitungo ari iye kuko inamwanditseho akaba anayifitiye impapuro mpamo. Izo mpapuro mpamo Musoni Ndamage Xxxxxxx xxxxx yarazihawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushingiye ku nyandiko yo ku itariki ya 21/04/2005. Muri uru rubanza rw’ubujurire harasuzumwa ibibazo birebana no kumenya uwafatwaga nka nyir’imitungo iburanwa mbere y’uko habaho inyandiko yo ku wa 21/04/2005, uko iyo mitungo yanditswe kuri Musoni Ndamage Thaddée, agaciro k’inyandiko yashingiweho hakorwa mutation ndetse n’agaciro k’ibyemezo by’iyo mitungo.
• Ikibazo cyo kumenya nyir’imitungo mbere yuko yandikwa kuri Musoni Ndamage Thaddée
[9] Nyirabizimana Zilipa avuga ko imitungo ibirunwa muri uru rubanza rw’ubujurire ari iyasizwe n’umugabo we Ndamage Eliabu naho Musoni Ndamage Thaddée we nk’xxx xxxx mu mwanzuro w’urubanza wo kwiregura wakozwe na Me Mhayimana Isaie tariki ya 19/07/2010 wageze mu Rukiko rw’Ikirenga tariki 23/07/2010, akavuga ko iyo mitungo yari iye kuva xxxx xxx kuko ariwe wasabye ibibanza akanabyubakamo. Kugirango hamenyekane nyir’umutungo ni ngombwa gusuzuma ibyangombwa by’uwo mutungo n’uwo wari wanditseho.
[10] Imitungo iburanwa ku rwego rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga n’iri mu bibanza N° 579/quartier commercial, 710/Kacyiru, na 711/Kacyiru. Ku mutungo uri mu kibanza N°579/quartier commercal bigaragara ko Ndamage Eliabu yabonye certificat d’enregistrement yawo tariki ya 08/02/1979, naho iy’ikibanza N° 710/Kacyiru yayibonye tariki ya 09/08/1991 akaba yari yabonye uruhushya rwo kubaka muri icyo kibanza (autorisation de bâtir) tariki 15/07/1985, naho ku imitungo iri mu kibanza No 711/Kacyiru, Ndamage Eliab yari afite amasezerano y’ubukode yo ku itariki ya 31/01/1986.
[11] Urebye ibyangombwa nk’uko bivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere yuko hakorwa mutation ishingiye ku nyandiko yo ku wa 21/04/2005 imitungo iburanwa iri mu bibanza N° 579/Quartier Commercial na 710/Kacyiru yari yanditse kuri Ndamage Eliabu, naho ikibanza N° 711/Kacyiru yari afite amasezerano y’ubukode gusa. Musoni Ndamage Thaddée nta na hamwe agaragara, byaba mu byangombwa byatanzwe n’inzego zibishinzwe cyangwa xxx xxx yarabashije kugaragariza Urukiko ku buryo ubwo aribwo bwose ko mbere y’iriya tariki yari xxxx’xxx mitungo yose cyangwa imwe muriyo.
• Ikibazo kirebana n’uburyo imitungo yagiye mu maboko ya Musoni Ndamage Thaddée
[12] Tariki ya 03/05/2005 nibwo Musoni Ndamage Thaddée yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amusaba ko yakwandikwaho imitungo iri mu bibanza N°579/Quartier commercial, N°710/Kacyiru na N°711/Kacyiru. Musoni Ndamage Thaddée yasabye ko yakwandikwaho iyo mitungo hashingiwe ku nyandiko yiswe inyandiko y’ivanguramutungo hagati ya Ndamage Eliabu n’umuhungu we Musoni Ndamage Thaddée mu kiswe Etablissement Ndamage. Tariki ya 19/08/2005 Umujyi wa Kigali wanditse imitungo ivugwa kuri Musoni Ndamage Thaddée nkuko yari yabisabye. Nyirabizimana Zilipa we yigarika iyi nyandiko Umujyi wa Kigali wahereyeho wandika kuri Musoni Ndamage Thaddée iyo mitungo, akavuga ko nta gaciro ifite naho Musoni Ndamage Thaddée akavuga ko ari inyandiko mvaho xxxxx xx itigeze iteshwa agaciro.
• Ikibazo kirebana n’agaciro k’inyandiko yo ku wa 21/04/2005 yiswe inyandiko y’ivanguramutungo hagati ya Ndamage Eliabu n’umuhungu we Musoni Ndamage Thaddée mu kiswe Etablissement Ndamage.
[13] Inyandiko yiswe y’ivanguramutungo yabaye ku wa 21/04/2005 hagati ya Nyirabizimana Zilipa na Musoni Ndamage Thaddée ivuga ko yavanguraga umutungo bwite wa nyakwigendera Ndamage Eliabu ku ruhande rumwe n’uwa Musoni Ndamage Xxxxxxx xx rundi ruhande. Nyuma xxxx Xxxxxxx Eliabu yitabye Imana, Xxxxxxxxxxxxx Xxxxxx niwe wasigaranye ububasha bwo gucunga umutungo yaba uwo bari bafatanije cyangwa umutungo wa Ndamage Eliabu. Ni nabwo bubasha Nyirabizimana Zilipa yari afite mu gihe habagaho inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo hagati ya Ndamage Eliabu na Musoni Ndamage Thaddée tariki ya 21/04/2005. Ingingo ya 70 y’Itegeko N° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy'urwunge rw'amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe, impano n' izungura, iteganya ko iyo umwe mu bashyingiranywe yitabye Imana usigaye asigarana inshingano zo gucunga umutungo wose (administration de l'entièreté du patrimoine).
[14] Mu nyandiko yiswe iy’ivanguramutungo havugwamo ko imwe mu mitungo ya Ndamage Eliabu yahawe Musoni Ndamage Xxxxxxx xx bwumvikane hagati ye na Nyirabizimana Zilipa. Nyamara, Nyirabizimana Zilipa nta bubasha nabusa yari afite bwo gutanga imwe mu mitungo yanditse kuri Ndamage Xxxxxx, kuko nkuko byasobanuwe mu gika kibanziriza iki, yari afite gusa ububasha bwo gucunga uwo mutungo, ntabwo yari afite
ububasha busesuye ku mutungo (property rights) nka nyir’umutungo (usus, fructus, abusus).
[15] Uburanira Musoni Ndamage Thaddée avuga ko inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo idashobora xxxxxxxx xxxxxxx ngo keretse habayeho urubanza rushinja icyaha cyo kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa umuburanyi aregeye ko iyo nyandikomvaho ari impimbano. Ingingo ya 6 y’ Iteka ryo kuwa 17 Ugushyingo 1953 ryerekeranye n’inyandiko zishyirwaho umukono na Noteri igira iti “Noteri iyo amaze gusuzuma ibiranga abaje n’ububasha bwabo, asoma inyandiko cyangwa akumvisha ibiyirimo abagirana amasezerano kimwe n’ababibereye abatangabuhamya. Iyo birangiye, umwimerere w’inyandiko ushyirwaho umukono na bene yo, abatangabuhamya ndetse na notaire. Ahamya ku mwimerere ko imihango ivugwa haruguru yuzuye akanawerekanaho umunsi n’ahantu inyandiko ikorewe hamwe n’amazina yabatangabuhamya“. Ukurikije ibivugwa muri iyi ngingo n’imiterere y’inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo, ntabwo Noteri yigeze asuzuma ububasha bw’abitirirwa iyo nyandiko, kuko iyo aza kuba yarayisuzumye, yari kubona ko Nyirabizimana Zilipa adafite ububasha nk’ubwa nyir’umutungu harimo no kuba yagira ibyo atanga bivuye muri uwo mutungo, ko ahubwo yari afite ububasha bwo kuwucunga nk’uko buteganywa n’ingingo ya 70 y’Itegeko ryavuzwe mu gika kibanziriza iki.
[16] Ikigaragara mu ngingo ya 6 ivugwa mu gika kibanziriza iki ni uko nyuma yo gusoma inyandiko cyangwa kumvisha ibiyirimo bene yo n’abatangabuhamya, hakurikiraho gushyira umukono kuri iyo nyandiko. Ababanza gushyiraho umukono ni bene yo, hagakurikiraho abatangabuhamya hagaheruka notaire. Inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo yashyizweho umukono na notaire tariki ya 21/04/2005. Ku rupapuro rwa gatanu rwayo hari ahanditse ngo ”umwaka w’ibihumbi bibiri na gatanu, tariki ya 21 Xxxx, twebwe Ndibwami Alain, Noteri wa Xxxx xxxx Minisiteri y’ubutabera, twemeje ko inyandiko y’ivanguramutungo yanditse haruguru itugejejweho na Nyirabizimana Zilipa na Musoni Ndamage Thaddée.................. dusomeye abazanye inyandiko y’ivanguramutungo iyo nyandiko imbere y’abagabo kubera
iyo mpamvu abazanye inyandiko y’ivanguramutungo barasinye ”
Ukurikije ibyavuzwe na noteri, inyandiko yayishyikirijwe tariki ya 21/04/2005 n’impande zombi xxxxx xxx nabwo yayishyizeho umukono.
[17] Nyamara, ubwo Musoni Ndamage Thaddée yabazwaga mu bushinjacyaha tariki ya 24/01/2008 ku kibazo cya gatanu yabajijwe n’umushinjacyaha yavuze ko Nyirabizimana Zilipa yageze mu Rwanda tariki ya 26/04/2005. Yabivuze muri aya magambo “ twongera
kubyumvikanaho dukoresheje itumanaho mbere yuko aza kubisinyira mu
kwezi kwa xxxx 2005, anageze ino aha tariki ya 26/04/2005 twongeye kubiganiraho....” ibi kandi yongeye kubishimangira ubwo yasubizaga ikibazo cya gatandatu, yagize ati “ni njyewe wabiteguye ndangije mbishyira Me Izayi arabikosora nyuma Nyirabizimana aje tariki ya 26/04/2005 ndabimwereka.....” ibi kandi bihura n’ibyo yasubije abajijwe ku kibazo cya 25 xxx yavuze ko Nyirabizimana Zilipa yageze mu Rwanda tariki ya 26/04/2005 agashyira umukono ku masezerano y’ivanguramutungo tariki ya 29/04/2005. Ibi bisa kandi nk’ibyo yashubije tariki ya 05/11/2007 mu bugenzacyaha. Noteri washyize umukono ku nyandiko y’ivanguramutungo we abazwa mu bugenzacyaha yavuze ko tariki ya 21/04/2005 aribwo izo nyandiko zabaye enregistrés mu bitabo byo muri notaria. Ibi bigaragaza ko noteri yemeje ko inyandiko yayibonye tariki ya 21/04/2005 akaba arinabwo ishyirwaho umukono nkuko byanditse. Xxxxxxx inyandiko yashyizweho umukono tariki ya 29/04/2005, bityo ingingo ya 6 y’ Iteka ryo kuwa 17 Ugushyingo 1953 ryerekeranye n’inyandiko zishyirwaho umukono na Noteri ikaba itarubahirijwe. Mu ngingo ya 1 y’iryo Teka hateganijwe ko inyandiko mvaho ari izikozwe hakurikijwe ingingo zirikubiyemo. Kubw’ibyo inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo yo ku wa 21/04/2005 ntabwo ari inyandiko mvaho.
[18] Tariki ya 12/04/2001 Nyirabizimana Zilipa yahaye Musoni Ndamage Thaddée uburenganzira busesuye ku byerekeye ibintu bitandukanye harimo n’amazu yubatswe mu bibanza bivugwa kandi biburanwa muri uru rubanza. Ubwo burenganzira bwashyizwe mu nyandiko maze ishyirwaho umukono na Nyirabizimana Zilipa wari utanze uburenganzira, Musoni Ndamage Thaddée arabisinyira na notaire wa Leta arabyemeza. Musoni Ndamage Thaddee yahawe uburenganzira ku mitungo yari isanzwe yanditse kuri Ndamage Eliabu ngo ayicunge, ntabwo icyo gihe yigeze asaba ko habaho kugabana, ntabwo yari akeneye uburengazira bwa nyina bwo gucunga ibintu yita ko byari ibye nkuko abivuga, ahubwo yahawe uburenganzira bwo gucunga ibintu by’ababyeyi be. Ntabwo rero yahindukira xxxxx xxx avuge ko bimwe muri ibyo xxxxx xxxx ahawe xxx acunge ko ari ibye, cyane cyane ko igihe yemeraga kubicunga atigeze agaragaza ko ibyo acungishijwe ari ibye, noneho xxx xxx yarasabye uburenganzira kuri ibyo bintu nka nyirabyo xxx xxxx ubicungiye abandi. Ibi rero bikaba byerekana ko Procuration yo ku wa 12/04/2001 ishimangira ko umutungo utari uwa Musoni Ndamage Thaddée.
[19] Nk’uko byavuzwe mu gika cya 15, Me Xxxxxxxxx Xxxxx xxxxxxxxx Xxxxxx Ndamage Thaddée we avuga ko inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo idashobora guteshwa agaciro ngo keretse habayeho urubanza rushinja icyaha cyo kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa umuburanyi aregeye ko iyo nyandikomvaho ari impimbano. Kuri iki kibazo, ingingo ya 11
y’itegeko n°15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza, iteganya ibikurikira: “ Inyandikomvaho ni iyanditswe cyangwa yakiranywe imihango yabugenewe n’umukozi wa Leta ufite ububasha bwo gukora mu ifasi y’xxx yandikiwe“ naho iya 13 y’itegeko rimaze kuvugwa igateganya ibikurikira: “Inyandikomvaho ikemura impaka kuri bose mu byerekeye ibiyivugwamo umukozi wa Leta ubigenewe yabereye umuhamya cyangwa yakoze ariko atarengeje ibyo yari ashinzwe gukora. Ibivuzwe muri iyo nyandikomvaho ntawe ushobora kubihakana, cyeretse biramutse bikurikiranywe mu rubanza rushinja icyaha cyo kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa umuburanyi aregeye ko iyo nyandikomvaho ari impimbano……………………………….. Ku byerekeye ibindi ihamya, ibyo ivuga n’ukuri kw’ababuranyi, inyandikomvaho yemerwa iyo itavugurujwe n’ikindi kimenyetso cyanditswe cyangwa cyunganiwe n’ikimenyetso cyanditse kituzuye, iyo ihakanwa n’umuburanyi, naho iyo ihakanwa n’undi muntu ashobora kubitangira ikindi kimenyetso cyose cyemerwa n’amategeko.“ Mu nyandiko yiswe iy’ivanguramutungo yo ku wa 21/04/2005 itangira ivuga ngo “hakurikijwe ibyasobanuwe mu nyandiko yerekeye imikoranire n’ivangamutungo ryabaye hagati ya nyakwigendera Ndamage Eliabu n’umuhungu we Musoni Ndamage Thaddee iyo nyandiko ikaba yometse kuri iyi; ....“ Musoni Ndamage Thaddee ntiyigeze agaragaza iyo nyandiko ivugwa ko yometse kuri iyi xxx xxxx byaba ikimenyetso cy’uko hari umutungo yari afatanije na Ndamage Eliabu, uwo mutungo ukaba ariwo wari kuvangurwa.
[20] Tariki ya 23/01/2008 ubwo yabazwaga n’umushinjacya wo ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, ku kibazo cya 24 niba mu kuvanga umutungo na Ndamage Eliabu hari amasezerano bigeze bakora, Musoni Ndamage Thaddée yasubije ko ntayo bakoze, no mu Rukiko rw’Ikirenga ntiyigeze yerekana iyo nyandiko. Mu iburanisha ryo ku itariki ya 06/01/2011 muri uru Rukiko, Me Xxxxxxxxx Xxxxx uburanira Musoni Ndamage Thaddée yabajijwe niba hari inyandiko y’ivangamutungo xxxxxxxx xxxxxx y’uwo aburanira na se. Yasubije ko ntayigeze ibaho. Ibi bikaba bigaragaza ko nta vangamutungo ryigeze ribaho hagati ya Ndamage Eliabu n’umuhungu we Musoni Ndamage Thaddée ndetse nta n’inyandiko yerekeye imikoranire n’ivangamutungo hagati ya Ndamage Eliabu na Musoni Ndamage Thaddée yigeze ibaho. Nta we uhakana ko inyandiko yiswe iy’ivanguramutungo yashyizweho umukono na notaire, ariko kandi Urukiko rusanga notaire yaremeje ibyo atabereye umuhamya nkuko abisabwa mu ngingo ya 13 yavuzwe, kuko atigeze agaragarizwa iyo nyandiko y’ivangamutungo. Urukiko rurasanga rero inyandiko yiswe iyi ivanguramutungo yo ku wa 21/04/2005 itafatwa ko ari mvaho ku buryo itavuguruzwa bitagombye gukurikiranywa mu rubanza rushinja icyaha ku kirego cyerekeye kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa ko umuburanyi aregera ko iyo nyandikomvaho ari impimbano.
[21] Hakurikijwe ibimaze gusobanurwa mu bika bibanziriza iki,Urukiko rw’Ikirenga rurasanga nta gaciro inyandiko yo kuwa 21/04/2005 yiswe iy’ivanguramutungo ifite kandi ntabwo ari ngombwa ko habaho urubanza rushinja icyaha ku kirego cyerekeye kubeshya mu nyandikomvaho cyangwa ko umuburanyi aregera ko iyo nyandikomvaho ari impimbano, Urukiko rukaba rusanga xxxxx xxxx ikimenyetso cyashingirwaho kugirango imitungo yari yanditse kuri Ndamage Eliabu yandikwe kuri Musoni Ndamage Thaddee.
• Ikibazo kirebana no kumenya ugomba kwandikwaho imitungo iri mu bibanza N° 579 quartier commercial, 710/Kacyiru, 711/Kacyiru
[22] Ibibanza N° 579/Quartier commercial Nyarugenge, 710/Kacyiru, 711/Kacyiru n’imitungo irimo ubu byanditse kuri Musoni Ndamage Thaddée. Tariki ya 03/05/2005 nibwo Musoni Ndamage Thaddée yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amusaba ko yakwandikwaho imitungo iri mu bibanza N°579/Quartier Commercial, 710/Kacyiru na 711/Kacyiru. Musoni Ndamage Thaddée yasabye ko yakwandikwaho iyo mitungo hashingiwe ku nyandiko yiswe inyandiko y’ivanguramutungo hagati ya Ndamage Eliabu n’umuhungu we Musoni Ndamage Thaddée mu kiswe Etablissement Ndamage. Mayor w’Umujyi wa Kigali ari nawe wari umubitsi w’impapuro mpamo yemeye ko ibyo bibanza n’imitungo ibirimo byandikwa kuri Xxxxxx Xxxxxxx Xxxxxxx, maze titres de propriété zandikwa ku mazina ya Musoni Ndamage Thaddee.
[23] Ababuranira Musoni Ndamage Thaddée bavuga ko uwo baburanira afite titres de propriété z’imitungo iburanwa, ngo izo titres de propriété ntizishobora xxxxxxxx xxxxxxx (inattaquables) kuko ingingo ya 44 yo mu Gitabo cya xxxxxx xx’Urwunge rw’amategeko mbonezamubano ibibuza. Iyo ngingo ikaba ivuga ko ” ....uburenganzira bwo gutunga, nkuko buvugwa mu cyemezo, ntibuhungabanywa kabone nubwo icyemezo cyaba cyaratanzwe hashingiwe ku masezerano yo kurekura umutungo ashobora guseswa cyangwa ashobora guteshwa agaciro, cyangwa icyemezo umuntu yahawe akoresheje amayeri. Uretse ibiteganywa mu ngingo ya 49, impamvu yo gusesa cyangwa gutesha agaciro amasezerano, cyangwa ukwibeshya kwabaye mu cyemezo cy’urukiko bitangirwa gusa ibirego by’indishyi”. Isesengura ry’iyi ngingo rigaragaza ko ihame xxx xxx uburenganzira ku mutungo nk’uko buba bugaragazwa n’icyemezo gihamya nyir’ikintu budahungabanywa. Xxxxx ingingo ya 49 yo muri icyo Gitabo iha uburenganzira uweguye umutungo uburenganzira bwo kuregera gusubizwa ibintu bye bitimukanwa mu gihe hari impamvu zisesa cyangwa zitesha agaciro amasezerano yashingiweho hatangwa uwo
mutungo kandi mu gihe waba utarigeze uhungabanywa ugeze mu maboko y’uwawuronse. Nk’uko byavuzwe haruguru, Musoni Ndamage Thaddée yahawe titres de propriété ku bibanza n’imitungo ibirimo nyuma y’uko yandikiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tariki ya 03/05/2005 abisaba.
[24] Ibyo bibanza ntabwo byari bifite ibyangombwa bimwe. Ku kibanza 711/Kacyiru hari amasezerano y’ubukode bw’ikibanza yasinywe tariki ya 31/01/1986 hagati y’uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ari nawe wari umubitsi w’impapuro mpamo na Ndamage Eliabu, naho ku bibanza N°579/Quartier Commercial na 710/Kacyiru Ndamage Eliabu yari yarabiherewe titres de propriété. Titre de propriété y’ikibanza N°579/Quartier Commercial yatanzwe tariki 8/02/1979 naho titre de propriété y’ikibanza 710/Kacyiru itangwa tariki 09/08/1991.
[25] Ku birebana n’ikibanza N°711/Kacyiru, Musoni Ndamage Thaddée yahawe ikibanza asinyana n’Umujyi wa Kigali amasezerano mashya y’ubukode bwacyo, ahabwa uruhushya rwo kubaka na titre de propriété. Ibi bikagaragaza ko uburyo Musoni Ndamage Thaddée yahawemo icyo kibanza atari mutation yakozwe hashingiwe ku nyandiko y’ivanguramutungo yo ku itariki ya 21/04/2005 xxxx Xxxxxxx Eliabu atari yarigeze abona titre de proprété, icyo yari yarahawe ni amasezerano y’ubukode bw’ikibanza (contrat de location) n’uruhushya rwo kubaka. Nyirabizimana Zilipa akaba atasaba yuko icyo kibanza n’inyubako zirimo bijya mu mutungo rusange wasizwe na Ndamage Eliabu cyane cyane ko Musoni Ndamage Thaddée yacyatse mu izina rye akagihabwa, akanahabwa uruhushya rwo kucyubaka. Icyo Nyirabizimana Zilipa yakora ni ukuregera indishyi z’uko ikibanza Ndamage Eliabu yari afite nk’ukodesha yacyambuwe amasezerano atabanje guseswa cyangwa guteshwa agaciro ku buryo ubwo ari bwo bwose.
[26] Ku bibanza N°579/Quartier commercial na 710/Kacyiru certificats d’enregistrement zabyo zanditswe kuri Musoni Ndamage Thaddée hashingiwe ku masezerano yiswe ay’ivanguramutungo, xxxxx xxx xxxxxxxxxx akaba nta gaciro afite kubera impamvu zitandukanye zasobanuwe hejuru. Kuba ingingo ya 44 ibungabunga ubusugire bw’uburenganzira ku mutungo nkuko buba bugaragazwa na certificat d’nregistrement ntibibuza ko mu gihe icyashingiweho hakorwa mutation giteshejwe agaciro na ya certicficat iba iteshejwe agaciro. Ibi kandi ntabwo binyuranije n’ingingo ya 44 y’igitabo cya xxxxxx xx’urwunge rw’amategeko mbonezamubano cyane cyane ko mu ngingo ya 49 yo muri icyo gitabo yemerera uwahoze xxx xxxx’umutungo kuwuregera asaba ko yawugarurirwa nk’uko byavuzwe haruguru. Nta kibuza rero ko ibintu bisubira uko byari bimeze mbere y’uko amasezerano yateshejwe agaciro
abaho. Umutungo uri muri ibyo bibanza ugomba gufatwa nk’utarigeze uhungabanywa kuko n’ibyo Musoni Ndamage Thaddée yaba yarakozeho byose yabikoraga nk’uwahawe uburenganzira bwo gucunga uwo mutungo, ntabwo yabikoraga nka nyir’umutungo.
[27] Me Mhayimana Isaie uburanira Musoni Ndamage Thaddée yavuze ko certificat d’enregistrement zanditse kuri Musoni Ndamage Thaddée zidashobora gukorwaho mu gihe nta rubanza rwo gusaba kuzikuraho rwabaye kandi Leta yabayemo umuranyi kuko ibyo byangombwa byatanzwe n’ubuyobozi. Kuri iki kibazo, Urukiko rw’Ikirenga rusanga kimwe mu birego Nyirabizimana Zilipa yatanze mu Rukiko rw’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2005 yarasabaga ko Musoni Ndamage Thaddée yagarura amazu yihaye yari ay’ababyeyi be. Aha rero ikigomba gusuzumwa ni ukureba ko koko niba ayo mazu ari aya Musoni Ndamage Thaddée cyangwa se xxxx xxx ay’ababyeyi be, abo bireba bose harimo n’umubitsi w’impapuro mpamo bagashyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko. Niba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ariwe wari umubitsi w’impapuro mpamo yarashingiye ku nyandiko yiswe iy’ivanguramutungo agakora mutation y’ibibanza, mu gihe iyo nyandiko iteshejwe agaciro, icyemezo kiyitesha agaciro kigomba kubahirizwa naburi wese bityo imitungo ikandikwa kuwo uru rubanza rwagennye.
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[28] Urukiko rw’ikirenga rwemeye kwakira ubujurire rwashyikirijwe na Nyirabizimana Zilipa rubusuzumye rusanga bufite ishingiro kuri bimwe.
[29] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RCA 0123/08/HC/KIG rwajuririrwe rwaciwe n’Urukiko Rukuru tariki ya 27/02/2009 ihindutse kuri bimwe.
[30] Rwemeje ko Nyirabizimana Zilipa afite uburenganzira busesuye bwo gucunga imitungo iri mu bibanza N° 579/Quartier commercial na 710/Kacyiru kandi iyo mitungo ikajya mu mutungo rusange wa Ndamage Eliabu na Nyirabizimana Zilipa, iyo mitungo ikaba yiyongereye kuyagenwe n’ rukiko Rukuru mu rubanza rwajuririwe.
[31] Rwemeje ko ibibanza N° 579/Quartier commercial na 710/Kacyiru biva ku mazina ya Musoni Ndamage Thaddée bikandikwa kuri Nyirabizimana Zilipa nk’uhagarariye umuryango wa Ndamage Xxxxxx, akaba ariwe ufite uburenganzira bwo kubicunga.
[32] Rwemeje ko ikibanza N°711/Kacyiru kigumanwa na Musoni Ndamage Thaddée
[33] Rutegetse Musoni Ndamage Thaddée gutanga amagarama y’urubanza angana na 91300FRW
URUBANZA RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 29/04/2011 N’URUKIKO RW’IKIRENGA.
Sé Xxx XXXXXX
Perezida
Sé Sé
Immaculée XXXXXXXXXXX Xxxxx Xxxxxxx Mukamulisa Umucamanza Umucamanza
Sé Munyandamutsa Xxxx Xxxxxx
Umwanditsi