Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka asabwa na PSF. 34] Me BUTARE yasabye ko PSF ihabwa na RUBAYIZA Alexis amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka angana na 2.000.000Frw. [35] Urukik rushingiye ku ngingo ya 258 CCLIII, RUBAYIZA Alexis agomba kwishyura igihombo PSF yatejwe no kuburana uru rubanza, kuko ari we waruyizanyemo, kandi bikaba byagaragajwe ko ari we wishe amasezerano. Mu bushishozi bw’urukiko agomba gutanga 500.000Frw.