ICYEMEZO CY’URUKIKO Ingingo Z'Urugero

ICYEMEZO CY’URUKIKO. Rwemeje kwakira ikirego rwashyikirijwe na Gatera Vénant ariko rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite; -Rwemeje ko inzu yagurishijwe muri cyamunara itari cadastré nkuko byavuzwe haruguru, bityo huissier Kanyana akaba yari afite ububasha bwo guteza cyamunara iyo nzu; -Rwemeje ko cyamunara yakozwe kuwa 20/12/2010 n’umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane agurisha inzu ya Gatera Vénant yakozwe mu buryo bukurikije amategeko kubera impamvu zavuzwe, ikaba igumyeho; -Rwemeje ko ukugoboka kwa Ntawizera Alfred mu rubanza rwa Gatera Vénant na Kanyana nta shingiro gufite nkuko byavuzwe haruguru naho ukugoboka kwa BPR kukaba gufite ishingiro, bityo akaba akwiye guhabwa indishyi zigomba kugenwa n’urukiko; -Rutegetse ko icyamunara yakozwe kuwa 20/12/2010 ikozwe na Kanyana Bibiane yakozwe mu buryo bukurikije amategeko, ikaba igumyeho; -Rutegetse ko Gatera Vénant aha Kanyana Bibiane indishyi za 1000.000frw habariwemo n’igihembo cy’abavoka n’amafaranga y’ikurikirana rubanza, agaha kandi BPR indishyi zingana na 500.000frw habariwemo n’igihembo cya avocat z’uko yatumye iza kurega bitewe n’ikirego cya Gatera Vénant, yose hamwe akaba ahwanye na 1.500.000frw, ayatangira umusogongero wa leta wa 4% -Rutegetse Gatera Vénant kwishyura amafaranga y’amagarama y’uru rubanza uko angana na 26.600 frw akayatanga ahereye kuyo yatanzeho ingwate y’amagarama arega angana na 4000 frw, akayatanga mu gihe cy’ukwezi kumwe atayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mu bye ku ngufu za leta; NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 15/7/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE Umucamanza Umwanditsi NTAGARAMA Adelin SIBOMANA Stanislas Sé Sé
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 12] Rwemeye kwakira ikirego cya BPR LTD.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 24] Rwemeje ko RWEMA NDAYISENGA Kennedy, KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester bafatanya kwishyura.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 36] Rwemeje ko ingoboka yo kohereza urubanza mu bukemurampaka itagomba kwakirwa ngo isuzumwe, kuko PSF yayitanze urubanza rwaramaze kuburanishwa mu mizi.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 15].Rwemeje kwakira no gusuzuma iki kirego kuko cyaje muburyo bukurikije amategeko, rugisuzumye rusanga ntashingiro gifite ;[16].Rutegetse ko iki kirego ntashingiro gifite, bityo ingwate y’amagarama urega yatanze ihwanye n’ibyarukozwemo iheze mwisanduku ya Leta. Uru rubanza rwari gusomwa kuwa
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 7].Rwemeje ko EBAL LTD iretse iki kirego ;
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 10] Rwemeye kwakira ikirego cya BPR LTD.[11] Rukijije ko BPR LTD itsinze, ko IBARUSHIMBABAZI Damien na SINGURANAYO Gérard batsinzwe, ko MUJAWIYERA Marie atsinze BPR LTD.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 18. Urukiko rwemeye kwakira ikirego cya CHOWNITIT INTHARAPICHAI rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 28] RWEMEJE ko ubujurire bwa SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd bufite ishingiro kuri bimwe.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 15]. Rwemeye kwakira ikirego cya Muhirwa Honorine, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe;