HABURANA:
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI RUCIYE MU RUHAME URUBANZA Rcom 0956/14/TC/Nyge NONE KU WA 24/11/2014.
HABURANA:
UREGA: Bank of Kigali Ltd (BK Ltd), iburanirwa na Me HABAMENSHI Anastase.
UREGWA: HAKIZIMANA Vedaste, mwene HABIMANA Anastase na MUKANTAMBARA Perpetue, wavutse mu mwaka wa 1986, utuye mu Mudugudu wa NYARUBUYE, Akagari xx XXXXXXX, Umurenge wa NYAGIHANGA, Akarere ka GATSIBO, Intara y’IBURASIRAZUBA.
IKIREGERWA:
-Umwenda w’amafaranga 1.632.561Frw wishyuzwa kugeza ku wa 12/07/2014 akomeza kwiyongera habariwemo inyungu z’ibihano n’iz’ubukererwe kugeza igihe urubanza ruzacirirwa;
-Ingendo mu ikurikiranarubanza = 500.000Frw;
-Igihembo cy’Avoka = 300.000Frw;
-Itumanaho = 50.000Frw;
-Indishyi zikomoka ku kutubahiriza amasezerano = 1.000.000Frw.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Mu myanzuro ye, uburanira BK Ltd avuga ko iyi banki yagurije HAKIZIMANA Vedaste amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri na xxxxxx xxxxx (2.500.000Frw) yagombaga kwishyura bitarenze ku wa 21/08/2013, ariko akaba atarayishyuye.
[2] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame, BK Ltd ihagarariwe na Me HABAMENSHI Anastase, HAKIZIMANA Vedaste atitabye.
[3] Ibibazo byasuzumwe x’xxxxxxx :
-Umwenda wishyuzwa na BK Ltd ;
-Indishyi zisabwa na BK Ltd ;
-Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
a) Umwenda wishyuzwa na BK Ltd
[4] Me HABAMENSHI Anastase avuga ko BK Ltd yagurije HAKIZIMANA Vedaste 2.500.000Frw ariko uyu ntiyishyura nk’uko amasezerano abiteganya. Avuga ko yagombaga kwishyura bitarenze ku wa 21/08/2013. Yavuze ko umwenda HAKIZIMANA Vedaste arimo ugeze kuri 2.997.034Frw.
[5] Amasezerano y’iguriza yo ku wa 13/09/2012 yashyikirijwe urukiko na BK Ltd agaragaza ko BK Ltd yagurije HAKIZIMANA Vedaste 2.500.000Frw, yagombaga kwishyura mu mezi 24. Historique ya konti ya HAKIZIMANA Vedaste igaragaza ko arimo umwenda ungana na 2.997.034Frw.
[6] Xxxxxxx ya 64 y’Itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, ivuga ko amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. Ingingo ya 80 (igika cya 2) y’iryo tegeko ikavuga ko « iyo igihe cyo gukora ibisabwa mu masezerano kigeze, kutabikora bifatwa nko kwica amasezerano ».
[7] BK Ltd yumvikanye xx XXXXXXXXXX Vedaste ko umwenda ahawe azawishyura mu mezi 24 (ingingo ya 2 y’amasezerano). Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 13/09/2012. Biragaragara ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije igihe cyo kwishyura yasezeranye na BK Ltd, kuko amezi 24 yarangiye atararangiza kwishyura. Ibi bikaba bivuga ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije amasezerano yagiranye na BK Ltd. Bityo hashingiwe ku masezerano y’iguriza, no ngingo z’amategeko zimaze kuvugwa hejuru, HAKIZIMANA Vedaste agomba gutegekwa kwishyura BK Ltd 2.997.034Frw y’umwenda remezo n’inyungu.
b) Indishyi zisabwa na BK Ltd
[8] Mu myanzuro ye, Me HABAMENSHI Anastase asaba ko BK Ltd ihabwa xx XXXXXXXXXX Vedaste 1.000.000Frw y’indishyi zikomoka ku kutubahiriza amasezerano, na 50.000Frw y’itumanaho.
[9] Ikiburanwa ni inguzanyo yahawe HAKIZIMANA Vedaste, kandi urukiko rusanze agomba kwishyura umwenda yahawe n’inyungu zibazwe kugeza uyu munsi. Rukaba rero rutabona impamvu yatanga indishyi zo kutubahiriza amasezerano muri icyo gihe cyose atubahirije amasezerano kandi yategetswe kwishyura inyungu. Amafaranga y’itumanaho nayo ntayo agomba gutanga, kubera ko nta bimenyetso byayo BK Ltd yatanze (ingingo ya 9 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi).
c) Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka
[10] Me HABAMENSHI Anastase asaba ko BK Ltd ihabwa xx XXXXXXXXXX Vedaste amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 500.000Frw, na 500.000Frw y’igihembo cy’Avoka.
[10] Ingingo ya 138 y’Itegeko n°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, mu gace xx xxxxxx, ivuga ko “uruhande rurengana rufite uburenganzira ku ndishyi zishingiye ku nyungu rwateganyaga zibarwa hakurikijwe : 2° ikindi gihombo cyose gitewe no kutubahiriza amasezerano, n’ikindi gihombo cyose cyashamikiraho”
[11] Kubera ko kutubahiriza amasezerano kwa HAKIZIMANA Vedaste xxx xx kwatumye BK Ltd iregera urukiko, ikanashaka Avoka uyiburanira, hashingiwe ku ngingo ya 138 imaze kuvugwa hejuru igomba gutegekwa gutanga 500.000Frw y’ikurikiranarubanza akubiyemo n’igihembo cy’Avoka, agenwe mu bushishozi bw’Urukiko.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[12] Rwemeje ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije amasezerano yagiranye na BK Ltd.
[13] Rutegetse HAKIZIMANA Vedaste kwishyura BK Ltd amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi xxxxxx acyenda na mirongo icyenda na birindwi na mirongo itatu n’ane (2.997.034Frw) y’umwenda remezo n’inyungu.
[14] Rutegetse HAKIZIMANA Vedaste kwishyura BK Ltd amafaranga y’u Rwanda ibihumbi xxxxxx xxxxx (500.000Frw) y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
[15] Rutegetse HAKIZIMANA Vedaste kwishyura BK Ltd amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw) y’ingwate y’amagarama yatanze irega mu gihe cy’iminsi mirongo itatu ibarwa guhera igihe uru rubanza rubaye itegeko.
NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 24/11/2014.
INTEKO
UMUCAMANZA UMWANDITSI
BWASISI X. Xxxxxxx XXXXXXXX Xxxxxxx