Hari amafaranga THOMAS ET PIRON GRANDS LACS igomba kwishyura KAVAMAHANGA Alexandre. 4] Amasezerano Frank NDUBI yagiranye na THOMAS ET PIRON GRANDS LACS ntaho avuga ko abazagemurira Frank NDUBI ibikoresho bashobora kwishyurwa na THOMAS ET PIRON GRANDS LACS. Ingingo ya 16 y’ayo masezerano KAVAMAHANGA avuga ko iteganya ko yakwishyurwa na THOMAS ET PIRON GRANDS LACS, si byo ivuga. Iyi ngingo ivuga ko amafaranga Frank NDUBI azaba yishyuriwe na THOMAS ET PIRON GRANDS LACS arebana n’imirimo yo kuri chantier, izayakata muyo igomba kumwishyura. THOMAS ET PIRON GRANDS LACS yashoboraga kugira ibyo yishyurira FRANK NDUBI, ariko ntiyari itegetswe kubikora. Ibi bikaba bivuga ko abakoranye na Frank NDUBI badafite uburenganzira bwo kurega THOMAS ET PIRON GRANDS LACS bayishyuza amafaranga Frank NDUBI abarimo. [5] KAVAMAHANGA Alexandre yareze avuga ko usibye gushingira ku ngingo ya 16 y’amasezerano, anashingira ko THOMAS ET PIRON GRANDS LACS, ihagarariwe n’umukozi wayo Emmanuel Mensah (site manager), yasinye kuri « bond de commande » yahawe na Frank NDUBI yo kumugemurira ibikoresho yishyuza muri uru rubanza, ngo ibi bikaba bigaragaza ko yamwishigiye (caution), bikanagaragaza ko bafatanije inshingano yo kwishyura (co-obligés). Nyuma y’ibazwa rya Emmanuel Mensah, wahakanye avuga ko umukono uri kuri « bon de commande » atari uwe, Me KAZUNGU Jean Bosco, yasabye ko urukiko rubaza KAVAMAHANGA niba azakomeza gukoresha « signature » avuga ko ari iya Emmanuel MENSAH, nk’ikimenyetso muri uru rubanza. Avuga ko niba azakomeza gukoresha icyo kimenyetso, atangira inzira yo kuregera ko iyo « signature » ari inyandiko mpimbano. KAVAMAHANGA yasubije ko ahisemo kureka gukoresha icyo kimenyetso. Kuko rero nta kindi kimenyetso KAVAMAHANGA yagaragarije urukiko cyerekana ko Frank NDUBI yishingiwe na THOMAS ET PIRON GRANDS LACS, ko banafatanije umwenda, byerekana ko iyi ngingo ya KAVAMAHANGA nta shingiro ifite.