Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RURI I MUHANGA KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUHACIRIYE URUBANZA R.P.A.0055/011/TGI/MHG NONE KU WA 24/06/2011 KU RWEGO RW’UBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANA:
UWAJURIYE: UWASE Xxxxxxxx xxxxx Xxxxxxxx Xxxxx xx Mukakibibi Saïdati, wavutse mu 1982, utuye m’Umudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.
ABURANA N’: Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga buhagarariwe na XXXXXXX Xxxxxxxx.
IKIBURANWA: Kujuririra urubanza RP.0051/011/TB/GBWE rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ku wa 14/04/2011 (Ubuhemu).
I. IMITERERE Y’URUBANZA:
1. Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge UWASE Juliette yahamwe n’icyaha cy’ubuhemu ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu (3 ans), Uwase Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxx imikirize y’urubanza arujuririra muri uru Rukiko avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwamuhamije icyaha rudakurikije ibyo yarubwiye kuko ubuhemu bavuga atabukoze yibwe ibyo yacuruzaga akaba abisabira imbabazi.
2. Ikibazo kigiye gusubizwa muri uru rubanza:
- Ese impamvu zajurije UWASE Xxxxxxxx z’uko Xxxxxxx rw’Ibanze rwamuhamije icyaha cy’ubuhemu kandi yaribwe no gusaba imbabazi Urukiko zaba zifite ishingiro?
II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA:
KU BYEREKEYE IMPAMVU ZAJURIJE UWASE XXXXXXXX XXXX ZIFITE ISHINGIRO:
3. UWASE Juliette avuga ko impamvu zamujurije zirimo kuba Urukiko rw’Ibanze rwamuhamije icyaha cy’ubuhemu rudakurikije ibyo yarubwiye kuko ubuhemu bavuga we na Xxxxx bacurizaga zahabu uwitwa Sadafu i Bugande, haza umuntu ababwira ko ashaka gukoresha agasaraba k’umugeni bakamuha impeta akayigera akayigarura, bamuhana na chaînette akayigera nayo akayigarura xxxxx xxxx gusanga babibye, avugana na Xxxxx xxx bajye kubibwira ababyeyi babashakire amafaranga bishyure, aje mu Rwanda kureba nyina wari umunyamakuru ngo amuha amafaranga yo kujya kwishyura asanga baramufunze, dore ko bibwe amafaranga 600.000 y’amagande na chèque ya 2.000.000 z’amagande akaba abisabira imbabazi.
4. Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu UWASE Xxxxxxxx xxxxxxx zitahabwa agaciro cyane ko yafatanywe chaînettes yatwaye uwo bari bafitanye amasezerano yo kumucururiza akamuha ibivuyemo zimwe azibitse izindi azambaye, Ubushinjacyaha bugasanga icyemezo cy’Urukiko cyarubahirije amategeko kandi cyagumishwaho.
5. Urukiko rurasanga impamvu y’ubujurire bwa UWASE Juliette y’uko Urukiko rw’Ibanze rwamuhamije icyaha cy’ubuhemu kandi baramwibye ibyo yacururizaga uwitwa Sadafu i Bugande nta shingiro ifite kubera ko iyo yibwa aba yarabibwiye shebuja bagashakisha uwabibye xxx guhita acikira mu Rwanda akaba yaranafatanywe chaînettes mu zo yibye yacuruzaga, dore ko gusaba imbabazi kwe nta gaciro kwahabwa mu gihe atemera icyaha ashinjwa ngo agisabire imbabazi anasobanure uko yagikoze mu buryo budashidikanywaho.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
6. RWEMEJE ko ikirego cy’ubujurire cya Uwase Juliette nta shingiro gifite.
7. RWEMEJE ko urubanza RP.0051/011/TB/GBWE rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ku wa 14/04/2011 UWASE Juliette yajuririye rudahindutse mu ngingo zarwo zose.
8. RUTEGETSE UWASE Juliette gutanga amafaranga 4.000 y’ibyakozwe muri uru rubanza, atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazafungwa iminsi 5 y’ubugwatira-mubiri akazakurwa mu bye ku ngufu za Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 24/06/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RUGIZWE N’UMUCAMANZA YARAMBA ATHANASE AFASHIJWE N’UMWANDITSI WARWO DUKUZUMUREMYI ANNONCIATA.
INTEKO:
JUJI: UMWANDITSI:
YARAMBA Athanase DUKUZUMUREMYI Annonciata. (Sé) (Sé)
Copie certifiée conforme à l’originale. Le Greffier……………………………..
Fait à Muhanga, le……………………..