RCOMA 00112/2016/CHC/HCC
RCOMA 00112/2016/CHC/HCC
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI, RURI I KIGALI KUWA 27/05/2016, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI MU RUHAME, RWACIYE URU RUBANZA MUBUJURIRE MU BURYO BUKURIKIRA:
ABABURANYI:
UWAJURIYE: ECO PROTECTION Ltd mu izina ry’umuyobozi wayo, ifite icyicaro mu kagari k’Imihigo umurenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, BP 103 Kigali – Rwanda.
UREGWA MU BUJURIRE: Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd mu izina ry’umuyobozi wayo, ifite icyicaro mu murenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro, umugi wa Kigali.
IKIBURANWA :
- Guhindura ifatiratambama ry’agateganyo ifatiratambama rya burundu;
- Kwishyura inyungu no gutanga indishyi. (Kujuririra urubanza RCOM 1979/15/TC/Nyge).
INCAMAKE Y’IKIBAZO
1. Ababuranyi bombi bagiranye amasezerano kuwa 20/08/2010 yo kugura imashini itunganya amazi, banumvikana ko nibagirana ikibazo kuri ayo masezerano baziyambaza ubukemurampaka. ECO PROTECTION ivuga xx Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yananiwe kwishyura igice cya nyuma cy’umwenda, ariko ngo ikemera ko hari umwenda ifitiwe na RSSB xxxxx xx izahita yishyura nayo niyishyurwa. ECO PROTECTION yaregeye urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge yishyuza uwo mwenda mu rubanza RCOM 0407/14/TC/Nyge, urukiko ruvuga ko ntabubasha rufite rushingiye kuri ayo masezerarano avuga ubukemurampaka. RSSB yaje kwishyura Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd ariko iyi ntiyishyura umwenda ifitiye ECO PROTECTION, iyi nayo ikoresha ifatiratambama ry’agateganyo ku mwenda wari usigaye. Yongeye kuregera urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge irega Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd, isaba ko iryo fatiratambama ry’agateganyo rihinduka ifatiratambama rya burundu, igasaba kandi kwishyurwa inyungu no gutanga indishyi. Urukiko rwavuze ko ikirego kitakiriwe kuko kitari mu bubasha bwarwo, ahubwo ko kigomba kujyanwa mubukemurampaka.
2. ECO PROTECTION yajuririye urwo rubanza ivuga ko urukiko rwirengagije ko ntampaka ziri hagati y’ababuranyi zatuma bajya mubukemurampaka, ikindi ngo rwirengagije ko abakemurampaka ntabubasha bafite bwo guhindura ifatiratambama ry’agateganyo ngo ribe ifatiratambama rya burundu. Uhagarariye Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd avuga ko ubujurire ntashingiro bufite agasaba n’indishyi.
IBIBAZO BIGIYE GUSUZUMWA
Urukiko rugiye gusuzuma niba ntampaka ziri hagati y’ababuranyi, rusuzume niba abakemurampaka bafite ububasha bwo guhindura ifatiratambama ry’agateganyo rikaba ifataritambama rya burundu, rusuzume n’indishyi zasabwe.
I. Kubijyanye no kumenya niba hari impaka ziri hagati y’ababuranyi.
3. Me XXXXXXX Xxxxxxx xxxxxxxxxxx ECO PROTECTION Ltd avuga ko ababuranyi bombi bumvikanye ko impaka zizavuka ku masezerano bazazijyana mu bukemurampaka, ariko ngo mu nyandiko zitandukanye Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yagiye yandika, bigaragara ko umwenda iwemera nkuko bigaragara mu nyandiko zo kuwa 02/12/2013, iyo kuwa 19/12/2013 n’iyo kuwa 13/02/2014. Ibyo ngo bikagaragaza ko ntampamvu yo kwiyambaza ubukemurampaka kuko nta mpaka zihari zatuma basaba ubukemurampa kubakiranura, bityo xxx xxxx’impamvu urukiko rwari kuvuga ko bagomba kujya mu bukemurampaka.
4. Me KAZUNGU Xxxx Xxxxx uhagarariye Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd avuga ko amasezerano ababuranyi bagiranye abemerera kujya mu bukemurampaka mu gihe havutse ikibazo xxxxx xxx n’urega arabyemera. Kuvuga ko ntampaka zihari ngo ntabwo aribyo, kuko zibaye ntazihari ntabwo aba yararegeye urukiko. Kuko hari ikirego mu rukiko ngo bigaragaza ko hari impaka ziri hagati y’ababuranyi batabashije kwikiranuraho. Ikindi xxxxx xxx mu kirego urega yashyikirije urukiko, harimo no gusaba inyungu k’umwenda aregera ndetse n’indishyi. Ibingibi xxx xxxxx bigomba gusuzumwa n’ubukemurampaka kuko bagomba kubiburanaho, kandi mu ifatiratambama ry’agateganyo ryakozwe ashaka ko rihinduka iryo burundu, ibyo ngo ntabwo birimo. Ngo bikagaragaza ko n’ikirego kitagarukira gusa kuri iryo fatiratambama ahubwo rijya no mubindi bigomba gusuzumwa n’ubukemurampaka.
5. Urukiko rusanga ibivugwa n’uhagarariye ECO PROTECTION ko ntampaka ziri hagati y’ababuranyi ntashingiro bifite, kuko iyo hataba
hari impaka ntan’ikibazo cyari kuzanwa mu rukiko. Xxxx Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yaremeye umwenda mu nyandiko yagiye ibandikira, ariko kugeza ubu ikaba itawishyura kandi amafranga ahari, ni uko hari ikindi ikibazo cy’ubwishyu bagombye gushyikiriza urukiko rubifitiye ububasha kigasobanuka kigafatwaho icyemezo. Nkuko kandi biteganywa n’amategeko, ingingo ya 229 y’itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko “Mu masaha 48 akurikira ifatiratambama, uwafatiriye, abinyujije ku muhesha w’inkiko, ategetswe kubimenyesha umurimo umwenda yafatiriye ibintu kandi akanamurega no mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cy’iremezo”.
6. Urukiko rusanga ibivugwa muri iyi ngingo bigaragaza ikigomba gukorwa nyuma y’uko habayeho ifatiratambama ry’agateganyo ko noneho hakurikiraho kuregera urukiko rubifitiye ububasha bwo kuburanisha urubanza mu mizi. Xxxx Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd ifitiye umwenda ECO PROTECTION kandi ikaba itarawishyuye, birumvikana ko bagomba kubiburanira mu bukemurampaka nkuko biri mu masezerano xxxxx xxxx bakaba babyemera. Xxxx xxxxx harabaye ifatiratambama ry’agateganyo, ikigomba gukurikiraho ni ukuregera umwenda mu rukiko rubifitiye ububasha, kandi impande zombi zamaze kumvikana ko urwo rukiko ari urw’ubukemurampaka, bityo ikirego kikaba ariho kigomba kujyanwa, kikaba kitagomba kwakirwa mu nkiko z’ubucuruzi.
II. Kubijyanye no kumenya niba abakemurampaka bafite ububasha bwo guhindura ifatiratambama ry’agateganyo rikaba ifataritambama rya burundu
7. Uhagarariye ECO PROTECTION avuga ko urukiko rwa mbere rwavuze ko abakemurampaka bafite ububasha bwo gufata ibyemezo by’agateganyo, ari naho rwashingiye ruvuga ko aribo bafite ububasha bwo gusuzuma iki kibazo, ibyo ngo bikaba ataribyo kuko icyaregewe ntabwo ari ifatiratambama ry’agateganyo ahubwo ni ukurihindura ifatiratambama rya burundu, bityo ngo umucamanza ntiyubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 7 CPCCSA. Avuga xxxxx xx umucamanza yitiranije icyemezo cy’agateganyo gifatwa mu gihe urubanza rukiburanishwa, n’ifatiratambama kandi ryo ari uburyo bwo kurangiza ikibazo cy’ubwishyu bw’umwenda.
8. Uhagarariye Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd ashingira ku ngingo ya
229 CPCCSA akavuga ko nyuma y’ifatiratambama urukiko rufite ububasha arirwo ruregerwa, xxxxx xxxxxxxx akagaragaza ko amasezerano bagiranye ariyo aha ubwo bubasha ubukemurampaka. Naho kubyavuzwe n’uwajuriye ko umucamanza yitiranije icyemezo cy’agateganyo (mesure conservatoire) n’ifatiratambama (saisie-arrêt), ngo ntabwo aribyo ahubwo ngo uhagarariye ECO PROTECTION niwe ukora isesengura nabi.
9. Urukiko rusanga ibyo uhagarariye ECO PROTECTION yita ifatiratambama rya burundu, ari ikirego gitangwa n’uwafatiriye nyuma y’ifatira akagishyikiriza urukiko rubifitiye ububasha. Ikigaragara kandi cyemeranijweho n’ababuranyi ni uko urukiko rufite ububasha ari urw’ubukemurampaka. Aha hagomba gusobanuka ko ikirego kigomba gutangwa nyuma y’ifatiratambama kivugwa mu ngingo ya 229 CPCCSA ni ikirego cyo kwishyuza umwenda watumye habaho ifatiratambama. Iyo urega atsindiye uwo mwenda icyari ifatiratambamba ry’agateganyo gihita gihinduka irya burundu bityo agahita yishyurwa, ariko bibanje kunyura mu nzira y’ikirego cyishyuza ari nacyo ECO PROTECTION yagombaga gushyikiriza ubukemurampaka kuko aribwo bufite ububasha. Naho iyo atsinzwe rya fataratambama xxxx xxxxxxx.
10.Urukiko rusanga ibindi uwajuriye avuga ngo ko umucamanza yitiranije icyemezo cy’agateganyo n’ifatiratambama, ibyo ntashingiro bifite kuko icyingenzi urukiko rwashingiyeho rugaragaza ko ntabubasha rufite ni uko ikirego gitangwa nyuma y’ifatiratambama kigomba gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha, xxxxx xx urwo rukiko ari ubukemurampaka. Naho ibindi bivugwa n’uwajuriye ko ubukemurampaka budafata ibyemezo by’ifatiratambama rya burundu, ntashingiro bifite kuko ibyifatiratambama rya burundu bibaho bivuye k’ugutsinda urubanza rw’umwenda nkuko byasobanuwe haruguru.
III. Kubijyanye n’indishyi
11.Uhagarariye Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yavuze ko ECO PROTECTION ikomeje kubashora mumanza z’amaherere abarega mu nkiko zidafite ububasha kandi izi amasezerano bagiranye, bityo asaba ko bahabwa indishyi zingana na 1 000 000 frw w’ikurikiranarubanza no guhemba avocatn ni ukuvuga 500 000 frw ku rwego rwa mbere na 500 000 frw mu bujurire.
12.Uhagarariye ECO PROTECTION ntacyo yavuze kuri izo ndishyi.
13.Urukiko rusanga izo ndishyi zikwiye gutangwa hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII igira iti “Igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi, gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kwishyura ibyangiritse”. Bityo xxxx Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yaraje mu nkiko ikanashaka umu avocat wo kuyiburanira mu rubanza ku makosa ya ECO PROTECTION, igomba gusubizwa ibyo yatakaje. Urukiko rusanga ariko ku rwego rwa mbere ntandishyi Xxxxxx & Xxxxx Grand Lacs Ltd yari yasabye, bityo ikaba ikwiye guhabwa izo yasabye mu bujurire gusa zingana na 500 000 frw, kuko ntiyasaba murwego rw’ubujurire guhabwa indishyi zo ku rwego rwa mbere kandi itarigeze izisaba kuri urwo rwego ngo izimwe, ibashe kujuririra icyo cyemezo itishimiye. Binakozwe byaba bisa no kujuririra icyo utigeze uburana ku rwego rwa mbere.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
14.RWEMEJE ko ubujurire bwa ECO PROTECTION Ltd bwakiriwe ariko ko ntashingiro bufite.
15.RWEMEJE ko icyemezo cyafashwe mu rubanza rwajuririwe kidahindutse.
16.RUTEGETSE ko ECO PROTECTION Ltd xxxx XXXXX & XXXXX
GRANDS LACS Ltd indishyi z’igihembo cy’avocat zingana na 500 000 frw.
17.RUTEGETSE ko amafranga y’igarama yatanzwe n’uwajuriye aguma mu isanduku ya Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 27/05/2016.
UMUCAMANZA UMWANDITSI
MUKAMURERA Xxxxxxxx MUKABARANGA Xxxxxx Xx Xx
Copie certifiée conforme à l’original.
Greffier : ……………………………………………….
Fait à Kigali, le ………………………………………...