Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYAMAGABE RURI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUTEGETSI, RUHAKIRIJE URU RUBANZA RAD 00002/2017/TGI/NYBE MU RWEGO RWA MBERE NONE KUWA 21/9/2017 MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA :
UREGA : MUZIGIRWA Laurent mwene RWAYIHIGI Xxxxxxxx na NYIRAKANYAMANZA Xxxxxx atuye mu mudugudu wa SINAYI mu kagari ka KIBEHO, Umurenge wa KIBEHO, Akarere ka NYARUGURU, Intara y’Amajyepfo, aburanirwa na Maitre SINDAYIGAYA Xxxxx.
Na
UREGWA : NAEB, iburanirwa na Maitre MBONIGABA Xxxxxx.
IKIBURANWA : Gusaba gukuraho icyemezo cyafashwe na NAEB cyo gutwara isambu n’ishyamba bya XXXXXXXXX Xxxxxxx xx xxxxx.
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
I. IMITERERE Y’ URUBANZA
1. MUZIGIRWA Laurent yatanze ikirego muri uru rukiko asaba gukurako icyemezo cyafashwe na NAEB mu mwaka wa 2013 cyo gutwara isambu n’ishyamba bye ku ngufu biherereye mu kagari ka GORWE ho mu murenge wa XXXX mu karere ka NYARUGURU. Avuga ko ibyo byabaye ubwo habaga igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bisabwe na NAEB, noneho abaturage babarurirwa ibikorwa byabo, bahabwa indishyi ikwiye ariko bigeze kuri MUZIGIRWA Laurent we nyuma yo kubarurwa umutungo we, XXXX xxxxx gutanga indishyi ikwiye kuri uwo mutungo ivuga ko amafaranga MUZIGIRWA Laurent yagombaga guhabwa ari menshi ngo ku buryo NAEB itayabona kuko umutungo we wari wabaruwe wari ufite agaciro ka miliyoni makumyabiri n’indwi y’amafaranga y’u Rwanda (27.000.000frw) mu gihe NAEB yo ngo yashakaga ahantu hato hatarengeje miliyoni icumi (10.000.000frw) kuri buri muntu mu bagombaga kwimurwa. MUZIGIRWA Xxxxxxx xxxxx avuga ko mu gihe umushinga wa NAEB washyirwaga mu bikorwa uwo mutungo we wose wagiye mu butaka bwakoreshejwe muri uwo mushinga kandi ibyo bikorwa nta ngurane ikwiye abiherewe.
2. Mu iburanisha ryo kuwa 12/9/2017 Maitre SINDAYIGAYA Xxxxx uhagarariye MUZIGIRWA Laurent yavuze ko uwo ahagarariye aretse urubanza kubera ko ikibazo yari afitanye na NAEB cyakemuwe mu bwumvikane kuko kuwa 22/8/2017 yagiranye amasezerano y’ubwumvikane na XXXX xxx NAEB yemeye kumwishyura 31.617.966frw ndetse ko hari n’ibaruwa yo kuwa 119/2017 umuyobozi wa NAEB yandikiye akarere ka NYARUGURU agasaba gushyira kuri compte ya MUZIGIRWA Laurent amafaranga angana na 10.145.687frw ako karere gafitiye XXXX xxx ku buryo MUZIGIRWA Laurent yizeye kubona icyiciro cya mbere cy’ubwo bwishyu. Maitre MBONIGABA Eulade uhagarariye NAEB avuga ko NAEB ahagarariye yemeye kureka urubanza bikozwe na MUZIGIRWA Laurent kuko ikibazo bari bafitanye cyarangiye mu bwumvikane hakaba hasigaye gusa kumwishyura xxxxx xx ubushake
bwo kwishyura buhari ngo ku buryo ibyo kumwishyura amafaranga ye yose nk’uko yumvikanyweho bitazarenza ukwezi kuva ku munsi habayeho kureka urubanza.
3. Urukiko rurasuzuma ibirebana n’uburenganzira bw’umuburanyi urega bwo kureka urubanza bikemerwa n’uregwa.
II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
Ku birebana n’uburenganzira bw’umuburanyi urega bwo kureka urubanza bikemerwa n’uregwa.
4. Mu iburanisha ryo kuwa 12/9/2017 Maitre SINDAYIGAYA Xxxxx uhagarariye MUZIGIRWA Laurent yavuze ko uwo ahagarariye aretse urubanza kubera ko ikibazo yari afitanye na NAEB cyakemuwe mu bwumvikane kuko kuwa 22/8/2017 yagiranye amasezerano y’ubwumvikane na XXXX xxx NAEB yemeye kumwishyura 31.617.966frw ndetse ko hari n’ibaruwa yo kuwa 119/2017 umuyobozi wa NAEB yandikiye akarere ka NYARUGURU agasaba gushyira kuri compte ya MUZIGIRWA Laurent amafaranga angana na 10.145.687frw ako karere gafitiye XXXX xxx ku buryo MUZIGIRWA Laurent yizeye kubona icyiciro cya mbere cy’ubwo bwishyu. Maitre MBONIGABA Eulade uhagarariye NAEB avuga ko NAEB ahagarariye yemeye kureka urubanza bikozwe na MUZIGIRWA Laurent kuko ikibazo bari bafitanye cyarangiye mu bwumvikane hakaba hasigaye gusa kumwishyura xxxxx xx ubushake bwo kwishyura buhari ngo ku buryo ibyo kumwishyura amafaranga ye yose nk’uko yumvikanyweho bitazarenza ukwezi kuva ku munsi habayeho kureka urubanza.
6. Ingingo ya 130 y’Itegeko nᵒ 21/2012 ryo kuwa 24/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko kureka urubanza ni ukururegera hanyuma uwareze akavuga ko aretse kuruburana, uwo yaregaga akabyemera ; ko nta ngaruka bigira ku iremezo ry’urubanza, uburenganzira bwo kurega bugumaho ku buryo umuntu ashobora kongera kurega xxxxx xx kureka urubanza byemewe mu manza zose. Mu gihe iya 131 y’iryo tegeko iteganya ko kureka urubanza bishobora gukorwa no kwemerwa xxx urubanza rwaba rugeze hose bikozwe mu nyandiko iriho umukono w’umuburanyi ubwe cyangwa w’umwunganira kandi bikamenyeshwa uwo babaura xxxxx xx kureka urubanza bishobora no gukorwa mu magambo imbere y’urukiko. Naho iya 132 y’iryo tegeko yo igateganya ko kureka urubanza bikemerwa bituma ibintu bisubira uko byari bimeze ku mpande zombi mbere y’uko urukiko ruregerwa xxxxx xx uwemeye kureka urubanza aba yemeye kuriha amagarama y’urubanza kugeza igihe rurekewe.
7. Urukiko rukaba rusanga ukureka urubanza kwakozwe na MUZIGIRWA Laurent kugomba kwemerwa n’urukiko kubera ko ari uburenganzira bwe yemererwa n’ingingo z’itegeko zivugwa mu gika kibanziriza iki ndetse n’uregwa akaba yaremeye uko kureka urubanza byakozwe n’uwari warareze anemera ko yiteguye kuba yamaze kwishyura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe xxxxx xxx kureka urubanza kukaba kwarakozwe mu buryo iryo tegeko riteganya kuko byakozwe mu magambo imbere y’urukiko mu gihe cy’iburanisha ryo kuwa 12/9/2017. Urukiko rurasanga kandi amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) MUZIGIRWA Laurent yari yaratanzeho ingwate y’amagarama aregera urukiko atagomba kuyasubizwa kubera ko yaretse urubanza kuko ingingo ya 132 y’Itegeko nᵒ 21/2012 ryo kuwa 24/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu
gika cyayo cya nyuma iteganya ko uwemeye kureka urubanza aba yemeye no kuriha amagarama y’urubanza kugeza igihe urubanza rurekewe.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
8. Rwemeye ukureka urubanza byakozwe na MUZIGIRWA Xxxxxxx ;
9. Rutegetse ko amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) MUZIGIRWA Laurent yari yatanzeho ingwate y’amagarama arega adasubizwa.
NI UKO URU RUBANZA RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 21/9/2017
INTEKO