Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUHAKIRIJE NONE KUWA 06/05/2016 URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------- HABURANA:
UREGA: Xxxxxxxxx Xxxxxxx mwene Xxxxxx Xxxxxx na Xxxxxxxxx Xxxxxxxx,, utuye mu mudugudu w’Ubwiza, akagari ka Bibare, umurenge wa Kimironko, akarere ka Xxxxxx, umujyi wa Kigali.
UREGWA: Imana Steel Rwanda Ltd mu izina ry’umuyobozi wayo, ifite icyicaro mu mudugudu w’Isangano, akagari x’Xxxxxx, umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
IKIBURANWA: - Kwishyura ikiguzi cy’ibicuruzwa yahawe cya 8.967.000 frw
- Kwishyura inyungu za 4% buri kwezi y’ikiguzi atishyuye kugeza igihe azishyurirwa.
- Kwishyura indishyi z’akababaro zingana na 3.000.000 frw
- Kwishyura amafaranga y’igihembo cy’avoka n’ikurikirana rubanza kingana na 2.000.000 frw.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Xxxxxxxxx Xxxxxxx yareze Imana Steel Rwanda Ltd mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, avuga ko yayigemuriye ibyuma ariko ntiyamwishyura kandi barabyakiriye xxxxx xxxxx kwishyura umwenda imufitiye n’inyungu zawo ndetse n’indishyi zitandukanye. Imana Steel yavuze ko ikirego nta shingiro gifite kubera ko iminzani yahinduwe ikibishwa hahindagurwa ibipimo bakaba rero bagifite ibibazo muri police ko ahubwo urega agomba kuyisubiza amafaranga y’ikinyuranyo ku yo yari yishyuwe mbere kubera ko na ho basanga harabayemo uburiganya.
[2] Mu rubanza rujuririrwa, urukiko rwemeje kwakira ikirego cya Xxxxxxxxx Xxxxxxx rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite. Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx xxx xxxxxxxx, ajuririra uru Rukiko, ku mpamvu y’uko umucamanza yavuze ko mu gihe imashini yabaga irimo gupima hari abantu hanze y’uruganda bahindura ibipimo by’umunzani, Ruzindana akabyemerera kuri police ya Nyamata. Ku mpamvu y’uko urukiko rwavuze ko ababuranyi batumvikanye ku biro byishyuzwa, ku mpamvu y’uko umucamanza yavuze ko Imana Steel yagaragaje ibimenyetso by’umwimerere by’ibipimo bikaba byaremejwe, no ku mpamvu y’uko umucamanza yavuze ko ibibazo by’ubujura bitasuzumwa mu rukiko rwaciye urubanza rujuririrwa. Muri uru rubanza, uru Rukiko rugiye gusuzuma niba ibipimo by’umunzani byarahinduwe koko, ndetse runasuzume niba ubwo ibyuma byongeraga gupimwa, Xxxxxxxxx Xxxxxxx yarabaga xxxxx xxx
abyibonere ko ibiro yazanye bidahuye n’ibyongeye gupimwa, runasuzume n’ibisabwa na Imana Steel Ltd mu bujurire.
ISESENGURA RY’URUBANZA
1. Ku mpamvu y’ubujurire y’uko hari abantu hanze bahinduraga ibipimo by’umunzani.
[3] Xxxxxxxxx Xxxxxxx avuga ko uregwa yavuze ko habayeho uburiganya mu gihe umunzani wabaga urimo gupima hari abantu babaga xxxx xxxxx y’uruganda barimo guhindura ibipimo by’umunzani, anavuga ko hari ibyo Ruzindana yemera bijyanye n’ibyiganywe akaba yaranabisinyiye kuri police ya Nyamata. Avuga ko umucamanza atagombaga kubiha agaciro ngo agendere ku magambo gusa adafite ikimenyetso na kimwe cy’ukuntu umunzani bapimiraho uri mu kigo imbere ari n’abakozi ba Company bawukoresha, ngo bahindukire kandi bavuge ko hari abandi Bantu batari n’xxx xxxx xxxxx y’ikigo barimo guhindura ibipimo by’umunzani ntibanafatwe ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera, na cyane ko icyo kigo gifite abasekirite. Ko xxxxx xxxx bari babonye icyo kibazo batari kwirirwa banakira ibyo byuma. Ko kuba barabyakiriye xxx xxx bemeraga ibyo bavuga ko bongeye bagapimura, ko we ntabyo azi aheruka ibya mbere ibindi xxxxx xxx bo babyikoreye. Ko kuvuga ko hari ibyo yasinyiye kuri police ya Nyamata nta kimenyetso kibihamya cyangwa inyandikomvugo y’umugenzacyaha yasinyweho nyuma yo kurahira.
[4] Imana Steel Ltd yo ivuga ko ibipimo byagiye bihinduka kuko uko camion yagaragazaga ibipimo byarahindukaga igihe babipimuye mu yindi modoka bikaba byaragragajwe xxxxx xxxxx atarigeze abivuguruza. Ko ku bufatanyacyaha buvugwa, hari abahunze ubutabera bagikorwaho iperereza.
[5] Mu gika cya 5 cy’urubanza rujuririrwa, urukiko rwavuze ko icyemeza ko ibiro by’ibyuma byahindurwaga uburemere ari ibaruwa yo kuwa 01/07/2015 DPC wa Bugesera yandikiye urega bagaragaza ko hari ibibazo bijyanye n’uburemere bw’ibiregerwa. Uru Rukiko rurasanga ibi Atari byo iyo baruwa ivuzwe xxxxxxxx xxxxx, kuko ivuga ko : “ Wakiriwe kuwa 29/05/2015, uregwa na Xxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxxx Imana Steel, xxxxxx xxxxx ibiro by’ibyuma bishaje wabagemuriye, na we akavuga ko umwishyuza byinshi, abagira inama yo kugana inkiko, bakaguha recu y’biro bemera wabazaniye, turakugira inama yo gukomeza mu nkiko.” Ntaho iyi baruwa ya DPC wa Bugesera yigeze yemeza ko ibiro by’ibyuma Ruzindana yagemuriraga Imana Steel byahinduriwe uburemere nk’uko urukiko rwabivuze. Byongeye kandi, mu gika cya 8 cy’urubanza rujuririrwa, urukiko rwavuze ko: “ …Rusanga Xxxxxxxxx Xxxxxxx afitanye ikibazo na Imana Steel Rwanda cy’uko yahinduye ibipimo by’iminzani, ko ibibazo by’ubujura bitasuzumwa n’uru Rukiko..”
[6] Mu xxxxxx Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxx, xxxxx xxxxxxxxxx ko yaregeye ubujura. We yaregeye kwishyurwa amafaranga ahwanye n’ibyuma yagemuriye Imana Steel n’indishyi zinyuranye. Mu kwiregura kwa Imana Steel, ni yo ivuga ubujura bwakorwaga n’abantu xxxx xxxxx y’ikigo ku minzani yapimishwaga ibi byuma.
Uru Rukiko rurasanga kuba Imana Steel ari yo ivuga ubwo bujura. Yagombaga kuburegera no kubukurikirana mu nzego zibishinzwe, ikazana ikimenyetso kigaragaza ko niba ubwo bujura buhari koko, buryozwa Ruzindana waba waratumye abo Bantu xxxx xxxxx y’ikigo guhindura ibipimo umunzani ukoresha. Byongeye kandi, Imana Steel ntigaragaza impamvu itapimuraga ibiro Ruzindana yayigemuriye akihibereye, igategereza kubipimura amaze kuhava ndetse byanavanzwe n’ibindi byabaga bihari nk’uko byagaragajwe mu iburanisha. Ingingo ya 64 y’itegeko rigenga amasezerano iteganya ko: “ Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Agomba kubahirizwa nta buryarya.” Xxx mpamvu y’ubujurire ikaba yahabwa ishingiro.
2. Ku mpamvu y’ubujurire y’uko urega atumva ko hongeye gupimwa uburemere bw’ibyuma.
[7] Ruzindana avuga ko kuri iyi ngingo umucamanza yagendeye ku marangamutima ntiyashishoza kugira xxx Xxxxxxxxx yishyurwe. Ko kuba Imana Steel idahakana ko Ruzindana yayigemuriye ibyuma kandi ikemera ko itamwishyuye bitwaje ko ibiro yagemuraga byongerwaga ariko ntitange ibimenyetso by’uburyo byongerwaga n’uwabyongeraga uwo ari we cyane ko byabaga biri mu maboko yabo no mu bubasha bwabo, ko uko kwiyemerera ko babyakiriye ntibanamwishyure yari impamvu ikomeye yo kugira xxx Xxxxxxxxx yishyurwe ariko umucamanza xxxxxxxxx xxxxxxx. Ko kuba ibyo byuma byarongeye gupimwa ntabyo azi kuko iyo babipima ahari baba baragize icyo babyumvikanaho yaba kwemera kwishyurwa hakurikijwe ibiro babonye cyangwa gusubirana ibyuma bye ntibabyakire.
[8] Imana Steel ivuga ko ibyo urukiko rwavuze mu gika cya 6 cy’urubanza rujuririrwa, ko ari byo byatumye urukiko nyuma yo gushishoza bihagije rwasanze hari ikibazo cy’uburemere bw’ibyuma na byo bikagira ingaruka ku mafaranga aregerwa, ko hagaragajwe ikinyuranyo hifashishijwe za factures kandi umucamanza akaba yarashingiye ku nyandiko yakozwe na DPC wa Bugesera na yo igaragara muri dosiye.
[9] Yaba urubanza rujuririrwa cyangwa Imana Steel nta n’umwe ugaragaza ibimenyetso ko ibyo byuma byakuwe mu modoka yabizanye, bigashyirwa mu yindi bikongera xxxxxxx Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxx. Xxxx nta kimenyetso uregwa abigaragariza rero, ntaho uru Rukiko rwashingira rwemeza ko ubwo ibyuma byapimwaga bwa kabiri, ibiro Imana Steel yabonye ari byo Ruzindana yari yayigemuriye koko. Ingingo ya 3 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko: “ Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana.” Xxx mpamvu y’ubujurire, ikaba yahabwa ishingiro.
3. Ku ndishyi zisabwa na Imana Steel Ltd.
[10] Imana Steel Ltd isaba indishyi za 1.000.000 frw yishyuwe avocat ku rwego rwa mbere no mu bujurire. Uru Rukiko rurasanga rutayiyagenera kuko rusanga
ibisobanuro byayo ku mpamvu z’ubujurire zasesenguwe haruguru nta shingiro rwaziha.
4. Ku ndishyi zisabwa na Xxxxxxxxx Xxxxxxx.
[11] Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxx x’xxxxxxxxx za 3.000.000 frw, igihembo cy’avoka n’ikurikirana rubanza bya 2.000.000 frw, ndetse na 500.000 frw y’igihano gihatira kwishyura buri kwezi k’ubukererwe. Uru Rukiko rurasanga indishyi Xxxxxxxxx Xxxxxxx asaba nta kigaragaza ko ari zo akwiriye koko, bityo akaba agenewe mu bushishozi bw’urukiko 1.000.000 frw y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’avoka mu rwego rwa mbere no mu bujurire, indishyi z’akababaro za 500.000 frw, ndetse n’igihano gihatira kwishyura gihwanye na
300.000 frw kuri buri kwezi k’ubukererwe.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
[11] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
Rwemeye kwakira ubujurire rwashyikirijwe na Xxxxxxxxx Xxxxxxx. Rwemeje ko bufite ishingiro.
Rukijije ko Xxxxxxxxx Xxxxxxx atsinze, ko Imana Steel Ltd itsinzwe.
Rutegetse Imana Steel Ltd, xxxxxxxxx Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxx ahwanye n’ibyuma Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx byapimiwe mu modoka ya mbere bitarapakururwa ngo bishyirwe mu yindi, ikayamwishyura mu gihe cy’iminsi 15 uru rubanza rubaye itegeko, itayatanga akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta.
Rutegetse Imana Steel Ltd kwishyura Xxxxxxxxx Xxxxxxx 500.000 frw y’indishyi z’akababaro na 1.000.000 frw y’igihembo cy’avoka ku rwego rwa mbere no mu bujurire, ikayatanga mu gihe cy’iminsi 15 uru rubanza rubaye itegeko, itayatanga akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta.
Rutegetse Imana Steel Ltd gusubiza Xxxxxxxxx Xxxxxxx 125.000 frw yatanzeho igarama ku rwego rwa mbere no mu bujurire, ikayatanga mu gihe cy’iminsi 15 uru rubanza rubaye itegeko, itayatanga akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta.
Rutegetse Imana Steel Ltd kwishyura Xxxxxxxxx Xxxxxxx 300.000 frw y’igihano gihatira kwishyura buri kwezi k’ubukererwe izaba itishyuye amafaranga yose itegetswe kumwishyura muri uru rubanza.
Ruvuze ko urubanza R Com 1109/15/TC/Nyge ruhindutse kuri byose.
Ruciwe rutinze kubera ko umunsi rwagombaga gusomerwaho, umucamanza yari afite izindi manza nyinshi agomba gusoma ntiyabona umwanya wo kurwandika.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 06/05/2016 N’UMUCAMANZA WARUBURANISHIJE, NIWEMUGENI Solange, HARI N’UMWANDITSI X’XXXXXXX XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
NIWEMUGENI Xxxxxxx XXXXXXXXXXXX Xxxxxxxx (Sé) (Sé)
Copie conforme à l’originale