Contract
XXXXXXX XXXXXX RW’UBUCURUZI RURI KU CYICARO CYARWO RUBURANISHA MU RWEGO RW’UBUJURIRE NONE KUWA 27/01/2016 RUKIJIJE URUBANZA R. Com A 0638/15/HCC MU BURYO BUKURIKIRA:
……………………………………………………………………………………………………………………………...
ENTREPRISE KINGSTONE CONSTRUCTION INTERNATIONAL (KSCI) Ltd, mu izina
ry’umuyobozi wayo: UREGA
na:
AKARERE KA BUGESERA, mu izina ry’umuyobozi wayo: XXXXXX
IKIREGERWA:
- Indishyi z’akababaro zingana na 20,000,000;
- Amafaranga 4, 868,432 ya décompte finale;
- Amafaraga 37,805,200 y’ibikoresho by’ubwubatsi bigabije batishyuye;
- Amafaranga 500, 000y’ikurikiranarubanza;
- Amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka. (Xxxxxxxx xxxxxxxx X. Com 1036/15/TC/NYGE rwaciwe kuwa 10/11/2015)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiriye mu Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, KSCI Ltd irega AKARERE KA BUGESERA isaba urukiko gutegeka ako Karere kwishyura indishyi z’akababaro zingana na 20,000,000, amafaranga 4, 868,432 ya décompte finale, amafaraga 37,805,200 y’ibikoresho by’ubwubatsi bigabije batishyuye, amafaranga 500, 000 y’ikurikiranarubanza n’amafaranga 500,000 y’igihembo cya avoka. Inkomoko y’izi ndishyi xxxxx xxx amasezerano yo kubaka amashuri. Ayo masezerano akaba ngo yaraje guseswa n’Akarere hakorwa décompte final igaragaza amafaranga Akarere kagomba kwishyura KSCI Ltd. Akarere kakaba karanze kuyishyura kavuga ko imirimo yakozwe nabi, itabazwe ndetse ko Akarere kigabije ibikoresho byari kuri site karabikoresha ariyo mpamvu yareze asaba indishyi n’ibindi nk’uko bikubiye mu kirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge.
2. Mu guca urwo rubanza, Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rukaba rwemeje ko Akarere ka Bugesera kishyura KSCI Ltd amafaranga 4,868,432 ya décompte final
yabazwe nyuma y’iseswa ry’amasezerano, amafaranga 4,381,589 y’inyungu/indishyi z’ubukererwe n’amafaranga 250,000 y’ikurikiranarubanza, runemeza ko nta ndishyi z’akababaro n’iz’ibikoresho zigomba gutangwa.
3. KSCI Ltd ikaba itarishimiye imikirize y’uru rubanza maze irujuririra muri uru Rukiko, mu mpamvu zitangwa na RWAMPGAZI Xxxxxxxxx Xxxxxxxxx wa KSCI Ltd iya mbere xxxxx xxx iy’uko Urukiko rwirengagije ibimenyetso rwashyikirijwe ku bijyanye nuko hari inzu yagurishijwe kubera gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko byakozwe n’akarere ka Bugesera.
4. Impamvu ya kabiri xxxxx xxx irebana n’ibikoresho bya KSCI Ltd Akarere kigabije, Urukiko rukaba ngo rwarirengagije iperereza ry’akozwe n’umucamanza wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri ibyo bikoresho, izo mpamvu zombi akaba arizo zituma KSCI Ltd yarajuriye isaba ko urukiko rwategeka ko ihabwa indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ibikoresho byasigaye kuri site nk’uko yari yayasabye.
5. AKARERE ka BUGESERA mu kwisobanura ku mpamvu z’ubujurire kakaba kavuga ko kagendeye ku bikubiye mu ngingo ya 16 y’amasezerano, iki kirego kitagombaga gusuzumwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko impande zombi zari zarambuye ububasha inkiko ziteganya ko ibibazo zizagirana byazakemurwa n’ubukemurampaka, bityo iki kirego kikaba kitaragombaga kwakirwa mu rwego rwa mbere.
6. Ku mpamvu ya mbere y’ubujurire kavuga ko nta shingiro ifite ngo kuko amasezerano atigeze yubahirizwa n’urega aha akavuga cyane cyane ingigo ya 5 y’ayo masezerano naho iya 17 ikavuga impamvu y’iseswa ry’ayo masezerano, ku mpamvu ya kabiri, Akarere kisobanura ko kuba urukiko rutaragennye amafaranga y’ibikoresho, impamvu y’ubujurire ikaba nta shingiro yahabwa kuko ikirego cy’urega gishingiye kw’iseswa ry’amasezerano avuga ko rinyuranye n’amategeko kandi nyamara ingingo ya 17.11 y’ayo masezerano iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’amasezerano ibikoresho bisigaye bibarwa hakamenyekana agaciro kabyo, iyo haba hari ibikoresho byasigaye kuri chantier impande zombi zari kubibara hakamenyekana agaciro kabyo.
7. Ku birebana n’iperereza ryakozwe n’Urukiko Rwisumbuye, urwo Rukiko mu guca urubanza mu gika cyarwo cya 10 rukaba ngo rwaremeje ko KSCI Ltd yatwaye ibikoresho byayo hagasigara ibidafite akamaro (déchets).
8. Akarere ka Bugesera kakaba karuririye kubujurire bwa KSCI Ltd maze gasaba ko KSCI Ltd yakishyura amafaranga 250,000 y’ikurikiranarubanza.
9. Muri uru rubanza hakaba hagomba gusuzumwa inzitizi yo kumenya niba iki kirego cyaragombaga kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi cyangwa cyaragombaga kuburanishwa n’Urukiko Nkemurampaka.
II. ISESENGURA RY’INZITIZI
Ku birebana no gusuzuma inzitizi yo kumenya niba iki kirego cyaragombaga kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi cyangwa cyaragombaga kuburanishwa n’Urukiko Nkemurampaka
10. Me RUBANGO Epimaque asobanura ko iki kirego kitagombaga gusuzumwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko impande zombi zari zarambuye ububasha inkiko ziteganya ko ibibazo zizagirana byazakemurwa n’ubukemurampaka, bityo iki kirego kikaba kitaragombaga kwakirwa mu rwego rwa mbere ibyo bikaba bigaragara mu ngingo ya 16 y’amasezerano, ikindi iyi nzitizi ikaba xxx xxxx yatanzwe ku rwego rwa mbere ariko urukiko ntirwagira icyo ruyivugaho.
11. RWAMPOGAZI Xxxxxxxxx xxxxxxxxx KSCI Lts asobanura ko ibyo uhagarariye Akarere ka Bugesera avuga ko inzitizi yatanzwe mu rwego rwa mbere umucamanza ntagire icyo ayivugaho, avuga ko koko urubanza rugitangira iyi nzitizi yatanzwe Urukiko mu kiyisuzuma ruvuga ko rufite ububasha bwo kukiburanisha kuko ayo masezerano y’ubukemurampaka yateganyijwe adasobanutse ndetse ateye urujijo.
12. Me RUBANGO Epimaque, asobanura ko nubwo urukiko rubanza rwafashe icyemezo ko rufite ububasha rugendeye ku busobanura rwahaye ingingo y’ubukemurampaka, Akarere ka Bugesera kakaba katemeranya n’icyo cyemezo kubera ko gasanga ingingo ya 16 y’amasezerano ari ingingo y’amasezerano y’ubukemurampaka, ko kandi iyo amasezerano y’ubukemurampaka ateye urujijo bidaha ububasha inkiko zisanzwe kugira zisobanure urwo rujijo ahubwo bihabwa urukiko rw’ubukemurampaka akaba arirwo rubisuzuma.
13. Akomeza avuga ko hasuzumwe ibivugwa mu ngingo ya 16 y’amasezerano ibiyivugwamo bishobora guhuzwa n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rubanza na cyane ko iyo harebwe igika cya nyuma cy’iyo ngingo ko mugihe abakemurampaka babiri batumvikanye, ikirego kizashyikirizwa urukiko nkemurampaka rubifitiye ububasha (arbitrage d’un tribunal competent). Asoza avuga ko niyo hafatwa ijambo ‘’arbitrage d’un tribunal competent’’, nubwo atemera ko bivuze inkiko zisanzwe, ariko niyo byaba xxxxx xxxxxx bidakuraho ubukemurampaka buvugwa muri iyo ngingo.
14. RWAMPOGAZI Xxxxxxxxx asobanura ko Akarere ka Bugesera ariko kishe dosiye kuko hamaze kuba ibibazo yakandikiye agasaba ko hashyirwaho ubukemurampaka xxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxx. Asoza avuga ko kuri cote ya 143, igaragaza ko yasabye Akarere ko mbere y’iseswa ry’amasezerano bajya mu bukemurampaka, ariko kakamusubiza ko iseswa ry’amasezerano ari ndakuka.
UKO URUKIKO RUBIBONA
15. Ingingo ya 64 y’itegeko n° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko iteganya ko ‘’Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya’’, ingingo ya 66 y’iryo tegeko iteganya ko ‘’gusesengura amasezerano cyangwa imwe mu ngingo zayo ni ugusobanura icyo ayo masezerano agamije n’icyasezeranyijwe’’, iya 68 y’iryo tegeko yo igateganya ko ‘’ Imvugo n‟indi myitwarire bigamije amasezerano bisesengurwa hakurikijwe uko ibintu biteye, kandi iyo ikigamijwe cy‟ibanze ku mpande zigirana amasezerano gishobora kumenyekana neza, byitabwaho. Inyandiko y‟amasezerano isesengurwa uko yakabaye. Izindi nyandiko zijyanye n‟amasezerano zisesengurirwa hamwe. Iyo imvugo ifite igisobanuro kimenyerewe isesengurwa hakurikijwe icyo gisobanuro, keretse iyo bigaragajwe ukundi. Imvugo zihariye zijyanye n‟umwuga wihariye zihabwa amagambo y‟umwuga iyo yakoreshejwe mu masezerano mu rwego rw‟xxx akoreshwa mu by‟umwuga, keretse iyo bigaragajwe ukundi. Iyo amasezerano ateye ku buryo igisabwa gikorwa inshuro nyinshi kuri rumwe cyangwa urundi ruhande mu zigirana amasezerano xxxxx xxxx n‟uburyo urundi ruhande rushobora kuyanga, hahabwa uburemere mu isesengurwa ry‟amasezerano ibyakozwe impande zombi zemeranyaho. Igihe cyose byumvikana, ukwiyemerera kw‟impande zombi ku isezeranya cyangwa ku masezerano gusesengurwa nk‟xxx kujyanye xxxxx xx guhuje n‟uburyo gukora igisabwa bisanzwe bigenda muri urwo rwego rw‟ibikorwa’’ naho iya 69 y’iryo tegeko igateganya ko ‘’ Mu isesengura ry‟amasezerano cyangwa isezeranya, amahame ya ngombwa akoreshwa ni aya akurikira: 1° gutanga igisobanuro gifite ireme, cyemewe n‟amategeko kandi cyumvikana kimwe ku ngingo zose; 2° guha uburemere ingingo zisobanutse neza kurusha kureba uko amasezerano yagiye arangizwa, uko akorwa muri rusange n‟uko ibintu bisanzwe bigenda, xxxxx xxx amasezerano yagezweho bihabwa agaciro kurusha uko ibintu bisanzwe bigenda; 3°
imvugo y‟umwuga n‟ingingo zivuga neza ibiteganyijwe bihabwa uburemere kurusha imvugo rusange; 4° ingingo zumvikanyweho n‟impande zombi cyangwa z‟inyongera zihabwa uburemere buruta ubw‟ingingo zisanzwe ziteguye cyangwa izindi ngingo zitumvikanweho n‟abantu ubwabo.’’
16. Ingingo ya 10 y’itegeko No 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi iteganya ko ‘’Urukiko rwaregewe ikirego cyerekeye ikibazo kijyanye n’amasezerano y’ubukemurampaka rucyohereza mu bukemurampaka igihe hari umuburanyi ubisabye mbere y’uko uwo muburanyi atanga imyanzuro ye mu mizi y’urubanza keretse rusanze ayo masezerano nta gaciro agifite, adashobora gukoreshwa cyangwa adashobora gushyirwa mu bikorwa.
17. Urukiko rusanga ibivugwa na RWAMPOGAZI Théophile ko inzitizi nta shingiro yahabwa kuko Urukiko rubanza rwasuzumye amasezerano y’ubukemurampaka yateganyijwe mu masezerano rugasanga rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza bitahabwa ishingiro kubera ko kuba mu gufata icy’imezo ku nzitizi kuwa 14/10/2015 mu rubanza X.Xxx 1036/TC/NYGE, Urukiko rwemeje ko rushingiye ku ngingo ya 10 y’itegeko No 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryavuzwe haruguru rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza kubera ko ayo masezerano arimo urujijo rwo kwitiranya abagishwanama n’abakemurampaka n’agaciro k’ibyemezo bifatwa n’ubukemurampaka.
18. Iyi ngingo ya 10 ikaba itaragombaga gushingirwaho ngo Urukiko ruteshe agaciro ayo masezerano runihe ububasha bwo kuburanisha icyo kirego kuko amasezerano y’ubukemurampaka agifite agaciro kayo na cyane ko mu bayagiranye ntawigeze ayagatesha, byongeye xxxxx xxxxx ashobora gukoreshwa kuko impande zombi mu ngingo ya 16 y’amasezerano yo kuwa 8/2008 zikaba zarasobanuye uburyo ibikorwa byo gukemuramo ibibazo bizakurikirana ndetse binagaragara ko ubwo buryo bukurikijwe yazashyirwa mu bikorwa.
19. Urukiko rusanga kuvuga ko amasezerano y’ubukemurampaka impande zombi zagiranye ateye urujijo hitiranywa abagishwanama n’abakemurampaka n’agaciro k’ibyemezo bifatwa n’ubukemurampaka, bikaba nabyo bitahabwa agaciro kuko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 16 y’amasezerano impande zombi zagiranye, zateganyije ko niziramuka zigiranye ibibazo zizabanza kubikemura mu bw’umvikane byananirana zikiyambaza ubukemurampaka, aha bigaragara ko ibiteganyijwe muri
iyi ngingo ari uburyo ibikorwa byo gukemuramo ibibazo bizakurikirana, akaba nta rujijijo rurimo ahubwo bisobanutse neza, Urukiko rukaba rutaragombaga guhindura icyari kigamijwe n’abagiranye amasezerano mu gihe bayakoraga ngo rubanshakire ubusobanuro bw’ibyo bari bagamije kandi barabisobanuye mu buryo bwumvikana, byongeye kandi iyo amasezerano atumvikana cyangwa adasobanutse cyangwa ateye urujijo akaba agomba gusesengurwa hagendewe ku biteganya n’amategeko cyane cyane ingingo ya 66, 68 na 69 z’itegeko n° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 ryavuzwe haruguru.
20. Xxxxxxx xxxxxxx mu gusesengura ayo masezerano y’ubukemurampaka Urukiko rutaragombaga kugendera gusa ku magambo yandiswe muri ayo amasezerano ahubwo nk’uko bisobanurwa n’inkiko zo mu bufaransa ku busesenguzi bw’amasezerano y’ubukemurampaka ko ikigomba kwitabwaho ari icyari kigamijwe n’impande zombi « la qualification d’arbitrage ne résulte pas des termes retenus par les parties dans leur convention mais dépend étroitement de la mission confiée par celle- ci à un tiers » 1 ndetse ibi bikanemezwa na bamwe mu bahanga mu bahanga mu by’amategeko y’ubukemurampaka2, bivuga ko icyagombaga kurebwa n’Urukiko mu gutesha agaciro amasezerano y’ubukemurampaka ari icyari kigamijwe n’impande zombi mu kuyakora, kuba rero ingingo ya 16 y’ayo masezerano igaragaza mu nteruro yayo ko icyari kigamijwe muri iyo ngingo ari ubukemurampaka ndetse no mu busobanuro bwayo akaba aribwo bwagiye bugarukwaho, ibi bigaragaza ko abagiranye amasezerano mu gushyiraho iyi ngingo bambuye ububasha inkiko z’ubucuruzi, bivuga ko ubukemurampaka bwateganyijwe n’impande zombi aribwo bwagombaga gukurikizwa kuko amasezerano y’abwo yumvikanyweho n’impande zombi yabaye itegeko kurizo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 64 y’itegeko n° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 ryavuzwe haruguru.
21. Urukiko rusanga na none kuba inzira zari ziteganyijwe mu ngingo ya 16 y’ayo masezerano nta nimwe y’ubahirijwe haba n’umwe mu bagiranye amasezerano, nabyo
1xxxx://xxx.xxxxxxxx-xxxx.xxx/Xxxxxx-xxxxxxx,0000.xxxx xxxx urubanza CA Paris 7 fév. 2002, Rev. Arb. 2005. 1056, Ch. Xxxxxxxxx, yasuwe kuwa 20/01/2016.
2 Xxxxxxx Xxxx, Essai sur les clauses contractuelles, Thèse de Doctorat, Université D’auvergne Clermont Ferrand 1, 2014, p. 343, xxxxx://xxx.xxxxxxxx-xxxxxxxx.xx/xxx-00000000/xxxxxxxx , yasuwe kuwa 21/01/2016; H. Batiffol, Question de l’interprétation juridique, in l’interprétation dans le droit, APD 1972. 21; D. Xxxxxxxxxxx, L’interprétation des textes littéraires et des textes juridique , in L’interprétation en droit, Bruxelles Bruylant 1995 p.63 et s. spéc. p.71., cite par Xxxxxxx Xxxx, op cit, p. 434.
bikaba byambura Urukiko rw’ubucuruzi ububasha kuko nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho mbere yo gushyikiriza ikibazo cyazo ubukemurampaka zagombaga kubanza kugikemura mu bw’umvikane bwananirana bwananirana zikagishyikiriza akanama k’ubujurire k’Akarere, n’abakemurampaka babiri, byananirana ikibazo kikabona gushyikirizwa urukiko nkemurampaka rubifitiye ububasha (le conflit sera soumis á l’arbitrage d’un tribunal compétent), kuba izi nzira zose nta nimwe yigeze ikurikizwa, nabyo Urukiko rukaba rwaragombaga gutegeka ababuranyi kubanza kubahiriza ibyo bumvikanye,
22. Urukiko rusanga rugendeye ku bimaze kugaragazwa mu gika kibanziriza iki, ntana hamwe impande zombi zigeze ziteganya gushyikiriza ikibazo cyazo inkiko z’ubucuruzi, ariyo mpamvu hagomba kubahirizwa ubushake bw’abakoranye amasezerano nk’uko byasobanuwe.
23. Urukiko rusanga hatagomba kubaho kwitiranya ijambo ‘’ tribunal’’ rivugwa muri iyi ngingo ya 16 y’amasezerano na tribunal ikoreshwa mu kuvuga inkiko zisanzwe kuko iri jambo rinakoreshwa mu kuvuga urukiko nkemurampaka, bityo bikaba bigaragara ko mu ngingo ya 16 y’amasezerano, impande zombi zateganyaga gushyikiriza ikibazo urukiko nkemurampaka zumvikanyeho ‘’ad hoc arbitration’ cyangwa ikigo nkemurampaka kizwi (institutional arbitration centre), kubw’izo mpamvu zose zarondowe haruguru, Urukiko rw’ubujurire rukaba rusanga urukiko rubanza rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza X.Xxx 1036/TC/NYGE kuko rwari mu bubasha bw’urukiko nkemurampaka, bityo rukaba rurutesheje agaciro.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
24. Rwemeye kwakira inzitizi yatanzwe n’Akarere ka Bugesera ruyisuzumye rusanga ifite ishingiro.
25. Rwemeje ko urubanza X. Com 1036/TC/NYGE ruvanyweho
26. Rutegetse ko amagarama EKCI yatanze ijuririra aherera mu isanduku ya Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’UMUCAMANZA MUTAJIRI M.
Xxxxxxxxx XXXX N’UMWANDITSI XXXXXXXXXX Xxxxxxxx. UMUCAMANZA UMWANDITSI
XXXXXXXX Xxxxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxxx
Sé Sé