Contract
I. IMARI N’IPIGANWA RY’AMASOKO
a) Guhabwa ibitabo by'ipiganwa
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo ushaka gupiganirwa isoko |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | - Isoko rigomba kuba ryaratangajwe ku mugaragaro - Kwishyura amafaranga y’igitabo cy’isoko yatangajwe mu itangazo rihamagara abashaka gupiganwa. |
4) Inzira binyuramo | Wishyura amafaranga asabwa mu itangazo rihamagara abashaka gupiganirwa isoko, ukazana impapuro wishyuriyeho kuri banki ugahabwa igitabo cy’iryo soko. Impapuro z’amasoko zisuzumwa n’abashinzwe amasoko gusa. Igihe DAO yishyuwe, ishobora koherezwa kuri imeri(E-mail) |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntazo |
6) Amafaranga yishyurwa | Amafaranga y’igitabo cy’isoko avugwa mw’itangazo rihamagara abashaka gupiganwa |
7) Igihe itangirwa | Mu minsi y’akazi kuva 7h00 kugera 17h00 |
8) Igihe ntarengwa | Uwo munsi |
b) Guhabwa ubufasha n’inama ku mitangire y’amasoko
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | Ntabyo |
4) Inzira binyuramo | Ujya ku biro by’umukozi ushinzwe amasoko ugahabwa inama n’ubufasha wifuza. Ushobora kandi guhamagara cyangwa ukohereza SMS. |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntayo |
6) Amafaranga xxxxxxxxx | Xxxxx |
7) Igihe itangirwa | Mu minsi y’akazi kuva 7h00 kugera 17h00 |
8) Igihe ntarengwa | Uwo munsi |
c) Kwakira inyandiko z’ipiganwa
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | Ntabyo |
4) Inzira binyuramo | Uzana inyandiko z’ipiganwa mu ibahasha ifunze neza mbere y’igihe ntarengwa kiri mu gitabo cy’isoko. |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntazo |
6) Amafaranga yishyurwa | Ntayo |
7) Igihe itangirwa | Mu minsi y’akazi kuva 7h00 kugera 17h00 uhereye ku munsi isoko ryatangarijwe kugeza ku isaha ntarengwa wo gutanga inyandiko z’ipiganwa. |
8) Igihe ntarengwa | Uwo munsi |
d) Kumenyesha abapiganwe ibyavuye mu isesengura ry‘ipiganwa ry’amasoko
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo watanze inyandiko y’ipiganwa ku gihe ( Ku karere) |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | Kuba waratanze inyandiko ipiganirwa isoko ku gihe ikacyirwa n’Akarere |
4) Inzira binyuramo | Iyi serivise itangwa nyuma y’iminsi 21 isoko rimaze gufungurwa (kumenyesha by’agateganyo). Inzandiko zimenyesha ibyavuye mu ipigangwa bya burundu zitangwa nyuma y’iminsi 7 nyuma yo kumenshwa by’agateganyo. Iyo bidashobotse, akarere kandikira ba rwiyemezamirimo kabamenyesha ko gahunda itakibaye n’impamvu yabyo |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntazo |
6) Amafaranga xxxxxxxxx | Xxxxx |
7) Igihe itangirwa | Mu masaha y’xxxxx kuva ku munsi byatangarijwe kugeza ku munsi wanyuma |
8) Igihe ntarengwa | Iminsi 21 nyuma yo gufungura isoko |
e) Gusinyisha amasezerano ku batsindiye amasoko
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo watsindiye isoko |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | Kuba waratsindiye isoko kandi ugahabwa urwandiko ruguhamagarira kuza gusinya amasezerano, kandi ugatanga garanti iyo isabwa. |
4) Inzira binyuramo | Ujya ku biro by’umukozi ushinzwe amasoko ku itariki iri mu nyandiko igutumira ugasinya amasezerano y’isoko. Amasezerano asinywa mu minsi 15 nyuma y’imenyesha ry‘uwatsinze |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntazo |
6) Amafaranga xxxxxxxxx | Xxxxx |
7) Igihe itangirwa | Mu minsi y’akazi kuva 7h00 kugera 17h00 |
8) Igihe ntarengwa | Uwo munsiku itariki yemejwe |
f) Gutanga icyangombwa cyo kurangiza imirimo neza
1) Uhabwa iyi serivise | Rwiyemezamirimo wasinyiye isoko |
2) Umukozi ubishinzwe | Umukozi ushinzwe amasoko |
3) Ibisabwa | Kuba warangije imirimo yose iri mu masezerano y’isoko kandi warubahirihe ibisabwa byose. |
4) Inzira binyuramo | Wandikira Akarere usaba icyemezo cy’uko warangije imirimo yose iri mu masezerano y’isoko kandi wubahirije ibyasabwaga. Wubahirije amasezerano, kwemererwa ko wakoze neza bakaguha icyemezo cy’uko washoje neza imirimo. |
5) Izindi nzego unyuramo | Ntazo |
6) Amafaranga xxxxxxxxx | Xxxxx |
7) Igihe itangirwa | Mu minsi y’akazi kuva 7h00 kugera 17h00 |
8) Igihe ntarengwa | Uwo munsi |