Contract
Ingingo ya 53: Inshingano z’umukoresha iyo amasezerano y’umukozi w’umunyamahanga asheshwe cyangwa arangiye Iyo amasezerano umukoresha yagiranye n’umukozi w’umunyamahanga asheshwe cyangwa arangiye, umukoresha abimenyesha mu nyandiko, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. UMUTWE WA VI: IKIRUHUKO CYO KUBYARA KU MUGORE NO KU MUGABO Ingingo ya 54: Ikiruhuko cyo kubyara ku mugore (1) Umukozi w’umugore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru 14 bikurikirana birimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara. (2) Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha uwabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe kandi gihemberwa. | Article 53: Obligations of an employer upon termination or expiration of contract of a foreign employee If the contract concluded between an employer and the foreign employee is terminated or expires, the employer informs in writing, the organ in charge of immigration and emigration. CHAPTER VI: MATERNITY AND PATERNITY LEAVE Article 54: Maternity leave (1) A female employee who gives birth has a right to maternity leave of 14 consecutive weeks including two weeks she may take before delivery. (2) In case of complication for a female employee who has given birth or to a born child related to delivery and ascertained by a recognised medical doctor, an employer grants the mother an additional leave of not more than one month and paid. | Article 53 : Obligations d’un employeur en cas de résiliation ou d’expiration du contrat d’un travailleur étranger Si le contrat conclu entre l’employeur et le travailleur étranger est résilié ou expire, l’employeur informe par écrit l’organe chargé de l’immigration et de l’émigration. CHAPITRE VI : CONGÉ DE MATERNITÉ ET DE PATERNITÉ Article 54 : Congé de maternité (1) Un travailleur de sexe féminin qui accouche a droit à un congé de maternité de 14 semaines consécutives y compris deux semaines qu’elle peut prendre avant l’accouchement. (2) En cas de complication chez un travailleur de sexe féminin qui a accouché ou chez l’enfant né qui est liée à l’accouchement et confirmée par un médecin agréé, l’employeur accorde à la mère un congé supplémentaire ne dépassant pas un mois et payé. |
Ingingo ya 55: Ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye cyangwa wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka (1) Umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikirukuko kingana n’ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye. Umukoresha yishyura mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, umushahara w’umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu nshingano, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma. (2) Umukozi w’umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w’umukozi ukomeza kwishyurwa nk’uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara. Xxxxxxx ya 56: Xxxxxxxxx xxxxxxx umukozi igihe inda yavuyemo Xxxxxxx w’umugore ukuyemo inda yari | Article 55: Leave granted to a female employee who gives birth to a stillborn baby or whose child dies after birth (1) A female employee who gives birth to a stillborn baby from the 20th week of pregnancy is entitled to a leave of eight weeks from the day the baby dies. An employer pays the salary for six weeks to the female employee who gives birth to a stillborn baby, while the organ in charge of maternity leave benefits scheme pays for the last two weeks. (2) A female employee whose child dies after birth is entitled to a leave equal to the remaining days of her maternity leave. Her salary continues to be paid in the same way is done for a female employee who is on a maternity leave. Article 56: Leave granted to an employee in case of miscarriage A female employee who has a miscarriage | Article 55 : Congé accordé à un travailleur de sexe féminin dont l’enfant est mort-né ou dont le nouveau-né meurt après sa naissance (1) Un travailleur de sexe féminin dont l’enfant est mort-né à partir de la 20ième semaine de la grossesse a droit à un congé de huit semaines à compter de la mort de l’enfant. L’employeur paie le salaire pour six semaines à un travailleur de sexe féminin dont l’enfant est mort-né tandis que l’organe ayant le régime des prestations de congé de maternité dans ses attributions prend en charge les deux dernières semaines. (2) Un travailleur de sexe féminin dont le nouveau-né meurt après sa naissance a droit à un congé égal aux jours restants de son congé de maternité. Elle continue à recevoir son salaire au même titre qu’un travailleur de sexe féminin en congé de maternité. Article 56 : Congé accordé à un travailleur en cas de fausse couche Un travailleur de sexe féminin qui a eu une |
atwite mbere y’ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy’uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga. Ingingo ya 57: Ikiruhuko gihabwa umukozi ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera (1) Xxxxxxx w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda. Muri iki gihe, umukoresha n’urwego rufite ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu nshingano, buri wese yishyura umukozi w’umugore wabyaye, kimwe cya xxxxxx xx’umushahara. (2) Umukozi w’umugore umaze gufata ikiruhuko kivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo, afite uburenganzira bwo gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru 14. Ingingo ya 58: Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo (1) Umukozi w’umugabo afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi irindwi | before 20 weeks of pregnancy is granted a sick leave in accordance with relevant laws. Article 57: Leave granted to an employee who gives birth to a premature baby (1) A female employee who gives birth to a premature baby is entitled to a leave equal to the remaining days to normal delivery period of nine months. During this period, the employer and the organ in charge of maternity leave benefits scheme pay, each, a half of the salary to the female employee who delivered. (2) The female employee, after taking the leave referred to in Paragraph (1) of this Article, is entitled to a maternity leave of 14 weeks. Article 58: Paternity leave (1) A male employee is entitled to a paternity leave of seven calendar days in case of the delivery of his wife. | fausse couche avant 20 semaines de grossesse bénéficie d’un congé de maladie conformément à la législation en la matière. Article 57: Congé accordé à un travailleur en cas d’accouchement d’un bébé prématuré (1) Un travailleur de sexe féminin qui accouche un bébé prématuré bénéficie d’un congé des jours restants pour que la naissance ait lieu à terme de neuf mois. Pendant cette période, l’employeur et l’organe chargé du régime des prestations de congé de maternité versent, chacun, à un travailleur de sexe féminin qui a accouché, la moitié du salaire. (2) Un travailleur de sexe féminin, après le congé prévu au paragraphe (1) du présent article, a droit à un congé de maternité de 14 semaines. Article 58 : Congé de paternité (1) Un employé masculin a droit à un congé de paternité de sept jours calendriers en cas d’accouchement de |
ikurikirana mu gihe umugore we yabyaye. (2) Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha umugabo ikiruhuko cyo kubyara cy’iminsi itanu y’akazi yiyongera ku minsi ivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo. UMUTWE WA VII: IBIRUHUKO BY’INGOBOKA Ingingo ya 59: Ikiruhuko cy’ingoboka (1) Umukoresha aha umukozi ikiruhuko cy’ingoboka kubera ibyiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we mu buryo bukurikira: (a) iminsi ibiri y’akazi iyo yashyingiwe imbere y’amategeko; (b) ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi iteganyijwe mu ngingo ya 58 y’iri teka, iyo umugore we apfuye agasiga umwana utarageza ku mezi atatu y’amavuko; | (2) In case of complication for a female employee who has given birth or to a child born related to delivery and ascertained by a recognised medical doctor, an employer grants to a male employee a paternity leave of five working days in addition to the days provided for in Paragraph (1) of this Article. CHAPTER VII: CIRCUMSTANTIAL LEAVE Article 59: Circumstantial leave (1) An employer grants circumstantial leave to an employee in case of fortunate or unfortunate event that occurs in his or her family as follows: (a) two working days in case of his or her civil marriage; (b) one month in addition to days provided for in Article 58 of this Order in case his wife dies leaving an infant of less than three months; | son épouse. (2) Toutefois, en cas de complication d’un travailleur de sexe féminin qui a accouché ou d’un enfant né liée à l’accouchement et confirmée par un médecin agréé, l’employeur accorde un congé de paternité de cinq jours ouvrables en plus des jours prévus au paragraphe (1) du présent article. CHAPITRE VII : CONGÉS DE CIRCONSTANCE Article 59 : Congé de circonstance (1) Un employeur accorde un congé de circonstance à un travailleur à l’occasion d’un événement heureux ou malheureux qui survient dans sa famille, comme suit : (a) deux jours ouvrables en cas de son mariage civil ; (b) un mois en plus des jours prévus à l’article 58 du présent arrêté au cas où sa femme meurt en laissant un enfant de moins de trois mois ; |
(c) iminsi irindwi y’akazi iyo uwo bashyingiranywe yapfuye; (d) iminsi itanu y’akazi iyo umwana we cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye yapfuye; (e) iminsi ine y’akazi iyo se, nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe yapfuye; (f) iminsi ine y’akazi iyo umuvandimwe bavukana yapfuye; (g) iminsi itatu y’akazi iyo sekuru cyangwa nyirakuru yapfuye; (h) iminsi itatu y’akazi iyo yimuriwe aharenze ibirometero 30 uvuye xxx asanzwe akorera. (2) Umukozi uri mu kiruhuko cy’ingoboka akomeza kubona umushahara n’ibindi agenerwa. Ingingo ya 60: Igihe cyo gutanga ikiruhuko cy’ingoboka (1) Ikiruhuko cy’ingoboka gitangwa mu gihe habaye impamvu igitangira uburenganzira. | (c) seven working days in case of death of his or her spouse; (d) five working days in case of death of his or her child or adoptive child; (e) four working days in case of death of his or her father, mother, father- in-law or mother-in-law; (f) four working days in case of death of his or her brother or sister; (g) three working days in case of death of his or her grandfather or grandmother; (h) three working days in case of his or her transfer over a distance of more than 30 kilometers from his or her usual place of work. (2) An employee on circumstantial leave continues to receive his or her salary and fringe benefits. Article 60: Period for granting circumstantial leave (1) A circumstantial leave is granted at the moment of the event which gives right to it. | (c) sept jours ouvrables en cas de décès de son conjoint ; (d) cinq jours ouvrables en cas de décès de son enfant ou de son enfant adoptif ; (e) quatre jours ouvrables en cas de décès de son père, sa mère, son beau-père ou sa belle-mère ; (f) quatre jours ouvrables en cas de décès de son frère ou sa sœur ; (g) trois jours ouvrables en cas de décès de son grand-père ou sa grand-mère ; (h) trois jours ouvrables en cas de sa mutation sur une distance de plus de 30 kilomètres de son lieu de travail habituel. (2) Un travailleur en congé de circonstance continue de percevoir son salaire et ses avantages. Article 60 : Période d’octroi du congé de circonstance (1) Un congé de circonstance est accordé au moment de l’événement qui y donne droit. |
(2) Ikiruhuko cy’ingoboka ntigishobora gucibwamo ibice cyangwa gukurwa mu kiruhuko cy’umwaka. Ingingo ya 61: Gusaba ikiruhuko cy’ingoboka Umukozi asaba umukoresha ikiruhuko cy’ingoboka, mu nyandiko, mbere y’uko uwo mukozi akijyamo, keretse adashoboye kubikora bitewe n’impamvu zidasanzwe. Muri icyo gihe, umukozi abimenyesha umukoresha mu gihe kitarenze amasaha 24. UMUTWE WA VIII: INGINGO ZISOZA Ingingo ya 62: Xxxxxxx y’ururimi Iri teka ryateguwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ingingo ya 63: Ingingo xxxxxxx Xxxxx rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/22 ryo ku wa 30/08/2022 ryerekeye umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’abakoresha, umurimo w’umwana, umurimo w’umunyamahanga n’ikiruhuko cy’ingoboka rivanyweho. | (2) A circumstantial leave can neither be divided into instalments nor be deducted from the annual leave. Article 61: Request for circumstantial leave An employee requests a circumstantial leave, in writing, from the employer before the beginning of a circumstantial leave, except when the employee is unable to do so, due to exceptional circumstances. In such a case, the employee informs the employer within 24 hours. CHAPTER VIII: FINAL PROVISIONS Article 62: Language provision This Order was drafted in Ikinyarwanda Article 63: Repealing provision Ministerial Order nº 02/MIFOTRA/22 of 30/08/2022 on occupational safety, employees’ and employers’ organisations, child employment, employment of a foreigner and circumstantial leave is repealed. | (2) Un congé de circonstance ne peut être divisé en tranches ni être déduit du congé annuel. Article 61 : Demande du congé de circonstance Un travailleur demande à l’employeur, par écrit, un congé de circonstance avant le début de xx xxxxx de circonstance, sauf lorsque ce travailleur est dans l’impossibilité de le faire, en raison de circonstances exceptionnelles. Dans ce cas, le travailleur en informe l’employeur endéans 24 heures. CHAPITRE VIII : DISPOSITIONS FINALES Article 62 : Disposition linguistique Le présent arrêté a été rédigé en Ikinyarwanda. Article 63 : Disposition abrogatoire L’Arrêté Ministériel nº 02/MIFOTRA/22 du 30/08/2022 relatif à la sécurité au travail, aux organisations des travailleurs et des employeurs, au travail de l’enfant, à l’emploi d’un étranger et au congé de circonstance est abrogé. |