Ku byerekeranye no kumenya niba ikirego cy’abagobotse muri uru rubanza aribo Ntawizera Alfred na BPR gifite ishingiro. Me Habimana uburanira Ntawizera avuga ko bashingiye ku ngingo ya 112- 114 CPSSCA bagoboka kubera inyungu bafite mu iseswa ry’amasezerano y’ubugure muri cyamunara hagati ya Ntawizera na BPR. Naho Me Bigaraba John na Mubangizi Frank bakavuga ko Habimana yagombye gutegereza icyemezo cy’urukiko akabona kugira icyo asaba, ibyo akaba ari uko bibonwa na Me Ndutiye na Bakashyaka. Urukiko rurasanga ikirego cya Ntawizera Alfred nta shingiro gifite nubwo agaragaza inyungu mu rubanza avuga ko inzu yayiguze muri iyo cyamunara, akaba atinya ko yayamburwa hashingiwe ku ngingo za 112-114 CPSSCA kuko atagaragaza igihombo yagize muri iriya cyamunara, ngo agaragaze uwamwangirije ku nzu yaguze, hakaba hari n’ ikibazo cyo kumenya uwo Ntawizera yagombaga kurega kuko Kanyana Bibiane atari we nyiri nzu, umwinshingizi akaba ari nyiri nzu ariwe Gatera Vénant kuko ariwe watanze inzu ngo bayigurishe, akaba rero ariwe wagombaga kubazwa kuri icyo kibazo. Ariko Ntawizera akaba yaragobotse mu rubanza ntagaragaze igihombo cyako kanya yatewe na Gatera Vénant nubwo rero yari afite uburenganzira bwo gutanga ikirego igihe kikaba cyari kitaragera nkuko biteganwa n’ingingo za 306 na 307 CCLIII, akaba kandi atarakigaragaje kuri BPR na Kanyana Bibiane, bityo ikirego cye kikaba nta shingiro gifite; Ku birebana n’ikirego cya BPR cyo kugoboka mu rubanza, Me Mubangizi avuga ko inyungu ari uko ngo bashaka gutesha cyamunara yateguwe na BPR Kanyana ari huissier watumwe na BPR,igakorwa mu buryo ngo bukurikije amategeko . Urukiko rurasanga na BPR yaragaragaje inyungu yemewe n’amategeko, itaziguye ubwo yavugaga ko iyo cyamunara aribo bayiteguye bakaba batinya ko yaseswa kuko Kanyana yari yatumwe nabo ngo ateze akore iyo cyamunara , bityo ikirego cya BPR cyo kugoboka mu rubanza kikaba gifite ishingiro, ariko indishyi BPR yaka Gatera Vénant zikaba zigomba kugenwa n’urukiko mu bushishozi bwarwo;Ku bijyanye n’indishyi Kanyana yaka Gatera Vénant, nazo zikaba zigomba kugenwa n’urukiko mu bushishozi bwarwo kuko izo basabye ari nyinshi ugereranyije n’igihombo batewe mu kuza mu manza;