Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 25/11/2016 URU RUBANZA, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UWAJURIYE:
- UNIVERSAL TRADING, LTD, imu izina ry’uyihagarariye, ibarizwa NZOVE, KANYINYA, NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI, iburanirwa na Me XXXXXXXXX Xxxxxxxx.
UWAREZWE MU BUJURIRE:
- RGL SECURITY SERVICES, LTD, mu izina ry’umuyobozi wayo, ibarizwa ITETERO, KAMATAMU, KACYIRU, GASABO, Umujyi wa KIGALI, iburanirwa na Me RWABIGWI Xxxxxxxx.
IKIBURANWA:
- Gutegeka RGL SECURITY SERVICES, LTD kwishyura UNIVERSAL TRADING, LTD Rwf 5,685,000 y’igiteranyo cy’ibiregerwa n’indishyi.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 00426/2016/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuwa 28/07/2016.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD yareze RGL SECURITY SERVICES, LTD mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, ivuga ko RGL SECURITY SERVICES, LTD itubahirije inshingano zayo mu masezerano y’uburinzi bagiranye, kuko yaribwe bimwe mu bicuruzwa n’ibikoresho byayo, bigizwemo uruhare n’abakoze ba RGL SECURITY SERVICES, LTD, ikaba itakoze ibyo yagombaga gukora; bityo ikaba ikwiye gutegekwa kubyishyura no gutanga indishyi.
[2] Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, rumaze kuburanisha urwo rubanza, rwemeje ko ikirego cyatanzwe na UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD kidafite ishingiro, bityo ruyitegeka guha RGL SECURITY SERVICES, LTD indishyi z’ikurikiranarubanza.
[3] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ntiyishimiye iyo mikirize, iyijuririra uru Rukiko ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rutasesenguye neza ibiteganijwe n’ingingo ya 3 na 6 z’amasezerano
impande zombi zagiranye; kuba rutasuzumye neza uburyozwe bushingiye ku mategeko yagengaga amasezerano; no kuba indishyi zatanzwe, ariyo zagombaga guhabwa.
[4] Igisuzumwa kinafatweho umwanzuro muri ubu bujurire, ni ukumenya niba Urukiko rubanza rutasuzumye neza ibiteganwa mu ngingo za 3 na 6 z’amasezerano, hamwe n’ingaruka yabyo; gusuzuma ibirebana n’uburyozwe, no gusuzuma ibirebana n’indishyi.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Kumenya niba Urukiko rubanza rutasuzumye neza ibiteganwa mu ngingo za 3 na 6 z’amasezerano, hamwe n’ingaruka yabyo.
[5] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko mu ngingo ya 3 y’amasezerano yagiranye na RGL SECURITY SERVICES, LTD, nta nshingano n’imwe iyireba iteganijwemo, ariko nyamara ibiyikubiyemo aribyo Urukiko rubanza rwashingiyeho icyemezo cyarwo, ruvuga ko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD itubahirije ibiyiteganijwemo. UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isanga ibivugwa muri iyi ngingo ya 3 y’amasezerano, byose bireba “THE CONTRACTOR” ariwe RGL SECURITY SERVICES, LTD, ko ntahavugwa na hamwe “THE CLIENT” ariwe UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD.
[6] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ivuga ko inshingano yo guhana amakuru iteganijwe mu ngingo ya 6 y’amasezerano, yo ireba impande zombi, ko itari inshingano y’umwihariko yayo gusa, ko RGL SECURITY SERVICES, LTD nayo irebwa cyane n’iyo nshingano, itashobora kuvuga ko mu gitondo cyo kuwa 06/04/2015 cyakurikiye umunsi w’ubujura, itabumenye, kandi nyamara hari ibimenyetso by’imanza uwo mukozi wayo yasobanuyemo itariki ubujura bwakoreweho n’ukuntu yafashwe n’abakoresha be aribo RGL bakamukubita bagahamagaza na Police ( xxx xxxx mu gika cya 5 cy’Urubanza RPA 0437/15/TGI/NYGE kuri page yarwo ya 2, n’ibisobanurwa mu bika bya 1, 7 na 9 by’urubanza RP 0239/15/TB/NYG).
[7] Uwajuriye akomeza asobanura ko mu biteganijwe n’ingingo za 3 na 6, nta na hamwe hagaragara ukubuza uruhande urwo arirwo gutanga ikirego mu Rukiko, ko xxxxx xxxx amasezerano y’uburinzi yateguwe na RGL SECURITY SERVICES, LTD (contrat modèle, adhérant) n’iyo yakomerezwa kubyo itateganije (Nul ne peut se prévaloir de sa propre turpitude).
[8] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isoza iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko nk’uko biteganijwe mu ngingo ya 84 y’Itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ibyerekeranye n’inshingano magirirane, bikaba bitahuzwa n’ingingo ya 3 y’amasezerano y’Uburinzi, kuko inshingano zikubiye muri iriya ngingo zireba gusa “THE CONTRACTOR”. Hanyuma ingingo ya 6 y’amasezerano ikaba itanga inshingano kuri bose, ariko nyamara ku munsi wa mbere tariki ya 06/04/2015, mu gitondo, RGL SECURITY SERVICES, LTD yamenye ubujura bwari bwaraye bukozwe n’umukozi wayo, nk’uko byasobanuwe mu gika cya 5 cy’imikirize y’urubanza RPA 0437/15/TGI/NYGE, ku rupapuro rwa rwa 2 n’ibindi bisobanuro bigaragara mu bika byavuzwe; bikaba rero bigaragara ko RGL SECURITY SERVICES, LTD na UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, bombi bamenye ikibazo cy’ubujura ku munsi umwe bucyeye ku itariki ya 06/04/2015, ndetse banahuruza Police, bityo ntabwo RGL SECURITY SERVICES, LTD yabeshya ko itamenye amakuru ku gihe kandi ibintu byari byibwe n’umukozi wayo, bikamenyekana mu gihe abarinzi xxxx xxxxxx gusimburana, ndetse nayo igahuruzwa n’ikirego kigatangwa kuri Police.
[9] RGL SECURITY SERVICES, LTD yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, ivuga ko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ishaka guhakana inshingano z’impande zombi kandi bazemeranyijweho mu masezerano yabo nta gahato. Ko ingingo ya gatatu y’amasezerano bagiranye ivuga ko igihe havutse ikibazo kijyanye n’umutekano, impande zombi zifite ishingano yo kwiyambaza Police kugira ngo ikore iperereza, ariko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ikaba ivuga ko habaye ikibazo cy’ubujura cyane cyane kabiri kose, ariko ntaho igaragaza ko yiyambaje Police, nayo igire icyo yakora. RGL SECURITY SERVICES, LTD yemeza ko ntabwo yamenyeshejwe, gusa ikigaragara ni ukwishyuzwa kandi itamenyeshejwe ku gihe imenye koko ko habaye ubujura.
[10] RGL SECURITY SERVICES, LTD ikomeza gusobanura ko amabaruwa yandikiwe ayishyuza, kandi nyamara ikaba itaramenyeshejwe ko habayeho ubujura uko biteganywa n’amasezerano. Isanga ubundi yagombaga kumenyeshwa ku masaha 24 nk’uko biteganywa n’amasezerano, nayo ikamenyesha umwishingizi wayo bitarenze amasaha 48. Ikomeza isobanura ko igihe yashikirijwe ibaruwa ndetse n’igihe havugwa ko habaye ubujura, bigaragaza ko ari UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD itakurikije ibyo yisinyiye, igakora ibintu uko yishakiye nku’ko yanditse ibaruwa yo kuwa 11/02/2015 n'iya 19/02/2015 yishyuza ibintu itigeze inayimenyesha ko yibwe kugira ngo RGL SECURITY SERVICES, LTD nayo imenye ukuri uko kumeze ndetse inamenyeshe assurance yayo, nayo ibikurikirane ni isanga aribyo ikabyishyura uko amasezerano yabisaba.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[11] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, no ku myiregurire ya RGL SECURITY SERVICES, LTD; runashingiye cyane cyane ku ngingo z’amasezerano aba baburanyi bashingiraho imyiregurire yabo, arizo iya 3 n’iya 6 z’amasezerano bagiranye, yatangiye gukurikizwa kuwa 06/12/2013, bise “Security guarding services contract”, ziteganya ko “The Contractor will, during the period of the contract, remain the employer of the security officers; will be responsible for all their acts in the normal course of employment and will remain responsible at all times for all duties and obloigations arising under the Labor Code in respect of security officers. The liability of the Contractor in any event (where applicable) will be limited to the amount of the Contractor’s Public Liability Insurance Cover currently fixed at thirty million Rwandan francs (Rwf 30,000,000), provided such event is reported immediately to the police and within 48 (forty eight) hours to the contractor’s Insurance Company.” (3) Xxxxx xx “In the event of any incident noted by the Contractor, the incident must be reported to the Client immediately and within 24 (twenty four) hours in writing. The Client has the same obligation to the Contractor” (6);
[12] Rushingiye kuba muri xxx xxxxxxxxxx, uwiswe “CLIENT” ari UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, n’uwiswe “CONTRACTOR” xxxxx xxx RGL SECURITY SERVICES, LTD; rusanga izi ngingo ebyiri z’amasezerano, zateganyije xxxx 3, inshingano za “contractor” nk’umukoresha wabarinzi, akaba yabazwa ibyo bakoze byose, xxxxx xx icyaba cyose agomba kukimenyesha Police n’umwishingizi we. Zikaba zaranateganyije mu ngingo ya 6 ko icyaba cyose xxx abarinzi bakorera, cyamenywa na “contractor”, agomba kukimenyesha “client” mu gihe runaka; kandi n’icyamenywa na “client” akaba agomba nawe guhita akimenyesha “contractor” muri icyo gihe cyateganijwe.
[13] Rushingiye kuri ibi rumaze gusesengura, no kuba ingingo ya 64 y’Itegeko rigenga amasezerano, igena ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya.” Rusanga nk’uko binagaragara mu ma baruwa yabayeho hagati y’ababuranyi, ndetse n’ibyagaragaye mu bisobanuro biri mu rubanza nshinjabyaha RPA 0437/15/TGI/NYGE, cyane cyane mu gika cyarwo cya [5]; ibimenyetso byose byerekana ko RGL SECURITY SERVICES, LTD yamenye iby’ubujura bwabaye, ku buryo yafatanije na Police mu gufata umukozi wayo, bityo ntacyo yanenga UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ko itakoze kugira ngo imenye ubujura bwayikorewe, na cyane cyane ko nta shingano ingingo ya 3 itegeka UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, ahubwo ingingo ya 6 ikaba itegeka impande zombie guhana amakuru, ariko aha bikaba byarakozwe kuko impande zombi zamenye iby’ubwo bujura.
[14] Ruhingiye kuri ibi rumaze kubona, rusanga Urukiko rubanza rutasesenguye neza izi ngingo z’amasezerano, bityo ko iyi mpamvu y’ubujurire ya UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, ifite ishingiro. Ingaruka yabyo ikaba ko nta kosa UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, yakoze.
B) Gusuzuma ibirebana n’uburyozwe hamwe n’indishyi.
[15] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko uko ingingo 260 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano ibiteganya, “Umuntu ntaryozwa ibyangiritse biturutse ku bikorwa bye bwite gusa, ahubwo anaryozwa ibyangijwe n’ibikorwa by’abantu yishingiye cyangwa n’ibintu ashinzwe kurinda. Bashebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze.” Bityo ko kuba ikirego cyari cyatangiwe ku nshingano zikubiye mu masezerano y’Uburinzi, no ku buryozwe bw’umukoresha, kandi n’inzitizi kuri iki kibazo kitahawe ishingiro kubera ko ikirego cyatanzwe na UNIVERSAL TRADING Ltd kidashingiye ku ndishyi kubera imanza RP 0239/15/TB/NYG na RPA 0437/15/TGI/NYGE, ko ahubwo kopi ya ziriya manza zari ibimenyetso ku bujura bwabaye xxxxx xxxx amasezerano y’uburinzi no ku bundi bujura bw’ikizingo cy’ikamba y’amashanyarazi y’uruganda, bihwanye na Rwf 2,400,000.
[16] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD ikomeza ivuga ko mu gika cya
8 cy’imikirize y’urubanza rwajuririrwe, Urukiko rwemeje ko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD yareze RGL SECURITY SERVICES, LTD nta mpamvu, runayitegeka kubitangira indishyi; izi ndishyi ikaba itazemera kuko icyemezo ku ndishyi cyashingiye ku gusobanukirwa nabi inshingano zikubiye mu ngingo za 3 na 6 z’amasezerano y’uburinzi nk’uko byasobanuwe mu mpamvu ya mbere y’ubujurire. Ikindi kikaba ko mbere yo gutanga ikirego UNIVERSAL TRADING Ltd yabanje gusaba RGL SECURITY SERVICES, LTD ubwishyu ku neza bidasabye urubanza ariko irabyanga. No kuba ikirego cya UNIVERSAL TRADING SERVICES, Ltd gisaba indishyi zishingiye ku masezerano y’uburinzi kandi ubujura bwakozwe n’umukozi wa RGL SECURITY SERVICES, LTD.
[17] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, isoza iyi myiregurire yayo, isaba uru Rukiko gutegeka RGL SECURITY SERVICES, LTD kuyishyura Rwf 550,000 y’igihembo cy’Avocat n’amagarama y’ikirego yagombaga guhabwa ku rwego rwa mbere, na Rwf 575,000 y’igihembo cy’Avocat n’amagarama y’ikirego ku rwego rw’Ubujurire, kuko RGL SECURITY SERVICES, LTD yaburanye yanga kwemera amakosa yo kutubahiriza ubwishyu bw’ibicuruzwa n’ibikoresho byibwe xxxxx xxxxx yari ishinzwe kubirinda ku bw’amasezerano, ahubwo ihitamo kwireguza inzitizi no guteza urujijo ku nshingano zivugwa
masezerano yiteguriye ubwayo mu buriganya bwo kuterura no kudasobanura neza inshingano ziyireba.
[18] RGL SECURITY SERVICES, LTD yiregura kuri iyi mpamvu, ivuga ko ibi byose UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, iburanisha ari amatakirangoyi. Isanga ntaho uruhare rwayo rugaragara kugira ngo iyo ngingo ya 260 ikurikizwe. Isanga kandi mu rubanza RP 235/15/TB/Nyge, UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD yaburanye hagaragaye uruhare (uburyozwe) bwa MUTUYIMANA Ezekiel, ko ntaho havugwa RGL SECURITY SERVICES, LTD. Ko uburyozwe buba gatozi. Ko rero ku bijyanye na cable zavuzwe, ntacyo ibiziho kandi na UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD yanagenye igiciro cyayo mu buryo budasobanutse. RGL SECURITY SERVICES, LTD isoza xxxx xxxxx nk’ubujurire bwuririye kubwa UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD Rwf 300,000 y’amafaranga y’ikurikiranarubanza, n’igihembo cya Avocat cya Rwf 500,000 Frw byo mu rwego rw’Ubujurire.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[19] Rushingiye kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD, no ku myiregurire ya RGL SECURITY SERVICES, LTD, ndetse no ku bujurire bwayo bwuririye kubwa; runashingiye kubyo rwabonye mu isesengura ry’impamvu ya mbere y’ubu bujurire, kandi iyi mpamvu ya kabiri ikaba iyishamikiyeho;
[20] Rusanga kuba aba baburanyi bagiranye amasezerano y’uburinzi, bashyira muri ayo masezerano yabo inshingano za buri ruhande, ndetse banateganya uburyoze bwa “Contractor” mu masezerano bemeza ko butazarenga Rwf 3,000,000 (xxxx ingingo ya 3); kuba rero habayeho ubujura, bukorwa n’umukozi wa “Contractor” ariwe RGL SECURITY SERVICES, LTD, kuba hagaragaye mu manza nshinjyabyaha ko yibwe ibifite agaciro ka Rwf 735,000, hamwe n’uko UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD yanamenyesheje RGL SECURITY SERVICES, LTD ko yanibwe xxxxxxx zifite agaciro ka Rwf 2,400,000, (xxxx ibaruwa yo kuwa 11/02/2015); iyi ntiyagira icyo ibivugaho, ibihakana cyangwa isaba ibindi bisobanuro; bifatwa nk’xxx yemeye ubu buryozwe; bityo rero nkuko ingingo ya 64 y’Itegeko rigenga amasezerano ndetse n’iyi ngingo ya 260 ivuzwe, zibiteganya, RGL SECURITY SERVICES, LTD igomba gutegekwa kwishyura agaciro cy’ibibwe.
[21] Rushingiye kuri ibi byose, no kuba xxxxxx ya 9 y’Itegeko nº 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’xxxxxx x’xxxxxxxxxxxxxx, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza
impamvu zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Hamwe n’uko ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, iteganya ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse”; Rusanga ubujurire bwa RGL SECURITY SERVICES, LTD bwuririye kubwa UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD budafite ishingiro, ahubwo ikaba igomba guha UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD Rwf 500,000 y’igihembo cya Avoka na Rwf 50,000 y’igarama byo ku rwego rwa mbere, na Rwf 500,000 y’igihembo cya Avoka na Rwf 75,000 y’igarama byo mu bujurire.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[22] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na UNIVERSAL TRADING, LTD, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanga bufite ishingiro.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe, RCOM 00426/2016/TC/Nyge rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa NYARUGENGE, kuwa 28/07/2016, ihindutse.
- Rukijije ko RGL SECURITY SERVICES, LTD igomba guha UNIVERSAL TRADING, LTD, Rwf 4,260,000 arimo agaciro k’ibyo yibwe hamwe n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, uko bisobanuwe hejuru mu rubanza.
- Rutegetse RGL SECURITY SERVICES, LTD guha UNIVERSAL TRADING, LTD, Rwf 4,260,000 arimo agaciro k’ibyo yibwe hamwe n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, uko bisobanuwe hejuru mu rubanza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 25/11/2016 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. Xxxx-Xxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx.
UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx
Sé
UMUCAMANZA
XXXXXX Xxxx-Xxx
Sé Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier