Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI RUHAKIRIJE URUBANZA Rcom 0433/011/TC/Nyge MU RWEGO RW’IBURANISHA MU MIZI NONE KU WA 13/12/2011.
HABURANA:
UREGA : KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxxx SEBUKAYIRE na NYIRAPERU, utuye mu Mudugudu wa NYANDUNGU, Akagari ka RWIMBOGO, Umurenge wa NYARUGUNGA, Akarere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, wunganirwa na Me XXXXXX Xxxxxx.
UREGWA : XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS, iburanirwa na Me KAZUNGU
Xxxx XXXXX, na Me UWASE Xxxxx.
IKIREGERWA: Bon de commande n° 011 du 22/3/2011 de tours de camion de 5m3 soit 500m3 de tout venant (crushed stone base), de valeur de 7.500.000Frw représentant le coût de la demande initiale à laquelle s’est ajouté 270m3 » de valeur de 4.050.000Frw, amenant ainsi le coût total de fournitures livrées à 11.550.000Frw dont une partie de cet ordre équivalant à 6.500.000Frw reste à payer et fait ainsi l’objet de présente demande.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] KAVAMAHANGA arishyuza XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS amafaranga y’ibikoresho yagemuye kuri chantier yayo ya BAKHRESA GRAIN MILLING FACTORY iri xxx xxxx mu IZINDIRO. Avuga ko isoko ryo kugemura ibyo bikoresho byitwa « trips of crushed stone base » yarihawe na XXXXX XXXXX ufite ubwenegihugu bwa KENYA, ariko nawe akaba yari yahawe akazi ko gukora imirimo irimo kubaka umuhanda na parking kuri iyo chantier ya BAKHRESA GRAIN MILLING FACTORY xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS nka sosiyete yatsindiye iryo soko ryo kubaka iyo chantier.
[2] Ibibazo byo xxxxxxxxx x’xxxxxxx :
- Uwahawe akazi ko kugemura ibikoresho kuri chantier na sous-traitant, ashobora kwishyuza uwapataniye akazi (Entrepreneur principal) umwenda aberewemo na sous-traitant ukomoka ku bikoresho yagemuye atishyuwe ?
-Hari amafaranga XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS igomba kwishyura KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx ?
-Indishyi zisabwa xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
a) Uwahawe akazi ko kugemura ibikoresho kuri chantier na sous-traitant, ashobora kwishyuza uwapataniye akazi (Entrepreneur principal) umwenda aberemo na sous-traitant ukomoka ku bikoresho yagemuye atishyuwe ?
[3] Ingingo ya 63 CCLIII igira iti : « Amasezerano agira inkurikirzi y’abayagiranye gusa; ntabangamira undi wese kandi amugirira akamaro gusa mu biteganyijwe mu
ngingo ya 21”. Icyo iyi ngingo ivuga ni uko ihame xxx xxx ntawemerewe gukura inyungu mu masezerano kandi atari umwe mu bayagiranye. Mu bihe bimwe na bimwe ariko itegeko ryagiye ryemera ko uberewemo umwenda ashobora kwishyuza uwo batagiranye amasezerano. Mu birebana n’amasezerano y’imirimo (contrat d’entreprise) ingingo ya 445 CCLIII igira iti : « abafundi, abubaka ibisenge by'amazu, n'abandi bakozi bakoreshejwe mu kubaka inzu cyangwa izindi nyubako zapataniwe, bashobora kurega nyiribyubakwa, ariko ntibashobora kurenza mu kirego cyabo umubare w'ibyo yari asigaje kwishyura uwapataniye imirimo y’ubwubatsi, ku munsi ikirego cyabo cyatangiweho ». Ntaho rero itegeko rivuga ko uwagemuriye uwahawe akazi n’uwagapataniye ashobora kwishyuza uwagapataniye.
b) Hari amafaranga XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS igomba kwishyura KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx ?
[4] Amasezerano Xxxxx XXXXX yagiranye xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS ntaho avuga ko abazagemurira Xxxxx XXXXX ibikoresho bashobora kwishyurwa xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS. Ingingo ya 16 y’ayo masezerano KAVAMAHANGA avuga ko iteganya ko yakwishyurwa xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS, si byo ivuga. Iyi ngingo ivuga ko amafaranga Xxxxx XXXXX azaba yishyuriwe xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS arebana n’imirimo yo kuri chantier, izayakata muyo igomba kumwishyura. XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS yashoboraga kugira ibyo yishyurira XXXXX XXXXX, xxxxx xxxxxxx itegetswe kubikora. Ibi bikaba bivuga ko abakoranye na Xxxxx XXXXX badafite uburenganzira bwo kurega XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS bayishyuza amafaranga Xxxxx XXXXX abarimo.
[5] KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxxxx avuga ko usibye gushingira ku ngingo ya 16 y’amasezerano, anashingira xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS, ihagarariwe n’umukozi xxxx Xxxxxxxx Xxxxxx (site manager), xxxxxxx xxxx « bond de commande » yahawe na Xxxxx XXXXX yo kumugemurira ibikoresho yishyuza muri uru rubanza, ngo ibi bikaba bigaragaza ko yamwishigiye (caution), bikanagaragaza ko bafatanije inshingano yo kwishyura (co-obligés). Xxxxx y’xxxxxx xxx Xxxxxxxx Xxxxxx, wahakanye avuga ko umukono uri kuri « bon de commande » atari uwe, Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx, yasabye ko urukiko rubaza KAVAMAHANGA niba azakomeza gukoresha « signature » avuga ko ari iya Xxxxxxxx XXXXXX, nk’ikimenyetso muri uru rubanza. Avuga ko niba azakomeza gukoresha icyo kimenyetso, atangira inzira yo kuregera ko iyo « signature » ari inyandiko mpimbano. KAVAMAHANGA yasubije ko ahisemo kureka gukoresha icyo kimenyetso. Kuko rero nta kindi kimenyetso KAVAMAHANGA yagaragarije urukiko cyerekana ko Xxxxx XXXXX yishingiwe xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS, ko banafatanije umwenda, byerekana ko iyi ngingo ya KAVAMAHANGA nta shingiro ifite.
c) Indishyi zisabwa xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS
[6] Kubera ko ikirego KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxxxx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS nta shingiro gifite, hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII, agomba kuyiha indishyi z’igihembo cy’Avoka zingana na 300.000Frw zigenwe mu bushishozi bw’urukiko.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[7] Rwemeye kwakira ikirego cya KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxxx rusanga nta shingiro gifite.
[8] Rukijije xx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS itsinze, ko KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxxxxxx.
[9] Rutegetse KAVAMAHANGA Xxxxxxxxx xxxx XXXXXX ET XXXXX GRANDS LACS indishyi zingana na 300.000Frw.
[10] Rumutegetse gutanga umusogongero wa Leta wa 4% ungana 12.000Frw agatanga na 17.400Frw y’ibyakozwe mu rubanza ahereye ku ngwate y’amagarama yatanze arega.
N.B. Urubanza ntirwasomwe ku wa 12/12/2011 kuko uwo munsi abakozi b’urukiko bari bitabiriye inama yatumijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 13/12/2011 N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RUGIZWE N’UMUCAMANZA BWASISI MUGABO Germain, AFASHIJWE N’UMWANDITSI NKURUNZIZA
Védaste.
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
BWASISI X. Xxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxx