Iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubwikorezi. 9] JACAJU CARGO LLC yemera ko yikoreye ibintu bya SAFARI Stephen. Mu iburanisha Me UWIMANA Channy yasabwe kugaragaza amasezerano y’ubwikorezi asubiza ko nta masezerano yanditse ababurana bagiranye, ko habayeho amasezerano atanditse, abajijwe kugaragaza ingingo y’amasezerano itarubahirijwe,asubiza ko ikitarubahirijwe ari uko SAFARI yahaye JACAJU CARGO LLC ibintu bizima, yo ikamugezaho ibitu byangiritse. [10] Mu myanzuro yashyikirije urukiko atanga ikirego, SAFARI Stephen agaragaza ko ikibazo ari uko JACAJU CARGO LLC yamwimye ibicuruzwa yamwikorereye. Mu iburanisha, umuhagararaiye akaba yaragaragaje ko ibintu byahawe SAFARI Stephen, ko ikibazo ari uko imodoka imwe yangiritse. Hashingiwe kuri izi mvugo zombi, biragaragara ko ingingo ya mbere y’ikirego cya SAFARI Stephen irebana n’uko JACAJU CARGO LLC itashyikirije ibintu nyirabyo cyakemutse. Iby’uko imodoka igomba gukoreshwa ntabwo urukiko rwabiregewe, bityo rushingiye ku ngingo ya 7 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi rukaba rutagomba kubisuzuma. Iyi ngingo ivuga ko « umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine ».