Contract
XXXXXXX XXXXXX, RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA XXXXXX X’XXXXXXX, RUCIYE MU RUHAME URUBANZA R.SOC.A 0080/12/HC/KIG NONE TARIKI YA 19/10/2012 MU RWEGO RW’UBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UWAJURIYE: NYIRABAVAKURE Spéciose, mwene RWABUYUMBO na
NYIRAHABIMFURA, utuye mu Mudugudu wa KABEZA, Akagari xx XXXX, Umurenge wa SHYOGWE, Akarere ka MUHANGA, Intara y’AMAJYEPFO.
Yunganirwa na Me MUHOZI Janvier.
UREGWA: Banki y’Abaturage y’u RWANDA, ifite icyicaro mu Murenge wa NYARUGENGE, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI.
Ihagarariwe na Me XXXXXXX Xxxxx.
IKIBURANWA: Kujurira urubanza RSOC 0175/11/TGI/NYGE rwaciwe kuwa 08/05/2012.
IKIREGERWA: - Kureka akazi k’uwahohotewe bifatwa nko kwirukanywa nta mpamvu;
- Indishyi zingana na 153.392.477
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. NYIRABAVAKURE Spéciose yari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, akorera mu Ishami rya Muhanga. Yaje gusezera ku kazi, nyuma aza
gutanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aregera indishyi zo kwirukanwa nta mpamvu, agasobanura ko n’ubwo ariwe wasezeye, uko gusezera kwaturutse ku kuba yaratotezwaga, ibyo bikaba bifatwa nko kwirukanwa nta mpamvu. Urukiko rwemeje, rushingiye ku ngingo ya 6 n’iya 10 z’itegeko ry’umurimo ryo mu mwaka wa 2009, ko NYIRABAVAKURE yakorewe ihohoterwa n’umukuriye mu kazi, bityo akaba agomba gufatwa nk’uwirukanywe nta mpamvu. Yagenewe indishyi zinyuranye, zishingiye ku kuba yarirukanywe nta mpamvu, zibariwe ku mushahara we atahana mu rugo (net salary).
2. NYIRABAVAKURE Spéciose yajuririye muri uru Rukiko, avuga ko yasabye indishyi zo kuba yarimwe uburenganzira bwo kwivuza ntazihabwa, kandi Urukiko rwaremeye ko yimwe uruhushya rwo kwivuza, bikaba byaramuviriyemo kurwara umutwe udakira. Indi mpamvu y’ubujurire ni uko Urukiko ngo rwabariye indishyi ku mushahara yatahanaga imuhira (net salary) kandi rwaragombaga kuzibarira ku mushahara mbumbe (gross salary), kuko nta musoro, ubwishingizi cyangwa ubwiteganyirize Banki yamwishyuriye kuri uwo mushahara yagenewe.
3. Banki y’abaturage yatanze ubujurire bwuririye ku bwa NYIRABAVAKURE, uyihagarariye asobanura ko NYIRABAVAKURE yagenewe indishyi kandi ariwe wasezeye nta n’ihohoterwa yakorewe, bityo izo ndishyi akaba ngo ntazo yari akwiye. Ikindi ngo yagenewe indishyi z’uko atahawe icyemezo cy’umukoresha, ariko ngo umucamanza ntiyagombaga kumuha indishyi mu gihe bigaragara ko nta gihombo byashoboraga kumutera, kubera ko NYIRABAVAKURE avuga ko uburwayi bw’umutwe butatuma akora cyangwa xxx xxxx.
4. Muri uru rubanza igisuzumwa ni ukumenya niba hari ihohoterwa NYIRABAVAKURE Spéciose yakorerwe, ryatuma afatwa nk’uwirukanywe nta
mpamvu, ibi bikaba aribyo bisubiza ubujurire bwuririye ku bundi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda. Ikindi kigomba kurebwa ni ukumenya niba mu kubara indishyi, umushahara ushingirwaho ari umushahara umukozi atahana imuhira, cyangwa niba habarirwa ku mushahara mbumbe. Ingingo ya gatatu isuzumwa, ni ukumenya niba NYIRABAVAKURE Spéciose yaregera mu rubanza rw’umurimo, indishyi ziteganywa n’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano (responsabilité délictuelle). Impamvu ya nyuma ni ukumenya niba kuba NYIRABAVAKURE Spéciose usaba indishyi z’uko yagize ikibazo cyo kurwara umutwe udakira, nta ndishyi yahabwa zo kuba umukoresha ataramuhaye icyemezo cy’uko yamukoreye, kuko atashaka akazi afite ubwo bumuga.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
KU BYEREKEYE KUMENYA NIBA HARI INDISHYI ZO KWIRUKANWA NTA MPAMVU NYIRABAVAKURE Spéciose AKWIYE GUHABWA.
5. Me RUKUNDO avuga ko NYIRABAVAKURE Spéciose nta ndishyi yagombaga kugenerwa kuko ariwe wasezeye ku kazi, kuko yanditse avuga ko asheshe amasezerano. Avuga ko n’ihohoterwa ntaryabayeho, kubera ko igihe yagiye asaba konje yazihawe. Avuga xxxxx xx xxxx n’amanota, kuba yarahawe amanota xxx xxxxx y’ay’abandi, bitafatwa nk’ihohoterwa, kuko amanota yagiye ahabwa arasobanutse, kandi atangwa ku rwego rwa mbere, ku buryo utayishimiye ashobora kujuririra ku rwego rukurikiyeho, kandi NYIRABAVAKURE Spéciose ntiyigeze ayajuririra. Ku byerekeye amafaranga NYIRABAVAKURE Spéciose yagiye yishyuzwa, ngo nta hohoterwa ririmo, kuko ari amafaranga yabaga yahombye, agahomba inshuro nyinshi, bigatuma ayakatwa, kandi n’umucamanza yemeye ayo makosa.
6. Me Janvier avuga ko umucamanza yagennye indishyi kuko yagaragarijwe ko NYIRABAVAKURE atafatwaga nk’abandi bakozi, ibyo bikaba aribyo byatumye yemeza ko habayeho ihohoterwa. Hari abandi bakozi bagiraga igihombo nka NYIRABAVAKURE Spéciose, ariko xx Xxxxx y’Abaturage ntibishyuze icyo gihombo, ahubwo ikacyishyura. Muri abo bakozi ngo harimo uwitwa DUSABIMANA na NIYIREMA. Ndetse ngo muri uko kumuhohotera, hari n’xxx yishyujwe igihombo kandi yari atakiri umukozi wa Banki. Avuga xxxxx xx impapuro zigaragaza ko NYIRABAVAKURE Spéciose yagiye afata konji zitashingirwaho mu kugaragaza ko atagiye yangirwa kujya kwivuza, kuko ntabwo umuntu yaba arwaye ngo yimwe uruhushya ategereze igihe azafatira konji.
7. NYIRABAVAKURE avuga ko amanota agaragaza imikorere yagiye ahabwa, yabaga atandukanye cyane n’ayabandi, kandi nta bisobanuro yigeze asabwa ku ikosa runaka (demande d’explication), ibyo ngo umuyobozi we yabikoze ashingiye ku bibazo bari bafitanye n’ivangura.
8. Urukiko rurasanga ibyo xxxx xxxx ihohoterwa, ivangura n’itotezwa ryaba ryarabayeho, byarasuzumwe n’Urukiko Rwisumbuye, rwemeza ko byabayeho. Urukiko rwashingiye ku kuba NYIRABAVAKURE Spéciose yarahawe amanota 63%, undi mwaka agahabwa 67%, ariko nta bandi bakozi bahawe munsi ya 80%. Ariko nk’uko uhagarariye Banki y’abaturage y’u Rwanda abivuga, kuba NYIRABAVAKURE yarahawe amanota make, abandi bafite hejuru ya 80%, ubwabyo ntibyafatwa nk’ihohoterwa, kuko amanota aba afite icyo ashingiyeho, gisobanuye mu nyandiko. NYIRABAVAKURE Spéciose ntagaragaza, mu byagiye bishingirwaho kuri buri ngingo mu gihe cyo kumuha amanota, ko atari iby’ukuri. Nk’uko kandi uhagarariye Banki y’Abaturage y’u Rwanda abivuga, iyo umukozi ahawe amanota ntayishimire, asaba ko bikosorwa, akagaragaza impamvu atishimiye amanota, ukuriye uwamuhaye
xxxxxxx xxxxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxx. Ntabwo rero kuba umukozi yahawe amanota atameze nk’ayabandi ubwabyo byafatwa nk’xxx byatewe n’ivangura, ihohoterwa n’itotezwa, kandi inyandiko yahereweho ayo manota igaragaza icyo ashingiyeho. Ahubwo uwahawe amanota niwe ufite ishingano zo kugaragaza ko ibyashingiweho atari ukuri, kandi NYIRABAVAKURE Spéciose, uretse kuvuga gusa ko ari make, atandukanye cyane n’ayahawe abandi, ntagaragaza icyo anenga kuri buri ngingo.
9. Urukiko rurasanga ariko n’ubwo iyi ngingo yo nta shingiro ifite, ibyo kuba NYRABAVAKURE Spéciose atarafatwaga nk’abandi bakozi, hari ababajijwe babisobanuye, xxxxx Xxxxx y’Abaturage y’u Rwanda ntiyashoboye kubivuguruza. Urugero rwatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye, ni xxx DUSABINAMA Xxxxxx na NIYIREMA Juliette bahombye mu mwaka wa 2009, Banki ikishyura icyo gihombo, naho NYIRABAVAKURE Spéciose agasabwa kwishyura ku xxxx xxx, aribwo abakozi babonye ko arenganye bakamufasha kwishyura (urubanza rwajuririwe, urupapuro rwa 4, igika cya 11).
10. Ku byerekeye kwimwa uruhushya rwo kwivuza, ibyo uhagarariye Banki y’Abaturage y’u Rwanda avuga, ko NYIRABAVAKURE Spéciose yafataga konji, bityo ko yagombaga kwivuza muri ayo makonji, birashimangira ahubwo ko koko yagiye akorerwa ihohoterwa, itotezwa n’ivangura, kuko uburwayi atari ikintu umuntu asezerana nacyo ku buryo byumvikana ko yakwivuza gusa mu minsi yemereweho ikiruhuko. Ibi birashimangira ibyo Urukiko Rwisumbuye rwemeje, rushingiye ku buhamya bwa Ndagijimana Xxxx Xxxxx na MUGABEKAZI Xxxxx, bemeje ko Umuyobozi w’Ishami rya Banki y’Abaturage NYIRABAVAKURE Spéciose yakoragamo yamwimaga uruhushya rwo kujya kwivuza, kuko iyo aza kuba yararumuhaye, Banki ntiyari kubura kubigaragaza, xxx kuvuga gusa ngo yahabwaga konji yemererwa n’amategeko, xxxxx xxxx
umuntu afite uburenganzira kuri konji, bitamubuza kuba yasaba uruhushya rwo kujya kubonana na muganga igihe bibaye ngombwa.
KU BYEREKEYE KUMENYA NIBA MU KUBARA INDISHYI, UMUSHAHARA UKWIYE GUSHINGIRWAHO ARI UMUSHAHARA UMUKOZI ATAHANA IMUHIRA, CYANGWA NIBA HABARIRWA KU MUSHAHARA MBUMBE.
11. Me Janvier avuga ko Urukiko rwagombaga kubarira NYIRABAVAKURE Spéciose indishyi rushingiye ku mushahara mbumbe, xxx gushingira ku mushahara atahana imuhira, kuko nta musoro, nta bwishingizi, nta bwiteganyirize yari agitangirwa, kuko atari akiri umukozi wabo.
12. Me XXXXXXX Xxxxx avuga ko mu kubara indishyi, Urukiko rwashingiye ku mushahara wa nyuma NYIRABAVAKURE Spéciose yahembwe, hamaze kuvamo imisoro n’ibindi byose byakurwaga mu mushahara we.
13. Urukiko rurasanga ubundi iyo havuzwe umushahara, nta kindi gisobanuro cyongeweho, byumvikana ko ari umushahara mbumbe, kuko uyu mushahara ariwo uba ugararagara mu masezerano y’umurimo, ndetse n’igihe cyo kubara imisoro, cyangwa amafaranga y’ubwiteganyirize, uyu mushahara niwo ushingirwaho. Ni nacyo gisobanuro gitangwa n’ingingo ya mbere, 42, y’itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, isobanura ko umushahara ari “xxxxxxxxxx xxxx xxxxxx cyangwa agombwa umukozi kubera akazi aba yakoze;”. Urukiko rurasanga ariko n’ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu kugena indishyi, rwagendeye ku mafaranga NYIRABAVAKURE Spéciose yabonaga umushahara we umaze kuvamo imisoro, ubwiteganyirize n’ubwishingizi, ubwabyo ntibyatumye indishyi yagenewe ziba nkeya, kuko ingingo ya 33 y’itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, icyo ivuga xxx xxx “... Indishyi z’akababaro zihabwa umukozi wirukanwe binyuranije n’amategeko
ntizishobora kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu (3), ariko kandi ntizishobora kurenza amezi atandatu (6)”. Umucamanza yageneye NYIRABAVAKURE indishyi zihwanye n’amezi atandatu y’umushahara uvuyemo byose. Xxxxx xxxxxxxxx ko iyo aza kubarira ku mushahara mbumbe, nabwo yari kumugenera imishahara y’amezi atandatu, kuko itegeko rimwemerera kugena indishyi zidashobora kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu, ariko zidashobora kurenza amezi atandatu. Imishahara y’amezi atatu, abariwe ku mushahara mbumbe w’amarafanga 254.800, ni amafaranga 764
400. Uko bigaragara, aya mafaranga ntabwo umucamanza yayagiye munsi, kuko yageneye NYIRABAVAKURE amafaranga 1.030.554, biragaragara ko yahawe indishyi ziri mu mbibi z’indishyi amategeko amwemerera.
14. Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, Urukiko rurasanga nta mpamvu indishyi zinyuranye zihwanye n’inshuro runaka z’umushahara NYIRABAVAKURE Spéciose yagiye agenerwa, zahinduka.
KU BYEREKEYE INDISHYI ZO KUBA YARANGIWE KWIVUZA
15. Me Janvier avuga ko NYIRABAVAKURE yagiye abuzwa uburenganzira bwo kwivuza bikamuviramo uburwayi bw’umutwe bukomeye, ibyo ngo yabisabiye, ashingiye ku ngingo ya 258 ya CCLIII indishyi Urukiko Rwisumbuye ntirwazimuha. Avuga ko NYIRABAVAKURE akwiye kugenerwa 82.555.000 kuko uburwayi bwo mu mutwe yatewe bukomeye cyane, bukaba bwaramubujije kwiga.
16. NYIRABAVAKURE avuga ko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yatanze urupapuro rwa muganga w’i Kabgayi rwerekana icyo kibazo cyo mu mutwe.
17. Me RUKUNDO avuga ko Urukiko rwasanze ubwo burwayi nta kigaragaza ko ubwo burwayi bwo mu mutwe yabutewe n’umukoresha. Ikindi ngo urubanza rurimo kuburanwa ni urubanza rw’umurimo, ruburanishwa hashingiwe ku biteganywa n’itegeko ry’umurimo. Bityo ngo uru Rukiko ntirwasuzuma icyo kirego, kuko kidashingiye ku itegeko ry’umurimo, ahubwo gishingiye ku gitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano.
18. Urukiko rurasanga ibyo Me RUKUNDO avuga ko ikibazo cy’indishyi NYIRABAVAKURE Spéciose asaba cy’uko kwimwa uruhushya rwo kwivuza byamuteye uburwayi bw’umutwe udakira kidashobora kuburanishwa mu rubanza bw’umurimo, kuko kidashingiye ku itegeko ry’umurimo, nta shingiro bifite, kuko ingingo ya 81 y’itegeko rigenga umurimo, mu gaka kayo ka 2, bigaragara ko ibishobora kuburanishwa mu rubanza rw’umurimo, harimo impaka zose zivutse ku bw’xxxxxxx xxxxxx x’xxxxxxx n’abakoresha bikorera ku giti cyabo (disputes arising out of labour relations between private employers and employees). Bityo kuba NYIRABAVAKURE Spéciose avuga ko kuba Banki y’Abaturage y’u Rwanda yamukoreshaga ariko ikamwima uruhushya rwo kujya kwivuza, ni impaka zivutse ku bw’umurimo hagati y’umukozi n’umukoresha, ziri mu bubasha bw’inkiko ziburanisha imanza z’umurimo. Bityo kuba indishyi zisabwa zishingiye ku gitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, ntibyabuza kuba urwo rubanza rwaburanishwa n’urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’umurimo.
19. Ku byerekeye ibyo NYIRABAVAKURE Spéciose n’umwunganira bavuga ko NYIRABAVAKURE yagiye abuzwa uburenganzira bwo kwivuza bikamuviramo uburwayi bw’umutwe bukomeye, ariko ngo indishyi yabisabiye akaba atarazihawe, Urukiko rurasanga icyemezo cyo kwa muganga (certificat médical) NYIRABAVAKURE agaragaza, cyatanzwe na Xx XXXXXXXX Xxxxxxxxxxx, xxx ikivuga ko uyu muganga yamusuzumye guhera ku wa 16/02/2009, akamuha imiti kugeza ku wa 21/01/2011, akamwohereza mu
Bitaro bya Kabgayi kugira ngo akurikiranirwe hafi y’xxx xxxxx. Avuga xxxxx xx yagarutse ku wa 02/01/2012, agifite ibyo bibazo yari afite. Xxx niho agarukira. Nk’uko uhagarariye Banki y’abaturage y’u Rwanda abivuga, nta kigaragaza ko ubwo burwayi bw’umutwe udakira yabutewe n’umukoresha, kuko muganga agaragaza gusa igihe yahuriye n’umurwayi bwa mbere, imiti yamuhaye no xxxx xxxxx y’imyaka igera kuri 2, yaragarutse agifite ikibazo cyari cyamuzanye mbere (même symptomatologie). Uru rupapuro ntirugaragaza icyateye uburwayi, ntirunagaragaza icyatumye butaragabanyutse. Bityo ubujurire bwa NYIRABAVAKURE Spéciose nta shingiro bufite kuri iyi ngingo, kuko nk’uko byari byemejwe mu rubanza rwajuririwe, nta kimenyetso agaragaza ko ubwo burwayi yabutewe n’umukoresha we.
KU BYEREKEYE INDISHYI ZO KUDAHABWA ICYEMEZO CY’UKO YAKOREYE BANKI Y’ABATURAGE Y’U RWANDA.
20. Uhagarariye Banki y’Abaturage y’u Rwanda avuga ko NYIRABAVAKURE Spéciose nta ndishyi z’uko atahawe icyemezo cy’umukoresha yari akwiye guhabwa, kuko avuga ko afite uburwayi butatuma yiga cyangwa xxx xxxxxx xxxxxx xxxx. Avuga ko atari guhabwa indishyi hatagaragajwe igihombo byamuteye.
21. Me Janvier avuga ko indishyi zihabwa umukozi utarahawe icyemezo n’umukoresha we zitangwa hashingiwe gusa ku kuba atarahawe cyangwa yaratinze guhabwa icyemezo cy’umukoresha.
22. Urukiko rurasanga nk’uko uhagarariye NYIRABAVAKURE Spéciose abivuga, ingingo ya 38, igika cya 2, y’itegeko rigenga umurimo (2009), igaragaza ko “Iyo umukoresha yanze gutanga iki cyemezo cyangwa ntashyiremo kimwe mu bisabwa nk’uko bigaragazwa mu gika kibanziriza iki cyangwa se akagitanga
atinze, ashobora gusabwa kwishyura indishyi z’akababaro zagenwa n’urukiko rubifitiye ububasha”. Uko iyi ngingo ibigaragaza, ntabwo hagomba kurebwa niba hari icyo umukozi yagombaga gukoresha icyo cyemezo, kuko kugihabwa ari uburenganzira bwe, yafata afite icyo yakimaza cyangwa xxx xxxxxx. Bityo iyi ngingo y’ubujurire bwuririye ku bundi ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda nayo nta shingiro ifite.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
23. Rwemeje ko ubujurire bwa NYIRABAVAKURE Spéciose nta shingiro bufite.
24. Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe n’uhagarariye Banki y’abaturage y’u Rwanda nta shingiro bufite.
25. Rwemeje ko imikirize y’urubanza RSOC 0175/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 08/05/2012, idahindutse.
26. Rutegetse NYIRABAVAKURE Spéciose gutanga amagarama y’urubanza, angana n’amafaranga 12.200 ahereye ku mafaranga yatanzeho ingwate y’amagarama.
NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 19/10/2012 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE NA HITIMANA J.M.V, XXXXXXXXXX, XXXXXXXXX NA XXXXXXXXXX Xxxxxxxxxx, UMWANDITSI.
Umucamanza Umwanditsi