Kurangiza urubanza by’agateganyo Ingingo Z'Urugero

Kurangiza urubanza by’agateganyo. 21] Me RUSANGANWA Jean Bosco yasabye urukiko gutegeka ko uru rubanza rurangizwa by’agateganyo. [22] Ingingo ya 212 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ko « irangizwa ry’agateganyo ryemezwa n’urukiko rubyibwirije ndetse nta ngwate, iyo ikiburanwa ari umwenda wemewe mu rubanza n’uregwa cyangwa ikimenyetso cyawo akaba ari inyandikomvaho». [23] Kubera ko abaregwa bemera umwenda, urukiko rushingiye ku ngingo imaze kuvugwa, rurasanga uru rubanza rugomba kurangizwa by’agateganyo.
Kurangiza urubanza by’agateganyo. 11] Kubera ko RWABUHIHI Isaac yemera umwenda, hashingiwe ku ngingo ya 210 y’Itegeko n° 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi, uru rubanza rugomba kurangizwa by’agateganyo.