Contract
⮚ Iyo icyemezo cy’umusoro w’ipatanti gitakaye cyangwa cyangiritse urwego rw’ibanze bireba rutanga inyandukuro yacyo kandinyir’ubwite agacibwa amafaranga atarenga ibihumbi bitanu (5.000 Frw).
3. UMUSORO KU NYUNGU Z’UBUKODE
⮚ Umusoro ku nyungu z’ubukode wishyurwa n’umuntu wese wakira amafaranga aturutse k’ubukode bw’imitungo itimukanwa iri mu Rwanda ikubiyemo ubutaka, inyubako n’ibindi byose byongerera umutungo utmukanwa ubwiza n’agaciro.
⮚ Umusoro ku nyungu z’ubukode wishyurwa habazwei nyungu mbumbe ikomoka ku bukode yakiriwe mu mwaka w’isoresha.
⮚ Inyungu isoreshwa iboneka ku buryo bukurikira:
a) Iyo umutungo utimukanwa ukodeshwa wabonetse hifashishijwe umwenda, 50% y’inyungu mbumbey’ubukode afatwa nk’inyungu isoreshwa agatangwaho umusoro;
b) Xxx hishyurwa inyungu ku nguzanyo ya banki yakoreshejwe kugira ngo hubakwe cyangwa hagurwe umutungo uyimukanwa ukodeshwa, inyungu isoreshwa iboneka havanwa mu nyungu mbumbe mirongo itatu ku ijana (30%) hamwe n’inyungu za banki zishyuwe muri uwo mwaka usoreshwa.
Ibipimo by’umusoro ku nyungu z’ubukode bishingira ku ngano y’inyungu z’ubukobe bw’umutungo usoreshwa:
INYUNGU ISORESHWA | IBIPIMO BY’UMUSORO |
Kuva ku ifaranga rimwe kugera ku 180.000 FRW | Nta musoro |
Kuva ku 180.001 Frw kugera kuri 1.000.000 | 20% y’inyungu isoreshwa |
Hejuru ya 1.000.000 | 30% y’inyungu isoreshwa |
Uyu musoro wishyurwa ute?
Intambwe ya mbere: Imenyekanishamusoro
Kuzuza urupapuro rw’imenyekanishamusoro ukarujyana ku rwego rw’ibanze umutungo ukodeshwa uherereyemo bitarenze tariki 31 Weurwe buri mwaka.
Intambe ya kabiri: Iyishyuramusoro
Uyu musoro wishyurirwa kuri banki bitarenze tariki 31 werurwe buri mwaka hanyuma ugatwara inyemezabwishyu y’umusoro ku biro by’Umurenge.
ICYITONDERWA
Buri masezerano y’ubukode bw’umuungo ukodeshwa agomba kugaragazwa n’inyandiko isinyweho n’impande zayagiranye, kopi y’aya masezerano igomba gushyikrizwa urwego rw’ibanze w’xxx umutungo uherereye nibura mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono.
Niba udakoreye imenyekanishamusoro ku gihe cyangwa ukarikora wifashishije imibare idahuye n’ukuri, Akarere gashobora kuguhanisha izahabu ishobora kugera xxx xxxx 40% by’umusoro wagombaga gutanga.
UBURENGANZIRA N’INSHINGANO Z’UMUSORESHWA
Bigenda bite utishyuye imisoro y’inzego z’ibanze?
Iyo umusoro ugenewe inzego z’ibanzeutishyuiwe igihe bifatwa nk’xxx xxx ideni rishobora kuegerwa zibifitiye ububasha.
Uturere dufite bubasha bwo gufatira no guteza cyamunara imitungo yimukanwa n’itimukanwa ndetse n’amafaranga y’usora cyangwa andi mafarangaafitiwe n’abandi bantu kugeza igihe umwenda wishyuriwe. Hejuru y’ibyo inyungu z’ubukererwe zingana na 1.5% buri kwezi hamwe n’inyongera ingana na 10% ugomba gutangwa nabyo bigomba kubarwa kandi bikishyurwa n’usora.
Byagenda gute wivanze mu bikorwa n’inshingano by’inzego z’ibanze?
Mu gukusanya no kwegeranya imisoro, umuntu wese ubangamiye cyangwa ugerageje kubangamira ibikorwa n’inshingano by’urwego rw’ibanze mu gihe cyo gusoresha,ufasha, ushishikariza cyangwa ugambanaa n’undi munu kugirango barenge ku mategeko arebana no kwakira imisoro y’inzego z’ibanze, hakoreshwa ububashabutangwa n’itegeko No 59/2011, bityo agahanishwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) ariko nanone itarengeje ibihumbi ijana(100.000 Frw) bitabujije ariko n’ibindi bihano biteganwa n’amategeko mpanabyaha.
Bigenda gute iyo umuntu atishimiye agaciro ku isoko kabazwe kakanagenwa mu ibaruwa isoresha?
Iyo umuntu atishimiye uburyo agaciro ku ispko kabazwe n’uko kagenwe mu ibaruwa isoresha, abimenyesha mu nyandiko urwego rw’ibanze umutungo we uherereyemomu gihe kitarenze ukwezi kumwe abonye iyo baruwa.
Iyo umunyu atanyuzwe n’umwanzuro w’inzego z’ibanze bigenda gute?
Iyo umuntu atishimiye icyemezo cyafashwe n’urwego rw’ibanze bireba ku birebana n’amafaranga asabwa gusora, ashobora kuregera icyo cyemezo imbere y’uukiko rubifitiye ububasha.
Ku bindi bisobanuro mwabaza kuri
Aderesi ikurikira:
Ishami rishinzwe Abasora Call Center: 3004
E-mail: xxxx@xxx.xxx.xx Website: xxx.xxx.xxx.xx
Ku bindi bisobanuro birebana n’amafaranga y’imisoro itatu yavuzwe haruguru yakirwa n’urwego rw’ibanze mushobora gusoma birambuye itegeko No. 59/2011 ryo ku wa 31 Ukuboza 2011 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo cyangwa se mukagana urwego rw’ibanze rubegereye rukabasobanurira.
REPUBULIKA Y’U RWANDA
h
t
w
o
r
G
r
o
f
s
e
x
a
T
t
n
e
m
p
o
l
e
v
e
D
&
IKIGO CY’IMISORO N’AMAHORO
TUMENYE IMISORO
YAKIRWA MU NZEGO Z’IBANZE
Kamena 2014
TUMENYE IMISORO YAKIRWA MU NZEGO Z’IBANZE
INTANGIRIRO
Itegeko No 59/2011 ryo ku wa31Ukuboza rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’ingego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 1 Mutarama 2012.
Muri iyi nyandiko haravugwa gusa ku bwoko butatu bw’inkomoko bw’inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze aribwo:
• Umusoro ku mutungo utimukanwa
• Umusoro w’ipatanti
• Umusoro ku nyungu z’ubukode.
1. UMUSORO K’UMUTUNGO UTIMUKANWA
⮚ Buri muntu wese ufite umutungo utimukanwa cyangwa yarawuragijwe kandi abifitiye impapurompamo z’umutungo bwite w’ubutaka yishyura umusoro ku mutungo utimukanwa. Aha umuntu ukodesha ubutaka ntarebwa n’uyu musoro kuko yishyura amahoro y’ubukode bw’ubutaka ku mwaka.
⮚ Uyu musoro wishyurwa hakuikjwe agaciro ku isoko k’ubutaka, inyubako n’ibindi byongerera umutungo utimukanwa ubwiza n’agaciro.
⮚ Igipimo gikurikizwa mu kubara uyu musoro buri mwaka ni agaciro ku isoko k’umutungo utimukanwa ukagabanyije n’igihumbi (/1000).
Uyu musoro wishyurwa ute? Intambwe ya mbere
Kuzuza urupapuro rumenyekanishirizwaho umusoro ku mutungo utimukanwa ukarujyana ku biro by’Umurenge bitarenze tariki ya 31 Werurwe ku mwaka wa mbere w’isoreshwa.
Intambwe ya kabiri
Kumena uburyo bune bwo kugena agaciro ku isoko k’umutungo utimukanwa:
A. Iyo wakoresheje igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu myaka ine ishize
Agaciro wahawe kangana n’agaciro ku isoko, kuri ubu buryo urupapuro rw’imenyekanishamusoro rugomba kuba ruherecyejwe n’icyemezo cy’igenegaciro cyatanzwe n’ababifitiye uburenganzira.
B. Iyo umutungo utimukanwa waguzwe mu myaka ine ishize
Igiciro umutungo wahawe kingana n’agaciro ku isoko, icyo gihe urupapuro rw’imenyekanishamusoro rugomba kuba ruherekejwe n’amasezerano y’ubugure.
C. Iyo wubatse inyubako cyangwa ibindi byose byongerera umutungo utimukanwa ubwiza n’agaciro mu myaka ine ishize
Ufata agaciro ku isoko ku mutungo utimukanwambere yo kubaka ukongeraho igiciro cy’imirimo y’ubwubatsi bigahwana n’agaciro ku isoko, kuri ubu buryo urupapuro rw’imenyekanishamusoro rugomba kuba ruherekejwe n’inyandiko zerekana igiciro cy’imirimo y’ubwubatsi.
D. Ubundi buryo butavuzwe haruguru
Usora agomba gutanga ikigereranyo cy’agaciro k’umutungo utimukanwa gishingiye uko abibona neza hakurikijwe ukuri. Kuri ubu buryouupapurorw’imen yekanishamusoro rugomba kuba ruherekejwe n’ifoo y’inyubako n’iy’ibindi byose byongerera umutungo utimukanwaubwiza n’agaciro niba bihari.
Intambwe ya gatatu
Xxx xxxxxx umusoro ugomba gutangwa
Ufata agaciro k’umutungo ukagabanya n’igihumbi.
Intambwe ya xxxx Iyishyurwa ry’umusoro
Umusoro k’umutungo utimukanwa ugomba kuba wishyuwe bitarenze itariki ya 31 Werurwe buri mwaka.
Uyu musoro wishyurwa muri banki noneho ugatanga inyemezabwishyu ku biro by’Umurenge.
ICYITONDERWA
Iyo udakoze imenyekanishamusoro kugihe bitaenze tariki
31 Werurwe cyangwa ukarikora wifashishije imibare irimo uburiganya Akarere gahobora kuguhanisha izahabu ishobora kugera kuri 40% y’umusoro wagombaga gutanga.
2. UMUSORO W’IPATANTI
⮚ Buri muntu wese ufite ibikorwa bibyara inyungu cyangwa umuhagarariye yishyura umusoro w’ipatanti.
⮚ Umusoro w’ipatanti wishyurwa ku xxxxxx xxxx xxxxxx inyungu;
⮚ Umusoro w’ipatanti ugenwa hashingiwe ku bwoko bw’ibikowa usora akora cyangwa ku mafaranga yose ashobora gucuruza ku buryo bukurikira.
Niba warandikishije igikorwa cyawe ku musoro nyongeragaciro(VAT/TVA) mu kigo cy’imisoro n’amahoro.
Amafaranga yacurujwe umwaka ushize | Umusoro w’ipatanti wishyurwa |
Kuva ku ifaranga rimwe kugera kuri 40.000.000 | 60.000 Frw |
Kuva kuri 40.000.001 kugera kuri 60.000.000 | 90.000 Frw |
Kuva kuri 60.000.001 kugera kuri 150.000.000 | 150.000 Frw |
Hejuru ya 150.000.000 Frw | 250.000 Frw |
Mu bindi bikorwa bibyara inyungu, ibipimo by’umusoro w’ipatanti bishingira ku bwoko bw’igikorwa n’xxx giherereye:
URWEGO RW’UMURIMO | MU CYARO (Frw) | MU MUJYI W’U RWANDA (Frw) | MU WA KIGALI (FRW) |
Abacuruzi badafite amaduka,abanyabukorokori bakora imirimo iciriritse kandi badafite imashini | 4.000 | 6.000 | 8.000 |
Abatwara abantu n’ibintu ku mapikipiki | 4.000 | 6.000 | 8.000 |
Ubucuruzi n’ubukorikori bwifashisha imashini | 20.000 | 30.000 | 40.000 |
Ibindi binyabiziga byose uretse igare | 40.000 ku kinyabiziga | 40.000 ku kinyabiziga | 40.000 ku kinyabiziga |
Imirimo yo gutwara abantu n’ibintu mu mato afite moteri | 20.000 ku kinyabiziga | 20.000 ku kinyabiziga | 20.000 ku kinyabiziga |
Indi mirimo ibyara inyungu | 20.000 | 30.000 | 40.000 |
XXX XXXXXX WISHYURWA UTE?
Intambwe ya mbere: Imenyekanishamusoro
Kuzuza urupapuro rw’imenyekanishamusoro ukarujyana ku biro by’Umurenge bitarenze tariki tariki ya 31 Werurwe buri mwaka w’isoresha.
Intambwe ya kabiri: Kwishyura umusoro
Umusoro w’ipatanti wishyurirwa muri banki bitarenze tariki 31 Werurwe buri mwaka noneho ugatanga inyemezabwishyu y’umusoro ku biro by’Umurenge.
Twibutseko icyemezo cy’umusoro w’ipatanti kigomba kumanikwa ku muryango w’inzu imirimo y’ubucuruzi ikorerwamo cyangwa kikomekwa ku modoka ,ku bwato cyangwa ku kindi kinyabiziga cyatangiwe umusoro.
Icyitonderwa
⮚ Kuterekana icyemezo cy’umusoro w’ipatanti bihanishwa izahabu y’amafaranga ibihumbi icumi(10.000 Frw)