Contract
URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI RURI KU CYICARO CYARWO RUBURANISHA MU RWEGO RW’UBUJURIRE NONE KUWA 08/12/2015 RUKIJIJE URUBANZA R.ComA 0597/15/HCC MU BURYO BUKURIKIRA:
……………………………………………………………………………………………………………………………...
SOCIETE PETROLIERE (SP) Ltd, mu izina ry’uyihagararaiye, ifite icyicaro mu Mudugudu wa Rugenge, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ihagararaiwe na Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx na Me MUNYANGABE Xxxxx Xxxxxx: UREGA
na:
KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd, mu izina ry’uyihagararaiye, ifite icyicaro mu Mudugudu w’Akisoko, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali: UREGWA
IKIREGERWA:
- Ikirego cyihutirwa gisaba Urukiko gutegeka SP Ltd kutabuza KOBIL gukorera muri station ya essence iri mu kibanza no 282,283 cyahindutse 685 giherereye mu Kiyovu-Nyarugenge;
- Gutegeka KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd gusohoka muri station –service ya SP Ltd iri mu kibanza no UPI: 1/01/09/03/685-685/NYA/NYA mu Mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge,
Umujyi wa Kigali
(Kujurira urubanza X.Xxx 1710/15/TC/NYGE na X.Xxx 1732/15/TC/NYGE zaciwe kuwa 17/11/2015)
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiriye mu Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, mu kirego cyihutirwa KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd irega SP Ltd isaba urukiko gutegeka SP Ltd kutayibuza gukorera muri station ya essence iri mu kibanza no 282,283 cyahindutse 685 giherereye mu Kiyovu-Nyarugenge. Muri icyo kirego KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd ikaba yaravugaga ko yagiranye amasezerano yo gukodesha station ya essence xx XXXXX DRC bumvikana ko niramuka igurishijwe uzayigura azakomeza ayo masezerano ku bijyanye n’amafaranga y’ubukode, ariko
urega akaba ngo yaratunguwe no kubona SP Ltd iyiha integuza yo kuva muri station ariyo mpamvu yatumye itanga ikirego cyihutirwa.
2. SP Ltd nayo ikaba yarayaratanze ikirego cyihutirwa xxxxx Xxxxxxx gutegeka KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd kuva muri iyo station kuko yanze kwishyura igiciro gishya yayisabye nk’uwaguze iyo station.
3. Mu kuburanisha izo manza zombi zarahujwe, Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rukaba rwemeje ko mu gihe urubanza rw’iremezo rutaracibwa KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd iguma gukorera muri station iri mu kibanza cyavuzwe haruguru.
4. SP Ltd ikaba itarishimiye imikirize y’uru rubanza maze irujuririra muri uru Rukiko itanga impamvu eshatu zituma isaba ko imanza X.Xxx 1710/15/TC/NYGE na X.Xxx 1732/15/TC/NYGE zaciwe kuwa 17/11/2015 xxxxxxxx xxxxxxx, izo mpamvu akaba xxx xxx izikurikira: kudaha agaciro inzitizi yari yatanzwe yo kutakira ikirego cya KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd kuko gisa n’ikirego cy’iremezo yatanze aha, gufata icyemezo ku kirego cyihutirwa bikaba ngo bishobora kubangamira urubanza mu mizi. Indi mpamvu ikaba xxx xxx iy’uko urukiko rwemeje ko ikirego cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd cyihutirwa kuko SP Ltd yayandikiye iyisaba kuva muri station ya essence ikodesha, rwemeza xxxxx xx idasohorwa muri iyo station mu gihe urubanza rw’iremezo rwerekeye amasezerano y’ubukode ikirego cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd gishingiyeho kitaraburanishwa naho impamvu ya nyuma ikaba ari iy’uko urukiko rutigeze rugira icyo ruvuga ku kirego cyihutirwa cya SP Ltd gisaba gusohora Kobil Petroleum Rwanda Ltd mu kibanza yaguze xx Xxxxx DRC.
5. Kobil Petroleum Rwanda Ltd mu kwiregura ku mpamvu z’ubujurire ivuga ko inzitizi yatanzwe na SP Ltd yo kutakira ikirego cyihutirwa cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd kuko kugifataho icyemezo byabangamira ikirego cy’iremezo na cyane ko ibyo birego byombi bisa bikaba ngo nta shingiro byahabwa kubera ko mu kudaha agaciro iyo nzitizi hari ibyo urukiko rwashingiyeho ndetse akaba xxx xxx nacyo umucamanza yahereyeho asuzuma, impamvu ya xxxxxx xxxx ikaba xxx nta shingiro ifite kuko Kobil Petroleum Rwanda Ltd mu gutanga icyo kirego cyihutirwa yari yabitewe nuko SP Ltd yari yayandikiye iyisohora muri station ndetse n’iminsi yayihaye irangiye SP Ltd iregera urukiko isaba ko Kobil Petroleum Rwanda Ltd yasohorwa muri station, SP Ltd ikaba nta bwihutire na bumwe ifite bwatuma isaba urukiko gutegeka isohorwa rya Kobil Petroleum Rwanda Ltd muri station naho ku mpamvu ya nyuma
bavuga ko nayo nta shingiro ifite kuko mu gika cya 2, icya 7 n’icya 9 umucamanza yasobanuye iby’ikirego cya SP Ltd gusa asoza avuga ko ikirego cya SP Ltd nta shingiro gifite.
6. Muri uru rubanza hakaba hagiye gusuzumwa niba inzitizi yari yatanzwe yo na SP Ltd yo kutakira ikirego cya KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd ifite ishingiro hagendewe ko mu gufata icyemezo ku kirego cyihutirwa bishobora kubangamira urubanza mu mizi, gusuzuma niba urukiko rwaremeje ikirego cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd cyihutirwa rugendeye ku kuba SP Ltd yayandikiye iyisaba kuva muri station ya essence ikodesha no gusuzuma niba urukiko rubanza rutarigeze rugira icyo ruvuga ku kirego cyihutirwa cya SP Ltd gisaba gusohora Kobil Petroleum Rwanda Ltd mu kibanza yaguze xx XXXXX DRC.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO
A. Ku birebana no gusuzuma niba inzitizi yari yatanzwe na SP Ltd yo kutakira ikirego cya KOBIL PETROLEUM RWANDA Ltd ifite ishingiro hagendewe ko mu gufata icyemezo ku kirego cyihutirwa bishobora kubangamira urubanza mu mizi
7. Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx na Me MUNYANGABE Xxxxx Xxxxxx xxxxxxxxxx SP Ltd, basobanura kuri iyi mpamvu bavuga ko Urukiko rwanze guha agaciro iyi nzitizi nta mpamvu rushingiyeho kuko mu gika cya gatanu cy’urubanza umucamanza yavuze ko ikirego cyihutirwa cyatanzwe na Kobil Petroleum Rwanda Ltd gitandukanye n’icy’iremezo nta busobanuro buhagije abigaragarije, kandi nyamara usesenguye neza usanga ibyo birego byombi ari bimwe kuburyo icyemezo cyafatwa mu kirego cyihutirwa gishobora kubangamira icy’iremezo.
8. Bakomeza bavuga ko mu kirego cy’iremezo Kobil Petroleum Rwanda Ltd yasabye ko urukiko rutegeka SP Ltd kubahiriza amasezerano y’ubukode yabaye hagati ya Shell DRC na Shell Rwanda SARL kuwa 01/01/2006 agomba kurangira muri 2025 naho ikirego cyihutirwa ikaba yarasabye urukiko gutegeka ko SP Ltd xxxxx Xxxxx Petroleum Rwanda Ltd gukomeza gukorera muri station-service kugeza 2025.
9. Basoza bavuga ko kuba umucamanza yarategetse ko Kobil ikomeza gukorera muri iyo station-service ari kimwe no gutegeka ko SP Ltd yubahiriza amasezerano y’ubukode Kobil ifite kuri station kandi ikirego cy’iremezo kitaraburanwa, ibyo
bikaba ngo binyuranye n’ingingo ya 320CPCCSA, xxxxx mpamvu iki kirego kitagomba kwakirwa.
10. Me MUGENZANGABO Xxxxxxxxx na Me MUGEMANYI Védaste baburanira Kobil Petroleum Rwanda Ltd bisobanura kuri iyi mpamvu bavuga ko ibisabwa n’ababuranira urega nta shingiro bifite kubera ko urukiko ku rwego rwa mbere mu kudaha agaciro iyi nzitizi hari icyo rwashingiyeho nk’uko bigaragara mu gika cya 5 cy’urubanza.
11. Bakomeza bavuga ko mu isesengura umucamanza yibajije ibirebana no kumenya niba mu gusuzuma ikirego cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd byabangamira ikirego cy’iremezo aza kwanzura ko bitakibangamira kuko ibyo birego byombi bidasa na cyane ko icyemezo cyafatwa mu kirego cyihutirwa ari icyemezo cy’agateganyo kugira urubanza rw’iremezo rubanze gucibwamu gihe mu kirego cyiremezo igisabwa xxx xxx amasezerano y’ubahirizwa kugeza 2025.
12. Basoza bavuga ko ibivugwa n’ababuranira urega ko kwemeza ko Kobil ikomeza gukorera muri iriya station bisa no gutegeka ko SP Ltd yubahiriza amasezerano y’ubukode Kobil ifite kuri iyo station akaba ngo ataribyo kuko ibyemejwe n’umucamanza wa mbere xxx xxx’agateganyo bigomba kurangirana n’icibwa ry’urubanza rw’iremezo, bityo bikaba bitanyuranye n’ingingo ya 320 CPCCSA.
UKO URUKIKO RUBIBONA
13. Ingingo ya 320 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ‘’ Umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa afata icyemezo ku bibazo byose byihuta, ariko mu buryo butabangamiye urubanza rw’iremezo mu mizi yarwo. Umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa asuzuma mbere yo gufata icyemezo ku kirego yashyikirijwe niba ikirego cyihuta yashyikirijwe kiri mu bubasha bwe, kimwe n’inzitizi zavuka mu rubanza aburanisha. Nyamara, umucamanza uburanisha ibirego byihutirwa ntashinzwe kubanza gusuzuma niba ikirego cy’iremezo kiri mu bubasha cyangwa kitari mu bubasha bw’urukiko rwaregewe ikirego cyihutirwa. Indishyi n’ibindi bijyanye n’amafaranga umuburanyi yakoresheje mu rubanza ku kirego cyihutirwa biregerwa hamwe n’ikirego cy’iremezo.’’
14. Urukiko rusanga mu gufata icyemezo kuri iyi nzitizi, umucamanza wa mbere yaremeje ko gusuzuma ikirego cyihutirwa bitabangamira ikirego cy’iremezo kuko
mu kirego cy’iremezo igisabwa ari ugutegeka SP Ltd kubahiriza amasezerano yo kuwa 01/01/2006 xxx xx’uko yabyemeye mu nyandiko yo kuwa 11/06/2015, naho mu kirego cyihutirwa ikaba isaba kudakurwa muri station ikoreramo mbere y’icibwa ry’urubanza rw’iremezo, ibisabwa bikaba atari bimwe kuko mu kirego cyihutirwa hasabwa gufatwa icyemezo cy’agateganyo mu gihe urubanza rw’iremezo rutaracibwa.
15. Urukiko rusanga ibivugwa n’ababuranira urega ko umucamanza nta busobanuro buhagije yatanze mu gufata icyemezo kuri iyi nzitizi ndetse no kuvuga ko ibyo yarategetse ko Kobil ikomeza gukorera muri iyo station-service ari kimwe no gutegeka ko SP Ltd yubahiriza amasezerano y’ubukode Kobil ifite kuri station nta shingiro byahabwa kuko nk’uko bigaragara mu gika cya 5 cy’urubanza X.Xxx 1710/15/TC/NYGE mu gufata icyemezo, umucamanza yasobanuye uburyo ibirego byombi binyuranye ko kandi icyemezo afashe muri urwo rubanza ari icy’agateganyo.
16. Kuvuga ko yaba yarafashe icyemezo kibangamira urubanza rw’iremezo bikaba ataribyo kuko icyo yemeje xxx xxx igihe cyose urubanza rw’iremezo rutaraburanishwa, Kobil Petroleum Rwanda Ltd ikomeza gukorera muri iyo station bivuga ko igihe ikibazo kiri ku masezerano y’ubukode bw’iyo station ategereje kuburanishwa kizafatwa ikizemezwa aricyo kizaba gifite agaciro kuko cyo kitazaba ari icy’agateganyo.
17. Bikaba bigaragara ko umucamanza mu gufata kiriya cyemezo ntacyo yabangamiyeho urubanza rw’iremezo kuko atigeze yinjira mw’isesengura ry’amasezerano azaburanwa mu rubanza rw’iremezo, kandi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 320 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 y’itegeko ryavuzwe haruguru, umucamanza mu gufata icyemezo mu kirego cyihutirwa yirinda kubangamira ikirego cy’iremezo arinabyo uyu mucamanza yakoze, bivuga ko igihe cyose ikirego cy’iremezo kitaraburanishwa ngo impaka zishingiye ku masezerano yo kuwa 01/01/2006 zikemuke, Kobil Petroleum Rwanda Ltd ikaba itagomba gusohorwa muri station-essence iri mu kibanza no 282 na 283 cyahindutse 685 giherereye mu Kiyovu-Nyarugenge isanzwe ikoreramo.
B. Ku birebana no gusuzuma niba urukiko rwaremeje ikirego cya Kobil Petroleum Rwanda Ltd cyihutirwa rugendeye ku kuba SP Ltd yarayandikiye iyisaba kuva muri station ya essence ikodesha
18. Me XXXXXXXXXXX Xxxxxxxx na Me MUNYANGABE Xxxxx Xxxxxx xxxxxxxxxx iyi impamvu bavuga ko urukiko rwemeje ko ikirego cya Kobil cyihutirwa kuko SP Ltd yayandikiye iyisaba kuva muri station essence ikodesha, rwemeza xxxxx xx idasohorwa muri iyo station mu gihe urubanza rw’iremezo rwerekeye amasezerano y’ubukode ikirego cya Kobil gishingiyeho kitaraburanishwa.
19. Bakomeza basobanura ko nta masezerano y’ubukode bw’iyo station ari hagati ya SP Ltd na Kobil Petroleum Rwanda Ltd atagereje kuburanishwa. Basobanura ko amasezerano y’ubukode bwa station avugwa mu kirego cy’iremezo Kobil yatanze atareba SP Ltd kuko ari amasezerano y’ubukode yakozwe hagati ya Shell DRC (yahindutse Xxxxx DRC) na Shell Rwanda SARL (yahindutse Kobil Petroleum Rwanda Ltd, akaba ngo nta mpaka ziri hagati ya SP Ltd na Kobil Petroleum Rwanda Ltd kuri ayo masezerano.
20. Urukiko rukaba ngo rutarasobanuye niba station-service iri mu kibanza No 685 Kobil idodesha, niba iyikodesha na SP Ltd ny’ir’umutungo kuburyo rwategeka ko Kobil ikomeza gukorera muri iyo station-service mu gihe hategerejwe gukemura impaka hagati ya SP Ltd na Kobil ku masezerano y’ubukode impande zombi zaba zifitanye, xxxxx xxx kubw’izo mpamvu basaba ko Kobil itegekwa kuva muri iriya station-service ya SP Ltd kuko gutegereza urubanza rw’iremezo byayiteza igihombo kidasubirwaho mu gihe Kobil yanze kumvikana xx xxxxx umutungo ku giciro gishya.
21. Me MUGENZANGABO Xxxxxxxxx na Me MUGEMANYI Vedaste mu kwisobanura kuri iyi mpamvu bavuga ko kuvuga ko urukiko rwemeje ko ikirego cya Kobil cyihutirwa hashingiwe ku kuba xxx XX Ltd yarayandikiye iyisaba kuva muri station yakodeshaga rukanemeza ko idasohorwa muri iyo station igihe urubanza rw’iremezo rwerekeye amasezerano y’ubukode ikirego cyiremezo gishingiyeho rutaraburanishwa nk’xxx xxx xxxx amasezerano y’ubukode bw’iyo station ari hagati ya SP Ltd na Kobil ategereje kuburanishwa, iyi mpamvu ikaba xxx xxxxxxxx yahabwa.
22. Mu gusobanura impamvu yo kudahabwa ishingiro ry’iyo mpamvu bakaba basobanura ko icyatumye Kobil itanga ikirego cyihutira xxx xxx SP Ltd yayandikiye iyisaba gusohoka muri iyo station ndetse ntibyarangirira xxx ahubwo nyuma
y’iminsi 5 y’integuza yari yayihaye irangiye ikaba ngo yararegeye urukiko irusaba kuyitegeka gusohoka muri iyo station.
23. Bakomeza basobanura ko SP Ltd ijya kugura iyo station kuwa 27/07/2015 , XXXXX yayimenyesheje ko yemeye ihamagarira kugura ryayo ariko ko hari impamvu ndakuka (offre d’achat avec condition sine qua none) ariyo yo gukomezanya n’abakodeshaga, ibyo ngo bikaba bigaragara mu ngingo ya 7 y’ayo masezerano ndetse iyo mishyikirano ikaba xxx xxxx yaranatangiye na mbere y’amasezerano y’ubugure kuko kuwa 10/06/20115 XXXXX DRC yandikiye SP Ltd iyimenyesha ko kugira iyigurishe xxx xxx yemera gukomeza amasezerano y’ubukode yari ifitanye na Kobil, ibyo ngo bikaba byaremewe na SP Ltd mw’ibarwa yayo yo kuwa 11/06/2015, SP Ltd yanditse isubiza XXXXX DRC ko yemeye ibyifuzo byayo ku bijyanye n’ubukode bwariho.
24. Ababuranira urega bavuga ko mu kwezi kwa mbere impande zombi zagombaga guhura zikumvikana ku giciro gishya ko ariko Kobil itigeze ibikora, na none basobanura ko umucamanza wa mbere yemeje ko Kobil ikodesha kandi nyamara aribyo biri kuburanwa (ibyo bikaba ngo bigaragarira mu gika cya mbere n’icya xxxxxx xx’urubanza). Muri kirego cyihutirwa hakaba hagomba kurebwa icyemezo cy’ihutirwa kandi cy’agateganyo gusa, hatagombaga kurebwa ikibazo cy’amasezerano kizaburanishwa mu mizi. Bsoza bavuga ko nta masezerano y’ubukode ari hagati ya SP Ltd na KOBIL ategerejwe kuburanwa ko ndetse hari urubanza X.Xxx 0744/15/TC/NYGE xxx KOBIL yareze XXXXX isaba manqué à gagner kubera kwica amasezerano y’ubukode.
25. Ababuranira uregwa basobunura ko ibivugwa n’ababuranira urega ko Kobil na SP Ltd mu kwezi kwa mbere bagombaga guhura bakumvikana ku giciro gishya cy’ubukode, bakaba bibaza impamvu SP Ltd yandandikiye KOBIL iyiha integuza y’iminsi 5 yo kuva muri station kandi izi neza ko ibirebana n’ibiciro bikorwa mu kwezi kwa mbere, ubu akaba aribwo bw’ihutire bwatumye KOBIL itanga ikirego cyihutirwa.
26. Basoza bavuga ko amasezerano ya 2006 bazayaburanisha kuko mu masezerano ya 2015 SP Ltd yiyemeje kuzayubahiriza, bavuga na none ko urubanza X.Xxx 0744/15/TC/NYGE ntarwo bazi kandi batanarubashyikirije ko ndetse na manqué a xxxxxx xxxx nyinshi.
27. Ababuranira urega bavuga mu kirego cy’iremezo cya SP Ltd iregera 30,000$ itishyuwe kuva mu kwezi kwa gatandatu kuyu mwaka, bakibaza niba Kobil yumva yishyura nde.
XXX XXXXXXX XXXXXXXX:
28. Ingingo ya 316 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 y’itegeko ryavuzwe haruguru, igateganya ko ‘’Iyo hari ikirego cy’ iremezo, ariko hagomba kugira icyemezwa by’agateganyo mu buryo bwihuta ku rubanza rwaregewe urukiko rutaraburanishwa, ikirego cyihutirwa gishyikirizwa umucamanza ushinzwe kurangiza impaka zihutirwa w`xxx zigomba gukemurirwa hakurikijwe uburyo busanzwe bw`ihamagara.’’
29. Urukiko rusanga umucamanza w’urukiko rwa mbere mu gufata icyemezo kuri iyi mpamvu yarasobanuye ko ubwihutire bw’iki kibazo bushingiye ku kuba SP Ltd yarandikiye Kobil iyiha iminsi ntarengwa yo kuva muri station ikoreramo ndetse ko yanatanze n’ikirego cy’iremezo isaba ko amasezerano yubahirizwa.
30. Kuba bigaragara ko hari urubanza rw’iremezo rutaraburanishwa kugira ikibazo cy’amasezerano azaruburanwamo, ababuranira urega bakaba batagomba kwitwaza ko nta masezerano y’ubukode yaba ari hagati ya SP Ltd na Kobil Petroleum Rwanda Ltd ngo bitume basaba ko yavanywa muri station-essence yari isanzwe ikoreramo mbere y’uko igurishwa kuko bigaragara ko hari ibyumvikanyweho hagati y’uwagurishije (XXXXX DRC) na SP Ltd ku birebana na Kobil yari isanzwe ikodesha, bityo rero xxxx xxxx impaka zishingiye kw’iyubahirizwa ry’ayo masezerano, mu gihe cyose izo mpaka zitaraburanishwa hashingiwe ku ngingo ya 316 y’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 y’itegeko ryavuzwe haruguru Kobil Petroleum Rwanda Ltd ikaba igomba gukomeza gukorera muri iriya station kugeza izo mpaka zishingiye ku masezerano zikemutse.
31. Ku birebana n’igihombo SP Ltd ivuga itezwa no kuba Kobil itayishyura ibyo bikaba byazasuzumirwa hamwe n’urubanza rw’iremezo.
C. Ku birebana no gusuzuma ikibazo cy’uko urukiko rubanza rutigeze rugira icyo ruvuga ku kirego cyihutirwa cya SP Ltd gisaba gusohora Kobil Petroleum Rwanda Ltd mu kibanza yaguze xx XXXXX DRC
32. Mu gusobanura iyi mpamvu, ababuranira urega basobanura ko umucamanza ntacyo yavuze kuri iyi ngingo kandi SP Ltd yagaragaje ubwihutire bwo gusohora KOBIL
muri station, ubwihutire akaba xxx xxx mu kirego cy’iremezo SP Ltd yishyuza umwenda umaze kuba xxxxxx xxxxx xxxxx xxx amafaranga yasohoye ikaba itayagaruza kubera KOBIL yanze kuva mu mutungo wayo.
33. Ababuranira uregwa basobanura ko koko uregwa nta faranga na rimwe yishyuye SP Ltd kuko KOBIL yishyuye kugera mu kuboza k’uyu mwaka, andi mafaranga bikaba biteganyijwe ko bazayumvikanaho mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, basoza bavugako mu gika cya 8, 9 n’icya 10 by’urubanza umucamanza yasobanuye uburyo ikirego cya SP nta shingiro gifite.
UKO URUKIKO RUBIBONA:
34. Urukiko rusanga nta gika cyihariye umucamanza yashyizeho gisobanura iyi mpamvu ariko mu busobanuro yagiye agaragaza mu isesengura ry’urubanza akaba yaragaragaje ko ikirego cya SP Ltd nta shingiro gifite, bityo ibivugwa n’ababuranira urega ko umucamanza ntacyo yavuze ku bwihutire bw’ikibazo cya SP Ltd bwo gusohora KOBIL muri station bikaba nta shingiro byahabwa kuko byonyine hagendewe ku miterere y’imikorere y’ubucuruzi bwa station, guhabwa iminsi nk’iyo Kobil yari yahawe kuba yasohotse muri iriya station bikaba byishoboraga kuyitera ikibazo gikomeye kandi hakiri ikibazo cy’amasezerano kikigirwaho impaka.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
35. Rwemeye kwakira ubujurire bwa SP Ltd kuko bwaje mu nzira zikurikije amategeko ariko rubusuzumye rusanga nta shingiro bufite.
36. Rwemeje ko urubanza X.Xxx 1710/15/TC/NYGE rugumyeho mu ngingo zarwo zose.
37. Rutegetse ko ingwate y’amagarama SP Ltd yatanze iherera mu Isanduku ya Leta.
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMWE MU RUHAME N’UMUCAMANZA Xxxxxxxxx XXXXXXXX XXXXXXXXXXX XXXXXXXXX N’UMWANDITSI XXXXXXXXXX Xxxxxxxx.
UMWANDITSI UMUCAMANZA
XXXXXXXXXX Xxxxxxxx Xxxxxxxxx XXXXXXXX XXXXXXXXXXX
Sé Sé