Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE RURI KU CYICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI RUKIJIJE NONE KUWA 31/10/2014 URUBANZA RCom 0887/14/TC/Nyge KU RWEGO RWA MBERE MUBURYO BUKURIKIRA :
HABURANA:
UREGA: Xxxxxxxxx Xxxxxxx, wavutse 1980, mwene Ntibahose Xxxxxxxx na Bagirinka, arubatse, atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagali ka Rwampara, umurenge wa Kigarama, akarere ka Xxxxxxxx mu mujyi wa Kigali.
UREGWA : CORAR Assurances Générales Ltd, ifite icyicaro mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
IKIREGERWA:
- Kwemeza ko CORAR A.G Ltd xxxxx xxxxxxxxxxx y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro yagiranye na Xxxxxxxxx Xxxxxxx ;
- Gutegeka CORAR A.G Ltd kwishyura indishyi zikomoka ku nzu n’ibicuruzwa bya Xxxxxxxxx Xxxxxxx byishingiwe na CORAR A.G Ltd byangijwe n’inkongi y’xxxxxxx xxxxxxx na 40.712.500Frw zibazwe ku buryo bukurikira :
* Indishyi zingana n’amafaranga 31.000.000 zikomoka ku mutungo wa Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxx n’inzu n’ibicuruzwa byishingiwe na CORAR A.G Ltd byangijwe n’inkongi y’umuriro kuwa 12/03/2014 nk’uko zigaragara mu masezerano ;
* Inyungu Munyaneza Xxxxxxx xxxxxxxx xxxxx xxxx azitegereje (Manque à gagner) : 31.000.000Frw x 21% x 5=2.712.500Frw ;
12
• Indishyi z’akababaro : 5.000.000Frw
• Amafaranga y’ikurikiranarubanza : 1.000.000Frw
• Igihembo cy’avoka : 1.000.000Frw;.
I . IMITERERE Y’URUBANZA:
[1] Umwanzuro utanga ikirego uvuga ko Munyaneza Xxxxxxx xxxxxxxxx amasezerano y’ubwishingizi bw’inkongi na CORAR ASSURANCES GENERALES Ltd (CORAR A.G. Ltd),
ubwo bwishingizi bukaba bwararebaga inzu y’ubucuruzi n’ibicuruzwa biyirimo, ngo ariko CORAR yanga kubahiriza amasezerano bagiranye nyuma yo guhura n’impanuka kuwa 12/03/2014 iyo inzu n’ibicuruzwa byarimo byose bigakongoka, ahubwo kuwa 03/06/2014 imwandikira imubwira ko adashobora guhabwa indishyi zasabwaga zihwanye na 94.628.075Frw bituma yiyambaza urukiko, ikirego cye cyandikwa kuwa 09/09/2014.
[2] Uburanira CORAR A.G. Ltd mu mwanzuro we yemera amasezerano impande zombi zagiranye, ariko akavuga ko impamvu Munyaneza atishyuwe xxx xxx yakoze amakosa yo kumenyekanisha agaciro xxxxxxx xxxx xxxxxxxxxxxx by’ukuri, xxx xxxxx asaba indishyi zirenze kure agaciro kishingiwe, xxxxx xxxxxx mu iburanisha ryabaye kuwa 23/10/2014 anavuga ko Munyaneza yamaze kwishyurwa ibintu bye bikorwa na COGEAR Ltd yishyuriye EWSA kuwa 16/06/2014 ku buryo atagomba kurihwa ubwa 2. Uburanira urega avuga ko icyo asaba CORAR
A.G Ltd ari ugushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye.
[3] Muri uru rubanza, xxxxxxx xxxxxx xxxxxxxx :
- Xxxx Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx na CORAR A.G. Ltd ibintu byishyuwe na COGEAR Ltd ;
- Niba CORAR AG Ltd xxxxxxx xxxxxxxxxxx yagiranye na Xxxxxxxxx Xxxxxxx;
- Indishyi zishingiye ku masezerano Munyaneza Xxxxxxx xxxxxx xxxxxxx na CORAR A.G. Ltd ;
- Indishyi z’akababaro zisabwa;
- Inyungu zisabwa
- Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka asabwa ;
II. ISESENGURA RY’ INGINGO ZIGIZE URUBANZA
1. Kubijyanye no kumenya niba Munyaneza Xxxxxxx xxxxxxxxxxxx na CORAR A.G.
Ltd ibintu byishyuwe na COGEAR Ltd
[4] Me Nubumwe X. Xxxxx uburanira Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxx ko urega n’uregwa bagiranye amasezerano y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro hishingirwa inzu y’ubucuruzi n’ibicuruzwa
biyirimo, CARAR A.G Ltd yemera ko nihaba impanuka izishyura indishyi zihwanye na 12.000.000Frw ku nzu na 19.000.000Frw ku biciruzwa, yose hamwe akaba 31.000.000Frw, ngo ariko Munyaneza yaje kugira impanuka inzu ye n’ibicuruzwa byose birangirika asaba guhabwa indishyi zabyo zihwanye na 94.624.075Frw xxxxx XXXXX yanga kubikora bituma atanga ikirego kugirango yishyurwe nk’uko babyumvikanye mu masezerano bagiranye.
[5] Me Xxxxxxxx Xxxxx avuga ko CORAR AG Ltd aburanira yamubwiye ko habonetse ibimenyetso byemeza ko indishyi Munyaneza Xxxxxxx aregera muri uru rubanza yamaze kuzishyurwa na COGEAR Ltd xxxxxxx XXXX kubera umuriro wari watwitse ibintu bye kuwa 12/03/2014 maze ahabwa 19.000.000Frw ku bicuruzwa na 5.000.000Frw yo gusana inzu ngo bikaba bigaragazwa n’icyemezo cy’ubwishyu cyo kuwa 16/06/2014, ku buryo nta zindi ndishyi yahabwa kuri xxxx xxxxx xxxxxxxxx x’xxx xxxxxx x’xxxxxxx xxxx xxxx xxxxxxxx kabiri ku kintu kimwe.
[6] Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo ya 27 y’itegeko n0 20/75 ryo kuwa 20/06/1975 ryerekeye ubwishingizi, ivuga ko umubare w’indishyi udashobora na rimwe gusumba agaciro k’ikintu cyishingiwe, rusanga nta kintu kigomba kwishyurwa kabiri kuko mu bwishingizi bw’ibintu, indishyi ziba zigamije gutuma uwishingiwe amera nk’uko yari ameze mbere y’uko agira igihombo.
[7] Urukiko rusanga xxx Me Nubumwe X. Xxxxx avuga ko Munyaneza Xxxxxxx akwiye guhabwa indishyi ziteganywa mu masezerano impande zombi zagiranye bidakwiye guhabwa agaciro mu gihe bigaragaye ko igihombo yagize cyarishywe, ibi bikaba bijyanye kandi n’ibyanditswe mu gitabo cyiswe: Imikirize y’imanza z’ubwishingizi, Volume 1, ku rupapuro rwa 26 mu gice cyanditswemo ikinyrwanda, xxx kigaragaza ko iyo abishingizi barenze umwe ku mutungo umwe, ukaza gusenyuka, amafaranga atangwa kubera igihombo, icyo gihombo gishobora kwishyurwa n’umwe muri bo, ariko ntibyatangwa na bose. Kuba rero Munyaneza yaragiranye amasezerano y’ubwishingizi na CORAR A.G Ltd, akishyurwa n’umwishingizi wa EWSA bitavuze ko agomba kubyungukiramo, akishyurwa ibyo yamaze kwishyurwa n’uwateje igihombo.
[8] Urukiko rusanga Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxx guhabwa izindi ndishyi zikomoka ku bicuruzwa bye n’inzu byangijwe n’inkongi y’umuriro kuwa 12/03/2014 kuko yamaze kubyishyurwa na COGEAR Ltd yarihiraga EWSA kubera iyo mpanuka nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cyo kuwa 16/06/2014 cyemza ko Xxxxxxxxx Xxxxxxx xxxxxxxxx 19.659.995Frw
kubera ibicuruzwa binyuranye byahitriye mu nzu yacururizagamo biturutse ku ruhare rwa EWSA ku itariki ya 12/03/2014, akaba xxx Xxxxxxxxx ubwe wiyandikiye icyo cyemezo.
[9] Urukiko rusanga kuba ingingo impaka zindi zishingiyeho muri iki kirego idafite ishingiro, ibindi bisabwa n’urega ntibikwiye gusuzumwa.
2. Kubijyanye n’indishyi zasabwe n’uregwa
[10] Me Kayitare Xxxxx xxxxx xxxxxxx gutegeka urega kwishyura 1.000.000Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza, hakiyongeraho 1.000.000Frw yo gukurikirana urubanza, ariko urega we akavuga ko ariwe warenganye.
[11] Urukiko rusanga Munyaneza Xxxxxxx ushaka kwishyuza ibintu yishyuwe ku ncuro ya 2 akwiye kwishyura indishyi zo gushora CORAR AG Ltd indishyi zo gushorwa mu manza ku mu buryo butari bwo, akanayiha amafaranga y’ikurikiranarubanza, byose bigakorwa hashingiwe ku ngingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30 Nyakanga 1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano (CCLIII) ariko indishyi zasabwe ni ikirenga ahubwo hakwiye gutangwa 500.000Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza na 500.000Frw y’ikurikiranarubanza atanzwe mu bushishozi bw’urukiko.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO:
[12] Rwemeye kwakira ikirego cya Munyaneza Xxxxxxx urega CORAR AG Ltd kuko cyatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite kuko yamaze guhabwa indishyi na COGEAR Ltd ku mpanuka yagize, akaba ashaka guhabwa indishyi bwa kabiri ku kintu kimwe;
[13] Rwemeje ko Munyaneza Gasapard agomba guha CORAR AG Ltd indishyi zo gushorwa mu manza zihwanye na 500.000Frw hakiyongeraho 500.000Frw y’ikurikiranarubanza;
[14] Rutegetse Munyaneza Gasapard guha CORAR AG Ltd indishyi zihwanye na miriyoni imwe (1.000.000Frw), bitakorwa ku neza agakurwa mu bye ku ngufu za Leta;
[15] Rutegetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe iguma mu isanduku ya Leta;
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME N’URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE NONE KUWA 30/10/2014
INTEKO:
UMUCAMANZA UMWANDITSI
HABARUREMA Xxxxxx XXXXXXXX Xxxxxxx Xx/ Se/