Contract
URUKIKO RUKURU RULI I KIGALI KU CYICARO CYARWO GIKURU RUBURANISHA URUBANZA RW’IMBONEZAMUBANO RCA 0257/10/HC/KIG MU RWEGO RW’UBUJURIRE, RURUKIJIJE NONE KUWA 04/02/2011 MU BURYO BUKURIKIRA:
= = = = = = = = = == = = = = = == = = = == = = = = = = = = = == = = = == = = = = = = = = = == =
HABURANA :
UJURIRA :COGEAR S.A, B.P 2753 Kigali, ifite icyicaro i Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, mu Izina ry’Umuyobozi wayo, iburanirwa na Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx ;
UREGWA : BAYITURIKI Xxxxxx xxxxx Xxxxxxxx na Niyoyita Anonciate, utuye Kakobe, Munanira, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali;
IKIREGERWA:Kujuririra urubanza nº RC 0377/09/TGI/Nyge, rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi kuwa 27/08/2010, xxx Bayituriki Xxxxxx xxxxxxxx COGEAR S.A kumwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka yakoze kuwa 11/05/2007 mu modoka ifite ubwishingizi muri COGEAR;
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Urubanza rwatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge xxx Bayituriki Marcel yaregaga COGEAR S.A asaba ko yishyurwa indishyi zikomoka ku mpanuka yakoze n’imodoka yari ifite ubwishingizi muri XXXXX X.X, akaba yaracitse akaboko nkuko muganga yabyemeje, iyo mpanuka ikaba yaramuteye ubumuga akaba abisabira indishyi zingana na 7.829.698Frw zose hamwe;
[2] Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu guca urubanza rwemeje ko Bayituriki Xxxxxx xxxxxx indishyi zose hamwe zingana na 5.239.565Frw, xxxxx XXXXXX S.A ntiyabyishimira ijuririra urwo rubanza mu rukiko rukuru isaba ko urwo rukiko rwasuzuma ingingo zikurikira :
• Kuba urukiko rwarirengagije amasezerano COGEAR yagiranye na Rubagumya xxxxx modoka yuburyo hishyurwa umushoferi ukoze impanuka ;
• Kuba nta cyemezo cy’umushahara giteganywa n’itegeko chauffeur wakoze impanuka afite, ko hakubahirizwa arrete presidentiel ;
• Kumenya umubyizi w’umuntu ku munsi ko utarenza 500Frw kuko nta tegeko rishyiraho 1500Frw y’umubyizi urukiko rwashingiyeho rugena indishyi;
[3] Uru rukiko rubona izi mpamvu z’ubujurire aribyo bibazo bigize urubanza uru rukiko rugiye gusuzuma, hakiyongeraho n’ubujurire bw’uririye kubwa Cogear butangwa na Bayituriki Marcel ;
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
a. Ku byerekeye amasezerano COGEAR yagiranye na Rubagumya xxxxx modoka ;
[4] Ku munsi wo kuburana uru rubanza washyizwe kuwa 27/01/2011 ababuranyi bose bitabye, COGEAR S.A iburanirwa na Me Kazungu Xxxx Xxxxx avuga ko impamvu COGEAR yajuriye ko aruko urukiko rwisumbuye rutashingiye ku masezerano ygiranye xx xxxxx modoka Rubagumya xxx bemeranijwe ko mu gihe umushoferi akoze impanuka yayishyurwa indishyi zose hamwe zingana na 500.000Frw, bityo ko urukiko rwagombaga gukurikiza ibyo abagiranye amasezerano y’ubwishingizi bumvikanye kuko imodoka ya Rubagumya yakoze impanuka ikimwanditseho ;
[5] Kuri iyi mpamvu Me Kabasenga uburanira Bayituriki Xxxxxx avuga ko amasezerano
agaragara muri dosiye akaba xxx xxxxx xxxxx xx aya kabiri agaragaza ko ku mugereka xxxx xxxxxxxxx chauffeur na convoyeur ndetse na vignette nayo ikaba ivuga ko abafatiwe ubwishingizi ari abantu 18 + 2 xxx bavuze ko bongeyemo 2 personnes occupants ko abo bantu nta xxxxx xxx chauffeur na convoyeur xxxxx xx COGEAR ariyo ifite ayo masezerano ko xxx xxxx yagaragaza xxx xxx masezerano ahuriye na vignette, kuba xxxx xxx bandikishije ikaramu ku masezerano amwe ntibihure n’andi, kugira ngo Bayituriki abone ayo masezerano ko aruko Cogear yavuze ko imuha 500.000Frw bituma ajya kureba uwafashe ubwishingizi amubwira ko yatanze ubwishingizi bw’abantu 18 kongeraho 2 occupants aribo chauffeur na convoyeur ;
[6] Kuri iyi mpamvu urukiko rubona amasezerano yagaragajwe n’ababuranyi bose ndetse agaragara kuri cote ya 8 n’iya 10 afite umutwe w’ayo ko ari « Proposition d’assurance automobile IIIa », ayo masezerano akaba agaragaza ko Rubagumya yagiranye na COGEAR S.A ko imodoka RAA 563D yakoraga taxi nkuko bigaragara
mu mbonerahamwe ko yayo masezerano ko imyanya yishyuriwe ubwishingizi ari 18 + 2 occup, bivuze ko imodoka yakoraga akazi ka taxi xxxxx xxxxx iri mu bwoko bwa Minibus hishyuriwe abagenzi 18 hongerwamo abandi bantu 2 aribo biswe 2 occupants, ariko hasi kuri kimwe muri ayo masezerano ya Rubagumya na COGEAR agaragara kuri cote ya 8 bikagaragara ko hari ahongewemo inyandiko itagaragara ku yandi masezerano nyamara yarateye kimwe n’xxx xxxx xxxx ya 10, xxx xxxxxxxxx
amagambo ateye atya : « Deces : 500.000Frw, IPT : 500.000Frw, F.M : 50.000Frw pour chauffeur et convoyeur », izi nyandiko zikaba zitagaragara ku yandi masezerano xxx xxxx xxxx ya 10 ariko ibindi byose bihuye kandi izi nyandiko bigaragara ko zinditswe n’umuntu umwe usibye ibyo byongerewe ku masezerano
amwe yo kuri cote ya 8, urukiko rukaba rubona ibyongewe ku nyandiko y’amasezerano amwe ntibyandikwe ku yandi bitahabwa agaciro kuko bigaragazwa na COGEAR ariko nta cyemeza ko uwafashe ubwishingizi Rubagumya yaba yarabyemeje kuko iyo abyemeza byari kwandikwa kuri ayo ma copie yose bitanditswe kuri imwe, cyane ko uwahohotewe agaragaza amasezerano atanditseho ibyanditswe ku masezerano atangwa na COGEAR;
[7] Urukiko rubona ibivugwa na COGEAR ko urukiko rwisumbuye rwagombaga kubahiriza
iby’umvikanyweho n’abagiranye amasezerano ariko ko ntacyemezab uru rukiko ko izo nyandiko urundi ruhande rwabyemeje cyane ko ntaho Rubagumya abyemeza ko ariko bumvikanye kandi na COGEAR ikaba nta tegeko yashingiyeho yemeza ko chauffeur wakora impanuka yahabwa ariya mafaranga gusa nkuko Me kazungu uburanira COGEAR S.A abivuga ;
[8] Ikindi cyatuma hatashingirwa ku nyandiko iteye urujijo igaragazwa na COGEAR S.A
ko ari ingingo ya 24 y’xxxxx xxx xxxxxxxx Nº 31/01/ ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga, ivuga ko «Abahohotewe cyangwa abafite
uburenganzira ku bahohotewe biturutse ku mpanuka zitewe n'ibinyabiziga nta burenganzira bafite ku yandi mafaranga, ayo ari yo yose y'indishyi y'umubiri, uretse amafaranga ateganywa n'iri Teka rya Perezida », bisobanuye ko uburenganzira abahohotewe bafite ku ndishyi, (kandi na Chauffeur akaba abarimo nkuko ingingo ya
2 y’iryo teka rya Perezida isobanura iryo jambo), ko ari izivugwa muri iri teka rya perezida ibindi byose by’indishyi biturutse ahandi ko zitagomba guhabwa uwahohotewe kuko byaba binyuranye n’ibiteganywa n’iri teka rya perezida, kuba ibyakozwe n’urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rugena indishyi rukaba rwarashingiye ku biteganywa n’iri teka rya perezida ko izindi ndishyi zagenwe na Cogear zitashingirwaho kuko zidateganijwe muriryo teka, cyane ko ikimenyetso cy’amasezerano yabo kitahabwa ishingiro kuko kinyuranye n’amasezerano yatanzwe n’uwahohotewe yahawe n’uwafashe ubwishingizi muri Cogear;
[9] Me Kazungu Xxxx Xxxxx uburanira Cogear avuga ko amafaranga yagombaga guhabwa Bayituriki wakoze impanuka ari umushoferi ari amafaranga 500.000Frw yonyine akubiyemo byose ayo yakoresheje mu bitaro yivuza n’izindi ndishyi ;
[10] Ingingo ya 3 y’itegeko Nº 41/2001 ryo ku wa 19/09/2001 ryerekeye imyishyurire y'abangirijwe n'impanuka zitewe n'ibinyabiziga bigenzwa na moteri kandi bigenda ku butaka, ivuga ko « Uwangirijwe n'impanuka itamuviriyemo urupfu afite uburenganzira bwo kuvuzwa cyangwa gusubizwa amafaranga yatanze yivuza n'ayo yaguze imiti kubera uburwayi yatewe n'iyo mpanuka. Afite uburenganzira, bwo kwishyurirwa cyangwa gusubizwa amafaranga yatanze ku ngendo zo kujya kwivuza, amafaranga yatanze yitoza gusubira uko yari ameze mbere n'ayo yatanze yongera kwitoza umwuga we, kimwe n'amafaranga yo kugura amenyo y'amakorano cyangwa gusimbura ingingo zindi zamugaye n'andi mafaranga yose yatanzwe n'uwangirijwe n'impanuka cyangwa yatanzwe n'undi muntu wese wamwitagaho ku buryo ubwo ari bwo bwose » ;
[11] Urukiko rubona ibivugwa na Me Kazungu bitandukanye n’ibiteganywa n’iyi ngingo kuko avuga ko indishyi zose zigomba guhabwa uwangirijwe n’impanuka agomba kuba 500.000Frw xxxxx xxx ndishyi Cogear ikaba izibara ku buryo bwayo kuko indishyi zo
kwivuza zitari kubarwa mbere yuko impanuka iba kuba barashyizeho amafaranga yo kwivuza mbere bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’iri tegeko ;
[12] Iyi mpamvu turayihuza n’ikirego cy’ubujurire cy’uririye ku cya COGEAR S.A
gitangwa na Me Kabasenga uburanira Bayituriki Xxxxxx xxxxx xx xxxxxxx xxxxxxxxxxxx amafaranga yo kwivuza agaragara kuri facture angana na 213.100Frw akaba atarigeze avugwa mu rubanza rujuririrwa nyamara facture yarashyikirijwe urukiko ;
[13] Nkuko urukiko rumaze gusobanura ibiteganywa n’itegeko mu kwishyura
ibyakoreshejwe n’uwangirijwe n’impanuka z’ikinyabiziga kandi Bayituriki akaba agaragaza facture y’ibyo yakoresheje mu bitaro bya Ruhengeri kandi na COGEAR
S.A ikayishyikirizwa nkuko bigaragara ko yayisinyeho kuwa 13/02/2008, ikaba igaragara kuri cote za 75 na 76 ko ari amafaranga yatanzwe yo kwivuza n’imiti angana na 213.100Frw kandi uru rukiko rukaba rubona atarigeze avugwa mu rubanza rujuririrwa akaba afite ishingiro kandi agomba gutangwa na COGEAR S.A igomba kwishyura uwangirijwe n’ikinyabiziga cyafashe ubwishingizi bwayo ;
b. Icyemezo cy’umushahara cyagaragajwe ;
[14] Me Kazungu Xxxx Xxxxx uburanira COGEAR S.A avuga ko indi mpamvu y’ubujurire aruko urukiko rwatanze indishyi rushingiye ku kimenyetso cy’umushahara cy’umukoresha utazwi nyamara ingingo ya 14 igika cya 4 cy’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru, ko icyemezo cyashingirwaho nkuko iyo ngingo ibiteganya ko ari attestation de salaire zashyikirijwe Caisse sociale na Rwanda Revenu Authority, akaba abona kuba bitarabaye ibyo ko umukoresha yashatse kurengera umukozi we akamwongerera ayo yishakiye ;
[15] Me Kabasenga uburanira Bayituriki Marcel avuga ko COGEAR S.A idahakana ko Bayituriki atari umu chauffeur akaba yarahembwaga rero kandi n’icyemezo cy’umushahara cyaratanzwe akaba yaragize ubumuga bwa 75% agacika akaboko akaba yaratunze umuryango kubera akazi k’ubushoferi yarafite akaba kabona indishyi yagenewe n’urukiko atari nyinshi ko iyo kandi umukoresha ashaka
kumurengera atari kwandika igihembo cya 60.000Frw yonyine kuko nayo kurubu ari makeya ;
[16] Xxxxxxx ya 14 al. 4 y’iteka rya perezida Nº 31/01/ ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho
uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga, ivuga ko « Ku bahohotewe bahembwa umushahara, itakazwa ry'umushahara rikomoka ku bumuga bw'igihe gito rishyirwaho n'icyemezo cy'umukoresha kijyanye n'impapuro zibimenyesha Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi », ibi bikaba bibarwa ku muntu wahohotewe watakaje ubumuga bw’igihe gito, ariko Bayituriki we nkuko muganga yabyemeje kandi nkuko byagaragarijwe ibimenyetso n’ababuranyi bakemeza ko yagize ubumuga buhoraho (incapacite permanante de 75%), ko hatashingirwa kuri iyi ngingo ya 14 ahubwo ko ari ingingo ya
18 y’iteka xxx Xxxxxxxx ryavuzwe xxxxxxxx xxxxxxxxxxxxx xxxxx ko « Iyo uwahohotewe xxxxx xxxxxxx xxxxxxxxx, ahabwa amafaranga abarwa hakurikijwe igihembo umuntu atahana, urwego rw'ubumuga n'imyaka ye », bityo ibivugwa na
Cogear ko hagombaga kugaragazwa icyemezo cy’umushahara cyashingiweho mu kumenyekanisha muri Rwanda revenue xx xxxxxx sociale, ko nta shingiro bifite kuko bitavugwa mu ngingo iteganirijwe kwishyura abafite ubumuga buhoraho burengeje 30% xxxxx xx ibiteganijwe by’igihembo yatahanaga akaba yarabigaragarije urukiko ari nabyo byashingiweho n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyane ko COGEAR nta kindi cyemezo kivuguruza icyo gihembo cya bayituriki yagaragaje kivuguruza icyo yagaragarije urukiko;
c. Indishyi z’akababaro urukiko rwashingiye zirenze iziteganywa n’itegeko ko ari 500Frw;
[17] Me Kazungu Xxxx Xxxxx avuga ko urukiko rwisumbuye rwatanze indishyi z’akababaro rushingiye ku mubyizi wa Bayituriki wa 1500Frw kandi itegeko riteganya ko umubyizi w’umuntu ari 500Frw ku munsi kandi iri tegeko rikaba xxxxxx ryahindurwa nubwo ari irya kera rikaba ryakomeza gukurikizwa ;
[18] Me Kabasenga uburanira Bayituriki asubiza kuriyo mpamvu ko muri iki gihe amafaranga 500Frw y’umubyizi ku munsi akaba atakibarwa kuko ari makeya kandi
bakaba bari basabye 2.000Frw ariko umucamanza abagenera 1.500Frw akumva ko nta mafaranga y’ikirenga yahawe Bayituriki aburanira ;
[19] Uru rukiko rubona urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarashingiye ku ngingo ya 19 al. 1 y’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru maze agenera Bayituriki indishyi z’akababaro zivugwa muri iyo ngingo ashingiye ku mubyizi w’umuntu wa 1.500Frw ku munsi akuba iminsi y’imibyizi mu kwezi ndetse n’amezi ari mu mwaka ;
[20] Kuba Me Kazungu Xxxx Xxxxx uvuga ko ayo mafaranga yashingiweho y’umubyizi ari menshi kuko adateganijwe n’itegeko ariko akaba atagaragaza iryo tegeko riteganya ayo mafaranga y’umubyizi angana na 500Frw, kuba nta tegeko tubona rero nk’ikimenyetso cyemeza ko umushahara xxxx xxx 500Frw y’umubyizi ku munsi ko uru rukiko rwakwisunga ibyategetswe n’urukiko rwikirenga mu rubanza RCAA 0202/07/CS rwaciwe kuwa 09/04/2009, xxx rwemeje ko umushahara w’umwaka muto wemewe n’amategeko muri icyo gihe (2009) washyizwe ku mafaranga 2500Frw ku munsi hakurikijwe uko imishahara imeze mu rwanda, maze runashingira ku ngingo ya 19 y’iteka ryavuzwe ku muntu wagize ubumuga bwa 45% kandi warusanzwe ari umukoze, maze ahabwa indishyi zibazwe muri ubu buryo 100% X 2500Frw X iminsi 30 X amezi 12, uru rukiko rero rukaba rutari bushingire kuri 2.500Frw y’umubyizi nkuko urukiko rwikirenga rwabikoze kuko atariyo yasabwe na Bayituriki ariko rukaba rubona amafaranga 2.000Frw yasabwe ari mu xxxxxx xxxxx xxx xxxx yabarirwaho izo ndishyi xxxxx xx minsi 30 y’ukwezi nkuko urukiko rwikirenga rwabikoze xxx xxxx 22 urukiko rwisumbuye rwavuze, Bayituriki agahabwa indishyi z’ububabare zishingiye ku ngingo ya 19 y’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru zingana na 100% X 2.000Frw X iminsi 30 X amezi 12 = 720.000Frw ;
[21] Urukiko rubona urubanza RC 0377/09/TGI/Nyge ruhindutse ku byerekeye indishyi z’akababaro zivugwa mu ngingo ya 19 y’iteka rya Perezida ryavuzwe zari zabazwe nabi n’urukiko COGEAR S.A igaha Bayituriki 720.000Frw xxx xxxx 39.000Frw yari yategetswe n’urukiko rwisumbuye ariko iyabaze nabi kuko atagombaga kuba 39.000Frw, hakiyongeraho kandi n’amafaranga yakoresheje mu bitaro bya Ruhengeri agaragara kuri facture angana na 213.100Frw naho ibindi byose bikaguma
uko rwaciwe kuko impamvu z’ubujurire za COGEAR S.A uru rukiko rusanze nta shingiro zifite;
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO RUKURU
[22] Rwemeje kwakira ubujurire bwa COGEAR S.A irega Bayituriki Xxxxxx xxxx xxxxxxxxx mu buryo buhuje n’itegeko ;
[23] Rwemeje ko ubujirire bwayo nta shingiro bufite;
[24] Rutegetse ko urubanza RC 0377/09/TGI/Nyge ruhindutse ku byerekeye indishyi z’akababaro zari zabazwe nabi Bayituriki Xxxxxx xxxxxxxx izingana na 720.000Frw xxx xxxx 39.000Frw, naho ku bindi hakoyongeramo kandi amafaranga yo kwivuza angana na 213.100Frw yose hamwe akaba (5.239.565Frw + 720.000Frw – 39.000Frw
+ 213.100Frw ) = 6.133.665Frw, COGEAR S.A xxxxx xxxxx xxx xxx mubare mbumbe
igomba gutangiraho umusogongero wa 4% ungana na 6.133.665Frw X 4% = 245.346Frw;
[25] Rutegetse COGEAR S.A gutanga amagarama y’uru rubanza uko ari 14.930Frw, habariwemo na 7.600Frw yibyakoreshejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikayatanga ku neza ihereye kuri 6.000Frw yatanze ijuririra, itayatanga agakurwa mu mutungo wayo ku ngufu za Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 04/02/2011 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE N’UMUCAMANZA XXXXXXXX Xxxxxx XXXXXXXXX N’UMWANDITSE XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
Sé/ Sé/
XXXXXXXX Xxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx
Umucamanza Umwanditsi
Copie certifiée conforme à la minute. Fait à Kigali, le :…………………………………………
Greffier :……………………………………………………..