URUBANZA N°R.COM A 00134/2017/CHC/HCC Urupapuro rwa 1
URUBANZA N°X.XXX A 00134/2017/CHC/HCC Urupapuro rwa 1
XXXXXXX XXXXXX RW’UBUCURUZI RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA KU RWEGO RW’UBUJURIRE, RUCIYE URUBANZA N°X.XXX A 00134/2017/CHC/HCC MU BURYO BUKURIKIRA NONE KUWA 06/07/2017:
ABABURANYI
SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd, ifite icyicaro mu Mudugudu w’Ihuriro, Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo uburanirwa na Me XXXXXXXX Xxxxxxxx xxxxxxxxxx na Me XXXXXXXX Xxxx-Xxxxx Xxxxxxx… UWAJURIYE.
URBAN MOTORS Ltd, ifite icyicaro mu Mudugudu wa Rugenge, Akagali ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, Tel: 0000000000, Email: xxxxx@xxxxx.xx, el: 0788812846, k’Abasengerezi, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo uburanirwa na Me OWERISIMA Honorine… UREGWA.
IKIREGO
Kujuririra urubanza X.XXX 01568/15/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki ya 27/01/2017 (Umwenda wa Frw 14.492.000 n’indishyi zitandukanye.)
I. IMITERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE
[1] URBAN MOTORS Ltd yagiranye amasezerano y’ubucuruzi na SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd kuwa 14/06/2014 xxx bumvikanye ko URBAN MOTORS Ltd izajya igurisha ibicuruzwa bitandukanye, ubwo bucuruzi bwageraga ku mafaranga Frw 24.000.000. Mu kirego yatanze mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, URBAN MOTORS Ltd yavuze ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd iyibereyemo umwenda wa Frw 14.492.000 ukomoka ku masezerano y’ubucuruzi bagiranye. SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yireguye ivuga ko nyuma yo gutangira gukorana na URBAN MOTORS Ltd yasanze ko ibyo yabwiwe mu masezerano atabibona bituma bimushyira mu gihombo xxx kunguka. Yavuze ko umwenda yemera ari Frw 3.450.000 ya stock yasigaranye n’andi make. Yasabye xxxxx xx ikirego kitakwakirwa kuko cyatanzwe hatabanje kuyishyikiriza ku muhuza.
II. URUBANZA RUJURIRIRWA.
[2] Ku bijyanye n’uko ikirego kitagombaga kwakirwa, Urukiko rubanza rwasanze ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yiyemerera ko Me NDUTIYE Yussuf yaba yarashatse kubunga gusa akavuga ko umuntu uhagarariye uruhande rumwe atari gushobora kubunga. Ku bijyanye n’umwenda wishyuzwa, Urukiko rwasanze ko hari inyandiko eshatu zanditse na SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd isaba URBAN MOTORS Ltd kuyigemurira ibicuruzwa, izo nyandiko zikaba ari iyo kuwa 19/10/2014 ya Frw 6.762.000, iyo kuwa 15/12/2014 ya Frw 7.050.000 n’iyo kuwa 19/12/2014 ya Frw 4.500.000. Rwasanze xxxxx xx hari sheki eshatu zatanzwe na SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd, iyo kuwa 19/10/2014 ya Frw 6.762.00, iyo kuwa 15/12/2014 ya Frw 7.050.000 n’iyo kuwa 19/12/2014 ya Frw 4.500.000. Rwasanze ko URBAN MOTORS Ltd yaravuze ko umwenda ukomoka kuri izo sheki zitishyuwe kuko basanze kuri konti ya SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd nta mafaranga ariho gusa yavuze ko kuri sheki ya 19/10/2014 hishyuwe Frw 4.000.000, bityo izo sheik zikaba ari ibimenyetso bihagije bihamya umwenda kuko SIMBA TYRE QUICK CENTRE Ltd itigeze ihakana ko atariyo yatanze izo sheki. Rwasanze ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko yajyaga yishyura mu ntoki nta gaciro byahabwa mu gihe itagaragaza xxx yishyuriye amafaranga avugwa kuri ziriya sheki. Rwemeza ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd igomba kwishyura URBAN MOTORS Ltd Frw 14.492.000 agaragara kuri sheki eshatu yo kuwa 19/10/2014, kuwa 15/12/2014 no kuwa 19/12/2014 yatanze ntizibikuzwe. Rwemeza ko igomba no kwishyura indishyi zibariwe ku ijanisha rya 15% ku mwaka kuva kuwa 19/01/2015 kugeza kuwa 24/05/2016, ni ukuvuga amezi 16 ahwanye na Frw 2.898.400. Rwemeza xxxxx xx igomba kwishyura Frw 100.000 y’ikurikiranarubanza, Frw 700.000 y’igihembo cy’Avoka no gusuzbiza Frw 50.000 y’igarama URBAN MOTORS Ltd yatanze irega.
III. IMPAMVU Y’UBUJURIRE ZA SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd n’imyiregure ya URBAN MOTORS Ltd
- Kuba Urukiko rwemeye gusuzuma ikirego cya URBAN MOTORS Ltd kitari cyubahirije ibikubiye mu masezerano.
[3] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko mu kwiregura ku kirego mu Rukiko rw’ Ubucuruzi, yabanje gutanga inzitizi yo kutakirwa kw’ ikirego cya URBAN MOTORS Ltd kuko hari iby’ ingenzi mu masezerano bitubahirijwe, cyane mu ngingo yayo ya 6 igaragaza uburyo hazakemurwa amakimbirane mu gihe yavuka: Muri iyo ngingo havugwamo ko impande zombi zari kubanza kugirana ibiganiro, byananirana hakitabazwa ubuhuza, byakwanga hakitabazwa Urukiko.
[4] Ivuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwirengagije iyo nzitizi rwemeza ko ubuhuza bwabayeho bukozwe n’uhagarariye URBAN MOTORS Ltd ariwe Me NDUTIYE Yussuf, nyamara rwirengagiza ibisanzwe bikurikizwa mu buhuza, harimo ko umuhuza agomba kutagira xxx abogamira, hakaba hakwibazwa ukuntu umuntu uha ubutumwa bwo kukwishyuriza no kukuburanira xxxxxx kukubogamiraho.
[5] Ivuga xxxxx xx Urukiko kandi rwatije amagambo uyihagarariye ko yemeye ko Me NDUTIYE Yussuf yaba yarashatse kunga impande zombi, nyamara atari byo kuko icyo yavuze xxx xxx Me XXXXXXX Xxxxxx atari kuba umuhuza kandi asanzwe afite uruhande abogamiyeho, dore ko ari nawe uburanira URBAN MOTORS Ltd, akaba atari kuba yarabaye umuhuza ngo ahindukire anarege kuko bitemewe n’amategeko agenga umwuga w’Abavoka. Ivuga ko ibyo rero bikaba bigaragaza kubogamira ku ruhande rumwe rwa URBAN MOTORS Ltd.
[6] Ivuga ko kuba Urukiko rwifashisha ingingo ya 110 y’ Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo, ivuga ko “Ukwiyemerera mu rubanza ni amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera. Ayo magambo atsindisha uwayavuze”, nyamara Urukiko rwirengagiza nkana agace gakurikiraho k’ iyo ngingo kagira kati “Ntibyemewe kuvana amagambo amwe mu yo yavuze xxx xxx xxx yo bamutsindisha adafatiwe hamwe nk’ uko yayavuze…” Ivuga ko gushaka guhuza impande zombi atari bibi; gusa kwizera ubwo buhuza bukozwe n’uwahawe ubutumwa bwo guhagararira mu Rukiko URBAN MOTORS Ltd bikaba bitakwizerwa na SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd kuko bitamubuza kubogamira kuwo akorera, uretse ko nuko kugerageza guhuza impande zombi nta byabayeho, cyane ko nta n’ ibimenyetso abigaragariza
[7] Ivuga ko URBAN MOTORS itigeze igaragariza Urukiko icyageragejwe gukorwa muri ubwo buhuza, ndetse n’ inyandiko-mvugo y’ ubwo buhuza, byibuze ngo hagaragazwe uko uruhande rwa SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd rwanze kubwitabira, nubwo bwose ubuhuza bukozwe n’ uwahawe ubutumwa bwo guhagararira uruhande rumwe mu Rukiko butapfa kwizerwa kuko ubuhuza busaba ukutabogama. Ivuga ko yifashishije ingingo ya 64 y’ itegeko N°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n’ amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya”, bityo iyo ngingo yari ihagije kugirango Urukiko rutakire ikirego kuko ibyo impande zombi zari zarishyiriyeho umukono bitigeze byubahirizwa. Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd yakagombye kwerekana byibuze ibimenyetso ko yagerageje gkora ubwo buhuza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3 y’ itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo ivuga ko “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ ibyo aburana”.
- Kuba Urukiko rubanza rwaremeje ingano y’umwenda w’umurengera kuko nta n’ibimenyetso bidashidikanywaho watangiwe.
[8] SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd ivuga ko yagaragaje mu Rukiko rubanza ko ari ugushidikanya gukomeye ku mwenda ibereyemo URBAN MOTORS Ltd kuko ibimenyetso iheraho atari byo, cyane cyane ko ubucuruzi bw’impande zombi bwarangwaga no kwizerana ku buryo akenshi bishyuraga mu ntoki. Ivuga ko umwenda URBAN MOTORS Ltd ivuga ko iberewemo Urukiko rwahaye agaciro ruhereye kuri sheki zarengeje igihe (kuko xxx xxx muri 2014) ndetse zidateweho na kashe byibuze ngo urega yemeze ko atishyuwe koko, ko ibyo bigaterwa nuko yemeza idashidikanya ko amafaranga agaragara kuri izo sheki yayishyuye mu ntoki, ariko kubera ikizerane bari bafitanye bitiriwe babyandika.
[9] Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd yagombaga kugaragaza ikimenyetso cy’uko koko yagiye kuri Banki igasanga sheki zitazigamiwe, kuko ikibigaragaza xxx xxxxx ya Banki iteraho, cyangwa ikagaragaza impamvu itagiye kuzivunjisha niba itari yabonye amafaranga azanditseho mbere. Ivuga ko bitangaje kuba Urukiko rwahera ku bitemewe n’amategeko rukabiha umugisha bikaba ibyemewe kuko izo sheki xx xxxx iza garantie zitafatwa nk’ ibimenyetso byakwemerwa n’ Urukiko kuko Sheki ari amafaranga (sheki ya garantie ntabwo yemewe); bityo zigira agaciro runaka bitewe n’ italiki yanditesho, cyangwa se igihe ziteweho kashe ya banki mu gihe basanze zitazigamiwe. Bityo hakurikijwe ingingo ya 105, 1° mu Itegeko ry’ ibimenyetso ryavuzwe haruguru, ikaba isanga ari “inyandiko amategeko avuga ko zidafite agaciro kuko zifatwa nk’ izinyuranyije n’amategeko kubera imiterere yazo”.
[10] SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd CENTER Ltd ivuga ko itigeze ihakana imikoranire na URBAN MOTORS Ltd, cyangwa ngo ihakane zimwe mu nyandiko zisaba kugemurirwa ibicuruzwa na URBAN MOTORS Ltd; ahubwo igitangaje xxx xxx Urukiko rufite izo nyandiko zose nk’ ibimenyetso, ariko wasoma ibyanditseho ugasanga harimo ibinyoma bitangaje: Urugero rufatika, ni xxx usanga izo mpapuro (invoices) hafi ya zose zifite amataliki amwe, ibyagemuwe (articles) ari bimwe, ndetse n’ingano yabyo (quantité) ari imwe!!! Ibyo bigatuma iyo ubiteranyije usanga amafaranga URBAN MOTORS Ltd yishyuza ari umurengera kuko bayateranya inshuro nyinshi ndetse n’ Urukiko rukabirenga ho rugahamya ko ari umwenda bishyuza kandi bakwiye guhabwa.
[11] Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd n’ Urukiko birengagiza nkana agaciro nyakuri k’ ibyishyuzwa, bituma yo itegekwa kwishyura umwenda mu by’ ukuri yarangije kwishyuraho igipande kinini, ibyo bikanerekanwa n’uko ibyo baregera nta bimenyetso bidashidikanywaho berekana. Ivuga ko umwenda yemera wonyine ukaba ari uhwanye n’ibicuruzwa yari isigaranye muri stock ihwanye n’ amafaranga y’ u Rwanda Miliyoni eshatu n’ ibihumbi xxxxxx xxx na mirongo itanu (Frw 3.450.000), kuko kugeza kuwa 23/09/2014 nta xxxx xxxx isigaraniye URBAN MOTORS, naho nyuma yaho, kugera kuwa 03/01/2015 ikaba yari isigaje kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Xxxxxx acyenda mirongo inani na bine (Frw 984.000), wayongera ku gaciro k’ ibisigaye muri stock akaba Frw 3.450.000 + Frw 984.000= Frw 4.434.000.
[12] Ivuga ko hakurikijwe ingingo ya 3 yo mu Itegeko N° 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo ivuga ko “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ ibyo aburana”, Umucamanza ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ ibimenyetso afite.” Naho hakurikijwe ingingo ya 9 yo mu Itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012, ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’ iz’ubutegetsi igateganya ko “urega agomba kugaragaza ibimenyetso by’ ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda”, ikaba isanga nta bimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko umwenda wishyuzwa ariwo koko, ndetse yo ikaba igaragaza ibimenyetso by’uko yagiye yishyura, n’ibyasigaye bitishyuye nabwo bikaba byaratewe n’uko imikoranire yabo bombi yaje kuba mibi.
- Kuba Urukiko rubanza rwagennye indishyi zibazwe kuri 15%kandi impande zombi zitigeze zibyumvikanaho ndetse mu masezerano ndetse nta n’itegeko rihari ribigena.
[13] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko ku byerekeranye n’ indishyi mbonezamusaruro URBAN MOTORS Ltd isaba, xxx xxxxxx ko amafaranga yo kuranguza ibicuruzwa harimo akomoka ku mwenda wafashwe muri ECOBANK RWANDA Ltd, ikaba isanga zitaragombaga gutangwa, cyane cyane ko atavuga xxx zigaragarira mu masezerano hagati y’ abayagiranye. Ivuga ko ikindi xxx xxx nta n’ikigaragaza ko uwo mwenda wafashwe by’umwihariko kugira ngo barangure ibicuruzwa byahawe SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd gusa. Ivuga ko hakurikijwe ingingo ya 113 y’ Itegeko rigenga amasezerano iteganya ko “Amasezerano agira inkurikizi ku bayagiranye gusa, ntabangamira undi wese kandi amugirira akamaro gusa mu biteganyijwe bijyanye no gusezerana ibifitiye undi akamaro…”, ikaba isanga nta mpamvu zatuma igerwaho n’ingaruka zikomoka ku masezerano yabaye hagatiya ECOBANK RWANDA Ltd na URBAN MOTORS Ltd. Ivuga xxxxx xx nta tegeko Urukiko ruheraho xxxxxx xxx ndishyi z’umurengera, bityo ikaba isanga Urukiko rw’Ubucuruzi rwaratandukiriye, ikaba ari yo mpamvu isaba uru Rukiko ko rwayirenganura, rukazivanaho.
[14] Ivuga ko igihe Urukiko rubanza rwahereyeho rubara izo ndishyi nacyo ni igihimbano kuko mu ncarubanza rwemeza ko nta nyandiko yishyuza rwabonye, ngo ruhera ku gihe integuza yandikiwe, nyamara nta kimenyetso kigaragaza igihe iyo nteguza yagereye kuri SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd. Ivuga ko ibyo binarebakandi n’igihembo cy’Avoka kuko itegeko ryemera ko igihembo kitajya munsi y’ibihumbi xxxxxx xxxxx, arengaho akaba yagaragarizwa ibimenyetso bindi nk’amasezerano yerekana ko yarenze koko. Ivuga ko kuba rero URBAN MOTORS Ltd, ikaba isanga Urukiko rwagennye indishyi z’umurengera, igasaba uru rukiko ko rwayagabanya.
[15] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd irasba amafaranga yo gukurikirana urubanza n'igihembo cy'Avoka angana na Miliyoni (Frw 1.000.000).
[16] Ku mpamvu ya mbere y’ubujurire, URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko nkuko yabisobanuye na mbere, inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro ifite kuko nkuko bigaragara sheki ya nyuma ya Frw 4.500.000 yatanzwe muri 2014 mu kwezi kwa 12 kandi yaje isanga undi mwenda wari utararangira. Ivuga ko yishyuje kenshi birananirana kugeza ubwo Me NDUTIYE Yussuf wari umwunganizi wayo yagerageje kubunga kuko bo bavugaga ko bayishyuye yose, yo ikavuga ko hakiri umwenda munini, nabyo birananirana, bituma nyuma y'umwaka babonye batereye agati mu ryinyo ibandikira ibishyuza kandi ibihanangiriza ko ari ubwa nyuma ibishyuza izahita yitabaza inkiko. (muri iyo baruwa xxxx xxx ababwira ati nkuko mubizi) kuko ibi ni ibintu byaganiriweho kenshi yaba hagati yabo cyangwa yaba hagati yabo n'umwaavoka agerageza kubunga.
[17] Ivuga ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko hatagaragajwe ikimenyetso kindi cyanditse ngo nta shingiro bigomba guhabwa, irasanga atari cyo kibazo kuko nkuko n'Umucamanza yabyivugiye yo itahakanye ko ubuhuza butabaye ahubwo yahakanye ko butagombaga gukorwa n'uruhande rumwe muri xx xxx kuko bwabogamye, nyamara ikaba itagaragaza ko yo yaba yarasabye ko habaho ubundi buhuzwa bukozwe n'''undi utaribo.
[18] Ivuga ko ikigaragaza ko ubuhuza bwabaye kandi bukaba butaragize icyo bugeraho nuko na nyuma y'umwaka SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yihanangirijwe itagaragaje izo mpungenge ko
yaba igiye kuregwa kandi nta buhuza bubaye cyangwa ngo ibe yarasubije igaragaza ko URBAN MOTORS Ltd ishaka kuyirega mu nkiko yirengagije amasezerano bagiranye xxxxx xxx aba itegeko kubayagiranye nkuko babivuga, ahubwo baracecetse, bigaragaza ko nta zindi negotiation bari bakeneye nyuma yuko bananiranywe, ni nko kwemera ko baregwa bigakizwa n'Urukiko kuko izindi nzira zananiranye. Kubw'izi mpamvu rero, irasanga inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro yari guhabwa kuko yari yabisobanuye bihagije ko na nyuma y'iyi baruwa yo kuwa 07/12/2015 ya mise en demeure, SIMBA QUICKY TYRE CENTER Ltd itigeze igaragaza ubushake na buke bwo kwishyura nyamara URBAN MOTORS Ltd yari yayihanganiye kuko yatanze ikirego mu kwezi kwa 10/2016 (nyuma hafi y'umwaka). Ivuga xxxxx xx ibi byose bavuga ari ugushaka gutinza urubanza kuko nta na hamwe bahakana ko badafitiye URBAN MOTORS Ltd amafaranga, ahubwo barashaka kugumya kuyihombya bayikereza xxx kwishyura ngo ntabwo babanje kumvikana!!!
[19] Ku mpamvu ya kabiri y’ubujurire, URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko SIMBA QUICKY TYRES CENTER ikomeza kwivuguruza. Isobanura ko icya mbere niba SIMABA QUICK TYRE CENTRE Ltd yemeye noneho ko Urukiko rwasuzuma ingano y'umwenda nuko yemera ko hari umwenda iyifitiye, ikindi xxx xxx yemera ko noneho Urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma iki kirego, kuko nyine ibindi byarangiye.
[20] Ivuga ko SIMBA QUICKY TYRE CENTRE Ltd yo yemera ko ngo hasigaye umwenda wa Frw
984.000 kandi ikavuga ko ibindi yabyishyuye mu bwumvikane ntihabe inyandiko ariko wakwibaza yabwiwe n'iki ko ari aya asigaye? Ivuga ko yo umwenda isaba iwushingira ku masheki yahawe, nuyu munsi igifite, bisobanura ko atishyuwe kuko iyo yishyurwa SIMBA QUICKY TYRE CENTRE Ltd yari kuyasubirana cyangwa igasaba ko bayaca. Ivuga ko kuvuga ko ngo Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bidafite agaciro bikaba atari byo kuko inyandiko yose yanditswe n'umuntu ifite xxx ihuriye n'icyo aregwa iramutsindisha, kandi SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ikaba idahakana ko atari sheki zayo ahubwo yo ivuga ko ari garantie, nyamara niyo yaba garantie nkuko ibivuga ntabwo yatangwa ku mubare udahura n'umwenda ugomba kwishyurwa. Ivuga ko ku bijyanye na biriya byo kuvuga ko invoice zagiye zisubiramo, bikaba bidatangaje ko uwakoze attachment yazishyizeho kenshi ariko bikaba bidakuraho umwenda yemera kwishyura ugaragara kuri sheki yatanze. Bityo, kubw'izi mpamvu rero, ikaba isanga Urukiko rwa mbere rwarabikoze neza kuko aya mafaranga atishyuwe.
[21] Ku mpamvu ya gatatu y’ubujurire, URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko iyo SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd iza kwishyurira igihe, ayo mafaranga yo yari kuyakoresha ibindi kandi byunguka ahubwo gutinda kuyishyura biyitera kujya no mu myenda, bityo Umucamanza xxxxx xxx nta xxxx yakoze ryo kugena ko uyu mwenda ugomba kubarirwa indishyi zitandukanye kuko itegeko rigenga amasezerano rirabimwemerera.
[22] Ku bijyanye n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd isaba, URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko ayo mafaranga itagomba kuyahabwa kuko ariyo yatumye URBAN MOTORS Ltd ijya mu Rukiko kubera kutubahiriza amasezerano kwayo, bityo ikaba itahera ku makosa yayo ngo ibisabire indishyi.
[23] URBAN MOTORS Ltd yatanze ubujurire bwuririye ku bundi isaba indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy’Avoka ku rwego rw'ubujurire kuko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ikomeje kuyishora mu manza xxx kugira ngo iyishyure, izo ndishyi zikaba zingana na Frw 500.000.
IV. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
[24] Ibibazo bisuzumwa muri uru rubanza n’ibikurikira:
- Kumenya niba Urukiko rubanza rutaragombaga kwakira ikirego kubera ko nta buhuza bwabaye mbere.
- Kumenya umubare w’umwenda ugomba kwihyurwa.
- Kumenya nib anta ndishyi zibazwe kuri 15% zagomba gutegekwa.
- Kumenya niba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd igomba guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n'igihembo cy'Avoka angana na Frw 1.000.000.
- Kumenya niba URBAN MOTORS Ltd igomba guhabwa indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy’Avoka ku rwego rw'ubujurire bingana na Frw 500.000.
A- Kumenya niba Urukiko rubanza rutaragombaga kwakira ikirego kubera ko nta buhuza bwabaye mbere.
[25] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yajuriye ivuga ko mu kwiregura ku kirego mu Rukiko rw’ Ubucuruzi, yabanje gutanga inzitizi yo kutakirwa kw’ ikirego cya URBAN MOTORS Ltd kuko hari iby’ ingenzi mu masezerano bitubahirijwe, cyane mu ngingo yayo ya 6 igaragaza uburyo hazakemurwa amakimbirane mu gihe yavuka: Muri iyo ngingo havugwamo ko impande zombi zari kubanza kugirana ibiganiro, byananirana hakitabazwa ubuhuza, byakwanga hakitabazwa Urukiko.
[26] Ivuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwirengagije iyo nzitizi rwemeza ko ubuhuza bwabayeho bukozwe n’uhagarariye URBAN MOTORS Ltd ariwe Me NDUTIYE Yussuf, nyamara rwirengagiza ibisanzwe bikurikizwa mu buhuza, harimo ko umuhuza agomba kutagira xxx abogamira, hakaba hakwibazwa ukuntu umuntu uha ubutumwa bwo kukwishyuriza no kukuburanira xxxxxx kukubogamiraho.
[27] Ivuga xxxxx xx Urukiko kandi rwatije amagambo uyihagarariye ko yemeye ko Me NDUTIYE Yussuf yaba yarashatse kunga impande zombi, nyamara atari byo kuko icyo yavuze xxx xxx Me XXXXXXX Xxxxxx atari kuba umuhuza kandi asanzwe afite uruhande abogamiyeho, dore ko ari nawe uburanira URBAN MOTORS Ltd, akaba atari kuba yarabaye umuhuza ngo ahindukire anarege kuko bitemewe n’amategeko agenga umwuga w’Abavoka. Ivuga ko ibyo rero bikaba bigaragaza kubogamira ku ruhande rumwe rwa URBAN MOTORS Ltd.
[28] Ivuga ko kuba Urukiko rwifashisha ingingo ya 110 y’ Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo, ivuga ko “Ukwiyemerera mu rubanza ni amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera. Ayo magambo atsindisha uwayavuze”, nyamara Urukiko rwirengagiza nkana agace gakurikiraho k’ iyo ngingo kagira kati “Ntibyemewe kuvana amagambo amwe mu yo yavuze xxx xxx xxx yo bamutsindisha adafatiwe hamwe nk’ uko yayavuze…” Ivuga ko gushaka guhuza impande zombi atari bibi; gusa kwizera ubwo buhuza bukozwe n’uwahawe ubutumwa bwo guhagararira mu Rukiko URBAN MOTORS Ltd bikaba bitakwizerwa na SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd kuko bitamubuza kubogamira kuwo akorera, uretse ko nuko kugerageza guhuza impande zombi nta byabayeho, cyane ko nta n’ ibimenyetso abigaragariza
[29] Ivuga ko URBAN MOTORS itigeze igaragariza Urukiko icyageragejwe gukorwa muri ubwo buhuza, ndetse n’ inyandiko-mvugo y’ ubwo buhuza, byibuze ngo hagaragazwe uko uruhande rwa SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd rwanze kubwitabira, nubwo bwose ubuhuza bukozwe n’ uwahawe ubutumwa bwo guhagararira uruhande rumwe mu Rukiko butapfa kwizerwa kuko ubuhuza busaba ukutabogama. Ivuga ko yifashishije ingingo ya 64 y’ itegeko N°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko “Amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye ashobora guseswa xxx xxx babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n’ amategeko. Agomba kubahirizwa nta buriganya”, bityo iyo ngingo yari ihagije kugirango Urukiko rutakire ikirego kuko ibyo impande zombi zari zarishyiriyeho umukono bitigeze byubahirizwa. Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd yakagombye kwerekana byibuze ibimenyetso ko yagerageje gkora ubwo buhuza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3 y’ itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo ivuga ko “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ ibyo aburana”.
[30] URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko nkuko yabisobanuye na mbere, inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro ifite kuko nkuko bigaragara sheki ya nyuma ya Frw 4.500.000 yatanzwe muri 2014 mu kwezi kwa 12 kandi yaje isanga undi mwenda wari utararangira. Ivuga ko yishyuje kenshi birananirana kugeza ubwo Me NDUTIYE Yussuf wari umwunganizi wayo yagerageje kubunga kuko bo bavugaga ko bayishyuye yose, yo ikavuga ko hakiri umwenda munini, nabyo birananirana, bituma nyuma y'umwaka babonye batereye agati mu ryinyo ibandikira ibishyuza kandi ibihanangiriza ko ari ubwa nyuma ibishyuza izahita yitabaza inkiko (muri iyo baruwa xxxx xxx ababwira ati nkuko mubizi) kuko ibi ni ibintu byaganiriweho kenshi yaba hagati yabo cyangwa yaba hagati yabo n'umwaavoka agerageza kubunga.
[31] Ivuga ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko hatagaragajwe ikimenyetso kindi cyanditse ngo nta shingiro bigomba guhabwa, irasanga atari cyo kibazo kuko nkuko n'Umucamanza yabyivugiye yo itahakanye ko ubuhuza butabaye ahubwo yahakanye ko butagombaga gukorwa n'uruhande rumwe muri xx xxx kuko bwabogamye, nyamara ikaba itagaragaza ko yo yaba yarasabye ko habaho ubundi buhuzwa bukozwe n'undi utaribo.
[32] Ivuga ko ikigaragaza ko ubuhuza bwabaye kandi bukaba butaragize icyo bugeraho nuko na nyuma y'umwaka SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yihanangirijwe itagaragaje izo mpungenge ko
yaba igiye kuregwa kandi nta buhuza bubaye cyangwa ngo ibe yarasubije igaragaza ko URBAN MOTORS Ltd ishaka kuyirega mu nkiko yirengagije amasezerano bagiranye xxxxx xxx aba itegeko kubayagiranye nkuko babivuga, ahubwo baracecetse, bigaragaza ko nta zindi negotiation bari bakeneye nyuma yuko bananiranywe, ni nko kwemera ko baregwa bigakizwa n'Urukiko kuko izindi nzira zananiranye. Kubw'izi mpamvu rero, irasanga inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro yari guhabwa kuko yari yabisobanuye bihagije ko na nyuma y'iyi baruwa yo kuwa 07/12/2015 ya mise en demeure, SIMBA QUICKY TYRE CENTER Ltd itigeze igaragaza ubushake na buke bwo kwishyura nyamara URBAN MOTORS Ltd yari yayihanganiye kuko yatanze ikirego mu kwezi kwa 10/2016 (nyuma hafi y'umwaka). Ivuga xxxxx xx ibi byose bavuga ari ugushaka gutinza urubanza kuko nta na hamwe bahakana ko badafitiye URBAN MOTORS Ltd amafaranga, ahubwo barashaka kugumya kuyihombya bayikereza xxx kwishyura ngo ntabwo babanje kumvikana!!!
[33] Ku bijyanye n’icyo kibazo, Urukiko rusanze ko kuwa ingingo ya 6 y’amasezerano ababuranyi bagiranyi ivuga ko impaka ivutse, uburyo bwa mbere bwo kugikemura ari ikiganiro (a conversation for make hindering friendly), iyo nta gisubizo cyabonetse, uburyo bwa xxxxxx xxx gushakisha abahuza b’impande zombi (to search intermediaries for two parts means buyer and seller), binaniranye bagashakisha igisubizo mu nkiko.
[34] Rusanze ko kuwa 07/12/2015, Avoka wa URBAN MOTOR Ltd yandikiye SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ibaruwa iyisaba kwishyura bitarenze kuwa 17/12/2015 umwenda iyibereyemo ungana na Frw 14.492.000, bitabaye byo ikayiregera Urukiko. Rusanze ko SIMBA QUICK TYRE Ltd itigeze isubiza iyo baruwa ngo isaba ko hakorwa ikiganiro ku kibazo gihari ndetse ikaba itarigeze igaragaza ko hari umuhuza yigeze ishyiraho ngo agerageza gukemura icyo kibazo, URBAN MOTORS Ltd ikabyanga, bityo ikaba itakwitwaza uburyo bwo gukemura ikibazo mu bwumvikane buteganyijwe mu masezerano kandi nta kigaragaza ko yo ubwayo yigeze ishaka ko ubwo buryo bukoreshwa, URBAN MOTORS Ltd ikabyanga. Rusanze ko kuba SIMBA QUICK TYRE Ltd yaricecekeye ntisubize ibaruwa yandikiwe na URBAN MOTORS Ltd, ibyo bikaba bigaragaza ko nta bushake yari ifite bwo kurangiza ikibazo mu bwumvikane, bityo hakaba ari nta cyari kubuza URBAN MOTORS Ltd kuregera Urukiko.
[35] Rusanze rero ko ikirego cya URBAN MOTORS Ltd cyagombaga kwakirwa nubwo nta buhuza bwabaye kubera ko ubuhuza bushingiye ku bushake bw’impande zombi kurangiza ikibazo mu bwumvikane kandi SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ariyo yishyuzwa muri uru rubanza, ikaba itagaragaza ko yagize ubushake bwo kurangiza ikibazo mu bwumvikane.
B- Kumenya umubare w’umwenda ugomba kwihyurwa.
[36] SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd YAJURIYE ivuga ko yagaragaje mu Rukiko rubanza ko ari ugushidikanya gukomeye ku mwenda ibereyemo URBAN MOTORS Ltd kuko ibimenyetso iheraho atari byo, cyane cyane ko ubucuruzi bw’impande zombi bwarangwaga no kwizerana ku buryo akenshi bishyuraga mu ntoki. Ivuga ko umwenda URBAN MOTORS Ltd ivuga ko iberewemo Urukiko rwahaye agaciro ruhereye kuri sheki zarengeje igihe (kuko xxx xxx muri 2014) ndetse zidateweho na kashe byibuze ngo urega yemeze ko atishyuwe koko, ko ibyo bigaterwa nuko
yemeza idashidikanya ko amafaranga agaragara kuri izo sheki yayishyuye mu ntoki, ariko kubera ikizerane bari bafitanye bitiriwe babyandika.
[37] Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd yagombaga kugaragaza ikimenyetso cy’uko koko yagiye kuri Banki igasanga sheki zitazigamiwe, kuko ikibigaragaza xxx xxxxx ya Banki iteraho, cyangwa ikagaragaza impamvu itagiye kuzivunjisha niba itari yabonye amafaranga azanditseho mbere. Ivuga ko bitangaje kuba Urukiko rwahera ku bitemewe n’amategeko rukabiha umugisha bikaba ibyemewe kuko izo sheki xx xxxx iza garantie zitafatwa nk’ ibimenyetso byakwemerwa n’ Urukiko kuko Sheki ari amafaranga (sheki ya garantie ntabwo yemewe); bityo zigira agaciro runaka bitewe n’ italiki yanditesho, cyangwa se igihe ziteweho kashe ya banki mu gihe basanze zitazigamiwe. Bityo hakurikijwe ingingo ya 105, 1° mu Itegeko ry’ ibimenyetso ryavuzwe haruguru, ikaba isanga ari “inyandiko amategeko avuga ko zidafite agaciro kuko zifatwa nk’ izinyuranyije n’amategeko kubera imiterere yazo”.
[38] SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd CENTER Ltd ivuga ko itigeze ihakana imikoranire na URBAN MOTORS Ltd, cyangwa ngo ihakane zimwe mu nyandiko zisaba kugemurirwa ibicuruzwa na URBAN MOTORS Ltd; ahubwo igitangaje xxx xxx Urukiko rufite izo nyandiko zose nk’ ibimenyetso, ariko wasoma ibyanditseho ugasanga harimo ibinyoma bitangaje: Urugero rufatika, ni xxx usanga izo mpapuro (invoices) hafi ya zose zifite amataliki amwe, ibyagemuwe (articles) ari bimwe, ndetse n’ingano yabyo (quantité) ari imwe!!! Ibyo bigatuma iyo ubiteranyije usanga amafaranga URBAN MOTORS Ltd yishyuza ari umurengera kuko bayateranya inshuro nyinshi ndetse n’ Urukiko rukabirenga ho rugahamya ko ari umwenda bishyuza kandi bakwiye guhabwa.
[39] Ivuga ko URBAN MOTORS Ltd n’ Urukiko birengagiza nkana agaciro nyakuri k’ ibyishyuzwa, bituma yo itegekwa kwishyura umwenda mu by’ ukuri yarangije kwishyuraho igipande kinini, ibyo bikanerekanwa n’uko ibyo baregera nta bimenyetso bidashidikanywaho berekana. Ivuga ko umwenda yemera wonyine ukaba ari uhwanye n’ibicuruzwa yari isigaranye muri stock ihwanye n’ amafaranga y’ u Rwanda Miliyoni eshatu n’ ibihumbi xxxxxx xxx na mirongo itanu (Frw 3.450.000), kuko kugeza kuwa 23/09/2014 nta xxxx xxxx isigaraniye URBAN MOTORS, naho nyuma yaho, kugera kuwa 03/01/2015 ikaba yari isigaje kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Xxxxxx acyenda mirongo inani na bine (Frw 984.000), wayongera ku gaciro k’ ibisigaye muri stock akaba Frw 3.450.000 + Frw 984.000= Frw 4.434.000.
[40] Ivuga ko hakurikijwe ingingo ya 3 yo mu Itegeko N° 15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’ itangwa ryabyo ivuga ko “Buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ ibyo aburana”, Umucamanza ashobora nyamara gutegeka umuburanyi wese gutanga gihamya y’ ibimenyetso afite.” Naho hakurikijwe ingingo ya 9 yo mu Itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012, ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’ iz’ubutegetsi igateganya ko “urega agomba kugaragaza ibimenyetso by’ ibyo aregera. Iyo abibuze, uwarezwe aratsinda”, ikaba isanga nta bimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko umwenda wishyuzwa ariwo koko, ndetse yo ikaba igaragaza ibimenyetso by’uko yagiye yishyura, n’ibyasigaye bitishyuye nabwo bikaba byaratewe n’uko imikoranire yabo bombi yaje kuba mibi.
[41] URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko SIMBA QUICKY TYRE CENTER ikomeza kwivuguruza. Isobanura ko icya mbere niba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yemeye noneho ko Urukiko rwasuzuma ingano y'umwenda nuko yemera ko hari umwenda iyifitiye, ikindi xxx xxx yemera ko noneho Urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma iki kirego, kuko nyine ibindi byarangiye.
[42] Ivuga ko SIMBA QUICKY TYRE CENTRE Ltd yo yemera ko ngo hasigaye umwenda wa Frw
984.000 kandi ikavuga ko ibindi yabyishyuye mu bwumvikane ntihabe inyandiko ariko wakwibaza yabwiwe n'iki ko ari aya asigaye? Ivuga ko yo umwenda isaba iwushingira ku masheki yahawe, nuyu munsi igifite, bisobanura ko atishyuwe kuko iyo yishyurwa SIMBA QUICKY TYRE CENTRE Ltd yari kuyasubirana cyangwa igasaba ko bayaca. Ivuga ko kuvuga ko ngo Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bidafite agaciro bikaba atari byo kuko inyandiko yose yanditswe n'umuntu ifite xxx ihuriye n'icyo aregwa iramutsindisha, kandi SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ikaba idahakana ko atari sheki zayo ahubwo yo ivuga ko ari garantie, nyamara niyo yaba garantie nkuko ibivuga ntabwo yatangwa ku mubare udahura n'umwenda ugomba kwishyurwa. Ivuga ko ku bijyanye na biriya byo kuvuga ko invoice zagiye zisubiramo, bikaba bidatangaje ko uwakoze attachment yazishyizeho kenshi ariko bikaba bidakuraho umwenda yemera kwishyura ugaragara kuri sheki yatanze. Bityo, kubw'izi mpamvu rero, ikaba isanga Urukiko rwa mbere rwarabikoze neza kuko aya mafaranga atishyuwe.
[43] Ku bijyanye n’icyo kibazo, Urukiko rusanze ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko kugeza kuwa 23/09/2014 nta xxxx xxxx isigaraniye URBAN MOTORS, naho nyuma yaho, kugera kuwa 03/01/2015 ikaba yari isigaje kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Xxxxxx acyenda mirongo inani na bine (Frw 984.000), rusanze ariko ko ibimenyetso yerekana ari invoice yo kuwa 23/09/2014 igaragaza ko yishyuye ibicuruzwa bya mbere (first delivery) bingana na Frw 992.400 na invoice yo kuwa 19/08/2014 igaragaza ko yishyuye Frw 984.000. Rusanze ariko ko ibimenyetso URBAN MOTORS Ltd ishingiraho iyishyuza ari sheki SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yayihaye nyuma y’xxx, n’ukuvuga kuwa 19/10/2014 sheki ya frw 6.762.000, kuwa 15/12/2014 sheki ya Frw 7.050.000 no kuwa 19/12/2014 sheki ya Frw 4.500.000. Rusanze kuva kuri izo sheki zingana na Frw 18.312.000, URBAN MOTORS Ltd yishyuza Frw 14.492.000.
[44] Rusanze ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd itagaragaza ibimenyetso by’uko yaba yarishyuye ibicuruzwa yafashe xxxxxx xxxxx xxxxxx xxxxxxx xxxxxxxx. Rusanze ko kuba ivuga ko hari amafaranga yagiye yishyuye mu ntoki, ibyo bikaba bitahabwa agaciro kuko imvugo itashigikiwe n’ikimenyetso gifatika. Rusanze xxxxx xx xxxx ivuga ko izo sheki zitagomba gufatwa nk’ibimenyetso kuko ari sheki za garantie, zikaba zitigeze zijyanywa muri Banki ngo izanjye kubera ko zitazigamiye iziteraho kashe, ibyo bikaba nta shingiro bifite kuko izo sheki URBAN MOTORS Ltd izishingiraho nk’ibimenyetso by’uko hari ibicuruzwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yafashe itishyuye. Rusanze ko izo sheki ari ibimenyetso biza gushimangira ibiteganyijwe mu ngingo ya 4 y’amasezerano ababuranyi bagiranye ivuga ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd izaha URBAN MOTORS Ltd sheki ya garantie ihwanye n’umubare wose w’ibicuruzwa cyangwa w’amafaranga azaba asigaye kwishyurwa mu gihe amafaranga yishyuye mbere (At time of supplier SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd must give URBAN MOTORS Ltd payment
immediately…but will get cheque bank guarantly equal to total amount of product or total amount of balance in case of advance payment…).
[45] Rusanze ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yahaye URBAN MOTORS Ltd sheki za garantie, ibyo bikaba byari biteganyijwe mu masezerano kandi bikaba binagaragaza ko hari ibicuruzwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yahawe na URBAN MOTORS Ltd, bityo ikaba igomba kubyishyura kuko nta bimenyetso igaragaza ko yaba yarabikoze. Rusanze rero, ko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd igomba kwishyura URBAN MOTORS Ltd umwenda wa Frw 14.492.000 nkuko byemejwe n’Urukiko rubanza.
C- Kumenya niba nta ndishyi zibazwe kuri 15% zagomba gutegekwa.
[46] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko ku byerekeranye n’ indishyi mbonezamusaruro URBAN MOTORS Ltd isaba, xxx xxxxxx ko amafaranga yo kuranguza ibicuruzwa harimo akomoka ku mwenda wafashwe muri ECOBANK RWANDA Ltd, ikaba isanga zitaragombaga gutangwa, cyane cyane ko atavuga xxx zigaragarira mu masezerano hagati y’ abayagiranye. Ivuga ko ikindi xxx xxx nta n’ikigaragaza ko uwo mwenda wafashwe by’umwihariko kugira ngo barangure ibicuruzwa byahawe SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd gusa. Ivuga ko hakurikijwe ingingo ya 113 y’ Itegeko rigenga amasezerano iteganya ko “Amasezerano agira inkurikizi ku bayagiranye gusa, ntabangamira undi wese kandi amugirira akamaro gusa mu biteganyijwe bijyanye no gusezerana ibifitiye undi akamaro…”, ikaba isanga nta mpamvu zatuma igerwaho n’ingaruka zikomoka ku masezerano yabaye hagatiya ECOBANK RWANDA Ltd na URBAN MOTORS Ltd. Ivuga xxxxx xx nta tegeko Urukiko ruheraho xxxxxx xxx ndishyi z’umurengera, bityo ikaba isanga Urukiko rw’Ubucuruzi rwaratandukiriye, ikaba ari yo mpamvu isaba uru Rukiko ko rwayirenganura, rukazivanaho.
[47] Ivuga ko igihe Urukiko rubanza rwahereyeho rubara izo ndishyi nacyo ni igihimbano kuko mu ncarubanza rwemeza ko nta nyandiko yishyuza rwabonye, ngo ruhera ku gihe integuza yandikiwe, nyamara nta kimenyetso kigaragaza igihe iyo nteguza yagereye kuri SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd. Ivuga ko ibyo binarebakandi n’igihembo cy’Avoka kuko itegeko ryemera ko igihembo kitajya munsi y’ibihumbi xxxxxx xxxxx, arengaho akaba yagaragarizwa ibimenyetso bindi nk’amasezerano yerekana ko yarenze koko. Ivuga ko kuba rero URBAN MOTORS Ltd, ikaba isanga Urukiko rwagennye indishyi z’umurengera, igasaba uru rukiko ko rwayagabanya.
[48] URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko iyo SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd iza kwishyurira igihe, xxx xxxxxxxxx yo yari kuyakoresha ibindi kandi byunguka ahubwo gutinda kuyishyura biyitera kujya no mu myenda, bityo Umucamanza xxxxx xxx nta xxxx yakoze ryo kugena ko uyu mwenda ugomba kubarirwa indishyi zitandukanye kuko itegeko rigenga amasezerano rirabimwemerera.
[49] Ku bijyanye n’indishyi zibazwe kuri 15%, Urukiko rusanze ko kuba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko zitagombaga kugenerwa kubera ko zidateganyijwe mu masezerano ndetse no kubera
ko zishingiye ku masezerano yabaye hagati ya URBAN MOTORS Ltd na ECOBANK RWANDA Ltd atareba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd, ibyo bikaba nta shingiro bifite kuko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd itishyuye ibicuruzwa yahawe na URBAN MOTORS Ltd, bivuze ko yishe amasezerano bagiranye kandi ingingo ya 144 y’Itegeko rigenga amasezerano (2011) ivuga ko iyo kwica amasezerano birebana no kutishyura amafaranga cyangwa kudakora igisabwa gishobora kubarwa mu mafaranga azwi cyangwa ashobora kumenyekana, inyungu zibarwa uhereye igihe igisabwa cyagombaga gukorwa hakuwemo ibyo uruhande rwishe amasezerano rufiteho uburenganzira.
[50] Rusanze rero ko bitari ngombwa ko indishyi zibe ziteganyijwe mu masezerano ngo zitangwe kuko ingingo y’Itegeko yavuzwe haruguru isobanura neza ko iyo kwica amasezerano birebana no kutishyura amafaranga, inyungu zigomba kubarwa. Rusanze xxxxx xx xxxx SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ivuga ko igihe Urukiko rubanza rwahereyeho rubara izo ndishyi ari igihimbano kuko rwahereye ku nyandiko y’integuza, nyamara nta kimenyetso kigaragaza igihe iyo nteguza yagereye kuri SIMBA QUICK TYRE CENTER Ltd, ibyo bikaba nta shingiro bifite kuko ibaruwa y’integuza URBAN MOTORS Ltd yandikiye SIMBA QUICK TYRE Ltd kuwa 07/12/2015 yagejejwe kwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd n’Umuhesha w’inkiko RUBONEKA Xxxxxxx xxxxx uwayakiriye yanga gusinya ko yayakiriye nkuko bigaragara kuri iyo nyandiko. Rusanze xxxxx xx ingingo ya 62 y’Itegeko N°12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga Umurimo w’Abahesha b’Inkiko ivuga ko Ibikorwa by'umuhesha w'inkiko mu rwego rw'akazi ashinzwe bifatwaho ukuri keretse igihe biteshejwe agaciro n'inkiko, bityo rero kuba Umuhesha w’inkiko yemeye mu nyandiko ko yagejeje ibaruwa y’integuza kwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd bigomba gufatwaho ukuri kugeza igihe biteshejwe agaciro n’inkiko.
[51] Kubera izo mpamvu, rukaba rusanga ko izo ndishyi zibazwe kuri 15% zagomba gutegekwa n’Urukiko rubanza.
D- Kumenya niba SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd igomba guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n'igihembo cy'Avoka angana na Frw 1.000.000.
[52] SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd irasba amafaranga yo gukurikirana urubanza n'igihembo cy'Avoka angana na Miliyoni (Frw 1.000.000).
[53] Ku bijyanye n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd isaba, URBAN MOTORS Ltd yiregura ivuga ko ayo mafaranga itagomba kuyahabwa kuko ariyo yatumye URBAN MOTORS Ltd ijya mu Rukiko kubera kutubahiriza amasezerano kwayo, bityo ikaba itahera ku makosa yayo ngo ibisabire indishyi.
[54] Ku bijyanye n’icyo kibazo, Urukiko rusanze ko nta mafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd yahabwa kubera ko ariyo yishoye mu rubanza rw’ubujurire bitari ngombwa.
E- Kumenya niba URBAN MOTORS Ltd igomba guhabwa indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy’Avoka ku rwego rw'ubujurire bingana na Frw 500.000.
[55] URBAN MOTORS Ltd yatanze ubujurire bwuririye ku bundi isaba indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy’Avoka ku rwego rw'ubujurire kuko SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd ikomeje kuyishora mu manza xxx kugira ngo iyishyure, izo ndishyi zikaba zingana na Frw 500.000.
[56] Ku bijyanye n’icyo kibazo, Urukiko rusanze ko URBAN MOTORS Ltd igomba guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka kuko byagaragaye ko ubujurire bwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd nta shingiro bufite, bivuze ko yayishoye mu rubanza rw’ubujurire bitari ngombwa. Rusanze ko Frw 500.000 isaba akwiye, bityo rukaba ruyayigennye.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI
[57] RWEMEYE kwakira ubujurire bwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd, RWEMEJE ariko ko nta shingiro bufite.
[58] RWEMEYE kwakira ubujurire bwururiye ku bundi bwa URBAN MOTORS Ltd, RWEMEJE ko bufite ishingiro.
[59] RWEMEJE ko nta gihindutse ku rubanza X.XXX 01568/2016/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge kuwa 27/01/2017.
[60] RUTEGETSE bwa SIMBA QUICK TYRE CENTRE Ltd kwishyura URBAN MOTORS Ltd Frw 500.000 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka mu bujurire.
[61] RUVUZE ko rwatinze gusomwa kubera ko Umucamanza yagize akazi kenshi hiyongereyeho n’iminsi myinshi y’ikiruhuko.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 06/07/2017.
NYINAWANKUSI Xxxxxxxx XXXXXXXXX X. Xxxxxx
Umwanditsi Umucamanza
Sé/ Sé/