ABABURANYI:
URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI, RUBURANISHA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUKIJIJE MU RUHAME, URUBANZA Nº RCAA 0011/16/CS KU WA 06/04/2018, MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANYI:
- Uwajuriye : UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, mwene NYAMIRAMBI na NYIRABARIHIMA, utuye mu Mudugudu w’Imanzi, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
- Abaregwa mu bujurire :
1. NYIRARUGERO Hadidja, mwene XXXXXXXXXXX Xxxxxxx na MUKAMUDENGE Sidonie, wavutse mu mwaka wa 1976, utuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.
2. XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, mwene XXXXXXXXXXX Xxxxxxx na MUKAMUDENGE Sidonie, wavutse mu mwaka wa 1977, utuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.
3. XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx, mwene XXXXXXXXXXX Xxxxxxx na MUKAMUDENGE Sidonie, wavutse mu mwaka wa 1980, utuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.
4. XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx, mwene XXXXXXXXXXX Xxxxxxx na MUKAMUDENGE Sidonie, wavutse mu mwaka wa 1977, utuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.
5. IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, mwene NYANZOBE na MUNAGO, wavutse mu mwaka wa 1946, utuye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
IKIBURANWA:
- Inzu iri mu kibanza nº 02680;
- Gusesa amasezerano y’ubugure bw’iyo nzu yabaye hagati ya UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx, barega IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx xx UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, inzu iri mu kibanza n° 2680 mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali no gusesa amasezerano y’ubugure bwayo yabaye hagati ya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
2. Ku wa 20/03/2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwaciye urubanza nº RC 0271/13/TGI/GSBO, rwemeza ko amasezerano y’ubugure bw’inzu yabaye tariki ya 05/08/1995 no ku wa 04/09/2002, hagati ya UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx ateshejwe agaciro, rutegeka IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx gusubiza abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx inzu iburanwa no kubaha indishyi zingana na 10.000.000 Frw, runamutegeka gufatanya na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx kwishyura amagarama y’urubanza.
3. UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx bajuririye Urukiko Rukuru bavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwirengagije nkana umwirondoro w’ikiburanwa, kuko nimero z’ikibanza baregera n’ingano yacyo bitandukanye n’ibifitwe na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, ko rwirengagije ibimenyetso simusiga rwagaragarijwe byerekana ko inzu ari iya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx yagurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, xx xxxxx rwagenekereje runasesengura nabi amasezerano y’ubugure yabaye hagati yabo, ndetse rwumva nabi imvugo z’ushinzwe imiturire mu Karere ka Gasabo.
4. Bavuze na none ko Urukiko rutahuje ibyavuye mu iperereza n’ibyangombwa bisanzwe by’ubutaka buburanwa ndetse na raporo y’ubuyobozi yatanzwe mbere y’uko hakorwa iperereza, ko rwageretse uburiganya kuri UBURIYEMUYE Xxxx Damascène kandi nta
bimenyetso byatanzwe, xxxxx xx rwashingiye ku iperereza ryakozwe n’undi mucamanza mu yindi dosiye ababuranyi batabigiyeho impaka.
5. Ikindi cyari cyabajurije ni uko Urukiko rwanze guhamagaza urwego rw’ubutegetsi rufite mu nshingano zabwo imicungire y’ubutaka, ko kandi haregewe ikibanza n° 2680, maze Urukiko rugatanga igifite n° 2682 gifitwe na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, ndetse ntirwita ku cyifuzo yatanze cy’uko impaka zakemurwa hakoreshejwe inzobere mu gutanga ibibanza.
6. Ku itariki ya 15/01/2016, Urukiko Rukuru rwaciye urubanza nº RCA 0156/15/HC/KIG, rwemeza ko ubujurire bwatanzwe na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx xx UBURIYEMUYE Xxxx Damascène nta shingiro bufite, ko ubujurire bwuririye ku bundi bufite ishingiro kuri bimwe, ko imikirize y’urubanza rwajuririwe igumyeho, rutegeka UBURIYEMUYE Xxxx Damascène gutanga 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka n’amagarama y’urubanza.
7. UBURIYEMUYE Xxxx Damascène yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku buhamya bw‘abantu batazi ukuri ku kibanza kiburanwa, ndetse no ku mvugo z‘abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko ari icyabo, ko rutahaye agaciro ibimenyetso bifatika bigaragaza ko inzu ari iye yayiyubakiye, runirengagiza ko ku wa 05/08/1998, yayigurishije IRUTUMAGENO Pie Xxxxxxxx, xx xxxxx kuva icyo gihe ntawigeze avuga ko iyo nzu atari iye.
8. Xxxxxxxxxx xx’xxxxxxxx ryabaye mu ruhame ku wa 10/01/2017, UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx xxxxxxxxxxx na Me MUTABAZI XXXXX Xxxxxx, IRUTUMAGENO Pie Xxxxxxxx aburanirwa na Me NKEZA SEMPUNDU Xxxxxxx, xxxx xxxxxxxxxx xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxx na Me XXXXX Xxxxxxxxx, habanza gusuzumwa inzitizi z’iburabubasha bw’Urukiko zatanzwe n’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx yatsinzwe ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri ku mpamvu zimwe, ko kandi agaciro k’ikiburanwa katageze ku mafaranga miliyoni mirongo itanu (50.000.000 Frw).
9. Nyuma yo gusesengura ibyerekeranye n’izo nzitizi, uru Rukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwatanzwe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx kuko atatsinzwe mu nzego zombi
ku mpamvu zimwe, kandi rwasanze agaciro k’ikiburanwa kagenwe n’umugenagaciro karengeje 50.000.000 Frw, maze iburanisha mu mizi y’urubanza rikomeza ku wa 18/10/2017, UBURIYEMUYE Xxxx Damascène ahagarariwe na Me NSENGIYUMVA NIYONDORA, IRUTUMAGENO Pie Xxxxxxxx ahagarariwe na Me NKEZA SEMPUNDU Clément, naho abazungura xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxx na Me XXXXX Xxxxxxxxx, urubanza rushyirwa mu mwiherero, maze Urukiko rufata icyemezo cyo gukora iperereza aho inzu iburanwa iherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, nyuma yaryo iburanisha ryongera gupfundurwa ku wa 14/02/2018, ababuranyi bahagarariwe nka mbere, hari na MUKANEZA Xxxxxxxxx, umunyamategeko w’Ibiro by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, baburana ku byavuye mu iperereza ry’urukiko ryakozwe ku wa 13/12/2017.
II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO
a. Kumenya niba ikibanza nº 1555 giherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali kirimo inzu iburanwa aricyo cyahoze gifite nº 2680 yahawe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx
00.Xx NIYONDORA NSENGIYUMVA, uhagarariye UBURIYEMUYE Xxxx
Damascène, avuga ko uwo aburanira yaguze ikibanza na MUKARUHAMA Belina wari ugitunze mu buryo bwa gakondo, yubaka inzu, nk’uko byemezwa n’abaturanyi, iyo nzu iza kubohozwa na ITURAMAGENO Xxx Xxxxxxxx, xxxxx barayikodesha ku wa 05/03/1996, bigeze ku wa 05/08/1998 bakorana amasezerano y’ubugure, maze ku wa 03/12/1999 ITURAMAGENO Pie Xxxxxxxx ahabwa “fiche cadastrale“, ikibanza gihabwa nº 2682, naho ku wa 15/02/2000 agirana n’Umujyi wa Kigali amasezerano y’ubukode burambye (contrat de location parcelle), ko mu mwaka wa 2012 icyo kibanza cyaje guhabwa nomero nshya ariyo 1555, ko kandi IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yasannye ndetse anavugurura iyo nzu mu bihe bitandukanye, cyane cyane ko ntawigeze agaragaza ko ayifiteho ikibazo kuri iyo nzu.
11. Akomeza avuga ko mu guca urubanza, Urukiko Rukuru rwirengagije imvugo z’abatangabuhamya bemeje iby‘inkomoko y’uwo mutungo UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx yagurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx xxxxxx uwitwa XXXX Xxxxx uvuga ko yubatse ku kibanza (chantier) ashyiramo amashanyarazi, agashimangira ko UBURIYEMUYE Xxxx Damascène ari we wari utunze icyo kibanza kirimo inzu iburanwa kugeze mu mwaka wa 1994.
12.Avuga na none ko mu gika cya 18 cy’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwavuze ko abatangabuhamya batabashije kuvuga nomero y’ikibanza inzu irimo, nyamara ntirwigera ruvuga ko ubuhamya bwabo burimo inenge ku bijyanye n’inkomoko y’umutungo UBURIYEMUYE Xxxx Damascène yagurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
13.Ku byerekeye nomero y’ikibanza kirimo inzu iburanwa, Me NIYONDORA NSENGIYUMVA avuga ko UBURIYEMUYE Xxxx
Damascène yahawe nº 2682, akaba ariyo yahindutse nº 1555 nk’xxx xxxx kuri “fiche cadastrale“ na “contrat de location“ byahawe IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx ndetse n’icyangombwa cya burundu afite, naho iby’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko nomero y’ukuri ari 2680, akaba asanga icyo kibazo cyo kwitiranya (confusion) nomero z‘ibibanza zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye atari cyo urukiko rwagombaga gushingiraho kugira ngo rukunde xxxx agaciro ibyavuzwe n’abakozi batandukanye b’Akarere ka Gasabo, ko ahubwo rwagombaga kureba niba UBURIYEMUYE Xxxx Damascène yarigeze agira ikibanza mu Kagari ka Bibare.
14.Avuga xxxxx xx mu ibaruwa yo ku wa 20/07/2011 yanditswe n‘Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yagaragaje ko impamvu habayeho kwitiranya nomero z’ibibanza xxx xxx byose byapimwe ku buryo bwa “xxxxxx“ hadakoresheje ikoranabuhanga, ko bidashoboka guhuza nomero nk’uko abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bashaka kubyumvikanisha, ko xxxxx xxxx iyo xxxxxx, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo agaragaza ko XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yari afite ikindi kibanza gifite nº 2683 gitandukanye na nº 2860 abazungura be bavuga ko ari cyo kibanza cyabo, byombi bitandukanye na nº 2682 yahawe IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
15.Akomeza avuga ko ikindi cyerekana ko kwitiranya nomero z’ibibanza bitandukanye bishoboka xxx xxx ikibanza abazungura ba
XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko Se yahawe gifite “5 ares 3 ca“, mu gihe icya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx gifite “4 ares 66 ca“.
16.Ku byerekeye inkomoko y’ikibanza abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bagaragaza, Me NIYONDORA NSENGIYUMVA avuga ko ifite inenge kuko bavuga ko umubyeyi wabo yakiguze na XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, umukobwa wa MUKARUHAMA Belina, ariko ntibasobanura uko yagurishije umutungo w’umubyeyi we (xxxx urubanza nº RC 0271/13/TGI/GSBO n’imyanzuro ya Me MBERA urupapuro rwa 2, igika cya 2), ku rundi ruhande bakavuga ko mu mwaka wa 1987 XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yashatse kwishyura ibikorwa byari kuri ubwo butaka, bikaba rero byakumvikana ko habayeho “expropriation“, uretse ko idasobanutse, ko mu rwego rwa mbere basobanuye ko MUKARUHAMA Xxxxxx xxxxx gufata amafaranga amenyeshwa ko natayakira, ayo mafaranga azashyirwa mw’Isanduku ya Leta, ibi nabyo bikongera gutera urujijo rw’ukuntu hagombaga kwishyurwa MUKARUHAMA Xxxxxx xxxxx hagurishije XXXXXXXXXX Xxxxxxxx, agasanga rero ubwo buryo bubiri (2) bwo kubona ubutaka (deux modes d’acquisition) budashobora kubangikanywa ku butaka bumwe.
00.Xx XXXXX Xxxxxxxxx, uhagarariye abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, avuga ko mu myaka ya za 80, XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yari yaraguze ikibanza na XXXXXXXXXX Xxxxxxxx kiri mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Remera, agisaba Leta mu mwaka wa 1985 irakimwemerera, imushingira imbago yishyura amafaranga 5.000 Frw, ikibanza gihabwa nº 2680, arangije bakorana amasezerano y’ubukode bwacyo ahita ahabwa “fiche cadastrale“. Avuga ko ku wa 04/11/1986, XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx uruhushya rwo kubaka rufite nº 12445/86, ko mu mwaka ukurikiyeho wa 1987 yashatse kwishyura ibintu byari biri mu kibanza yari yahawe kugira ngo atangire kubaka, nyiracyo yanga ko amwishyura, maze ku itariki ya 12/03/1987, mu ibaruwa ye nº 11/04/07/3259 Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu yandikira MUKARUHAMA Belina wari wanze kwakira amafaranga y’ibyimurwa, amumenyesha ko ahawe iminsi 15 kugirango abe ayakiriye, bitaba ibyo akazashyirwa mu Isanduku ya Leta, undi nawe akikomereza imirimo ye.
18.Avuga ko igitangaje xxx xxx igihe UBURIYEMUYE Xxxx Damascène yagurishaga IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx inzu avuga ko yari yarabohojwe, mu kibanza nº 2682 nta nzu yari irimo, kubera ko icyo
kibanza cyabanje gutungwa na XXXXXX Xxxxxxxxxx xxxxxx uruhushya rwo kubaka ku itariki ya 04/06/1993 nyuma aza guhabwa integuza yo kucyamburwa ku wa 12/12/1996 nta kintu kirimo, bikaba bigaragara ko kuva ku wa 31/01/1997 kugeza ku wa 31/01/2000, icyo kibanza cyari cyarahawe RUREMBA Xxxxx Xxxxx nk’uko amasezerano y’ubukode yahawe ari mu bubiko nshyinguranyandiko (archives) bw‘Akarere ka Gasabo abigaragaza. Avuga na none ko icyo kibanza cyongeye guhabwa uwitwa HATEGEKIMANA Pascal ku wa 04/04/2001, asinya amasezerano y’ubukode ku wa 02/11/2001 yagombaga kurangira ku wa 31/10/2003, ko muri icyo gihe nta nzu ikodeshwa yari muri icyo kibanza, kuko mu mwaka wa 2010 yari icyubakwa, akibaza uburyo inzu iburanwa yaba yaratangiye gukodeshwa na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx mu mwaka wa 1994, akayigura mu mwaka wa 1998 nk’uko abo baburana bashaka kubyumvikanisha.
19.Ku byerekeye ibyo IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx avuga by’uko yahawe ikibanza nº 2682, Me XXXXX Xxxxxxxxx avuga ko ibaruwa nº P/1753/a.0/99 ya Perefe w’Umujyi wa Kigali yagihereweho itagira itariki, ko xxxxx xx wa 04/09/2002, UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx amaze kwakira amafaranga yasigaye ku kiguzi cy’inzu ya XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kacyiru bwahaye IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx icyemezo cy’ubuguzi bw’inzu n‘icyemezo cy’umutungo bidasobanura nomero y‘ikibanza iherereyemo kandi iziyikikije zose zizifite.
20.Asanga rero hari ibimenyetso bigaragaza ko inzu iburanwa iri mu kibanza nº 2680 cyahawe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx waje gupfa, ariko IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx xx UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx bakaba bashaka kwemeza ko ari umutungo wabo bahererekanyije mu buryo bwo kugura, ko kandi iherereye mu kibanza nº 2682, nyamara atari byo, ko ibyo bimenyetso ari byinshi kandi byanagaragajwe mu iperereza ryakozwe mu rubanza nº RC 143/09/TGI/GSBO NYIRARUGERO Hadidja yari yarezemo IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx akagobokesha MININFRA mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2009.
21.Akomeza avuga ko IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yajuririye urwo rubanza nº RC 143/09/TGI/GSBO, urubanza ruhabwa nº RCA 0275/11/HC/KIG rurangira ikirego kitakiriwe kuko nta bubasha Urukiko
Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rufite bwo kuburanisha MININFRA, kandi na NYIRARUGERO Hadidja nta bubasha yari afite bwo kuburana ibya Se mu izina rye, maze IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yifashisha urwo rubanza abeshya inzego z’ubuyobozi ko amakimbirane yarangiye, zimuha ibyemezo bya burundu kandi urubanza rugikomeza.
00.Xx XXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxxxx ko mu iperereza ryakozwe ku wa 23/11/2010 hari RUDAHANGARWA Emile (land lawyer) na RUTAZIBWA Phillippe (land bureau engeneer), Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasanze ikibanza nº 2682 kiri kubakwamo kitaruzura, kidashobora no guturwamo, ko rero ibyo abo baburana bavuga nta shingiro bifite, ndetse n’abatangabuhamya babo ari abararikwa, kandi nk’uko byavuzwe haruguru, ikibanza nº 2682 cyari gifitwe n’abandi bantu, ko rero icyo iryo perereza rigaragaza xxx xxx ibyangombwa by’ikibanza nº 2682 byabonetse mu buryo bw’uburiganya (fraude), bihuzwa n’ikibanza nº 2680 kirimo inzu iburanwa aba xxx xxxx IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx abohoza, ibyo byangombwa rero bikaba ari ibihimbano.
23.Asanga rero icyagaragaye muri uru rubanza xxx xxx Akarere ka Gasabo kasanze inzu iburanwa iri mu kibanza nº 2680 cyahindutse nº 1555, ko itari mu kibanza nº 2682 cyahindutse 1555 nk’uko abajuriye bashaka kubyemeza, ko ndetse ikibanza nº 2680 ari icya XXXXXXXXXXX Xxxxxxx wagiherewe ibyangombwa, ko ariko UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx we nta cyangombwa yabashije kugaragaza, agasanga rero abatangabuhamya batasimbura inyandiko, ko ndetse imvugo zabo urukiko rutazirengagije, ahubwo rwasanze zidafite ingingo zikiranuye.
00.Xx XXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxx avuga ko nta nenge ihari ku nkomoko y’ikibanza kiburanwa, ko MUKARUHAMA Belina ubwe yemera ko umukobwa we XXXXXXXXXX Xxxxxxxx yari afite ikibanza ariko atazi niba yarakigurishije XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, ko xxxxx xxx atigeze acyamburwa kuko yubahirije ibyo yasabwe muri “mise en demeure“ yo ku wa 27/10/1992.
00.Xx NKEZA SEMPUNDU Xxxxxxx, wunganira IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, avuga ko uyu yatashye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abohoza inzu mu Bibare, ubuyobozi bumubwira ko ari iya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, ndetse bumukorera inyandiko
y’uko ayisanze, igaragaza ko asanzemo imiryango ibiri gusa, uw’imbere n’uw’inyuma, ko nta kindi kintu kirimo, ko xxx nyirayo agarukiye bakoranye amasezerano y’ubukode, baza gukorana n‘amasezerano y’ubugure ku wa 05/08/1998, babishyira imbere y’ubuyobozi, anatanga umusogongero wa Leta wa 6 %; bigeze mu mwaka wa 1999, asaba uruhushya rwo gusana, aruhabwa n’ubuyobozi bwa “Cellule“ ya Bibare, arangije yandikisha inzu mu Mujyi wa Kigali ahabwa amasezerano y’ubukode, inzu iza guhabwa nº 1555 muri gahunda rusange yo kwandikisha ubutaka mu Rwanda.
26.Avuga ko yuririye ku bujurire bwa UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, nawe asanga ubuhamya bwa XXXX Xxxx, MUKAGATARE Gatarina na XXXXXXXX Xxxxxxxx, bwiyongera ku bwa MUKARUHAMA Belina, bwarateshejwe agaciro mu buryo budakurikije amategeko, Urukiko ruvuga ko batazi nomero z’ikibanza, nyamara ubuhamya bwabo bugaragaza inkomoko y’inzu iburanwa.
27.Yongeraho ko habayeho n‘urujijo mu gusesengura inyandiko y’Akarere ka Gasabo yo ku wa 16/11/2015 itanga amakuru mu Rukiko Rukuru, xxx rwemeje ko IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yambuwe ikibanza rushingiye ku mpamvu y‘uko cyabanje guhabwa HATEGEKIMANA Pascal ku wa 4/4/2001, ngo amasezerano y’ubukode yari afite akarangira ku wa 31/10/2003, ngo kikabona guhabwa IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx nawe xxx amasezerano y’ubukode yari afite akarangira ku wa 28/02/2003, ngo kigahabwa undi, nyamara Akarere ka Gasabo karatanze urutonde rw’abantu bagiye bandikwa kuri nomero 2680 na 2682, ariko kagaragaza ko kadashobora guhuza iziriho ubu n’izatanzwe mbere y’iyandikwa rusange ry’ubutaka.
Uko Urukiko rubibona
28.Ingingo ya 9, igika cya 1, y’Itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko “Urega agomba kugaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda“.
29.Naho ingingo ya 3 y’Itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Umucamanza
ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ibimenyetso afite“.
30.Nk’uko bigaragara mu rubanza nº RC 0271/13/TGI/GSBO rwaciwe ku wa 20/03/2015 n‘Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, xxxxx xxx narwo rwemejwe n‘Urukiko Rukuru mu rubanza nº RCA 0156/15/HC/KIG rwaciye ku itariki ya 15/01/2016 rujuririrwa, muri uru Rukiko hasuzumwe ikibazo cyo kumenya niba inzu abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx berekana ari yo iri mu kibanza gifite nº 2680, kubera ko abaregwa bo bavugaga ko inzu IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx atuyemo, yaguze na UBURIYEMUYE Xxxx Damascène iri mu kibanza nº 2682, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rusobanura ko mu iperereza rwakoze mu Karere ka Gasabo, NTURANYENABO Xxxxxx ushinzwe imiturire yagaragaje ko ikibanza ubu gifite nº 1555 cyanditse kuri IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx cyamwanditsweho hashingiwe ku rubanza nº RCA 0275/11/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, ahabwa ibyangombwa by’agateganyo, ko icyo kibanza gifite ingero za 18.7 m x
24 m bigaragara ko ari cyo kitahindutse, ko kandi urebye “mise en demeure“ yahawe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx xxx we wari nyiracyo kugeza mu mwaka wa 1993, ko ikibanza nº 1559 cyafashe igice cy’ikibanza nº 2682 na nº 2683 kuko gifite ubunini bwa 32 m kandi cyagombye kugira 20 m x 24 m, maze rwemeza ko inzu iri mu kibanza nº 1555 ariyo yari ifite nº 2680, ko kandi imyubakire xxxx xxxxxxx na nº 1561 na nº 1570 bigaragara ko zubakiwe rimwe.
31.Urukiko rwasanze kandi n’ubwo abaregwa batemeranya n’ibyo byavuye mu iperereza, atari ubwa mbere hakorwa iperereza ku kiburanwa kuko mu ryakozwe mu rubanza nº RC 0143/09/TGI/GSBO, urukiko ruri kumwe na RUDAHANGARWA Emile wari “land lawyer“ na RUTAZIGWA Philippe wari “land bureau engeneer“, rwasanze ikibanza gifite nº 2682 cyarimo inzu irimo kubakwa, ibyo bikaba byuzuzanya n’ibyagaragajwe na NTURANYENABO Xxxxxx n’ubuhamya bw’uwitwa RUBAYIZA Xxxxxxx.
32.Ku byerekeye ubuhamya bwatanzwe na MUKARUHAMA Belina, Urukiko rwasanze nta gaciro rwabuha, kuko nta kuntu yaba yaragurishije ikibanza UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx mu mwaka wa 1992, ngo maze abitwa NYAKAZUNGU na HABINEZA babe baramwubakiye hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1991, ko ubwo
buhamya bwabo bunyuranya cyane ku myaka inzu yubakiwemo no ku myaka ikibanza cyagurishirijwemo, bigaragaza ko XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, nk’uko inyandiko mpamo zibigaragaza, ari we wahawe ikibanza cyubatsemo inzu n’ibyangombwa byose, xxxx XXXXXXXXXXX Xxxx Damascène akaba nta cyangombwa na kimwe yari afite yahawe n’inzego zibifitiye ububasha uretse IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx wazatse nyuma amaze kuhagura.
33.Ku byerekeye amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, Urukiko rwasanze nta nomero y’inzu yashyizweho, kandi ibyangombwa byatanzwe na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx byarabonetse nyuma y’iby’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, bikaba bigaragaza ko inzu baburana ari iyabo, ikaba iri hagati y’ibibanza bibiri biri ku murongo umwe, kimwe gifite nº 2679 ikindi gifite nº 2681, rwanzura ko mu iyandikwa ry’inyandiko zabonetse nyuma y’umwaka wa 1994, habayeho uburiganya bwakozwe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx wibwiraga ko mu muryango wa XXXXXXXXXXX Xxxxxxx nta muntu n’umwe ukiriho.
34.Urukiko Rukuru narwo rwasanze ibyo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasobanuye rushingiye ku byavuzwe n’umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubutaka ariwe NTURANYENABO Xxxxxx xx ikibanza nº 1555 cyari gifite nº 2680 za kera, ko igifite nº 1559 nshya cyari gifite nº 2682 za kera, bifite ishingiro, ko kandi abatangabuhamya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx xxxxxxx xxxxxxxxxxxx guhamya nomero y’ikibanza inzu iburanwa irimo.
35.Nk’uko bigaragara ariko mu bisobanuro Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yahaye Urukiko Rukuru mu ibaruwa ye nº 986/070102/2015 yo ku wa 16/11/2015 ashingiye ku cyemezo cyarwo cyamusabaga kurugaragariza xx xxxxx ibibanza bifite nº 2680 na nº 2682 za kera n’inshya bifite ubu, n’uburyo bubatse muri ibyo bibanza, yavuze ko ashingiye kuri dosiye bafite mu bubiko n’ibyangombwa bizigaragaramo, ikibanza nº 2680 cyari icya MUKARUHAMA Belina yishyurwa ibintu byarimo gihabwa XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx ya 31/08/1985, ahabwa n’uburenganzira bwo kubaka nº 124445/86 ku wa 04/11/1986, aza guhabwa integuza yo kucyamburwa ku wa 27/10/1992. Ku byerekeyeye ikibanza nº 2682, yagaragaje ko cyatunzwe na XXXXXX
Xxxxxxxxxx xxxxxx integuza yo kucyamburwa ku wa 12/12/1996, gihabwa HATEGEKIMANA Pascal ku wa 04/04/2001, xx XXXXXX Xxxxxxxxxx xx Xxxxx XXXXXXX nabo bagihawe ku matariki atazwi, IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx nawe agihabwa n’ibaruwa nº P/1753/A.0/99 ahabwa amasezerano y’ubukode yagombaga kurangira mu mwaka wa 2003, ko anafite nº 1555 imwanditseho hamwe na XXXXXXXX Xxxxx.
36.Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko batashoboye kubona nomero z’ibibanza bishya bikomoka kuri izo nº 2680 na nº 2682 bitewe n’uburyo abantu bagiye babibaruza, kandi bikaba bitarahujwe na dosiye zabo za kera, ndetse na nyuma y’iperereza ryakozwe n’uru Rukiko, yanditse ibaruwa nº 3600/070102/2017 yo ku wa 20/12/2017 avuga ko “fiche cadastrale“ nº 2682 ifite isano y’amazina na UPI: 1555, ko nº 2680 ntaho igaragara mu bubiko nshyinguranyandiko bw’Akarere ka Gasabo.
37.Urukiko rurasanga ibi bisobanuro byatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bitandukanye cyane n’amakuru yatanzwe na NTURANYENABO Xxxxxx xxxxxx ko ikibanza nº 1555 cyari gifite nº 2680 za kera, ko igifite nº 1559 nshya cyari gifite nº 2682 za kera, ibyo yavuze bikaba byaranashingiweho n’inkiko zabanje zemeza ko ikibanza nº 1555 ari cyo cyari gifite nº 2680 za kera, maze zikegurira abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx inzu iburanwa, xxxxx na none ayo makuru atandukanye n’ayo uwo Muyobozi w’Akarere yatanze mu ibaruwa ye nº 3600/070102/2017 yo ku wa 20/12/2017, Urukiko rukaba rero rutayashingiraho ngo rwemeze ko ikibanza nº 1555 giherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali kirimo inzu iburanwa aricyo cyahoze gifite nº 2680 yahawe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx.
38.Urukiko rurasanga rero ikibazo cy’inzu iburanwa kitakemurwa na nomero ikibanza cyagiye gihabwa mu bihe binyuranye, ahubwo hagomba gusuzumwa uwubatse iyo nzu iri mu kibanza nº 1555 mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
b. Kumenya niba inzu iburanwa iri mu kibanza nº 1555 mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yarubatswe na XXXXXXXXXXX Xxxxxxx cyangwa na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx
00.Xx NIYONDORA NSENGIYUMVA, uhagarariye UBURIYEMUYE Xxxx
Xxxxxxxxx, avuga ko Xxxxxxx Xxxxxx rwirengagije na none imvugo z’abatangabuhamya bemeje ko inzu iburanwa yubatswe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, xxxxxx MUKAGATARE Gatarina wanavuze ko muri iyo nzu yari yaratujemo umugore we wa kabiri, ko ndetse bayimukiyemo mu mwaka wa 1993 itaruzura neza igitose, ibyo akaba xxx xxxx umutangabuhamya XXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxxxx, xx xxxxx imvugo z’abo batangabuhamya zihura n’iperereza ryakozwe n’inzego z’ibanze rigaragara muri raporo yo ku wa 03/08/2011.
40.Akomeza avuga ko mu gika cya 18 cy’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwavuze ko UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx nta kimenyetso batanze kivuguruza imvugo z’abakozi b’Akarere ka Gasabo, nyamara icy’ingenzi xxx xxx yaguze ikibanza akacyubaka, inzu akayigurisha IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx n’ubu uyituyemo, ko kuba abazungura xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx guhabwa inzu yabo bubatse nta shingiro bigomba guhabwa kuko batagaragaza ko bayubatse.
41.Ku byerekeye ibyo abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko Se yatangiye kubaka iyo nzu kuva mu mwaka wa 1987, akitaba Imana mu mwaka wa 1990, Me NIYONDORA NSENGIYUMVA avuga ko uruhushya rwo kubaka rumara imyaka itarenze ibiri, ko bitumvikana uko yahawe urumara imyaka umunani kandi batagaragaza uburyo rwongerewe agaciro, akibaza n’uwakomeje ibikorwa by’ubwubatsi kugera mu mwaka wa 1994. Akomeza avuga ko ku wa 27/10/1992, XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxx ibaruwa na Minisitiri w’Imirimo ya Leta n‘Ingufu amusaba kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubukode, amuha “mise en demeure“ y’iminsi 30 atabikora akamburwa ikibanza nta yindi nteguza, agasanga rero hari urujijo mu kumenya niba koko XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yarigeze yubaka inzu iburanwa, ko kandi nta kimenyetso kibigaragaza cyatanzwe n’abazungura be,
n’Urukiko rukaba rero rugomba kwemeza ko inzu yubatswe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, akaba ariyo yagurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
00.Xx XXXXX Xxxxxxxxx, uhagarariye abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx avuga ko inzu iburanwa yubatswe na XXXXXXXXXXX Xxxxxxx mu mwaka wa 1992, (xxx xxxx mu mwaka wa 1987) nyuma yitaba Imana mu mwaka wa 1994 atarazanamo umuryango we wabaga mu cyahoze xxx Xxxxxx Xxxxxxx (Gitarama), ko muri uwo mwaka wa 1994, IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx atahutse yabohoje iyo nzu abenshi bari bazi ko beneyo bapfuye, na xxxxx xxx UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx nawe atahukiye avuye muri Kongo, aza kuyiyitirira arayimukodesha, aza no kuyimugurisha ku wa 05/08/1998 ku mafaranga 6.500.000 Frw xxxxx xxxxxxxxxxxx yose.
00.Xx NKEZA SEMPUNDU Xxxxxxx, wunganira IRUTAMAGENO Xxx Xxxxxxxx, avuga ko imanza zitangira, umwe mu bazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yavugaga ko uyu yapfuye mu mwaka wa 1990, nyuma abazungura be baza kuvuga ko yapfuye mu mwaka wa 1994, ko inzu yayubatse mu mwaka wa 1987, nyamara umutangabuhamya bazanye mu rubanza witwa RUBAYIZA Xxxxxxx yaravuze ko yubatswe hagati ya 1991 na 1992, maze urukiko rubishingiraho. Avuga ko ikindi gitangaje xxx xxx mu igenegaciro (expertise) ry’inzu batanze bagaragaje ko inzu yubatswe mu mwaka wa 1996, bakavuga xxxxx xx Se yaguze ikibanza na MUKABAYIRE Xxxxxxxx xxxxx agiye kwishyura xxxxx ikibanza MUKARUHAMA Xxxxxx xxxxx ko amwishyura, bakaba rero batagaragaza ububasha bw’uwo baguze kandi ikibanza cyari icya MUKARUHAMA Belina, uyu nawe akaba yarabihakanye mu buhamya yatangiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo avuga ko atanabazi.
44.Akomeza avuga ko abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bavuga ko Se yahawe uruhushya rwo kubaka mu mwaka wa 1986, kandi bigaragara ko yihanangirijwe ku wa 27/10/1992 ko azamburwa ikibanza (mise en demeure), bikaba rero byerekana ko icyo gihe yari atarubaka niba yari akiriho, kuko na none bavuga ko yari yarapfuye.
45.Avuga xxxxx xx Urukiko Rukuru, rwafashe icyemezo, rusaba ababuranyi bose kuzana abatangabuhamaya bagaragaza xxxxx umutungo uburanwa, ndetse rusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo
kurumenyesha xxxxx ibibanza bifite nº 2680 na 2682, abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx ntibashobora kubona umuntu uzi ko umutungo uburanwa xxx xxxxx, xxxxx xxxxxx inzu iburanwa yarubatswe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, wayigurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx.
46.Avuga ko n’iyo bigaragara ko inzu iburanwa itigeze iba iya UBURIYEMUYE Xxxx Damascène, mu gihe hatagaragajwe ko IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yaguze azi ko uwo baguraga yagurishaga ibitari ibye, amasezerano y’ubugure atari kuba agiteshejwe agaciro, kuko yaguze abona ko aguze xx xxxxx umutungo, xxxxx xxxxx nako yafatwaga n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi, agasaba ko mu guca urubanza hazifashishwa urubanza nº RCOMA 0002/13/CS rwaciwe n’uru Rukiko haburana Rwanda c/ Garage Impérial rwo ku wa 23/10/2015, dore ko byarangiye ntacyo IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx agenewe mu gihe nta nenge y’amasezerano yigeze igaragazwa.
00.Xx NKEZA SEMPUNDU Xxxxxxx avuga na none ko hari n’inyandiko zititaweho n’urukiko kandi zitateshejwe agaciro zirimo amasezerano y’ubugure n’urupapuro rwishyuriweho umusogongero wa Leta wa 6%, maze ruvuga ko IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx atagaragaje inkomoko y’umutungo, nyamara abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx batagaragaza uko inzu yubatswe n’uko yagiye mu maboko y’abo baburana ntihagire igikorwa.
Uko Urukiko rubibona
48.Ingingo ya 3 y’Itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo yibukijwe haruguru, isaba ko buri muburanyi agaragaza ukuri kwe n’ibimenyetso ashingiraho.
49. Nk’uko bigaragara mu kirego cyatanzwe n’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, bareze UBURIYEMUYE Xxxx Damascène na IRUTAMAGENO Pie Narcisse basaba gusubizwa inzu iri mu kibanza nº 2680 giherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bavuga ko yubatswe mu kibanza cyahawe XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, basaba no gusesa amasezerano y’ubugure bw’iyo nzu abo baregwa bakoranye.
50.Ibimenyetso abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx batanze biri muri dosiye, bigaragaza ko ku wa 04/08/1986, XXXXXXXXXXX Xxxxxxx
yahawe ikibanza na Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu (MINITRAPE), ahabwa n’uruhushya rwo kubaka rufite nº 12445/86, ko MUKARUHAMA Belina wari ugitunze mu buryo bwa gakondo wari wanze kwakira mafaranga y’ibintu bye byarimo yasabwe n’iyo Minisiteri kuyakira mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu, atabikora, XXXXXXXXXXX Xxxxxxx akazashobora kuyatanga mu Isanduku ya Leta, maze akikomereza imirimo y’ubwubatsi, ko xxxxx xx wa 27/10/1992, iyo Minisiteri yandikiye XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxx imwihanangiriza (mise en demeure), amenyeshwa ko naramuka atubahirije ibikubiye mu ngingo z’amasezerano yashyizeho umukono, icyo kibanza nº 2680 Leta izacyisubiza nta yindi nteguza.
51.Ku uruhande rwa UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, ibimenyetso yatanze ni icyemezo gisimbura amasezerano y’ubugure yatakaye kubera intambara, yahawe na MUKARUHAMA Xxxxxx xxx uyu avuga ko yamugurishije ikibanza, n’ubuhamya bw‘abatangabuhamya barimo XXXX Xxxxx, MUKAGATARE Gatarina na XXXXXXXX Xxxxxxxx, bavuga ko ari we wubatse inzu iburanwa, akavuga ko agurisha iyo nzu IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx nta byangombwa yari afite, ahubwo yashingiye ku masezerano y’ubugure bw’ikibanza, amusaba kwishakira ibyangombwa.
52.Naho ku ruhande rwa IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, yagaragaje ibimenyetso bigizwe n‘amasezerano y’ubukode n’ay‘ubugure yagiranye na UBURIYEMUYE Xxxx Damascène n’imvugo z’abatangabuhamya bamaze kuvugwa, asobanura ko inkiko zabanje zitagombaga gutegeka ko amasezerano y‘ubugure aseswa, kuko yaguze inzu na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx wari nyirayo nk’uko byemezwa n’abo batangabuhamya, nyuma asaba ubuyobozi bubishinzwe kwemeza ubwo bugure no kumuha ibyangombwa, burabikora.
53.Urukiko rurasanga, rushingiye kuri ibyo bimenyetso byatanzwe n’ababuranyi, kugeza ku wa 27/10/1992, ubwo XXXXXXXXXXX Xxxxxxx yihanangirizwaga na Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu ko azamburwa ikibanza nº 2680, nta nzu yari yarubatsemo kuko Leta itashoboraga kwisubiza ikibanza kandi cyubatsemo inzu, ahubwo yamusabaga kucyubaka, atabikora Leta ikacyisubiza.
54.Urukiko rurasanga kandi abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx nta kimenyetso bagaragaza cy’uko ikibanza nº 2680 Se yari yarahawe
cyakomeje xxxx xxxx nyuma y’ibaruwa nº 18.04.081/10636 yo ku wa 27/10/1992, yandikiwe na Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu imwihanangiriza ko azamburwa icyo kibanza, ko kandi yubahirije ibyo yasabwaga byo kucyubaka, cyane cyane ko, nk’uko byagaragajwe haruguru mu ibaruwa y’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, abahawe integuza bamburwaga ibibanza.
55.Urukiko rurasanga ahubwo ku ruhande rwa UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx hari abatangabuhamya barimo XXXX Xxxxx wabwiye uru Rukiko ubwo rwari mu iperereza, ko UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx yari yaraguze ikibanza na MUKARUHAMA Bélina, akacyubaka inzu akayituzamo umugore we wa kabiri, ko atazi XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, na MUKAGATARE Gatarina, wavuze ko inzu iburanwa yubatswe xxx mu gace atuyemo, ubutaka bukaba bwari ubwa MUKARUHAMA Bélina wari ufite isambu ya gakondo, ko nawe yamugurishije ikibanza hamwe n’abandi benshi, ko yabonye UBURIYEMUYE Xxxx Damascène ahubaka aza mu mudoka itukura, nyuma atuzamo umugore we wa kabiri wirabura wari umwarimukazi. Hari kandi n’ubuhamya bwa XXXXXXXX Xxxxxxxx, nawe wavuze ko inzu ari iya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx wayubatse mu mwaka wa 1993 ahantu hahoze ari aha MUKARUHAMA Belina, ko kandi yamwubakiraga, bose bakaba banavuga ko iyo nzu yaje kubohozwa na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx, xxxxx akayigura.
56.Urukiko rurasanga rero bigaragara ko ku ruhande rw’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, nta kimenyetso bagaragaje cy’uko inzu iburanwa yubatswe n’umubyeyi wabo, bakaba batagendera ku byangombwa yari yarahawe na MINITRAPE mu gihe byagaragajwe haruguru ko yihanangirijwe ku wa 27/10/1992 ko azamburwa ikibanza nº 2680 (mise en demeure), ntibagaragaze ko nyuma yaho icyo kibanza cyakomeje kuba xxxx xxx anacyubake, cyane cyane ko mu ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yandikiye Urukiko Rukuru ku wa 16/11/2015, igaragaza ko abihanangirizwaga bamburwaga ibibanza. Urukiko rurasanga rero mu gihe ku ruhande rwa UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx hari abatangabuhamya bemeje ko ari we wubatse inzu iburanwa, barimo abayubatse n’umuturanyi uhatuye kuva kera, xxxxx xxxx bakaba baravuze ko batazi XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, hagomba kwemezwa ko iyo nzu yubatswe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx, bityo amasezerano y’ubugure yo
ku wa 05/08/1998 yakoranye na IRUTAMAGENO Xxx Xxxxxxxx, akaba agomba kugumana agaciro kayo.
57. Hashingiwe rero ku ngingo 3 y’Itegeko nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryavuzwe haruguru, n’ibisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga ubujurire bwatanzwe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx n‘ubujurire bwuririye ku bundi IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx yatanze bufite ishingiro, bityo urubanza nº RCA 0156/15/HC/KIG rwajuririwe, rwaciwe n‘Urukiko Rukuru ku wa 15/01/2016 rukaba ruhindutse kuri byose.
c. Gusuzuma ishingiro ry‘indishyi zisabwa n’ababuranyi
58.UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx xxxxx uru Rukiko gutegeka abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx 10.000.000 Frw akubiyemo indishyi z’akababaro, ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
00.Xx bujurire bwuririye ku bundi, Me XXXXX Xxxxxxxxx xxxxxxxxxxx abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, avuga ko Urukiko rusanze ubujurire xxx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxxxx xxxxxx indishyi zikurikira:
- Indishyi mbonezamusaruro: 300.000 Frw x 19 x 12 = 68.400.000 Frw ahwanye n’ubukode bavukijwe kuva 1998 ubwo batangiye gukurikirana inzu yabo;
- Igihembo cy’Avoka mu rukiko rubanza no mu bujurire: 4.500.000 Frw;
- Ikurikiranarubanza n’ingendo: 700.000 Frw;
- Amafaranga y’igenagaciro (expertise): 100.000 Frw;
- Igarama mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo: 16.000 Frw Yose hamwe: 73.716.000 Frw.
00.Xx bujurire bwuririye ku bundi, IRUTAMAGENO Pie Narcisse asaba ko abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx 6.000.000 Frw akubiyemo 3.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro kubera ituze bamuvukije, 2.000.000 Frw y’ibyakoreshejwe mu rubanza na 1.000.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.
61.Ku byerekeye indishyi IRUTAMAGENO Pie Narcisse asaba abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, Me XXXXX Xxxxxxxxx,
avuga ko atigeze ajurira kandi atemerewe gutanga ubujurire bwuririye ku bundi kuko ntawamureze, ahubwo yahamagawe gusa n’ubwanditsi bw‘Urukiko, ko rero nta ndishyi yahabwa, ko ahubwo ari we ukwiye guha abo ahagarariye 1.000.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.
62.Ku byerekeye indishyi zingana na 10.000.000 Frw akubiyemo indishyi z’akababaro, ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxx ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, Me XXXXX Xxxxxxxxx, avuga ko xxxxx xxxxxxxxxx.
Uko Urukiko rubibona
63.Ku byerekeye ubujurire bwuririye ku bundi, ingingo ya 167, igika cya 1 n’icya 2, y’Itegeko nº 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko “Uregwa mu rukiko rujuririrwa ashobora nawe kujurira yuririye ku bujurire bw’urega mbere y’iburanisha cyangwa mu iburanisha, naho yaba yaramenyeshejwe urubanza rwe ntagaragaze ko hari icyo arukemengaho.
Ubujurire bwuririye ku bundi bukorwa n’uwarezwe mu bujurire bwerekeye ku wajuriye cyangwa ku bandi barezwe mu bujurire. Ntabwo bushingira gusa ku gusaba indishyi.
64.Urukiko rurasanga amafaranga y’indishyi zose zisabwa n’xxxx xxxx abazungura xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxxx UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx n’ayo basaba IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx nta shingiro ryayo kuko batsinzwe n’uru rubanza.
65.Urukiko rurasanga 10.000.000 Frw akubiyemo indishyi z’akababaro, ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx xxxxx xxxxxxxxxx ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx afite xxxxxxxxx xxx xxxxxxxxx ikurikiranarubanza n’igihembo cy‘Avoka kuko bamureze urubanza bakaba batsinzwe, kandi yariyambaje Avoka umuburanira akanakurikirana urubanza, ariko amafaranga asaba ni ikirenga, mu bushishozi bwarwo rukaba rumugeneye 800.000 Frw kuri uru rwego. Ku byerekeye indishyi z’akababaro, Urukiko rurasanga atazihabwa kuko atagaragaza ko abo azisaba bamureze bagamije gusa kumutesha umwanya.
66.Urukiko rurasanga 6.000.000 Frw akubiyemo 3.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro kubera ituze bamuvukije, 2.000.000 Frw y’ibyakoreshejwe
na 1.000.000 Frw y’igihembo cy’Avoka IRUTAMAGENO Pie Narcisse asaba abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx afite ishingiro ari ay’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka, kuko ubujurire bwe bwuririye ku bundi bufite ishingiro, kandi yashatse Avoka umuburanira anakurikirana urubanza, ariko amafaranga asaba ni ikirenga, mu bushishozi bwarwo rukaba rumugeneye 800.000 Frw kuri uru rwego. Ku byerekeye indishyi z’akababaro, ntiyazihabwa kuko atabasha kugaragaza ko abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx bamureze bagamije gusa kumuvutsa ituze rye, xxx gukurikirana uburenganzira bumvaga ko bafite ku nzu iburanwa.
III. ICYEMEZO CY‘URUKIKO
67.Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx bufite ishingiro;
68.Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx bufite ishingiro;
69.Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bw’abazungura ba XXXXXXXXXXX Xxxxxxx nta shingiro bufite;
70.Rwemeje ko inzu iburanwa iri mu kibanza nº 1555 giherereye mu Mudugudu w’Ingeri, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ari iya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx yagurishije IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx;
71. Rwemeje ko amasezerano y’ubugure yabaye ku wa 05/08/1998 hagati ya UBURIYEMUYE Xxxx Xxxxxxxxx na IRUTAMAGENO Pie Xxxxxxxx agumanye agaciro kayo;
72.Rutegetse abazungura xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx xxxxxxxxx XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxxxxx 800.000 Frw y’indishyi zasobanuwe haruguru;
73.Rutegetse abazungura xx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx xxxxx XXXXXXXXXXX Xxxxxxx, XXXXXXXXXXX Xxxx Xxxxxx, XXXXXXXXXXXX Xxxxxxx na XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxx kwishyura IRUTAMAGENO Xxx Xxxxxxxx 800.000 Frw y’indishyi zasobanuwe haruguru;
74. Rubategetse kandi kwishyura 100.000 Frw y’amagarama y‘urubanza