Contract
URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA, RUHAKIRIJE MU RUHAME KUWA 12/09/2008 URUBANZA RPAA 0054/07/CS MU BURYO BUKURIKIRA :
HABURANA :
UBUSHINJACYAHA
na
-ZIRIMONYIRAZO Pierre, mwene NTAWUSIGUMURUHO Laurent na NTAMUHEZA Spéciose, wavutse mu 1982 i Kamurimbo, Xxxxxxx muri Cyabingo, utuye mu Kagari ka Rwanza, Umurenge wa Kayumba, Akarere ka Nyamata, Intara ya Kigali Ngali. Umunyarwanda, ingaragu, nta cyo atunze, nta kindi cyaha yakurikiranyweho bizwi n’amategeko
ICYAHA AREGWA: Xxxx xxx hafi y’iriba rya Kirera, mu Kagari xx Xxxxxx Umurenge wa Kayumba, mu Karere ka Nyamata mu Ntara ya Kigali Ngali, kuwa 11/03/2003, ari gatozi yarasambanyije ku gahato umwana witwa BAZUBAGIRA Xxxxx x’xxxxxx 13 y’amavuko. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 34 , igika cya kabiri, y’Itegeko n°27/2001 ryo kuwa 28/04/2001 ryerekeranye n’uburenganzira bw’umwanan’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa;
URUKIKO ;
Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ;
Rushingiye ku itegeko ngenga n°07/2004 ryo kuwa 25/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko nk’uko ryahinduwe kugeza ubu ;
Rushingiye ku itegeko ngenga n°01/2004 ryo kuwa 29/01/2004 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe kugeza ubu ;
Rushingiye ku itegeko n°13/2004 ryo kuwa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kugeza ubu;
Rushingiye ku itegeko teka n°21/77 ryo kuwa 18/8/1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana nk’uko ryahinduwe kugeza ubu ;
Rushingiye ku itegeko n°27/2001 ryo kuwa 28/04/2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa;
[1] Rumaze kubona urubanza n° RP 0015/05/TP/K.NGALI rwaciwe kuwa 21/04/2005 n’Urukiko rw’Intara ya Kigali Ngali, ZIRIMONYIRAZO aregwa icyaha cyo gusambanya umwana witwa BAZUBAGIRA Xxxxx ufite imyaka 13 y’amavuko, urukiko rukemeza ko icyo cyaha kimuhama, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu;
[2] Rumaze kubona urubanza n° RPA 0063/06/HC/KIG rwaciwe kuwa 18/05/2007 n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika, ku bujurire bwa ZIRIMONYIRAZO, rukemeza kutakira ubujurire bwa ZIRIMONYIRAZO kuko bwakozwe bukererewe;
[3] Rumaze kubona ko ZIRIMONYIRAZO yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga nk’uko bikubiye mu ibaruwa ye yanyujijwe mu buyobozi bwa Gereza ya Rilima afungiyemo kuwa 21/05/2008 yageze mu bwanditsi bw’urukiko kuwa 28/06/2007, ikirego cye kigahabwa n° RPAA 0054/07/CS;
[4] Rumaze kubona icyemezo cy’umucamanza w’ibanzirizasuzuma cyo kuwa 14/12/2007 cyemeza ko ubujurire bwe bwatanzwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko;
[5] Rumaze kubona iteka n°0006/2008/RP ryo kuwa 15/01/2008 xxx Xxxxxxxx w’Urukiko rw’Ikirenga rishyira iburanisha ry’uru rubanza ku itariki ya 20/02/2008, iyo tariki yagera ZIRIMONYIRAZO ntiyitabe, hitabye Ubushinjacyaha buhagarariwe na MUTANGANA Xxxx Xxxxx, rukimurirwa kuwa 14/04/2008 kugirango ZIRIMONYIRAZO azongere ahamagarwe, kuri iyo tariki nabwo ntiruburanishwe kuberako ZIRIMONYIRAZO yari atarabona umwunganira, rwimurirwa kuwa 09/06/2008;
[6] Rumaze kubona ko kuwa 09/06/2008 urubanza rwaburanishijwe, ZIRIMONYIRAZO yunganiwe na Me NTWARI naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na XXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx, Umushinjacyaha ufite Ububasha mu gihugu hose;
[7] Rumaze kumva raporo y’umucamanza wateguye urubanza;
[8] Rumaze kumva ZIRIMONYIRAZO asabwa gusobanura ingingo z’ubujurire bwe , Me NTWARI umwunganira akavuga ko impamvu bajuriye xxx xxx rwakiriye ubujurire bwe rukamuhamagara kuburana nyamara yajya gusomerwa rukamubwira ko ubujurire bwe butubahirije igihe; rukagumishaho igihano cy’imyaka 25 yahawe mbere;
[9] Rumaze kumva abazwa igihe yajuririye kuko nta baruwa y’ubujurire igaragara muri dosiye; Me Ntwari akavuga ko bajuriye mu ibaruwa ZIRIMONYIRAZO yanditse tariki 26/04/2005(xxxxxxxxxxxxx xxxxxxx); rumubajije impamvu itariho itariki yakiriweho n’ubuyobozi bwa Gereza, asubiza ko ari amakosa ya Gereza, ko ariko uwo yunganira ZIRIMONYIRAZO yamubwiye ko yajuririye igihe; abajijwe niba iyo baruwa ihuye n’iyo yashyikirije Ubuyobozi bwa Gereza asubiza ko bihuye;
[10] Rumaze kumva uhagarariye Ubushinjacyaha asaba Urukiko kubaza ZIRIMONYIRAZO impamvu kuwa 29/12/2005 ubwo yamenyeshwaga imikirize y’urubanza yavuze ko ajuriye kandi avuga ko yari yarabikoze mbere;
[11] Rumaze kumva Me Ntwari avuga ko yumva nta kosa ryaba ririmo ajuriye kabiri ku rubanza rumwe xxxxx xx ibyo bitatuma ubujurire bwe butakirwa kuko bitavanaho ibaruwa y’ubujurire yo kuwa 26/04/2005, xxxxx xx xxxxx xxxxxxxxx;
[12] Rumaze kumva ZIRIMONYIRAZO asobanurirwa ko ibaruwa asaba ko yasuzumwa itigeze igera mu Rukiko, ko kandi itagaragaza itariki yakiriweho, Me Ntwari akavuga ko Urukiko rwabisuzuma rwitaye ko afunze akaba atarashoboraga kwinyagambura uko ashatse; ko niba Gereza itarohereje
„courrier“ ngo ishyireho n’itariki yakiriyeho ubujurire nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko n°13/2004 ryo kuwa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ari amakosa yayo bikaba bitaryozwa ZIRIMONYIRAZO wakoze ibyo asabwa;
[13] Rumaze kumva uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko uburyo ZIRIMONYIRAZO yakoresheje atari yo nzira yonyine kuko yashoboraga guhita ajurira akimara gusomerwa, ko iyo baruwa yatanze ifite n’inenge kuko nta handi yigeze igaragara mu rukiko rubanza, bityo ikaba itahabwa agaciro;
[14] Rumaze kumva Me Ntwari abazwa niba iyo baruwa ZIRIMONYIRAZO yarigeze ayerekana mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika; agasubiza ko yayivuze; nyirubwite nawe akavuga ko yayerekanye;
[15] Rumaze kumva Me Ntwari avuga ko Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwanze kwakira ubujurire bwa ZIRIMONYIRAZO rushingiye ku itariki ya 29/12/2005 kandi rutarigeze rumuha ijambo ngo yisobanure ku byerekeye igihe yajuririye, akaba asanga urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika rutashingirwaho;
[16] Rumaze kumva abazwa niba bararebye mu bitabo bya gereza akavuga ko nta mwanya babonye wo kubirebamo;
[17] Rumaze kubona ko rwiherereye nyuma rugafata icyemezo cyo gusubika urubanza, rugasaba ubwanditsi kujya muri Gereza ya Rilima kureba ko ibaruwa y’ubujurire ZIRIMONYIRAZO yagejeje ku rukiko yanditse mu bitabo byayo; iburanisha ryimurirwa kuwa 30/06/2008;
[18] Rumaze kubona ko kuwa 30/06/2008 rutaburanishijwe kubera ko umwe mu bacamanza bagize inteko yari mu butumwa bw’akazi rukimurirwa kuwa 13/08/2008;
[19] Rumaze kubona ko kuwa 13/08/2008 urubanza rwaburanishijwe hitabye ZIRIMONYIRAZO yunganiwe na Me Ntwari naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Xxxxxxxxxxx Xxxxxxxx, Umushinjacyaha Mukuru wungirije;
[20] Rumaze kubona ko urukiko rwibukije ababuranyi ko ubwanditsi bwari bwasabwe kujya kuri Gereza ya Rilima kureba niba ibaruwa y’ubujurirre ya ZIRIMONYIRAZO yanditse mu bitabo bya gereza, ariko ko bwasanze ntayihanditse nta na kopi yayo iri muri Gereza;
[21] Rumaze kumva uhagarariye Ubushinjacyaha asabwa kugira icyo avuga kuri iriya baruwa akavuga ko amatariki xxx xxxxxxxxxx , ko yayahinduye agashyiramo „xxxxxx“ kugira ngo ayahuze n’ibihe byo kujurira, akomeza yongera kuvuga ko niba uregwa yarazi ko yajuriye tariki 26/04/2005 kuki yongeye kuvuga ko ajuriye amaze kumenyeshwa imikirize tariki 29/12/2005;
[22] Rumaze kumva ZIRIMONYIRAZO abazwa niba itariki y’ubujurire iri ku ibaruwa yatanze ari iyo yahinduye agasubiza ko atigeze ahindura; yabazwa niba atarakoresheje xxxxxx agasubiza ko ntayo yigeze akoresha;
[23] Rumaze kumva Me Ntwari avuga ko iyo witegereje iriya baruwa, bigoranye kumenya niba itariki yarahinduwe hagamijwe kuyihuza n’ibihe by’ubujurire kuko biboneka ko hakoreshejwe amakaramu adasa, ariko ko icya ngombwa ari ukumenya ko niba gereza itarashyizeho itariki yayakiriyeho ariyo ifite amakosa; akomeza avuga ko niba ibyaturutse mu iperereza bivuga ko ibaruwa itari mu bitabo cyangwa ko nta kopi yasigaye, iperereza ryari kureba niba iriya“ cachet“ ndetse n’umukono biri ku ibaruwa xxx xxx’umukozi wa gereza, ko kuva umuyobozi wa gereza atarubahirije inshingano ze, itariki ya 26/04/2005 ariyo yafatwaho nk’itariki y’ubujurire;
[24] Rumaze kumva abazwa gusobanura impamvu impurirane y’ibintu byinshi bigaragara kuri iriya baruwa nko kuba itaboneka muri dosiye y’Urukiko Rukuru rwa Repubulika, kuba uregwa yarongeye kujurira kandi azi ko yajuriye no kuba bigaragara ko yasibishije „xxxxxx“ ku matariki, kuba nta n’itariki ubuyobozi bwa gereza bwashyize kuri iyo baruwa, Me Ntwari avuga ko Gereza xxxxx xxxxxxxxxxx ku nshingano zayo kuko itari iyobewe akamaro k’itariki ivugwa mu itegeko yavuze haruguru, naho ibyo guhindura avuga ko bisanzwe ku bantu bandikisha intoki, ko rero ibyo bitatuma ibaruwa ifatwa ko ari impimbano ;
[25] Rumaze kumva abazwa impamvu yasomye dosiye mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika ntabaze impamvu atabonamo ibaruwa ye y’ubujurire, Me Ntwari avuga ko yafatiwe icyemezo atabajijwe ngo abyiregureho , ahubwo asabwa kuvuga ingingo zamujurije, asaba urukiko ko yatanga ingingo z’ubujurire ku iremezo ry’urubanza kugira ngo bizasuzumirwe hamwe n’iyakirwa ry’ubujurire kuko abona nta kibazo byatera;
[26] Rumaze kumva uhagaraiye Ubushinjacyaha avuga ko icyo bashaka gushimangira xxx xxx ibaruwa yabuze muri gereza no muri dosiye yo mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika; ndetse no kuba yarajuriye bwa xxxxxx xxxxx azi ko yabikoze mbere babona yarabitewe n’uko yabonye yarajuriye atinze noneho agahimba iriya baruwa iteye amakenga ; basaba urukiko kubanza gusuzuma ikibazo cy’ubujurire bwe rushingiye ku ngingo ya 178 y’Itegeko n°13/2004 ryo kuwa 17/5/2004 ryavuzwe haruguru no kutakira ubujurire xxxxx xx urubanza rutaburanishwa mu mizi kuko byaba ari ugutakaza umwanya ku busa;
[27] Rumaze kumva Me Ntwari asoza avuga ko bumva batanze ingingo zabo z’ubujurire ntacyo byangiza kuko uwo yunganira afunze, ko ariko niba Ubushinjacyaha buvuga ko hari mo gushidikanya ibyo byarengera uregwa kuko we asanga gereza ariyo ifite amakosa, naho ibaruwa y’ubujurire yo nta kibazo ifite;
[28] Rumaze kumva ababuranyi bamenyeshwa ko rugiye kubanza gusuzuma ikibazo cy’iyakirwa ry’ubujurire icyemezo bakazakimenyeshwa kuwa kuwa 12/09/2008, nyuma rukiherera rugakiza urubanza mu buryo bukurikira:
[29] Rusanze mu miburanire ye imbere y’uru rukiko, Me Ntwari wunganira ZIRIMONYIRAZO yaravuze ko Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwanze kwakira ubujurire bwa ZIRIMONYIRAZO buvuga ko bwakozwe bukererewe nyamara icyo kibazo kitarigeze kivugwa uregwa anahabwe umwanya wo kukireguraho;
[30] Rusanze ku birebana n’uburenganzira bwo kwiregura, ingingo ya 14, igika cya 3-e y’Amasezerano Mpuzamahanga ku burenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki n’ingingo ya 1 y’Itegeko n° 20/2006 ryo ku wa 22/04/2006 ryuzuza kandi rihindura itegeko n° n°13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ayo mategeko yombi ateganya ko ubwo burenganzira kimwe n’ihame xx’xxxxxxxxxxxx ari amwe mu mahame y’ibanze imanza z’inshinjabyaha zigomba kubahiriza, xxx xxxxxx xxxxx asobanura ko umucamanza adashobora gucira urubanza ku bitagiweho impaka mu iburanisha ngo ababuranyi babyiregureho1;
[31] Rusanze mu ica ry’urubanza RPA 0063/06/KIG ryo kuwa 18/05/2007, havugwa muri „Rumaze“ ya kabiri ya matolewo „ ko nyuma y’iburanisha, byagaragaye ko uru rubanza ZIRIMONYIRAZO yarusomewe kuwa 21/04/2005,asinyira uwomunsi ko amenyeshejwe imikirize yarwo, nkuko bigaragazwa n’igikumwe yateye ubwo yasomerwaga kuri côte ya 19“; ibi bigaragaza ko ikibazo cy’ibihe by’ijurira kitigeze kivugwa igihe cy’iburanisha mu rukiko rubanza, ahubwo ko cyagaragaye mu mwiherero w’abacamanza xxxxx xx urukiko rumaze kubibona rutigeze rupfundukura iburanisha kugira ngo abyiregureho, bityo imvugo ya ZIRIMONYIRAZO ikaba ifite ishingiro kuko uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe nk’uko amategeko abiteganya;
1 Tous les éléments qui sont susceptibles d’influencer la décision du juge doivent être soumis à la contradiction. Le droit à la contradiction implique le droit de se défendre, de répliquer aux arguments de la partie adverse ,d’interroger ou de faire interroger, les témoins à charge et à décharge.. Xxx xxxxxx à l’audience sont contradictoires . Les parties présentent leurs défenses et peuvent , le cas échéant, produire les conclusions et mémoires subséquents ( V°Syllabus du séminaire de recyclage des acteurs judiciaires sur les droits de l’homme dans l’administration de la justice organisée par Avocats sans Frontière, Droit à un procès équitable 2008)
[32] Rusanze imbere y’uru Rukiko ZIRIMONYIRAZO yarahawe umwanya wo kwiregura ku kibazo cy’ubukererwe bw’ubujurire bwe bwemejwe n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika rukabishingiraho rwanga kwakira ubujurire bwe;
[33] Rusanze ingingo ya 165 y’Itegeko n°13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko igihe cyo kujurira ari iminsi mirongo itatu (30) ikurikira uwo urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe cy’isomwa ry’urubanza;
[34] Rusanze urubanza ZiIRIMONYIRAZO yajuririye rwaraciwe tariki 21/04/2005, ahari, ubujurire bwe bukorwa tariki 29/12/2005 ubwo yamenyeshwaga imikirize n’umwanditsi w’urukiko, ni ukuvuga mu gihe kirenze iminsi mirongo itatu giteganywa n’ingingo ya 165 y’itegeko ryavuzwe haruguru;
[35] Rusanze kopi y’ibaruwa yo kuwa 26/04/2005 ZIRIMONYIRAZO na Me Ntwari umwunganira bavuga ko ariyo yafatwaho nk’iy’ubujurire bw’uregwa nta gaciro yahabwa kuko uru Rukiko ruyifiteho amakenga menshi: icya mbere ni bwo bwa mbere ayerekanye kuko atigeze ayerekana mu Rukiko Rukuru rwa Repubukika , ndetse n’umwimerere wayo ukaba utarigeze uhagera; icya kabiri, iyo baruwa ntigaragaza itariki ubuyobozi bwa Gereza bwayakiriyeho, ndetse bikaba bigaragara ko itariki yandikiweho yasibishijwe umuti uhanagura wa „xxxxxx,; icya gatatu, ubwo umwanditsi w’Urukiko yamumenyeshaga imikirize y’urubanza tariki 29/12/2005, ZIRIMONYIRAZO yavuze ko ajuriye; bikaba bitumvikana ukuntu yajurira xxxxxx xxxxx ku nshuro ya kabiri ntagaragaza mu mvugo ye ko hari ubundi bujurire yakoze mbere hose, iyo mpurirane y’ibintu byose bidasobanutse kuri iyo baruwa ikaba ituma Urukiko rutayiha agaciro, ahubwo bigaragara ko yakozwe hagamijwe kugira ngo ihuzwe n’ibihe byemewe by’ubujurire;
[36] Rusanze imvugo ya Me Ntwari y’uko iriya baruwa yahabwa agaciro kubera ko iriho umukono n’ikashi ya gereza nta shingiro bifite, kuko iperereza ryakozwe mu buyobozi bwa Gereza ya Rilima ZIRIMONYIRAZO afungiyemo ryerekanye ko itigeze yandikwa mu bitabo byabo cyangwa xxx xxxx bufite kopi yabo , bigaragare ko ari ubuyobozi bwagize uburangare bwo kuyohereza, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko iriya baruwa ariyo uregwa yihimbiye xxxxx xxxxxx impamvu z’urubanza;
[37] Rusanze hakurikijwe ibyasobanuwe haruguru, bigaragara ko ZIRIMONYIRAZO yajuriye tariki 29/12/2005 kandi urubanza ajuririye rwaraciwe kuwa 21/04/2005, ni ukuvuga mu gihe kirenze igiteganywa n’amategeko nk’uko byavuzweharuguru; bityo ubujurire bwe imbere y’uru rukiko bukaba nta shingiro bufite.
KUBERA IZO MPAMVU:
[38] Rwemeje kwakira ubujurire xxx XXXXXXXXXXXXX Xxxxxx xxxx xxxxxxxx mu buryo n’igihe bikurikije amategeko;
[39] Rwemeje ko nta shingiro bufite;
[40] Ruvuze ko urubanza n° RPA 0063/06/HC/KIG rwaciwe kuwa 18/05/2007 n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika i Kigali rudahindutse;
[41] Rutegetse ZIRIMONYIRAZO Pierre gutanga icya ½ cy’amagarama y’urubanza angana na 14.100Frw, ni ukuvuga 7.050Frw, atayatanga mu gihe cy’iminsi 8, agakurwa mu bye ku ngufu za Leta;