ABABURANA
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RUHAME, RWACIYE URUBANZA X.Xxx 1418/15/TC/NYGE KU WA 26/01/2016 MU RWEGO RWA MBERE MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
UREGA: PROPERTY MODE RWANDA Ltd mu izina ry’umuyobozi wako, gakorera mu Mudugudu wa Kicukiro, Akagali ka Rukiri ya III, Umurenge wa Remera, Akarere Gasabo, Umujyi wa Kigali, BP 03 Rwamagana. Ihagarariwe n’abayobozi xxxx XXXXX Xxxxx Xxxx na SEMANYOTA Xxxxxxxxx xxxxxxxxxx na Maître XXXXXX Xxxxxxx
UREGWA: AKARERE KA KICUKIRO mu izina xx’xxxxxxxxx xxxx Xxxxxxxxxx na Maître KAYIRANGWA Xxxxxx
IKIREGERWA:
Amafaranga Kwica amasezerano kubijyanye n’umwenda remezo ungana na 26.622.811 frw; Gusubiza agaciro ka performance bond kangana na 6.9410.228 frw.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko yagiranye amasezerano n’Akarere ka Kicukiro yo kwishyuza ibirarane by’amahoro y’Akarere ku bukode bw’ubutaka, ko bumvikanye ko inyemezabwishyu izajya yishyurwa mu minsi 15 kuva itanzwe, Akarere ntukubahirije icyo gihe, kishyuye imaze kukarega. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko abakozi b’Akarere bakurikiranaga ibyo bakoraga kuri software, ariko ko na raporo zatanzwe, ko yishyuje 5.000.000.0000 frw arenga xxxxx xx Akarere katakoze inshingano zako zo gumiza inama, gukoresha ingufu zako, kuyiha urutonde rw’abishyuzwa xxxx xxxxxxxx. Isaba kakayiha n’icyemezo cyo kurangiza neza imirimo, ko Akarere kayishyuye ingungu, gasubiza ingwate yo kurangiza imirimo neza na 1/1000 yayo, xxxxx xx kishyura n‘igihembo cy’Avoka.
2. Akarere ka Kicukiro kemeza nako ko kagiranye ayo masezerano yo kwishyuza ibirarane by’imisoro ku bukode bw’ubutaka, ariko kakavuga ko Property Mode Rwanda Ltd itayubahirije kuko yagombaga gutanga inyemezabwishyu iherekejwe na raporo, xxxxx xxxxxxxxxxx, Akarere kategereje ko RRA yishyura, amafaranga y’imisoro asigaye ajya kuri konti ya RRA, ariko ko kuri ubu kishyuye umwenda remezo. Akarere ka Kicukiro kavuga ko Property Mode Rwanda Ltd itubahirije amasezerano kuko itagejeje amafaranga yiyemeje. Ku nyungu Akarere ka Kicukiro kavuga ko ari ntazo kakwishyura Property Mode Rwanda Ltd ariyo itarubahirije amasezerano xxxxx xxx nyungu zidafite igihe zahera, kavuga xxxxx xx igomba kwiyishyura kuri iyo ngwate kubera ko Property Mode Rwanda Ltd itarakoze neza imirimo,
ndetse ko indishyi z’ikurikiranarubanza zitargenwa kuko bitari ngombwa kuregera urukiko bakiri mu mishikirano.
3. Ababuranyi bemeranya ko ikibazo cy’umwenda remezo cyekemutse, ahubwo ibibazo bisigaye byo gukemura muri uru rubanza ni ugusuzuma ibijyane na:
inshingano zitubahirijwe mu masezerano; inyungu Property Mode Rwanda Ltd yishyuza; ingwate yo kurangiza neza imirimo;
indishyi n‘iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cy‘avoka.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BYO MU RUBANZA
A. Kubyerekeranye inshingano zasezeranywe zitubahirijwe ku mpande zombi z‘ababuranyi
4. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko yagiranye amasezerano n’Akarere ka Kicukiro yo kwishyuza ibirarane by’aamahoro y’akarere ku bukode bw’ubutaka, mu ngingo ya 4 yayo bumvikana ko inyemezabwishyu izajya yishyurwa mu minsi 15 kuva itanzwe, ariko ko hatanzwe 6 ntizishyurwa muri icyo gihe bumvikanye, handikwa inyandiko yo kwihanangiriza Xxxxxxx xxxxxxxxxxx, bigera xxx ikarega, kabona kwishyura. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko hari hateganyijwe inama buri kwezi ariko Akarere ntikazikoresha, ko Akarere kishyuyeumwenda remezo ariko ko katubahirje inshingano, kakayiha n’icyemezo cyo kurangiza neza imirimo, ko isoko ryatangiye nyuma y’xxxxx xxxxx y’ibiganiro kubera ibibazo byarimo, bavana mu masezerano ibihano byo kutagera ku ntego ya 1.388.245.570 frw, bashiramo iby‘ubushake, ko yishyuje 5.000.000.0000 frw arenga xxxxx xx yasabaga ingufu z’Akarere ariko ko kataziyiyihaye, ahubwo ko kanishyuje amwe mu mafaranga y’ibirarane xxxx xxxxxxxxxxxx, ko Akarere xxxx kiyemeje kubaha amakuru n‘urutonde rw’abishyuzwa ntikabikora kandi byari mu masezerano. Property Mode Rwanda Ltd ivuga xxxxx xx ibyo bakoraga abakozi b’Akarere babaga babirebera kuri software, ko raporo zatanzwe, xxxxx xx iyo iyo itaza kutazitanga Akarere xxxx xxxx karabivuze na mbere hose, katari dutegereza kubivugira mu iburanisha, ahubwo ko Akarere katubahirije inshingano zako.
5. Akarere ka Kicukiro kemeza nako ko kagiranye na Property Mode Rwanda Ltd ayo masezerano yo kwishyuza ibirarane by’imisoro ku bukode bw’ubutaka, ariko kakavuga ko Property Mode Rwanda Ltd itayubahirije kuko yagombaga gutanga inyemezabuguzi/facture iherekejwe na raporo, ariko ntiyabikora, inazitangira icyarimwe nyuma y’igihe cy’amasezerano, ko karinze kubanza kuzigenzura, ko hari n‘impinduka zabaye mu by’imisoro, Akarere kategereje ko RRA yishyura, amafaranga y’imisoro asigaye ajya kuri konti ya RRA, ariko ko kuri ubu kishyuye 19.018.532 frw y’umwenda remezo w’amafaranga yishyuzwa, ko nanone itagejeje amafaranga yari yiyemeje kwinjiriza Akarere 1.388.245.570 frw kuko yinjiza 266.228.110 frw gusa kuyo yari yiyemeje, ko iyo isoko riza guhabwa abandi bari kwishyuza menshi. Ku nyungu Akarere ka Kicukiro kavuga ko ari ntazo kakwishyura Property Mode Rwanda Ltd ariyo itarubahirije amasezerano xxxxx xxx nyungu zidafite igihe zahera, nta raporo zatanzwe, ivuga xxxxx xx
ingwate yo kurangiza imirimo neza itangwa kugira ngo imirimo iramutse itarangijwe neza izafatirwe, kuba Property Mode Rwanda Ltd itarakoze neza imirimo Akarere kagomba kwiyishyura kuri iyo ngwate,.
6. Ku nshingano y’Akarere yo kwishyura inyemezabuguzi mu gihe cy’iminsi 15, Urukiko rushingiye ku ngingo ya 98 y‘Itegeko n° 12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta iteganya ko ingingo rusange z’amasezerano ziteganya kuri buri bwoko bw’isoko, imiterere y’ibikorwa bizishyurwa mu byiciro binyuranye n’umubare w’ibyiciro xxxxx xx uko byagenda kose, kwishyura inyemezabuguzi yose igomba kwishyurwa ntibigomba kurenza iminsi mirongo ine n’itanu (45), ingingo ya 101 y’iryo tegeko n° 12/2007 igateganya ko hatabangamiwe ibivugwa mu ngigo ya 89 y’iri tegeko, kwishyura bigomba gukorwa iyo uwegukanye isoko yatanze inyemezabuguzi yerekana umubare w’amafaranga yishyuza, n’ingingo ya 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano. rusanga ingingo ya 4 y’amasezerano y’ababuranyi iteganya ko Akarere kagombaga kwishyura inyemezabuguzi mu minsi cumi n’itanu kuva gashikirijwe iyemezabuguzi, inyemezabuguzi zikaba zarashikirijwe Akarere kuva ku wa 25/08/2015 kazishyura ku wa 07/01/2016, nyuma y’amezi ane, bityo Akarere katarubahirije inshingano yo kwishyura ku gihe kasezeranyije kandi kutacyubahiriza ari ukwica amasezerano nkuko ingingo 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ivuzwe muri iki gika ibiteganya.
7. Urukiko rusanga ibyo gutinda mu igenzura n’iby’impinduka mu by’imisoro ari ikibazo kidaturuka kuri Property Mode Rwanda Ltd, ahubwo ari ikibazo cy’Akarere xxxx xxxxxxxxx xxxxxxxxx xxxxxx, bidatindije ubwishyu bwari buteganyirijwe igihe n’amasezerano yabaye itegeko, bitari kurenza n’igihe ntarengwa cy’iminsi 45 giteganywa n’amayegeko mu ngingo ya 98 y‘Itegeko n° 12/2007 yavuzwe mu gika kibanziriza iki.
8. Kuri raporo iherekeza inyemezabuguzi Akarere kavuga ko itatanzwe, Urukiko rusanga iki gisobanuro Akarere karagitangiye mu iburanisha, Property Mode Rwanda Ltd itara kimenyeshejwe mbere kandi itakivugaho rumwe nako, yo yemeza ko yazitanze, itazitwaje kuko itari izi ko Akarere kazihakana, kandi nkuko Property Mode Rwanda Ltd ibivuga, icyo kibazo cya rapro Akarere katarigeze kagira ahandi kakivuga ndetse no mu mwanzuro wako, n‘ibyakorwaga na Property Mode Rwanda Ltd byarakurikiranwaga n’abakozi b’Akarere kuri software nkuko n’amasezerano abiteganya, ku buryo n’Akarere karabyigenzuriye karishyura nkuko kabivuga, byumvikana ko nta kibazo cya raporo cyari kubuza ubwishyu, nkuko nubundi kitabubujije.
9. Ku nshingano y’Akarere yo gubufasha Property Mode Rwanda Ltd gusohoza ishinangano zayo neza, Urukiko rusanga mu ngingo ya 2 y’amasezerano iteganya ko umukozi w’Akarere ushinzwe inyemezabwishyu asabira abakoziba Property Mode Rwanda Ltd amadosiye, ndetse ko bafatanya gushyira ku gihe urutonde rw‘abasora, ayo masezerano adateganya ko Akarere ariko gakora urutonde
nkuko yo ibivuga, bityo nta shingano Akarere kishe kuby‘urutonde. Ndetse no kubundi bufasha nta kimenyetso cyatanzwe cy’uko bwasabwe bukabura.
10. Ku nshingano ya Property Mode Rwanda Ltd yo kwinjiriza Akarere 1.388.245.570 frw, Urukiko rushingiye ku ngingo ya 80 igika cya 2 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano, rusanga Property Mode Rwanda Ltd mu ngingo ya 6 y’amasezerano yariyemeje kwinjiriza Akarere amafaranga 1.388.245.570 frw, ariko ikaba yarakinjirije 266.228.110 frw gusa, kutageza amafaranga yakemereye ari ukutuzuza neza inshingano yayo. Kuba ababuranyi baramaze igihe baganira ku miterere y’isoko ariko ntibakureho iyo nshingano yo kwinjiza uwo mubare, Property Mode Rwanda Ltd yaragumanye inshingano yo kuwugeza nkuko yawiyemeje, ntacyayikuyeho iyo nshingano,. Nanone nta kimenyetso kigaragaza ko Akarere kakiriye amafaranga y’ibirerane angana n’asigaye kuyo yari yiyemeje, bityo yarishe inshingano yamasezerano.
B. Kubyerekeranye n‘inyungu Property Mode Rwanda Ltd yishyuza Akarere ka Kicukiro
11. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko kubera Akarere katishyuye ku gihe cy’iminsi 15 basezeranye kayishyura inyungu z’ubukererwe za 18%. Akarere ka Kicukiro ko kavuga ko ari ntazo kakwishyura Property Mode Rwanda Ltd ariyo itarubahirije amasezerano xxxxx xxx nyungu zidafite igihe zahera, ko fagitire yazitanze ku wa 25/08/2015 zose icyarimwe.
12. Urukikorusnhingiye ku ngingo ya 86 ry’iri tegeko igateganya ko iyo amasezerano yishwe mu buryo bukabije biturutse ku kudakora ibisabwa mu masezerano bitanga uburenganzira bwo gusaba indishyi ku bitakozwe byose mu gihe izo ndishyi zikuraho inshingano zisigaye z‘uruhande rwarenganye, rusanga mu gihe Akarere kakererewe kwishyura umwenda karyozwa inyungu z’ubukererwe za (19.018.532 frw x 18 x 4 mois) : (100 x 12 mois) = 1.141.112 frw.
C. Ku ngwate yo kurangiza imirimo neza yishyuwe Akarere itanzwe na SORAS AG Ltd
13. Property Mode Rwanda Ltd ivuga ko Radiant Insuarance Company Ltd yayishyingiye ku ngwate ya
6.941.228 frw yo kurangiza imirimo neza, Akarere kaka karayisabye iyo ngwate nyuma y‘uko iregeye urukiko, isaba ko iyo ngwate yayisubiza, ikanishyura 1/1000 kuri buri munsi w’ubukererwe bwo kuyisubiza kuva ku wa 25/08/2015.
14. Xxxxxxx ya mbere agace ka 130 y‘Itegeko n° 12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta iteganya ko “Ingwate yo kwishingira kurangiza neza akazi” bivuga icyemezo gitanzwe na banki cyangwa ikindi kigo kibifitiye uburenganzira mu rwego rwo kwizeza Urwego rutanga isoko ko imirimo ijyanye n'isoko ritanzwe iramutse itagenze neza, haba mu rwego rwa tekiniki no ku byerekeye kubahiriza ibihe ntarengwa byagenwe, ko urwego rutanga isoko rwahabwa amafaranga ateganyijwe kuri icyo cyemezo. Ingingo ya 75 igika cya 2 y’iryo tegeko° 12/2007 nayo igateganya ko iyo amasezerano atubahirijwe yose
cyangwa atubahirijwe neza ingwate yo kurangiza neza isoko igomba gufatirwa n’Urwego rutanga isoko nta yandi mananiza, bitabangamiye ikurikizwa ry’ibindi bihano biteganyijwe mu mategeko, ndetse n’ingingo ya 78 igika cya mbere y’iryo tegeko° 12/2007 igateganya ko Banki cyangwa Ikigo cy’Imari cyemewe n’amategeko gisubiza Urwego rutanga isoko ingwate yose y’ubwishingizi bwo kurangiza isoko mu minsi icumi (10) y’akazi uhereye igihe urwandiko rubisaba rwakiriwe.
15. Urukiko rushingiye kubiteganywa n’izi ngingo zivuzwe mu gika kibanziriza iki ku ngwate, rusanga mu gihe Property Mode Rwanda itubahirije amasezerano kubijyanye n’ingano y’amafaranga yagombaga kwinjiriza Akarere ku birarane by’amahoro y‘ubutaka, Akarere ka Kicukiro xxxx gategereje ko uwo muhigo ugerwaho, ntikabibona, gafite uburenganzira bwo gusaba ingwate yo kurangiza neza imirimo nkuko byagenze.
16. Ku ihwanya ry’imyenda, ingingo ya 107 y’iryo tegeko n° 45/2011 igateganya ko iyo abantu babiri baberanyemo imyenda, hashobora kubaho ihwanya ryayo riyizimya yombi xxxxx xx iyo myenda yombi izimangana ku mpande zombi kuva igihe ibereyeho, kugeza ku gaciro kayo kangana. Muri rusange amafaranga Akarere ka Kicukiro kagomba Property Mode Rwanda Ltd ni 6.941.228 frw y‘ingwate, ariko nako kakaba kayigomba 1.141.112 frw y’inyungu, bityo iyo myenda yahwanywa kukigero kingana, Property Mode Rwanda Ltd ikishyura Akarere 6.941.228 frw - 1.141.112 frw = 5.800.116 frw.
D. Kubyerekeranye indishyi z’ikurikiranarubanza zisabwa n‘ababuranyi
17. Property Mode Rwanda Ltd isaba ko Akarere kayishyura 2.000.000 frw y’igihembo cy’Avoka. Akarere ka Kicukiro kavuga ko indishyi z’ikurikiranarubanza zitagenwa kuko bitari ngombwa kuregera urukiko bakiri mu mishikirano.
18. Urukiko rushingiye ku ngingo ya 258 CCLIII iteganya ko ”igikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse", rusanga Akarere ka Kicukiro katarubahirije ishingano yo kwishyura nkuko kabisezeranije bishora Property Mode Rwanda Ltd muri uru rubanza, Property Mode Rwanda Ltd nayo itararangije neza imirimo yayo kubera kutagera ku ntego yiyemeje yo kwinjiza 1.388.245.570 frw, yarakinjirije 266.228.110 frw gusa, atageze 1/4, impande zombi zifite amakosa ku buryo yahwanywa ku xxxxxx xxxxxxx, indishyi zikaba zahwanywa.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
19. Urukiko rwemeje ko ikirego cy‘Akarere ka Kicukiro gifite shingiro muri bimwe.
20. Rwemeje ko Akarere ka Kicukiro kishe amasezerano kubera gutinda kwishyura Property Mode Rwanda Ltd nkuko yabisezeranije, ariko ko Property Mode Rwanda Ltd nayo itubahirije amasezerano kubera kutageza ku gipimo cy’amafaranga y’amahoro yari yiyemeje kwinjiza.
21. Rwemeje ko Akarere ka Kicukiro gafite uburenganzira bwo gufatira ingwate yatanzwe na Property Mode Rwanda Ltd kubwo kutarangiza neza imirimo, ariko ko kubera ko nako kayigomba inyungu z’ubukererwe bw’ubwishyu, izi zagabanywa ku ngwate yo kurangiza neza imirimo.
22. Rwemeje ko indishyi z’ikurikiranarubanza z‘impande zombi zihwanye ku kigero kireshya.
23. Rutegetse ko mu 6.941.228 frw y’igwate Akarere ka Kicukiro gasubizamo Property Mode Rwanda Ltd
1.141.112 frw, kagasigarana 5.800.116 frw
24. Rutegetse Akarere ka Kicukiro gusubiza Property Mode Rwanda Ltd 25.000 frw kuri 50.000 frw yatanzeho ingwate y’amagarama irega.
Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame, none ku wa 26/01/2016 n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ruri ku cyicaro cyarwo.
Inteko y’Urukiko
Sé Sé
MBERAKURORA TENGEKA Xxxxxxx XXXXXXXXXXXX Xxxxx Xxxxx
Umucamanza Umwanditsi