Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI RUHAKIRIJE URUBANZA Rcom 0034/011/TC/Nyge MU RWEGO RW’IBURANISHA MU MIZI NONE KU WA 14/11/2011.
HABURANA:
UREGA : SORAS S.A., iburanirwa na Me MAFARANGA Anastase.
UREGWA : ALUPA représentée par DUSABE Xxxx Xxxxx utuye mu Mudugudu w’UMUREMURE, Akagari xx XXXXXX, Umurenge wa KICUKIRO, Akarere ka KICUKIRO.
IKIREGERWA:
-Paiement de la somme de 2.403.604Frw plus les intérêts de 18% par an ;
-1.500.000Frw de dommages et intérêts ;
-500.000Frw de frais de procédure et honoraire d’Avocat ;
-4000Frw de frais de consignation.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Ku wa 03/09/2009 ALUPA yafashe ubwishingizi bwitwa « caution de bonne fin » bufite nomero 010/792/1/000981/2009 muri SORAS X.X. Xxxx uwo munsi, mu nyandiko yise « garantie de bonne exécution n° 010/792/1/000981/2009 », SORAS
X.X. xxxxxxxx kwishingira ALUPA kuzayishyurira 2.403.604Frw ku ngwate yo kurangiza isoko yari yatsindiye (caution de bonne exécution) yari yasabwe n’Akarere ka RULINDO. SORAS S.A. ivuga ko yishyuye Akarere ka RUKINDO ayo mafaranga, none ikaba iyishyuza ALUPA ishingiye ko ifite uburenganzira bwo kuyirega iyishyuza ayo mafaranga mu mwanya w’Akarere ka RULINDO. Isoko rivugwa ni iryo kugemura ibiribwa byari bigenewe abakoraga imirimo nsimbura gifungo mu Karere ka RULINDO.
[2] Urukiko rugomba gusuzuma ko SORAS S.A. ifite uburengazira bwo kurega ALUPA. Rwasanga ibufite rugasuzuma ikibazo cy’amafaranga SORAS S.A. yishyuza n’indishyi isaba.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
a) SORAS S.A. ifite uburengazira bwo kurega ALUPA ?
[3] Amasezerano n° 010/792/1/000981/2009 yiswe « caution de bonne fin », mu ngingo yayo ya mbere SORAS S.A. yiyemeje kuba umwishingire wa ALUPA. Iyo ngingo ya mbere igaragaza ko SORAS S.A. yishingiye ALUPA kuyishyurira kugeza ku mafaranga 2.403.604Frw y’ingwate yo kurangiza neza isoko yahawe n’Akarere ka RULINDO. Xxxxxxx ya xxxx y’amasezerano ikavuga ko mu gihe SORAS X.X. xxxxx yishyuye ayo mafaranga izaba ifite uburenganzira bwo kuyishyuza ALUPA. Amasezerano n’ingingo ya 567 CCLIII bigaragaza ko SORAS S.A. ifite uburenganzira bwo kurega ALUPA mu gihe yaba yarishyuye amafaranga yavuzwe hejuru. Ingingo ya 567 CCLIII ivuga ko umwishingire wishyuye ashobora kurega
xxxxxx xxxxxxxxx x’xxxxxxx, ubwishingire bwaba bwaratanzwe ugomba kwishyura abizi cyangwa atabizi.
b) Amafaranga SORAS X.X. xxxxxxxx n’indishyi isaba
[4] Ku wa 22/09/2009 XXXXXX Xxxxxxxxx, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka RULINDO yandikiye Umuyobozi wa SORAS S.A. amusaba kwishyura 2.403.604Frw ngo kuko ALUPA yananiwe kugemura ibiribwa bigatuma amasezerano Akarere xxxx xxxxxxxxx nayo aseswa. Sheki yahawe Akarere ka RULINDO,
« quittance de reglèment » yatanzwe n’Akarere ka RULINDO (C14) yo ku wa 07/01/2010, n’ibaruwa yo ku wa 19/01/2010 yanditswe n’Akarere ka RULINDO gashimira SORAS S.A. ko yishyuye, ni ibimenyetso bigaragaza ko SORAS S.A. yishyuye ayo mafaranga.
[5] Hashingiwe ku ngingo ya 4 y’amasezerano no ku ngingo ya 567 CCLIII, ALUPA igomba kwishyura SORAS S.A. amafaranga angana na 2.403.604Frw yayishyuriye.
[6] Kubera ko yihanangirijwe kwishyura amafaranga amaze kuvugwa nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yandikiwe na SORAS S.A. ku wa 30/07/2010 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 44 CCLIII, ariko ntiyishyure, ALUPA igomba kwishyura indishyi zishingiwe ku ngingo ya 51 CCLIII igira iti : « Mu nshingano zibanda gusa k’ubwishyu bw’umubare uyu n’uyu, indishyi zitewe no gutinda kuyubahiriza xxxx xxxx gutegekwa kwishyura inyungu zibarwa hakurikijwe umubare ushyizweho n’umucamanza. Izo ndishyi xxxx xxxxxxx, ugombwa inshingano adategetswe kwerekana igihombo na kimwe. Xxxx xxxxxxx kuva ku munsi w’ikirego, keretse iyo itegeko riteganya ko zibaho nta rubanza ».
[7] Mu bushishozi bw’urukiko indishyi zo gutinda kwishyura zigomba kubarirwa kuri 18%, zikabarwa guhera ku wa 24/01/2011, umunsi SORAS S.A. yatangiyeho ikirego, kugeza ku munsi urubanza ruciriweho, ni ukuvuga iminsi 294. Izo ndishyi zingana na 0.000.000x00/100x294/360 = 353.330Frw.
[8] Hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII ALUPA igomba guha SORAS S.A. indishyi kuby’ibyo yatakaje ikurikirana uru rubanza bikubiyemo n’igihembo cy’Avoka wayiburaniye. Mu bushishozi bw’urukiko izo ndishyi zingana na 300.000Frw.
[9] Nta nyungu ALUPA Igomba guha SORAS S.A. kuko batigeze babisezerana, akaba nta n’ikindi urega yagaragaje azishingiraho.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[10] Rwemeye kwakira ikirego cya SORAS S.A., rugisuzumye rusanga gifite ishingiro.
[11] Rukijije ko SORAS S.A. itsinze, ko ALUPA itsinzwe.
[12] Rutegetse ALUPA kwishyura SORAS S.A. amafaranga yayishyuriye angana na miliyoni enye n’ibihumbi xxxxxx xxx na bitatu xx xxxxxx atandatu n’ane (2.403.604Frw).
[13] Rutegetse ALUPA guha SORAS S.A. indishyi z’uko yatinze kwishyura zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi xxxxxx atatu na mirongo itanu na bitatu xx xxxxxx atatu na mirongo itatu (353.330Frw), n’indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka zingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi xxxxxx atatu (300.000Frw).
[14] Rutegetse ALUPA gutanga umusogongero wa Leta wa 4% y’indishyi yaciwe ungana na 26.133Frw, agatanga n’amafaranga y’ibyakozwe mu rubanza angana na 7.600Frw.
[15] Rutegetse ko SORAS S.A. isubizwa ingwate y’amagarama yatanze irega.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 14/11/2011 N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RUGIZWE N’UMUCAMANZA BWASISI MUGABO Germain, AFASHIJWE N’UMWANDITSI XXXXXXXXXX
Védaste.
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
BWASISI X. Xxxxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxx