Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA HUYE RUBURANISHIRIZA KU CYICARO CYARWO RWACIYE URUBANZA RW’UBUCURUZI MU RUHAME KU RWEGO RWA MBERE RUFITE NOMERO X.Xxx 0460/15/TC/Hye KUWA 30/03/2016 KU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UREGA : MUKAKAMANZI Rose, mwene MUNYANKINDI Stanislas na MUKAKAMALI Immaculée, utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari xx Xxxxx, Umurenge Tumba, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, aburanirwa na Me XXXXXXXX Xxxxxxxxxxx;
UREGWA: Mukura Victory Sport, ifite Icyicaro mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, Iburanirwa na Me MUNYEMANA GATSIMBANYI Pascal;
IKIREGERWA: Amasezerano atarubahirijwe;
1. IMITERERE Y’URUBANZA:
1. MUKAKAMANZI Rose avuga ko akora ubucuruzi bwa Restaurant, akaba yaragiranye amasezerana n’ikipe ya Mukura Victory Sport yo kujya aha amakinyi bayo ibiribwa n’ibinyobwa, ariko ntiyishyurwa, n’ubwo yishyuje kenshi, ikaba ariyo mpamvu yatanze iki kirego kugira ngo urukiko ruyihatire kwishyura;
2. Me MUNYEMANA GATSIMBANYI Pascal uhagarariye Mukura Victory Sport yatanze inzitizi avuga ko MUKURA Victory Sport idafite ububasha bwo kuregwa kuko ari ikipe y’Akarere ka Huye, ko ibyo yakora byose byabazwa Xxxxxxx xx Xxxx, ikaba imeze nk’ibindi bigo byose bya Leta bibarizwa mu Karere, xxxxx xxxxxxx kutakira ikirego, akomeza avuga ko mu gihe urukiko rwasanga MUKURA Victory Sport ifite ububasha bwo kuregwa, hasuzumwa ibimenyetso byatanzwe n’uruga, rukemeza ko nta masezerano MUKURA Victory Sport yigeze igirana na MUKAKAMANZI Rose, agetegekwa gutanga indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka ndetse n’izo gushorwa mu manza nta mpamvu;
3. Muri uru rubanza, urukiko rugiye gusuzuma:
⮚ niba inzitizi yo kutagira ububasha kwa MUKURA Victory Sport isaba kutakira ikirego yatanzwe n’uhagarariye Mukura Victory Sport ifite ishingiro;
⮚ niba hari amasezerano y’ubucuruzi yabaye hagati ya MUKAKAMANZI Rose na MUKURA Victory Sport n’ingaruka zabyo;
⮚ niba ikirego kiregera kwiregura gisaba indishyi gifite ishingiro ;
2. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIRI MU RUBANZA:
a. Ibijyanye no kumenya niba inzitizi yo kutagira ububasha kwa MUKURA Victory Sport isaba kutakira ikirego yatanzwe n’uhagarariye Mukura Victory Sport ifite ishingiro;
4. Me MUNYEMANA Gatsimbanyi Pascal uburanira Mukura Victory Sport yatanze inzitizi avuga ko MUKURA Victory Sport idafite ububasha bwo kuregwa kuko ari ikipe y’Akarere ka Huye, avuga ko ibyo yakora byose byabazwa Xxxxxxx xx Xxxx, nk’uko ibindi bigo byose bya Xxxx xxxx mu Karere bishinzwe Akarere, avuga ko ibyo bigaragazwa n’amasezerano ari hagati y’Akarere ka Huye na MUKURA Victory Sport, asaba kutakira ikirego kuko harezwe utagombaga kuregwa;
5. Me XXXXXXXX Xxxxxxxxxxx uburanira MUKAKAMANZI Rose avuga ko MUKURA Victory Sport ari ishyirahamwe ryigenga, atari ikipe y’Akarere, ko amasezerano ari hagati ya MUKURA Victory Sport n’Akarere ka Huye ari amasezerano y’ubufatanye, avuga rero ko inzitizi nta shingiro ifite;
6. Urukiko rusanga inzitizi yatanzwe n‘uhagarariye Mukura Victory Sport nta shingiro ifite kuko amasezerano ashingiraho avuga ko MUKURA Victory Sport ari ikipe y’Akarere ka Huye ni amasezerano y’ubufatanye, akaba atashingirwa hemezwa ko kuba ayo masezerano ahari bivuze ko MUKURA Victory Sport ihindutse ikipe y’Akarere ka Huye;
7. Urukiko rusanga n’ubwo MUKURA Victory Sport idafite ubuzimagatozi, ifite ububasha bwo kuregwa hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 2, igika cya 2, y‘itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko Ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bireba n’amashyirahamwe, imiryango n’ibigo bidafite ubuzima gatozi kuko bidashobora kurega, bitabujije ariko ko bishobora kuregwa, bityo MUKURA Victory Sport ikaba ifite ubasha bwo kuregwa n’ubwo idafite ubuzima gatozi;
b. Ibyerekeranye no kumenya niba hari amasezerano y’ubucuruzi yabaye hagati ya MUKAKAMANZI Rose na MUKURA Victory Sport;
8. Me XXXXXXXX Xxxxxxxxxxx uburanira MUKAKAMANZI Rose avuga ko MUKURA Victory Sport yagiranye amasezerano y’ubucuruzi na MUKAKAMANZI Rose yo kujya aha abakinyi bayo n’abandi bakozi bayo ibiribwa n’ibinyobwa, xxxxx xxxxxxxxxxxxxx, ikaba ariyo mpamvu asaba urukiko ko rwayihatira ku mwishyura, avuga ko ibimenyetso ashingiraho ari amakaye yandikagamo ibyo bafashe;
9. Me MUNYEMANA GATSIMBANYI Pascal uburanira MUKURA Victory Sport avuga ko nta masezerano yigeze aba hagati y’ubuyobozi bwa MUKURA Victory Sport na MUKAKAMANZI Rose yo kujya agaburira abakinyi bayo, ko ibyo MUKAKAMANZI Rose avuga aribyo yiyandikiraga wenyine, akaba atagaragaza xxx ubuyobozi bwa MUKARA
Victory Sport bwamuhereye uburenganzira bwo kugaburira abakinyi bayo n’abandi bakozi, bityo ko ibyo asaba nta shingiro bifite;
10. Ingingo ya 9, igika cya 1, y‘itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda.
11. Urukiko rusanga MUKAKAMANZI Rose atagaragaza amasezerano yagiranye na MUKURA Victory Sport yo kujya aha abakinyi bayo ibiribwa n’ibinyobwa, ku buryo urukiko rwamenya icyo buri ruhande rwari rwiyemeje gukora, ngo rumenye umubare w’abagombaga gukorerwa icyo gikorwa (kugaburirwa), ingano y’ibyo bagombaga guhabwa n’incuro bagombaga kubihabwamo ndetse n’igihe byagombaga kumara, kuba rero ibi byose bitagaragara ntaho urukiko rwahera rwemeza ko hari amasezerano y’ubucuruzi bwa restaurant yabayeho hagati ya MUKAKAMANZI Rose na MUKURA Victory Sport;
12. Urukiko rusanga inyandiko MUKAKAMANZI Rose ashingiraho avuga ko yagiranye amasezerano y’ubucuruzi na MUKURA Victory Sport ari inyandiko ze bwite yiyandikiye, akaba atagaragaza xxx Ubuyobozi bwa MUKURA Victory Sport bwamuhereye uburenganzira bwo kuzandika, bityo kuba atagaragaza nibura xxx Ubuyobozi bwa MUKURA Victory Sport bwabimwemereye, zikaba zitagomba gushingirwa mu kwemeza ko xxx XXXXXX Victory Sport yoherezaga abo yita abakinyi xxxx xxxx kurya no kunywa muri restaurant ye, ikaba ariyo mpamvu MUKURA Victory Sport igomba kuryozwa muri iki gikorwa;
13. Urukiko rusanga kuba MUKAKAMANZI Rose atagaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera, ibyo asaba byose muri uru rubanza nta shingiro bifite;
c. Ibyerekeranye no kumenya niba ikirego kiregera kwiregura gisaba indishyi gifite ishingiro;
14. Me MUNYEMANA GATSIMBANYI Pascal uburanira MUKURA Victory Sport yatanze ikirego kiregera kwiregura gisaba indishyi z’ikurikiranarubanza hakubiyemo n’igihembo cy’Avoka zingana na 1,000,000Frw, anasaba indishyi zo gushorwa mu manza nta mpamvu zingana na 1500,000Frw, naho urega ntacyo yazivuzeho;
15. Ingingo ya 258 y’igitabo cya gatutu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu byerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano, nk’uko cyashyizweho n’itegeko ryo kuwa 30/07/1888, iteganya ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka xxxxx gukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse;
16. Urukiko rusanga MUKAKAMANZI Rose agomba guha MUKURA Victory Sport indishyi z’ikurikiranarubanza hakubiyemo n’igihembo cy’Avoka zingana n’ibihumbi xxxxxx xxxxx (500,000Frw), zigenwe mu bwitonzi n’ubushishozi by’xxxxxxx, kuko
izisabwa ari ikirenga, kubera ko kuyirega aribyo byatumye ishaka Avoka ukurikirana no kuburana urubanza kandi ubihemberwa, bityo MUKAKAMANZI Xxxx xxxxx agomba kubiryozwa kuko ariwe wayikuruye muri uru rubanza;
17. Urukiko rusanga indishyi zo gushorwa mu manza z’amaherere MUKURA Victory Sport isaba nta shingiro zifite kuko itagaragaza icyo byayangirijeho, uretse gushaka Avoka urukurikirana no kuruburana, kandi bikaba byatangiwe indishyi;
3. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
18. Rwemeje ko inzitizi yo kutagira ububasha bwo kuregwa kwa MUKURA Victory Sport nta shingiro ifite;
19. Rwemeje ko MUKURA Victory Sport ifite ububasha bwo kuregwa;
20. Rwemeje kwakira no gusuzuma ikirego cya MUKAKAMANZI Rose, ariko ko nta shingiro gifite muri byose;
21. Rwemeje ko MUKAKAMANZI Rose atagaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera;
22. Rwemeje ko MUKAKAMANZI Rose aha MUKURA Victory Sport indishyi z’ikurikiranarubanza zikubiyemo igihembo cy’Avoka zingana n’ibihumbi xxxxxx xxxxx (500,000Frw)
23. Rutegetse MUKAKAMANZI Xxxx xxxx MUKURA Victory Sport indishyi z’ikurikiranarubanza zikubiyemo igihembo cy’Avoka zingana n’ibihumbi xxxxxx xxxxx (500,000Frw)
24. Rutegetse ko amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) y’ingwate y’igarama MUKAKAMANZI Rose yatanze xxxxx xxxxx mu isanduku ya Leta;
Icyemezo gifatishwe bitinze kuko umunsi cyagombaga gufatwaho umucamanza yari yagiye mu nama i Nyanza
NI UKO RUKIJIJWE NONE KUWA 30/03/2016 XXXXXXXXXX: UMWANDITSI:
NABUZURU RUSHINGANA Xxxxxx XXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx
Sé Sé