HABURANA:
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RWACIYE KU WA 20/05/2016 IKI CYEMEZO, MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA:
UJURIRA:
- LIVAGI, LTD, ifite icyicaro mu Karere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI, ihagarariwe na Bwana GATETE Fidèle (Tél 000000000), iburanirwa na Me XXXXXXXXXXX Xxxxxx.
UREGWA MU BUJURIRE:
- XXXXXXX Xxxxxx, utuye mu Mudugudu wa NYARUCYAMO III, Akagali ka GAHOGO, Umurenge wa NYAMABUYE, Akarere ka MUHANGA, Intara y’AMAJYEPFO, aburanirwa na Me SEBAZUNGU MBAGA.
IKIBURANWA:
- Kubahiriza amasezerano y’iguriza yo kuwa 14/04/2014,
- Kwishyura umwenda ungana na Rwf 1,238,350,
- Inyungu zawo zingana na Rwf 309,587,
- Indishyi y’akababaro yo gushorwa mu manza + Igihembo cya’avoka: Rwf 900,000.
Kujurira imikirize y’urubanza RCOM 0235/15/TC/HYE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE, kuwa 30/11/2015.
IMITERERE Y’URUBANZA
[1] LIVAGI, LTD xxxxxx XXXXXXX Xxxxxx mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE, kuba XXXXXXX Xxxxxx atubahirije inshingano ze z’amasezerano bagiranye ahabwa inguzanyo y’amafaranga, akajya agemura impu z’inka ku giciro bumvikanye.
[2] Urukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE, rumaze kuburanisha urubanza, rwemeje ko ikirego cya LIVAGI, LTD kidafite ishingiro kuko gishingiye ku masezerano yagaragayemo inenge ababuranyi batemeranwaho, rwemeza ko amafaranga XXXXXXX Xxxxxx abereyemo LIVAGI, LTD, xxx xxx yiyemerera, runategeko LIVAGI, LTD kumuha amafaranga y’ikurikiranarubanza.
[3] LIVAGI, LTD ntiyishimiye iyo mikiririze, iyijuririra uru Rukiko ku mpamvu z’uko Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa XXXXXXX Xxxxxx kw’umwenda ayibereyemo, ruha agaciro imyiregurire ye yo kubeshya xxx kuyisesengura rutahure ukuri, rwanga guha agaciro imyiregurire yayo irebana n’ihindagurika ry’ibiciro by’impu, rukanategeka ko yishyura indishyi n’igihembo cya avoka kandi bidakwiye.
ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
A) Kuba Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa XXXXXXX Xxxxxx kw’umwenda abereyemo LIVAGI, LTD.
[4] LIVAGI, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko Urukiko rubanza rwirengagije ukwiyemerera kwa XXXXXXX Xxxxxx ko asigayemo LIVAGI, LTD umwenda wa Rwf 342,400, ngo rubishingireho, runashingire ku biteganwa n’ingingo ya 110 y’Itegeko nº 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, rwemeze ko ikirego cya LIVAGI, LTD gifite ishingiro. Ikindi kikaba aruko mu masezerano XXXXXXX Xxxxxx yavuze ko yemera, atigeze agaragaza xxx yaherewe Rwf 200,000 n’uburyo yayishyuye kugira ngo akurwe mu mwenda yemera.
[5] XXXXXXX Xxxxxx yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire, avuga ko idafite ishingiro, kuko yemeye koko ko asigayemo LIVAGI Rwf 342,400, ibyo bikaba byanemejwe n’Urukiko rubanza, ariko uwo mubare ukaba atariwo mwenda LIVAGI, LTD yaregeye. Akomeza gusobanura ko amasezerano yakoranye na LIVAGI, LTD, kuwa 14/04/2014, yari aya Rwf 1,000,000 nubwo LIVAGI, LTD yaje nyuma kwandikaho 2 mu mwanya wa 1, ngo bigaragare ko ari Rwf 2,000,000; ariko xxxxx xxx mafaranga 200,000 akaba yari muri iyo Rwf 1,000,000 basinyiye amasezerano, gusa ngo n’uko yayaherewe kuri banki, hatabaye inyandiko ko ayahawe
UKO URUKIKO RUBIBONA
[6] Rushingiye kuri bisobanuro bitangwa n’ababuranyi kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya LIVAGI, LTD, rushingiye ku isesengura ryakozwe n’Urukiko rubanza ku birebana n’amasezerano ababuranyi bagiye bakorana, hamwe n’amafaranga yagiye atangwa, cyane cyane ibisobanuwe mu xxxx bya [5], [6] na [12] by’imikirize y’urubanza rwajuririwe; rusanga nk’uko ingingo ya 9 y’Itegeko ryavuzwe haruguru, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igena ko “Urega agomba kugaragaza ibiminyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Naho uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu
zakimukuyeho. Iyo abiburiye ibimenyetso, uwo baburana aramutsinda.” Rusanga ntacyo LIVAGI, LTD igaragaza muri ubu bujurire, kivuguruza ibyemejwe n’Urukiko rubanza, ndetse n’amafaranga ivuga ko XXXXXXX Xxxxxx yiyemereye, akaba xxx xxxx yategetswe nk’umwenda asigayemo LIVAGI, LTD ; bityo koko iyi mpamvu, ikaba nta shingiro ifite.
B) Kuba Urukiko rubanza rwahaye agaciro imyiregurire ya XXXXXXX Xxxxxx yo kubeshya xxx kuyisesengura rutahure ukuri.
[7] LIVAGI, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE rwahaye agaciro imyiregurire y’ibinyoma ya XXXXXXX Xxxxxx, xxx kuyisesengura ngo rutahure ukuri, cyane xxx XXXXXXX Xxxxxx yemeje ko yayigemuriye Kgs 1563 y’impu, kuri Rwf 750/Kg kandi bidashoboka kuko uruhu rw’inka imwe rutashobora gupima ibiro birenze Kgs 25, bikaba bitumvikana ukuntu umuntu umwe yabagisha inka 63 ku munsi, kandi iryo bagiro ridashobora kubikora. LIVAGI, LTD ikomeza gusobanura ko XXXXXXX Xxxxxx yongeye kubeshya ko kuva ku itariki ya 14/04/2014 kugeza kuwa 21/04/2015 yagemuye Kgs 1981, bikaba nabyo bidashoboka kuko bias nk’xxx yamuye ibiro birenze igihumbi ku munsi umwe; ibi nyamara bikaba bivuguruzwa n’imbonerahamwe yakozwe na LIVAGI, LTD xx XXXXXXX Xxxxxx xxxxx yayemeraga kuko niyo yagenderwagaho yishyura, hagakurwa amafaranga y’uruhu bitewe n’igiciro, akaba yari ayisigayemo Rwf 1,261,350 nk’uko byagaragajwe n’imibare impande zombi zakoze, bitegetswe n’Urukiko; ariko na none ruza kubirengaho.
[8] XXXXXXX Xxxxxx yiregura kuri iyi mpamvu avuga ko idafite xxxxxxxxx xxxx xxxxxx xxxxxxxxxxxxx, xxxxxxx Xxxxxxx rubanza, ko kuva kuwa 03/12/2013 kugeza kuwa 12/04/2014, yagemuriye LIVAGI, 1,563 T, kandi ibyo bikaba bigaragara ko bitakozwe umunsi umwe nk’uko LIVAGI, LTD iri kubivuga. Akomeza gusobanura ko imvugo ya LIVAGI, LTD y’uko hari amafaranga bemeranijweho, itari ukuri, kuko nta mafaranga bigeze bemeranwaho, kuko batumvukanye no ku biciro.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[9] Rushingiye ku bisobanuro bitangwa n’ababuranyi bombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire, runashingiye ku biteganijwe n’ingingo ya 9 yavuzwe haruguru, rusanga LIVAGI, LTD irega muri ubu bujurire, igahakana ibyo Urukiko rubanza rwashingiyeho, ariko ntirwerekane ibimenyetso rushingiraho bivuguruza ibyo urwo Rukiko rwashingiyeho, cyangwa nibura yerekane ibimenyetso
byashingirwaho kugira ngo hemezwe imvugo yayo. Rusanga rero iyi mpamvu y’ubujurire idafite ishingiro.
C) Kuba Urukiko rubanza rwaranze guha agaciro imyiregurire ya LIVAGI, LTD irebana n’ihindagurika ry’ibiciro by’impu.
[10] LIVAGI, LTD isobanura muri iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ko Urukiko rubanza rutahaye agaciro ibyo yarugaragarije, uko igiciro cy’uruhu cyagendaga gihindagurika bitewe n’isoko, rukemeza gusa imvugo ya XXXXXXX Xxxxxx y’uko igihe kimwe yaguriwe kuri Rwf 750/Kg, ubundi agurirwa kuri Rwf 800/Kg, xxx kwemeza imbonerahamwe yakozwe na LIVAGI, LTD uko yagiye igaragaza ibihe bitandukanye XXXXXXX Xxxxxx yagiye yishyura. LIVAGI, LTD isanga na none, uko kwemeza kw’Urukiko ko amasezerano yateganije amafaranga angana na Miliyoni imwe xxx xxxx miliyoni ebyiri, bikwiye gusuzumanwa ubushishozi mu bujurire, kuko bidasobanutse uburyo hasibwa rimwe hanyuma XXXXXXX Xxxxxx agashira umukono ku masezerano.
[11] XXXXXXX Xxxxxx yiregura avuga ko impamvu Urukiko rubanza rutemeje iby’ihindagurika ry’ibiciro by’impu, n’uko LIVAGI, LTD itigeze imumenyesha ko ibiciro byahindutse kugira go nabo bahindure amasezerano, cyane ko babaga bari kumwe hafi buri gihe, bityo hakaba hagomba gukurikizwa ibiciro byumvikanweho, aribyo biri mu masezerano. Akomeza gusobanura ko, ku birebana n’amasezerano yo kuwa 14/04/2014 LIVAGI, LTD ivuga ko itasibye “imwe” kuri miliyoni, bitahabwa agaciro, kuko kuri ayo masezerano LIVAGI, LTD iburanisha, ariyo ubwayo yiyandikiye hasi ko “solde dette” ari Rwf 1,464,250, kuko iyo byari kuba bumvikanye miliyoni ebyiri n’ibihumbi xxxxxx xxx na mirongo itandatu na bine xx Xxxxxx abiri na mirongo itanu, ntabwo “solde dette” xxxx xxxx ayongayo, ahubwo bari kwandika Rwf 2,464,250.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[12] Rushingiye ku myiregurire y’impande zombi kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya LIVAGI, LTD, runashingiye na none ku ngingo ya 9 rwashingiyeho mu mpamvu zibanziriza iyi, rusanga ibimenyetso bifatika ababuranyi bashyikirije Urukiko, yaba urw’Ibanze, yaba uru rw’ubujurire, ari amasezerano bagiranye, cyane cyane ayo kuwa 14/04/2014. Rusanga kuba aya masezerano, uretse inenge yo gusiba inyuguti rimwe, ababuranyi bombi bayemeranwaho.
[13] Kuba rero xxx xxxxxxxxxx yateganyije ko igiciro cy’uruhu ari amafaranga xxxxxx xxxxx ku kilo (Rwf 800/Kg), no kuba atigeze ateganya ko icyo giciro kizahindurwa n’uko isoko ry’impu rizaba rihagaze, nk’uko n’ingingo ya 64 y’Itegeko nº 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano, igena ko “Amasezerano akozwe ku
buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya.” Rusanga ntaho rwahera rwemeza ibindi biciro, bitari ibyateganijwe mu masezerano, cyane ko LIVAGI, LTD itanabitangira ibindi bimenyetso.
[14] Rusanga na none, aya masezerano amaze kuvugwa ari n’xxx ababuranyi banditse ko “solde dette” ari Rwf 1,464,250, ariyo umubare uhuza n’uwanditse hejuru, hatarimo gusiba “imwe” (xxxx xxxx c29 muri dosiye yo ku rwego rwa mbere), bityo, LIVAGI, LTD ikaba na none itagaragaza ibimenyetso bifatika byasuzumanwa ubushishozi, kugira ngo havuguruzwe isesengura Urukiko rubanza rwakoze ku bimenyetso rwashyikirijwe, kuri uyu mwenda, uko bigaragara muri matolewa y’icyemezo cyajuririwe, ku rupapuro rwa 3, igice cya [5]. Iyi mpamvu y’ubujurire nayo ikaba nta shingiro yahabwa.
D) Kuba Urukiko rubanza rwategetse LIVAGI, LTD kwishyura indishyi n’igihembo cya avoka kandi bidakwiye.
[15] LIVAGI, LTD inenga icyemezo cyajuririye, ivuga ko cyanzuye ko ariyo yashyize amananiza kuri XXXXXXX Xxxxxx xxxxx atari byo, rukaba rwanayitegetse kuwishura igihembo cya avoka, n’indishyi z’akababaro, mu gihe xxx XXXXXXX Béatha atigeze agira ubushake bwo kwishyura, na nyuma y’uko aregewe Inkiko.
[16] XXXXXXX Xxxxxx yiregura avuga ko uko amasezerano yabiteganije, yishyuraga aruko babaze impu zatanzwe, akaba asanga rero yari akwiye kugenerwa izo ndishyi yahawe kuko ariwe washowe mu manza ku maherere, cyane ko n’amafaranga make yemeye, LIVAGI, LTD itigeze iyahakana ngo iyavuguruze. Asoza asaba kugenerwa na none, mu bujurire, nk’ubujurire bwuririye ku bundi, igihembo cya Avoka cya Rwf 500,000 n’indishyi zo guhozwa mu manza, za Rwf 1,000,000.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[17] Rushingiye ku myiregurire y’ababuranyi muri iyi mpamvu y’ubujurire, rushingiye kubyo rwabonye mu mpamvu z’ubujurire zabanzirije iyi, rusanga, nk’uko ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, iteganya ko “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse.” Rusanga ibyo LIVAGI, LTD yashingiyeho byose muri ubu bujurire, itabitangiye ibimenyetso, bityo bukaba buyitsinda. Rusanga rero, kimwe no ku rwego rwa mbere, byari bikwiye ko itegekwa kwishyura/gusubiza uwo yareze, ibyo yatakaje; ikaba no muri ubu bujurire, igomba guha XXXXXXX Xxxxxx Rwf 500,000 y’igihembo cya Avocat na Rwf y’indishyi zo guhozwa mu manza.
ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[18] Xxxxxxx Xxxxxx rw’Ubucuruzi:
- Rwemeye kwakira ubujurire bwatanze na LIVAGI, LTD, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanga nta shingiro bufite.
- Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe, RCOM 0235/15/TC/HYE, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa HUYE, kuwa 30/11/2015, idahindutse.
- Rukijije ko LIVAGI, LTD igomba guha XXXXXXX Xxxxx 500,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire na Rwf 100,000 y’indishyi zo guhozwa mu manza.
- Rutegetse LIVAGI, LTD igomba guha XXXXXXX Xxxxx 500,000 y’igihembo cya Avoka cyo mu bujurire na Rwf 100,000 y’indishyi zo guhozwa mu manza.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME MU RUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, NONE KU WA 20/05/2016 BIKOZWE N’UMUCAMANZA KIBUKA M. Xxxx-Xxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx.
N-B : uru rubanza ntirwasomwe kuwa 22/04/2015 bitewe n’uko umucamanza yararwaye, rwimurirwa none, muri gahunda nshya y’isomwa nyuma yo gukira k’umucamanza.
UMWANDITSI
MUKAKIMANUKA Xxxxx-Xxxxx
Sé
UMUCAMANZA
XXXXXX Xxxx-Xxx
Sé
Copie certifiée conforme à la minute Dont acte, greffier