Contract
URUKIKO RUKURU, RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA XXXXXX X’XXXXXXX, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA RSOCA 0045/14/HC/KIG NONE TARIKI YA 10/10/2014 MU RWEGO RW’UBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UWAJURIYE: PREMIER CONSULTING GROUP Ltd (PCG), mu izina
ry’Umuyobozi wayo.
Ihagarariwe na Me RUBASHA Xxxxxx.
UREGWA: XXXXXXXXX Xxxx Xxx, mwene KANENERI Phocas na MWITENAWE Clothilde, utuye AKANYANA, MUMENA, Umurenge wa NYAMIRAMBO, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI.
Yunganirwa na Me NTIRENGANYA Xxxx Xxxxx.
IKIREGERWA: Kwishyurwa amafaranga y’ubutumwa angana na 1.687.500 Frw;
- Konji yishyurwa kuva 2010 kugeza 2012, kongeraho iminsi 15 y’umwaka wa 2013;
- Amafaranga yo kwimukira mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo angana na 270.000 Frw;
- Kwishyura inyemezabwishyu zo kogesha imodoka no guhomesha imipira y’imodoka inshuro eshatu bihwanye na 29500 Frw ;
- Indishyi z’akababaro zingana na 2.000.000 Frw ;
- Attestation de service rendu ndetse n’indishyi zibikomokaho.
IKIBURANWA: Kujurira urubanza RSOC 0160/13/TGI/GSBO.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. XXXXXXXXX Xxxx Xxx xxxxxxxx Premier Consulting Group (Ltd) guhera ku wa 22/08/2010 kugeza mu mwaka wa 2013, akaba yishyuza amafaranga y’ubutumwa avuga ko atahawe, akishyuza amafaranga ya konji y’umwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2012, kongeraho iminsi 15 y’umwaka wa 2013, amafaranga 270.000 yo kwimukira mu turere dutandukanye two mu ntara y’Amajyepfo, gusubizwa amafaranga 29.500 yo xxxx imodoka no guhomesha imipira y’imodoka agaragazwa n’inyemezabwishyu n’indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga 2.000.000.
2. Mu Rukiko Rwisumbuye, Premier Consulting Group (Ltd) yireguye ivuga ko ikirego cya MURENGEZI Xxxx Xxx kidakwiye kwakirwa ngo gisuzumwe kubera ko mu masezerano bumvikanye ko impaka zizavuka zizakemurwa ku buryo bw’abakemurampaka, bityo ko ikirego kidakwiye kwakirwa kuko kitabanje kugezwa ku bakemurampaka.
3. Xxxxxxx Xxxxxxxxxx rwemeje ko inzitizi yo kuba ikirego cya MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxx kwakirwa ngo gisuzumwe kubera ko atabanje kukigeza ku bakemurampaka kandi aribyo bari bumvikanye mu masezerano yagiranye PCG Ltd nta shingiro ifite, kubera ko amasezerano ye na PCG Ltd yanyuranyije n’amategeko xxxxxxxx xxxxxx xxxxxxx, agateganya ubukemurampaka, xxxxx xxxxxxxxxxxxxx buteganyijwe n’amategeko ari ubujyanye n’ibibazo by’ubucuruzi, buteganywa n’ingingo ya mbere y’itegeko n° 005/2008 ryo ku wa 14/02/2008 rishyiraho ubukemurampaka n’ubwunzi.
4. Ku birebana n’urubanza mu mizi, Urukiko rwemeje ko bigaragazwa n’inyandiko z’ubutumwa basinyagaho no xxxx xxxx ayo baje kumuha bakaba batarigeze bayahakana, bityo rutegeka ko MURENGEZI agomba guhabwa amafaranga ya misiyo 1.687.500, agahabwa n’amafaranga 29.500 yakoresheje
mu kwita ku modoka (entretien) nk’uko bigaragazwa n’impapuro yashyikirije urukiko. Urukiko rwamugeneye kandi amafaranga 320.929 ya konji y’umwaka wa 2012 ingana n’iminsi 18 n’y’umwaka 2013 ingana n’iminsi 19, yose hamwe ikaba iminsi 16, naho amafaranga ya konji y’umwaka wa 2010 na 2011, xxxxxxx akaba atakiyafiteho uburenganzira nk’uko ingingo ya 54 y’itegeko rigenga umurimo ibiteganya. Urukiko rwamugeneye kandi indishyi zingana n’umushahara we w’amezi atatu, ni ukuvuga 814.668 (271.557 x 3). Naho ku byerekeye amafaranga yo kwimuka, Urukiko rwemeje ko nta shingiro afite kuko MURENGEZI nawe yemera ko yakoreraga mu majyepfo ari naho yari yaroherejwe, xxx yagendega yimuka bityo amafaranga yo kwimuka akaba nta shingiro afite. Urukiko rwemeje ko izindi ndishyi nta shingiro zahabwa kuko uwangirijwe ku rwego rw’umurimo nta zindi ndishyi yahabwa zishingiye ku ikosa, kuko uburyozwe bushingiye ku masezerano budashobora kubangikana n’ubushingiye ku ikosa nk’uko byemejwe mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza R.SOC.A.A 00334/10/CS.
5. PCG Ltd ntiyishimiye imikirize, iyijuririra muri uru Rukiko, ivuga ko :
- Yatanze inzitizi yo kutakira ikirego ntiyitabweho;
- Urukiko rwageneye MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxxx y’ubutumwa adafite xxx ashingiye;
- Amafaranga ya konji MURENGEZI yagenewe nta shingiro afite;
- Nta mafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka MURENGEZI yagombaga guhabwa.
6. MURENGEZI yireguye avuga ko ubujurire bwa PCG Ltd nta shingiro bufite, ko ahubwo amafaranga y’indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakoze akwiye kwiyongera akangana n’umushahara we w’amezi 6 xxx xxxx amezi 3, agahabwa n’indishyi zo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko atagenewe n’Urukiko Rwisumbuye, ndetse agahabwa n’amafaranga yo
kwimukira mu turere n’ay’amakonji atahawe, n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka akongerwa.
7. Izi ngingo z’ubujurire nizo zisuzumwa.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
A. UBUJURIRE BWA PCG Ltd
KU BYEREKEYE INZITIZI YO KUTAKIRA IKIREGO
8. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko mu masezerano y’umurimo, xxx xxxx xxxxx XXXXXXXXX Xxxx Xxx na Premium Consulting Group Ltd, mu ngingo yayo ya 10, ateganya ko ikibazo cyose gishingiye kuri ayo masezerano kizavuka hagati y’impande zombi, kizakemurwa mu bukemurampaka. Ibyo ngo bihuje n’ingingo ya 64 y’itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Bityo ngo ikirego cya MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxxxxxx kwakirwa kubera impamvu twasobanuye haruguru.
9. Mu iburanisha, Me RUBASHA Xxxxxx xxxxxxxxxxx PCG Ltd avuga ko ibyo Urukiko Rwisumbuye rwavuze ko ubukemurampaka buteganyijwe mu mategeko ari ubw’ubucuruzi, nta shingiro bikwiye guhabwa kubera ko ngo itegeko rigenga amasezerano ridatandukanya amasezerano agomba kujya mu bukemurampaka, ahubwo ngo mu masezerano xxx xxxxx yose hakiyambazwa abakemumurampaka mu gihe aribyo bikubiye mu masezerano, kuko aribyo bivugwa n’ingingo za 7, 9 n’iya 10 ryo ku wa 14/2008 ryerekeye ubukemurampaka ndetse n’ubwunzi. Avuga ko n’ubwo iri tegeko rirebana n’ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi, ngo MURENGEZI
ntiyari umukozi kuko ahubwo yari umu “consultant”, xxxxx xxx xxx xxxxxxxxxx y’umurimo yari afitanye na PCG Ltd.
10. MURENGEZI, mu mwanzuro ujurira avuga ko ibyo Urukiko Rwisumbuye ruvuga bifite ishingiro kubera ko ibivugwa mu ngingo ya 10 y’amasezerano inyuranye n’ingingo ya 140 y’itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga ko “iyo havutse impaka hagati y’umukozi n’umukoresha impaka zikemurwa n’intumwa z’abahagarariye abakozi iyo bahari byananirana bikajya ku mugenzuzi w’umurimo, bityo ngo ntabwo ibyo bibazo bijya mu bukemurampaka kuko atari ibibazo by’ubucuruzi kandi itegeko n° 005/2008 ryo ku wa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi ribisobanura ko ryashyiriweho ibibazo by’ubucuruzi.
11. Urukiko rurasanga ibyo uhagarariye PCG Ltd avuga ko ikirego cya MURENGEZI kitagombaga kwakirwa kuko atabanje kwiyambaza ubukemurampaka kandi xxx xxx byari biteganyijwe mu masezerano, nta shingiro bifite kuko nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabisobanuye, ingingo ya y’amasezerano PCG Ltd na MURENGEZI bagiranye ivuga ibyo kwiyambaza umukemurampaka, igomba gufatwa nk’imfabusa kuko inyuranyije n’amategeko, kubera ko nta bukemurampaka mu manza z’umurimo buteganyijwe butandukanye n’ubwo kubanza kugeza impaka umukozi yagiranye n’umukoresha imbere y’umugenzuzi w’umurimo, biteganywa mu ngingo ya 140 y’itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda. Ahubwo itegeko ryo ku wa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka ndetse n’ubwunzi uhagarariye PCG Ltd ashingiraho, ni itegeko rigenga ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi nk’uko bivugwa mu ngingo ya mbere y’iryo tegeko, bityo nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabivuze, ntabwo MURENGEZI yari kwiyambaza inzira idateganyijwe mu mategeko, xxxx xxxxxxxxxxxxx mu xxxxxxxx xxxxxx xxxxxxx xxxxx xxxxx xxxxxx x’xxxxxxxxxxx MURENGEZI yagiranye na PCG Ltd.
KU BYEREKEYE AMAFARANGA Y’UBUTUMWA
12. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko Urukiko rwageneye MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxxx yiswe ay’ubutumwa n’aya entretien y’imodoka kandi nta shingiro. Avuga ko ingingo ya 9 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko urega agomba kugaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera, yabibura agatsindwa, bityo ngo akurikije ibiteganywa n’iyi ngingo, amafaranga yagenewe MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxx na 1.687.500, amafaranga 29.500 yiswe aya entretien y’imodoka akaba nta shingiro afite kuko MURENGEZI atigeze agaragariza Urukiko ibimenyetso ko ayo yose yakoreshejwe mu nyungu z’akazi, nyamara rukabirengaho rukayamuha.
13. Me RUBASHA Xxxxxx avuga ko ubundi amafaranga y’ubutumwa MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxxxx na “National Lands Centre, Support to Land Tenure Regularisation”, xxxxx xxx yarinze irangiza imirimo yayo nta kibazo MURENGEZI agaragaje. Avuga ko ariyo mpamvu na MURENGEZI yari yayireganye na PCG Ltd, ariko ku mpamvu Urukiko Rwisumbuye rutasobanuye urubanza rugacibwa kuri PCG Ltd yonyine. Avuga ko n’ubwo atari PCG Ltd yagombaga guha MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxxxxxx y’ubutumwa, nyamara ngo yarayahabwaga igihe cyose yabaga yagiye muri misiyo. Avuga ko kubera ko Land Centre yafunze, impapuro yagiye yishyurira MURENGEZI amafaranga y’ubutumwa ntizashoboye kuboneka, ariko ngo yagiye muri DIFD bagira bimwe mu bimenyetso babona bigaragaza ko MURENGEZI yagiye yishyurwa amafaranga y’ubutumwa, izo mpapuro ngo zikaba zigaragaza ko atari PCG Ltd yagombaga kwishyura MURENGEZI, kuko ubwumvikane bwavugaga ko ari Land Centre izajya iyishyura, ngo zigaragaza kandi, n’ubwo adahagarariye Land Centre, ko yagiye imwishyura amafaranga ye uko agiye mu butumwa, xxx xxxx mpamvu yarinze ifunga ntacyo MURENGEZI yishyuza. Avuga ko n’ayo mafaranga PCG Ltd yaboneye
ibimenyetso ko MURENGEZI yayishyuwe, MURENGEZI yayashyize mu mubare w’amafaranga yishyuza nyamara yaramaze kuyahabwa akayasinyira.
14. XXXXXXXXX Xxxx Xxx avuga ko PCG Ltd nayo yemera ko hari amafaranga y’ubutumwa yamurishye n’ubwo atari yuzuye, bityo akibaza icyo bari kuyamwishyurira niba ntayo bari bamurimo. Avuga ko uburyo ingendo zakorwaga bugaragazwa n’igitabo yahawe n’umukoresha ubwo yatangiraga akazi ndetse businyeho n’abakozi babifitiye ububasha aribo bitwa ba “field manager”, no mu gitabo cyitwa Vehicle Log Book, ayo mafaranga yose akaba atarishyuwe. Avuga ko bamwishyuye amafaranga 352.500, hasigara amafaranga 1.687.500.
15. MURENGEZI avuga ko ku bijyanye n’amafaranga ya “entretien” y’imodoka, ngo ibyo PCG Ltd ivuga ko atagombaga kuyahabwa nta shingiro bifite kuko ibyo yabikoreshaga nk’igikorwa cyihutirwa kubera ko igihe ipine yabaga ipfumutse ipine xxx xx rugendo nta kundi yari kubigenza uretse kuyihomesha akazishyuza nyuma xxxxx xxx bari barabimwemereye ko bazajya bamwishyura arategereza araheba.
16. Mu iburanisha, MURENGEZI yasobanuye ko ku rugero rwo ku wa 11/11/2010, xxx uhagarariye PCG Ltd agaragaza ko MURENGEZI yahawe amafaranga y’ubutumwa, ayo mafaranga koko yayahawe, bityo xxx xxx yo ntayishyuza kuko PCG Ltd yayagaragarije ibimenyetso, bityo yo akaba yakurwa mu mafaranga yishyuza. Avuga xxxxx xx yari akwiriye kwicarana n’uhagarariye PCG Ltd, bakagaragaza ibimenyetso by’ayo bamwishyuye, ayo badafitiye ibimenyetso akayahabwa.
17. Urukiko rurasanga uhagarariye PCG Ltd asobanura ko ubundi n’ubwo ariyo yari yaragiranye amasezerano y’akazi na MURENGEZI, ariko yari yumvikanye n’umufatanyabikorwa, National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR) ko ariyo izajya yishyura MURENGEZI amafaranga
y’ubutumwa. Urukiko rurasanga kandi ibyo bifite ishingiro, kuko impapuro uhagarariye PCG Ltd avuga ko yashoboye kubona mu bubiko, ahabitswe impapuro National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR) yakoreragaho, bigaragara ko urwo rwego arirwo rwishyuraga MURENGEZI amafaranga y’ubutumwa. Urukiko rurasanga kandi na MURENGEZI xxx xxx abyemera, xxxx xxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxxxxx, yanditse ku itariki ya 28/06/2013, yayandikiye “team rider” (soma team leader) wa Project of Land Tenure Regulation, ari nabwo nyuma yagize amwe mu mafaranga yishyuzaga ahabwa.
18. Urukiko rurasanga ariko kuba National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR) ariyo yishyuraga amafaranga y’ubutumwa ya MURENGEZI, byari biturutse ku bwumvikane bwari hagati yayo na PCG Ltd, ariko ubundi iyi niyo igomba kubiryozwa kuko ariyo yari umukoresha wa MURENGEZI, bityo ibyo National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR) itayishyuriye umukozi wayo, niyo igomba kubimwishyura mu gihe bigaragaye ko ayo mafaranga MURENGEZI agomba kuyishyurwa.
19. Urukiko rurasanga kandi mu mwanzuro w’ubujurire, bigaragara ko ikibazo kitabaye ugomba kwishyura, ahubwo cyabaye ko nta bimenyetso bigaragazwa by’amafaranga yishyuzwa, kuko uhagarariye PCG Ltd yajuriye avuga ko asanga “amafaranga yagenewe MURENGEZI Xxxx Xxx xxxxxx n’amafaranga
1.687.500 yiswe aya mission ndetse na 29,500 Rwf yiswe aya entretien nta shingiro afite kuko MURENGEZI atigeze agaragariza Urukiko ibimenyetso ko ayo yose yakoreshejwe mu nyungu z’akazi, …”.
20. Urukiko rurasanga ku byerekeye ibimenyetso, MURENGEZI yagaragaje ibitabo by’ubutumwa yagiye ajyamo, kandi uhagarariye PCG Ltd ntabihakana, ndetse n’amafaranga National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR), ahuje n’ibiri muri ibyo bitabo. Bityo ibyo kuba yaragiye
mu butumwa, nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabyemeje, MURENGEZI yabitangiye ibimenyetso, kuko bigaragazwa n’ibitabo yasinyirwagamo buri gihe uko yabaga agiye muri misiyo, ibyo bimenyetso bikaba bihagije, ahubwo icyo PCG Ltd yagombye kugaragaza ni uko ayo mafaranga MURENGEZI yayahawe, kandi ntabyo igaragaza.
21. Urukiko rurasanga ibimenyetso PCG Ltd yashyikirije urukiko, bigaragaza ko amafaranga y’ubutumwa MURENGEZI yishyuza yayishyuwe na National Lands Centre –Support to Land Tenure Regularisation (LTR), ntabwo bikemura ikibazo, kuko MURENGEZI yemera ayo mafaranga yishyuwe, akaba yishyuza asigaye, uhagarariye PCG Ltd akaba yagombye kugaragaza ko n’ayo MURENGEZI yishyuza nayo yayishyuwe, cyangwa akagaragaza ko izo misiyo avuga ntazo yagiyemo, nyamara ntabyo agaragaza.
22. Bityo iyi ngingo y’ubujurire nta shingiro ifite.
KU BYEREKEYE AMAFARANGA YA KONJI
23. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko ingingo ya 54 y’itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko umukozi asaba ikiruhuko mu nyandiko, umukoresha akamusubiza mu yindi. Kuba MURENGEZI atarigeze agaragaza ko yaba yarigeze asaba iyo konji ntayihabwe, ngo arasanga amafaranga MURENGEZI yahawe asimbura konji ya 2012 na 2013 nta shingiro yari afite, bityo uru rukiko ngo rukwiye kuyatesha agaciro.
24. MURENGEZI avuga ko kuva yatangira akazi muri PCG Ltd nta konji yigeze ahabwa cyangwa ngo ahabwe amafaranga ayisimbura. Ngo igitabo cy’amategeko agenga umurimo mu Rwanda yemera ko konji ari itegeko ku mukozi wese, bityo ngo kuvuga ko atanditse ayisaba byaba xxx xxxxxxxxxxxxx
nkana kuko umukoresha abizi ko yagombaga kuyimuha, ahubwo yabwirwaga ko akazi ari kenshi ngo niyihangane bazayimuhembera.
25. Urukiko rurasanga iyi ngingo y’ubujurire nta shingiro ifite, kuko nk’uko uhagarariye PCG Ltd nawe abyivugira, ashingiye ku ngingo ya 54 y’itegeko rigenga umurimo, ivuga ko “Umukozi asaba ikiruhuko mu nyandiko, umukoresha akamusubiza mu yindi”, nibwo buryo umushingamategeko yashatse buzajya bugaragaza ko umukozi yahawe konji cyangwa atayihawe. Bityo PCG Ltd niyo ifite inshingano yo kugaragaza ibaruwa MURENGEZI yahereweho konji, ariko kubera ko nta xxxxxx xx’iyo igaragazwa, bifatwa ko MURENGEZI nta konji yafashe. Urukiko rwasaba MURENGEZI ibaruwa isaba konji, mu gihe rwaba rukeneye kumenya ko yayisabye ntayihabwe. Nyamara ingingo Urukiko Rwisumbuye rwashingiyeho, ivuga ko “Uburenganzira bwo gusaba ikiruhuko buzima nyuma y’imyaka ibiri (2) uhereye ku itariki umukozi yagiriyeho uburenganzira bwo kugifata”, kandi ikiruhuko MURENGEZI yemerewe ni icyari kitararenza imyaka ibiri. Bityo impamvu yatuma atahabwa ingurane yacyo ni uko umukoresha yagaragaza ko yagifashe, kandi nk’uko byasobanuwe, ntabyo agaragaza.
KU BYEREKEYE INDISHYI ZO KUDAHABWA ICYEMEZO CY’IMIRIMO YAKOZE.
26. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko MURENGEZI yagenewe amafaranga 814.668 yiswe ko xxx xxx xxxx atarahawe icyemezo cy’imirimo yakozwe (attestation de service rendu). Nyamara xxx xxx mafaranga yagenewe nta shingiro afite kuko MURENGEZI atirukanywe, ngo ahubwo yavuze ko imodoka yatwaraga yibwe, ajya kubivuga no kuri polisi, imodoka barayishakisha babona xxx iparitse I Nyamirambo, kuva ubwo MURENGEZI ntiyagaruka ku kazi, amasezerano arangira muri ubwo buryo. Avuga ko MURENGEZI amaze kugenda muri ubwo buryo atigeze agaruka gufata icyemezo cy’imirimo yakoze, nyamara ngo cyari gihari gikoze.
27. MURENGEZI avuga ko itegeko rivuga ko iyo amasezerano akirangira umukozi ahabwa icyemezo amasezerano akirangira, bityo xxx xxxx icyo cyemezo ataragihawe yagombaga kubihererwa indishyi. MURENGEZI asobanura ko uburyo amasezerano yarangiyemo xxx xxx ushinzwe amamodoka yamwambuye imodoka yatwaraga ayiparika ahandi kugira ngo babone uko bamwirukana bamuziza ko yishyuzaga amafaranga ye.
28. Urukiko rurasanga koko, nk’uko MURENGEZI abivuga, ingingo ya 38 y’itegeko rigenga umurimo ivuga ko “Iyo igihe cy’amasezerano y’akazi kirangiye, umukoresha agomba guha umukozi umushahara wa nyuma hamwe n’icyemezo ko yamukoreye”. Mu gushaka kumenya igihe umukoresha ahera umukozi iki cyemezo ndetse kimwe n’umushahara wa nyuma, ni ngombwa gusuzuma uburyo amasezerano arangiyemo. Birumvikana ko mu gihe amasezerano arangiye ku itariki izwi yari yarumvikanyweho n’umukoresha, cyangwa mu gihe asheshwe n’umukoresha, uyu mukoresha aba yabonye igihe cyo kwitegura gutandukana n’umukozi, akaba afite inshingano zo kuba yanamuteguriye ibyo amugomba birimo n’iki cyemezo cy’imirimo yakozwe. Ariko ukurikije uko amasezerano y’akazi ka MURENGEZI yarangiye, si umukoresha wamwirukanye, ahubwo niwe waretse kujya ku kazi. Ibyo avuga ko byaturutse ku mukoresha nta shingiro bifite kuko atigeze aregera ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
29. Urukiko rurasanga ariko n’ubwo PCG Ltd itafatwa nk’iyanze guha MURENGEZI icyemezo cy’imirimo yakoze amasezerano akirangira, mu gihe atagaragaza ko nyuma y’xxx arekeye kujya ku kazi, yasabye icyo cyemezo umukoresha we akakimwima, MURENGEZI atanga ikirego ku Mugenzuzi w’Umurimo, bigaragara ko yasabaga icyo cyemezo, kandi uhagarariye PCG Ltd ntagaragaza ko yakimuhaye. Bityo kuba MURENGEZI yaragenewe indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakoze bifite ishingiro, kuko PCG Ltd itavuga ko no ku mugenzuzi w’umurimo yabuze MURENGEZI kugira ngo imuhe icyemezo cy’imirimo yayikoreye.
KU BYEREKEYE AMAFARANGA Y’IKURIKIRANARUBANZA N’IGIHEMBO CYA AVOKA
30. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko kuba MURENGEZI yarafashe icyemezo cyo kujya mu rukiko ari ubushake bwe ku xxxx xxx nta ruhare PCG Ltd yari ibifitemo, bityo ngo ibijyanye n’amafaranga yaba yaratanze ku rubanza rwe yose yakagombye kubyirengera ntibiryozwe PCG Ltd, bityo ngo n’indishyi yagenewe n’Urukiko zijyanye n’igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza ntazo yari akwiye guhambwa.
31. MURENGEZI avuga ko PCG Ltd ariyo yamushoye mu manza kuko iyo imuha icyo yemererwa n’amategeko batari kujya mu manza. Bityo ngo niyo ikwiye kwirengera ingaruka zose zijyanye n’imanza yateje, harimo n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.
32. Urukiko rurasanga ibyo uhagarariye PCG Ltd avuga ko MURENGEZI nta mafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka yagombaga kubona, nta shingiro bifite, kubera ko bigaragara ko hari ibyo MURENGEZI yaregeye bifite ishingiro, ni ukuvuga ko ari PCG Ltd yamushoye mu rubanza, kuko iyo xxx xxxx yarabimuhaye bitari kuba ngombwa ko yiyambaza urukiko. Bityo niyo igomba kwirengera igihombo yamuteje imushora mu rubanza.
B. UBUJURIRE BWURIRIYE KU BUNDI
KU BYEREKEYE INDISHYI ZO KUDAHABWA ICYEMEZO CY’IMIRIMO YAKOZWE.
33. MURENGEZI avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamugeneye indishyi nke ku bijyanye no kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe. Avuga
ko Urukiko rwamukubiye inshuro 3, we akaba asanga yari akwiye guhabwa umushahara we w’ukwezi ukubwe inshuro 6.
34. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko aya mafaranga xxxx xxxxx XXXXXXXXX yari akwiye guhabwa kuko ariwe utaraje gufata icyo cyemezo. Avuga ariko ko n’ubundi ayo mafaranga agenwa mu bushishozi bw’urukiko, bityo ngo itegeko ryo ryarakurikijwe.
35. Urukiko rurasanga ingingo ya 38 y’itegeko rigenga umurimo ivuga ko indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe rigenwa n’urukiko, bikaba byumvikana ko ruzigena mu bushishozi bwarwo, kuko iyo ngingo nta bindi bigenderwaho mu kumenya umubare w’amafaranga y’indishyi agomba gutangwa ngo MURENGEZI abe yavuga ko Urukiko rwabyirengagije. Bityo iyi ngingo y’ubujurire nta shingiro ifite.
INDISHYI ZO KWIRUKANWA MU BURYO BUNYURANYIJE N’AMATEGEKO.
36. MURENGEZI avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamwimye indishyi z’akababaro zo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko biteganwa n’ingingo ya 33 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
37. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko iki kirego kitari cyaregewe, xxxxx xxx MURENGEZI ntiyirukanywe ku kazi, ariyo mpamvu nta n’iburuwa imwirukana afite xxxxx xxx iyo ikaba xxx xxxx mpamvu atigeze aregera kwirukanwa nta mpamvu.
38. Urukiko rurasanga iyi ngingo nta shingiro ifite, kuko nk’uko uhagarariye PCG Ltd abivuga, iki kirego ntacyo MURENGEZI yari yatanze mu Rukiko Rwisumbuye, bityo ntiyavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwamwimye indishyi
z’akababaro zo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko biteganwa n’ingingo ya 33 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, xxxxx xxxxxx yari yaregeye. Urukiko rurasanga kandi iki kirego kitasuzumwa bwa mbere ku rwego rw’ubujurire, kuko ibirego bidashobora gutangwa bwa mbere kuri urwo rwego, nk’uko bivugwa n’ingingo ya 168 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ko “Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora kuregerwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire.”
AMAFARANGA YO KWIMUKIRA MU TURERE
39. MURENGEZI avuga ko Urukiko rwamwimye amafaranga yo kwimukira mu turure dutandukanye, angana n’amafaranga 270.000 kandi mu by’ukuri yari ayakwiye.
40. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko xxxx XXXXXXXXX yari yemerewe bigaragara mu ngingo ya 3 y’amasezerano. Avuga ko iyo ngingo igaragaza ko amafaranga PCG Ltd yagombaga guha MURENGEZI ari umushahara w’amafaranga
271.556 kandi imishahara ye yose yarayihembwe.
41. Urukiko rurasanga nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabisobanuye, amasezerano y’umurimo avuga ko MURENGEZI azakorera mu Majyepfo. Bityo ntiyahabwa amafaranga avugwa mu ngingo ya 78 y’itegeko rigenga umurimo, mu gihe atagaragaza ko yakuwe xxx xxxx yarasezeranye gukorera akajyanywa ahandi, nk’uko iyi ngingo ibivuga.
AMAFARANGA YA KONJI
42. MURENGEZI avuga ko Urukiko rwamwimye amafaranga y’amakonji yari yemerewe n’amategeko rumuha ay’umwaka umwe.
43. Uhagarariye PCG Ltd avuga ko nta konji MURENGEZI atabonye.
44. Urukiko rurasanga ingingo ya 54 y’itegeko rigenga umurimo, ivuga ko umukozi agomba kwishyuza uburenganzira kuri konji mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe agiriye uburenganzira kuri ayo makonji. N’ubwo Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye ko rutamubariye amafaranga y’ikiruhuko cy’umwaka cya 2010 na 2011 kubera ko nk’uko rwabisobanuye, yatanze ikirego imyaka 2 y’ubuzime iteganywa n’iyo ngingo yararenze, ibi nta shingiro bifite kuko MURENGEZI yatanze ikirego ku wa 13/08/2013. Urukiko Rwisumbuye kandi rwasobanuye ko yatangiye akazi ku wa 22/08/2010, bivuze ko ubuzime kuri konji bwabarwa guhera ku wa 22/08/2011, bityo bikaba bigaragara ko ku wa 13/08/2013 hari hatarabaho ubuzime kuri konji ya mbere MURENGEZI yari afiteho uburenganzira. Bityo ntabwo MURENGEZI afite uburenganzira kuri konji y’imyaka 3 nk’uko abivuga, nta n’ubwo afite uburenganzira kuri konji y’umwaka umwe n’amezi atandatu nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwabyemeje, ahubwo afite uburenganzira ku minsi 18 y’umwaka uhera ku wa 22/08/2010 kugeza ku wa 21/08/2011, minsi 18 y’umwaka uhera ku wa 22/08/2011 kugeza ku wa 21/08/2012, n’iminsi 9 yo guhera ku wa 22/08/2012 kugeza amasezerano asheshwe, ni ukuvuga iminsi 45 yose hamwe. Iyi minsi ikaba ihwanye n’amafaranga 555.475 (271566: 22 x 45 = 555.475).
AMAFARANGA Y’IKURIKIRANARUBANZA N’IGIHEMBO CYA AVOKA
45. MURENGEZI avuga ko urukiko rwamuhaye amafaranga make y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka.
46. Urukiko rurasanga amafaranga y’ikurikiranarubanza agenwa n’Urukiko mu bushishozi bwarwo, MURENGEZI avuga ko yahawe amafaranga make ariko ntagaragaze icyo ashingiraho avuga ko ayo mafaranga yahawe ari make, bityo ubujurire bwe nta shingiro bwahabwa.
AMAFARANGA Y’IKURIKIRANARUBANZA N’IGIHEMBO CYA AVOKA YASABWE MURI URU RUKIKO.
47. Uhagarariye PCG Ltd asaba ko ihabwa amafaranga 2.000.000 yo gushorwa mu manza n’amafaranga 5.000.000 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.
48. MURENGEZI asaba amafaranga 1.000.000 y’ikurikiranarubanza n’amafaranga
1.000.000 y’igihembo cya Avoka.
49. Urukiko rurasanga amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka PCG Ltd isaba ntayo yahabwa kuko ubujurire bwayo nta shingiro bufite.
50. Urukiko rurasanga amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka MURENGEZI asaba ntiyayahabwa yose, kuko atagaragaza ko yayasohoye koko, akaba akwiye kuyagenerwa mu bushishozi bw’Urukiko. Bityo akaba akwiye guhabwa amafaranga 250.000 y’igihembo cya Avoka n’amafaranga
50.000 y’ikurikiranarubanza, yiyongera ku mafaranga yagenewe mu rubanza rwajuririwe.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
51. Rwemeje ko ubujurire bwa PCG Ltd nta shingiro bufite.
52. Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi, bwatanzwe na MURENGEZI, bufite ishingiro kuri bimwe.
53. Rwemeje ko imikirize y’urubanza R.S0C 0160/13/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 10/02/2013 idahindutse uretse ku byerekeye amafaranga ya konji n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.
54. Rutegetse PCG Ltd xxxx XXXXXXXXX amafaranga 555.475 ya konji atafashe, mu mwanya w’amafaranga 320.929 yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.
55. Rutegetse PCG Ltd guha MURENGEZI amafaranga 250.000 y’igihembo cya Avoka n’amafaranga 50.000 y’ikurikiranarubanza, yiyongera ku mafaranga yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.
56. Rutegetse PCG Ltd gutanga amagarama y’uru rubanza, angana n’amafaranga
75.000 ihereye ku mafaranga yatanzeho ingwate y’amagarama.
NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 10/10/2014 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE NA HITIMANA J.M.V, XXXXXXXXXX, AFASHIJWE NA KANYABUNGO Xxxxx, UMWANDITSI.
Umucamanza Umwanditsi