Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA HUYE RUBURANISHA IMANZA Z’UMULIMO MU RWEGO RWA MBERE RUKIJIJE NONE KUWA 21/08/2009 URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UREGA: IMANISHIMWE Xxxxx xxxxx Ayirwanda Pierre na Urayeneza Xxxxxxx, wavutse mu wa 1982, utuye Kabuga, umurenge wa Mbazi, akarere ka Huye, intara y’Xxxxxxxxx;
UREGWA: SHEMA Fruits ihagarariwe n’umuyobozi wayo ROMBE Salum.
IKIREGERWA:
- Kutagira Amasezerano y’akazi n’ibindi bijyanye n’xxx xxxxxxxxxx,
- Kuba ntarahembwe amasaha y’ikirenga nakoze,
- Kuba ntarahembwe konji y’umwaka wa 2007 na 2008,
- Kuba ntarahembwe amafaranga y’umushahara umukoresha wanjye yari yansezeranyije,
- Amafaranga y’urwunguko rwa 15.000 Frs bagiye bakura ku mushahara wa buri kwezi,
- Kuba ntarahembwe amafaranga y’inyongera y’umwaka (augmentation annuelle),
- Kuba umukoresha atarampaye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma (attestation de service rendu) ubwo amasezerano y’umurimo yarangiraga,
- Indishyi z’akababaro (dommages et interets).
I. IMITERERE Y’URUBANZA.
1. IMANISHIMWE ararega SHEMA Fruits ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Bwana Rombe Salum, asaba amafaranga n’indishyi zinyuranye zishingiye ku kuba uyu mukoresha we atarubahirije amasezerano y’akazi bagiranye, mu gihe yakoreye Shema Fruits yungirije ushinzwe abakozi kuva 01/05/2007 kugeza ku wa 30/07/2008 ubwo yasezererwaga ku kazi;
II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA.
2. Itegeko rya perezida warwo ryashize iburanisha ry’uru rubanza kuwa 21/10/2008, kuri iyi tariki ababuranyi bitabye buri wese yiburanira, uregwa asaba kutaburana kuko Conciliation yabaye atayimenyeshejwe bityo akaba xxxxxxx xxxxx xxxxxxx, urega we avuga ko yayimumenyesheje ayimujugunya mu maso avuga ko atazitaba;
3. Bwana Rombe uhagarariye SHEMA Fruits asaba ko hakorwa indi conciliation mu gihe iyambere yakozwe na se w’urega, urega avuga ko aribyo kuko se ariwe Mugenzuzi w’Umulimo mu karere ka Huye, Urukiko rwemeza kuba ruhagaritse iburanisha hagasuzumwa ibisabwa n’uhagarariye uregwa, icyemezo kikazasomwa kuwa 28/10/2008, kuri iyi tariki ko hemezwa ko kuba umugenzuzi w’umurimo ari umubyeyi w’umwe mu bafitanye ikibazo bitabuza ko ashobora gutanga inama, cyane ko atari umucamanza ushobora kwihanwa, kandi n’utishimiye inama atanga mu gukemura ikibazo ashobora kuregera urukiko, iburanisha rikaba rigomba gukomeza;
4. Tariki ya 21/07/2009 urubanza rwongeye guhamagazwa urega yitabye ahagarariwe na Me Ndamage Ferdinand, SHEMA Fruits ihagarariwe na Me Xxxxxx Xxxx, uyu Me Mulisa yasabye ko hasuzumwa ko impaka hagati y’ababuranyi zashyikirijwe ushinzwe abakozi mbere yo kugeza ikibazo k’Umugenzuzi w’umulimo, nawe basanga yarasuzumye ikibazo uregwa adahari kandi abafitanye ikibazo bagombye gushyira imikono yabo ku nyandiko mvugo y’iyunga, urega akaba atarigeze ahamagaza uregwa ahagarariye, bityo amategeko akaba yakurikizwa;
5. Me Ndamage we yavuze ingingo ya 140 y’itegeko nº13/2009 Me Mulisa avuga ko itubahirijwe yari itarabaho kuko iri tegeko rigiyeho ikibazo cyari gisanzweho, xxxx xxxx iyunga ryarakozwe Shema Fruits idahari byatewe n’uko yahamagajwe ntiyaboneka, rwemeza ko izi nzitizi zasuzumwe mbere mu cyemezo rwafashe kuwa 28/10/2008 akaba atari ngombwa kwongera kuzigarukaho;
6. Me Ndamage yagaragaje ko Shema Fruits ari Societé ifite registre y’ubucuruzi nº 1580, nubwo badafite i Gazeti ya Leta yasohotsemo, Me Mulisa we yavuze ko Sitati za Shema Fruits batazisabwe kuko ibyo basabwe babigaragaje, hemezwa ko ibi byemezo byagaragazwa mbere y’uko urubanza rucibwa, Me Ndamage yavuze xx Xxxxx yakoreye Shema Fruits nk’uwungirije ushinzwe abakozi ahembwa amafaranga 30.000, xxxxx xxxxxxxx umushahara ujya ku mafaranga 45.000 ariko uyu mushahara akaba atarigeze uwuhabwa kuko umukoresha yavugaga ko nt’amafaranga ahari;
7. Akomeza avuga xx Xxxxx atigeze ahemberwa n’amasaha y’ikirenga yakoraga, amafaranga y’inyongera ya 4% xxxx xxxxx atarayahawe, n’icyemezo cy’umukoresha akaba ataragihawe, na Konji akaba atarazihembewe bityo akabisabira indishyi z’amafaranga 3.000.000, igihembo cy’Avoka cya 450.000 n’igarama yatanze byose hamwe bikaba bihwanye n’amafaranga 4.248.400;
8. Me Mulisa we avuga ko ikirego cya Xxxxx xxxx abantu bakiri inyuma kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso, hakaba harimo no kwivuguruza kuko uwunganira Imanishimwe avuga ko yari yungirije ushinzwe abakozi nyuma akamusimbura, Xxxxxxxxxx akaba yari umukozi nyakabyizi akaba yarahembwaga igihe yakoze n’amafaranga ahembwe agatangirwa umusoro, cyane ko hatagaragazwa inyandiko imuha akazi, bikaba bitumvikana uburyo nyakabyizi yakora amasaha y’ikirenga, Rombe Salum we yavuze Xxxxx xxxxxxxx na se umurimo w’ikiruhuko (emploi de vacance) kuba yari nyakabyizi akaba yarabarigwaga forfait y’amafaranga 30.000, bityo icyo yari akwiye akaba agashimwe n’icyemezo cy’umukoresha;
9. Me Ndamage yavuze ko ingingo ya mbere y’itegeko rishya ry’umurimo ivuga icyo umukozi uhoraho aricyo, Xxxxx xxxxx yarakoze amezi 14 bigaragara ko yari umukozi uhoraho, kuko umuntu atakora umunsi umwe ngo ahembwe amafaranga 30.000, ku byerekeranye n’amasezerano y’akazi umukoresha akaba adahakana xx Xxxxx xxxxxxxxxx, amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi bakaba
batayaregera kuko yatangwaga, naho amasaha y’ikirenga akaba yarakorwaga nk’uko bigaragazwa n’impapuro ahaye Urukiko;
10. Me Mulisa we yasabye Urukiko kutazagwa mu mutego watezwe n’Ayirwanda kuko ntabwo umunsi umwe umuntu yakwandika ibarwa isaba konji n’isezera ku kazi, amasaha y’ikirenga asabwa akaba atatangwa kuko atigeze akorwa, ibyo avuga xxxxx xxx xxxxxxxxxx, Rombe nawe asaba kutangwa mu mutego w’umugenzuzi w’umurimo wabogamiye ku mwana we ku buryo bugaragara, Me Mulisa asaba kandi urega agaragaza sitati za Shema Fruits bitaba ibyo akaba yarareze udakwiye kuregwa, iburanisha rirasozwa ababuranyi bamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa ku wa 20/08/2009, iyi tariki igeze ntirwasomwa rusomwa kuwa 21/08/2009 ku mpamvu z’inama Umucamanza yarimo ijyanye na gahunda yihariye yo kwakira ibibazo by’abaturage;
III. UKO URUKIKO RUBIBONA.
11. Nubwo hatagaragazwa amasezerano y’akazi hagati ya Imanishimwe Xxxxx xx XXXXX Fruits, ababuranyi bemeranywa ko Imanishimwe yakoreye SHEMA Fruits uretse ko imiterere yako batayumvikanaho, kuba Imanishimwe yarakoze mu gihe kirenga umwaka ahembwa amafaranga 30.000 buri kwezi nk’uko byemezwa n’umukoresha we mu iburana, kuvuga ko Imanishimwe yakoraga nka nyakabyizi bitahabwa xxxxxxxxx xxxx xxxxxxxxxxx ingingo ya 88 y’Itegeko Itegeko nº 51/2001 ryo kuwa 30/12/2001 rishinga amategeko xxxxxx xxxxxxx, umukozi ukorera ku munsi ahemberwa umunsi yakoze;
12. Kuba Imanishimwe yarakoreye SHEMA Fruits mu gihe kirenga umwaka, akwiye guhabwa amafaranga 30.000 ahwanye n’umushahara we mu kigwi cya konji atahawe nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 72 y’itegeko rivuzwe hejuru, akanahabwa kandi n’amafaranga 30.000 ahwanye n’umushahara we y’integuza ku iseswa ry’amasezeno, ndetse n’amafaranga 160.000 y’ikurikirana rubanza kuko Shema Fruits ariyo yabaye intandaro yo gushora Imanishimwe mu manza;
13. Ku bindi bisabwa bijyanye n’amafaranga y’amasaha y’ikirenga ndetse n’ay’inyongera ku mushahara nta bimenyetso bihagije bibigaragaza bityo urega akaba atabihabwa, mu gihe nta cyemeza ko Imanishimwe yongerewe umushahara uretse uwo uhagarariye Shema Fruits yemera w’amafaranga 30.000, kimwe n’indishyi z’akababaro n’amafaranga ajyanye n’uko urega atahawe icyemezo cy’umukoreha nabyo bisabwa bikaba bidafite ishingiro kuko Imanishimwe atagaragaza ko yasabye iki cyemezo ngo acyimwe, n’akababaro yagize akaba atakagaragaza xxxxx xxxxx yagenewe amafaranga y’ikurikirana rubanza.
IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO.
14. Rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe na Imanishimwe Xxxxx xxxxx SHEMA Fruits gifite ishingiro kuri bimwe;
15. Rukijije ko Imanishimwe Xxxxx xxxxxxx, SHEMA Fruits ikaba itsinzwe;
16. Rutegetse SHEMA Fruits guha Imanishimwe Xxxxx xxxxxxxxxx ibihumbi xxxxxx xxxxx na makumyabiri (220.000Frws) mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye isomwa ry’urubanza, itayatanga akava mu byayo ku ngufu za Leta;
17. Ruyitegetse kandi gutanga umusogongero wa Leta wa 4% uhwanye n’amafaranga ibihumbi umunani xx xxxxxx inani (8.800 Frws), ikayatanga mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye isomwa ry’urubanza, akava mu byayo ku ngufu za Leta;
18. Ruyitegetse kandi gutanga amafaranga ibihumbi umunani xx xxxxxx abiri (8.200 Frws) y’amagarama y’urubanza mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye isomwa ry’urubanza, atayatanga akava mu bye ku ngufu za Leta, Imanishimwe Xxxxx xxxxxxxxxx xxx xxxxxxxxx ingwate arega;
19. Rwibukije ko kujurira ari mu gihe cy’ukwezi kumwe ku waba atishimiye imikirize y’Urubanza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA XXXXXX X’XXXXXXX RWISUMBUYE RWA HUYE RULI KU CYICARO CYARWO NONE KUWA 21/08/2009 XXXXXXX NA : XXXXXXXXX Xxxxxxxx (XXXXXXXX), NA MUKAMWIZA Xxxxxx Xxxxxx (UMWANDITSI).
PEREZIDA UMWANDITSI
XXXXXXXXX Xxxxxxxx MUKAMWIZA Xxxxxx Xxxxxx (Sé) (Sé)