Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE RUBURANISHIRIZA KU CYICARO CYARWO RWACIYE URUBANZA RW’UBUCURUZI KU RWEGO RWA MBERE RUFITE NOMERO RCom 0595/11/TC/Nyge KUWA 20/12/2011 KU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UREGA: FALCON GODWIN NDIRIMA, utuye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali;
UREGWA: Bank of Kigali, mu izina ry’Umuyobozi wayo, BP 175 Kigali, ifite Icyicaro mu Murenge wa Nyarugenge;
IKIREGERWA: Ubwishyu bw’amafaranga angana na 7.587.500frw
1. IMITERERE Y’URUBANZA:
1.Falcon Godwin NDIRIMA avuga yatsindiye xxxxx xxxx OCIR THE ryo kugemura imifuka yo gufunga icyayi cyumye, BK imuha performance guarantee kugira ngo ashobore gutanga iyo mifuka. Banki ya Kigali yandikiye OCIR THE iyimenyesha ko yishingiye GLANCE MEDIA BUILIDING BRANDS ku birebana no gushyira mu bikorwa ayo masezerano(perfomance security).
2.Falcon Godwin NDIRIMA asobanura ko OCIR THE yaje gusaba banki gutanga ya garantie (bid bond guarantee) irayitanga, nyamara ibyo Falcon Godwin NDIRIMA avuga ko ataribyo kuko yayihaye ibyo itishingiye, asobanura ko Bid bond yari yishingiwe na SONARWA, akaba ariyo mpamvu Falcon Godwin NDIRIMA yatanze ikirego mu rukiko asaba ko rwategeka BK gusubiza ayo mafaranga yatanzwe atagombaga gutangwa. Mu iburanisha ry’ibanze Banki ya Kigali sa yatanze inzitizi yuko ikirego kitakwakirwa ivuga ko urega nta bubasha n’inyungu afite zo kugera.
3.Urukiko rugiye gusuzuma niba FALCON GODWIN NDIRIMA afite ububasha bwo gutanga iki kirego ashingiye ku masezerano yakozwe hagati ya Banki ya Kigali sa na GLANCE MEDIA BUILIDING BRANDS.
2.ISESENGURA RY’IKIBAZO XXXX XXXX URU RUBANZA:
Ububasha Falcon Godwin NDIRIMA afite bwo kuregera amasezerano yakozwe hagati ya Banki ya Kigali sa na FALCON GODWIN NDIRIMA BUILIDING BRANDS.
4.Banki ya Kigali ivuga ko nta masezerano yagiranye na FALCON GODWIN NDIRIMA, ko uwo bayagiranye ari GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS, ikaba isanga FALCON GODWIN NDIRIMA nta nyungu n’ububasha afite byo kuyirega,
ikomeza ivuga ko hari n’izindi manza zabayeho harega GLANCE MEDIA, ubundi harega GLANCE MEDIA LTD, ibirego byazo ntibyakirwa kuko nta bubasha zifite, xxxxx xx izo manza zabaye ndakuka, isaba ko ikirego cya FALCON GODWIN NDIRIMA kitakwakirwa;
0.Xx kwiregura FALCON GODWIN NDIRIMA avuga ko GLANCE MEDIA ari izina yahaye ubucuruzi bwe (nom commercial), ko xxxxx bucuruzi xxx XXXXXX XXXXXX XXXXXXX, avuga ko yareze aregera inyungu za company ye GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS, itari ifite ubuzima gatozi, abajijwe ikigaragaza ko GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS ari izina ry’ubucuruzi bwe, abura ikimenyetso .
6.Urukiko rusanga ingingo ya 63 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu byerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano, nk’uko cyashyizweho n’itegeko ryo ku wa 30/07/1888, iteganya ko amasezerano agira inkurikizi hagati y’abayagiranye gusa, ntabangamira undi wese kandi amugirira akamaro gusa mu biteganijwe n’ ingingo ya 21,
7.Ingingo ya 2 y’itegeko nº18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu iteganya ko ikirego kitakirwa mu rukiko iyo urega adafite ububasha, inyungu n’ubushobozi bwo kurega , iya 94 y’iryo tegeko igateganya ko impamvu ituma ikirego kitakirwa ni ingingo yose isaba kutakira ikirego cy’umuburanyi, hatinjiwe mu iremezo ryacyo, kubera ko adafite uburenganzira bwo kurega, nko kuba adafite ububasha n’inyungu zo kurega, ubusaze bw’ikirego, kurenza igihe cyo kurega, urubanza rwabaye itegeko cyangwa kudatanga amagarama, ingingo ya 9 y’iryo tegeko rivuzwe haruguru n’iya 3 y’itegeko n°15/2004 ryo kuwa 12/06/2004 ryekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo zo ziteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aregera xxxxx xx iyo abibuze uwarezwe aratsinda ;
8.Xxxxxxx xxxxxxx inyandiko zatanzwe muri iyi dosiye zirimo Bank Performance Bank Security 0000000 yo kuwa 17/01/2011, inyandiko (LETTRE DE GARANTIE) yo kuwa 17/01/2011 n’ibaruwa yo kuwa 02/02/2011 yo gufatira ingwate, zigaragaza neza ko amasezerano aregerwa yabaye hagati ya banki ya Kigali na GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS ;
9.Urukiko rusanga FALCON GODWIN NDIRIMA atagaragaza ibimenyetso cyangwa ngo yerekane ukuntu GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS yakoranye amasezerano na Banki ya Kigali ari izina ry’ubucuruzi bwe, bityo kuba atagaragaza iby’uko GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS arizina akoresha muri ubwo bucuruzi bikaba ari ibigaragaza ko atandukanye na ryo, akaba rero ataregera ibikomoka ku masezerano atamureba ;
10.Urukiko rusanga na none kuba mu manza X.xxx 0237/011/TC/Nyge na X.xxx 0495/011/TC/nyge harareze GLANCE MEDIA na GLANCE MEDIA LTD ari ikigaragaza ko GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS atari izina FALCON
GODWIN NDIRIMA yahaye ubucuruzi bwe, ikaba ariyo mpamvu yananiwe kibigaragariza ibimenyetso;
11.Urukiko rusanga rero FALCON GODWIN NDIRIMA nta bubasha afite bwo kurega ashingiye ku masezerano atagizemo uruhare, bityo ikirego cye kikaba kitagomba kwakirwa ;
12.Urukiko rusanga ikirego kiregera kwiregura cyatanzwe na BK nacyo kitagomba kwakirwa kuko ikirego cy’iremezo cyari gishingiyeho kitakiriwe;
3.ICYEMEZO CY’URUKIKO:
13.Rwemeye kwakira inzitizi yatanzwe na banki ya Kigali xxxxx xx ifite ishingiro ;
14.Rwemeje kutakira ikirego cyatanzwe na FALCON GODWIN NDIRIMA xxxxx Xxxxx ya Kigali;
15.Rwemeje kutakira ikirego kiregera kwiregura
16.Rwemeje ko FALCON GODWIN NDIRIMA nta bubasha afite bwo gukurikirana amasezerano yakozwe na GLANCE MEDIA BUILDING BRANDS ;
17.Rutegetse FALCON GODWIN NDIRIMA gutanga amagarama y’urubanza 3.900frw ihereye ku ngwate yatanze irega;
NUKO RUKIJIJWE NONE KUWA 20/11/2011.
UMUCAMANZA: UMWANDITSI: NABUZURU RUSHINGANA Xxxxxx XXXXXXXX Xxxxxxx
(Sé) (Sé)