Contract
URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI GASABO RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA RC 0442/14/TGI/GSBO KU RWEGO RWA MBERE MUBURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
UREGA: Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx utuye mu mudugudu wa Juru, Akagali ka Kamukina, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali,
UREGWA: Ayinkamiye Elina utuye mu mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Bisesero, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru,
Ndacyayisenga Aimable utuye mu mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Bisesero, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru,
Habyara Nezehose Théoneste utuye mu mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Bisesero, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru,
IKIREGERWA: Gusaba gusesa amasezerano no gusubizwa agaciro k’isambu n’ishyamba naguze 4.000.000frws, gusubiza ibyagiyemo ndetse n’indishyi zitandukanye,
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Uru rubanza rwatangiriye mu rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx irega Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste isaba gusesa amasezerano no gusubizwa agaciro k’isambu n’ishyamba naguze 4.000.000frws, gusubiza ibyagiyemo ndetse n’indishyi zitandukanye, hagobokeshwamo Bakuzakundi Xxxxxx, xx’iburanisha ryo ku wa 20/04/2015, urukiko ruhamagaye urubanza, rusanga Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx yitabye ihagarariwe na Me Rwabigwi Xxxxxxxx, xxxx Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste bahagarariwe na Munyensanga Gisele, Bakuzakundi Xxxxxx xxxxxxxxxxxxxx ahagarariwe na Me Yatubabariye Xxxx Xxxxxxxx, Akarere ka Bugesera gahagarariwe na Me Xxxxxx Xxxxxx,
2. Me Xxxxxx Xxxxxx yatanze inzitizi avuga ko Akarere ka Bugesera kagobokeshejwe mu rubanza civil kandi abarega basaba ko ibyangombwa Akarere katanze byateshwa agaciro, akaba asanga ikirego cyo gutesha agaciro ibyangombwa by’Akarere bitaregerwa muri civil, yasabye ko Akarere ka Bugesera katagobokeshwa muri runo rubanza kuko atariko kantanze ibyangombwa, Me Rwabigwi yabwiye urukiko ko uwareze ari SIMACO SARL irega Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Xxxxxxxxx xxxx ntabwo yigeze irega Akarere, ndetse n’icyo basaba xxxxx xxx ugutesha agaciro amasezerano y’ubugure, akaba ntaho ngo bavuga ibyangombwa.
3. Me Gisele yabwiye urukiko ko ikirego ari civil kuko cyerekeranye no gusesa amasezerano y’ubugure, yakomeje avuga ko impamvu bifuje ko akarere kaza mu rubanza aruko bagendeye ku kirego cya SIMACO ivuga ko xxx bayigurishije Akarere kahise ahako, bityo bakaba bifuza ko Akarere kaza bakabatsindira hamwe, akaba asanga ibyo gutesha agaciro ibyangombwa atari byo byaregewe, icyo bashaka ngo n’uko Akarere kazarutambamira,
4. Me Yatubabariye uhagarariye uwitwa Bakuzakundi Xxxxxx xxxxxxx urukiko ko bifuza ko Akarere ka Bugesera kagobokeshwa muri runo rubanza kugirango hagarare xxxxx ubutaka, ikindi n’icyemezo basaba ko cyateshwa agaciro kandi kugeza ubu kigaragara, yakomeje avuga ko asanga inzitizi nta shingiro ifite, bityo ngo ku nyungu z’ubutabera Akarere kakaba kagomba kugobokeshwa muri runo rubanza,
5. Urukiko rumaze gusesengura ibyerekeranye n’inzitizi yatanzwe na Me Xxxxxx Xxxxxx avuga ko Akarere katakagombye kugobokeshwa mu rubanza civil, Me Rwabigwi uhagarariye SIMACO akavuga ko batigeze barega Akarere, Me Gisele uhagarariye abaregwa akavuga ko bagobokesheje Akarere ka Bugesera kugirango babatsindire hamwe naho Me Yatubabariye akavuga ko kuba Akarere ka Bugesera karagobokeshejwe aruko bashaka ko hagaragazwa xxxxx ubutaka, urukiko rwo rukaba rurasanga ikirego cyatanzwe ari ugusesa amasezerano no gusubizwa agaciro k’isambu n’ishyamba naguze 4.000.000frws, gusubiza ibyagiyemo ndetse n’indishyi zitandukanye,
6. Urukiko rurasanga mu kirego cyarezwe Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste nta hagaragara ko SIMACO yareze Akarere ka Bugesera nkuko Me Rwabigwi uhagarariye SIMACO yivugira, ikindi n’uko ikirego ari imbonezamubano kuko gishingiye kw’iseswa ry’amasezerano yabaye hagati y’uwagurishije n’uwaguze, bityo igisabirwa gutesha agaciro akaba atari icyemezo cyafashwe n’Akarere, kuba rero Akarere karagobokeshejwe muri runo rubanza kugirango hagaragazwe xxxxx ubutaka nkuko Me Yatubabariye abivuga bifite ishingiro, bityo rero inzitizi yatanzwe na Me Xxxxxx Xxxxxx xxxxxxx
ye Akarere ka Bugesera ikaba nta shingiro ifite,
7. Nyuma yiyo nzitizi urukiko rwasanze yazasumirwa hamwe n’urubanza mu mizi, Me Rwabigwi uhagarariye SIMACO yabwiye urukiko ko SIMACO yaguze ikibanza na Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste ku mafaranga 4.000.000frws, nyuma yo kuhagura, Akarere ka Bugesera kaza kuhubaka amashuri kavuga ko ari ahako, yasabye ko amasezerano bagiranye bagura yateshwa agaciro, bityo SIMACO igasubizwa 4.000.000frws n’indishyi zinyuranye, Me Gisele uhagarariye abaregwa yabwiye urukiko ko habayeho ubugure ndetse bukorerwa n’imbere y’ubuyobozi, nyuma yo kugura muri 2011 Umurenge uha SIMACO acte de notoriété ushingiye kw’igenzura ryakozwe n’Akagali.
8. Me Gisele yasabye ko amasezerano ataseswa kuko ubuyobozi bemeje ko isambu ari iya Bakundakundi Michel, Me Gisele yasabye urukiko ko mu gihe urukiko rwabona ko ayo amasezerano yaseswa ibintu byasubira uko byari bimeze mbere hagasubizwa 4.000.000frws, Me Yatubabariye uhagarariye Bakundakundi arasanga abakoze amasezerano nta bubasha bari bafite kuko biyitaga ko bamuhagarariye kandi atari byo, yasabye ko amasezerano yaseswa agasubizwa isambu ye, xxxxxxx xxxxx ko mu gihe amasezerano yaseswa, urukiko rwategeka Akarere guha Bakundakundi agaciro k’ishyamba yateye muri iyo sambu, muri runo rubanza urukiko rugomba gusuzuma:
- Niba urukiko rwasesa amasezerano y’ubugure bw’ikibanza yabaye hagati ya SIMACO SARL na Ayinkamiye Xxxxx, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste ,
- Niba urukiko rwategeka Ayinkamiye Xxxxx, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste gusubiza SIMACO SARL amafaranga 4.000.000frws yatanze bagura ubutaka,
- Niba urukiko rwagenera SIMACO SARL indishyi zinyuranye n’amafarangagenera y’igihembo cy’avoka,
- Niba urukiko rwategeka Akarere ka Bugesera guha Bakundakundi agaciro k’ishyamba yateye kuri ubwo butaka,
II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
- Kubyerekeye niba urukiko rwasesa amasezerano y’ubugure bw’ikibanza yabaye hagati ya SIMACO SARL na Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste,
9. Me Rwabigwi uhagarariye SIMACO yabwiye urukiko ko SIMACO yaguze ikibanza na Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste ku mafaranga 4.000.000frws, nyuma yo kuhagura, Akarere ka Bugesera kaza kuhubaka amashuri kavuga ko ari ahako, yasabye ko amasezerano bagiranye bagura yateshwa agaciro, Me Gisele uhagarariye abaregwa yabwiye urukiko ko habayeho ubugure ndetse bukorerwa n’imbere y’ubuyobozi, nyuma yo kugura muri 2011 Umurenge uha SIMACO acte de notoriété ushingiye kw’igenzura ryakozwe n’Akagali, yasabye ko aya magambo yahabwa agaciro “Nshingiye kw’igenzura nikoreye nemeye ko isambu xxx xxx Xxxxxx”, xxx xxxxxxx akaba yaravuzwe n’ubuyobozi bw’Akagari ndetse Umurenge uyashingiraho utanga Acte de Notoriété, akaba atangazwa n’uburyo Akarere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 4 kavuze ko iyo sambu ari iyako.Yashoje asaba ko ayo masezerano ataseswa kuko ubuyobozi bwavuze ko xxxxxx xxx xxx Xxxxxxxxxxx.
10. Me Yatubabariye uhagarariye Bakuzakundi yabwiye urukiko ko amasezerano SIMACO isaba ko yaseswa yokorewe ku mutungo wa Bakuzakunsi kuko ngo abagurishije bavuga ko bagize umuryango we kandi nta burenganzira yabahaye bwo kumugurishiriza ubutaka buteyeho ishyamba, yakomeje avuga ko abagurishije bavuze ko bamuhagarariye kandi atabatumye, bityo nawe akaba asaba ko ayo masezerano yateshwa agaciro kuko anyuranije n’amategeko, Me Xxxxxx Xxxxxx uhagarariye Akarere ka Bugesera yabwiye urukiko ko ubutaka ari ubwa Akarere ka Bugesera bitewe n’uko Bakuzakundi atagaragaza xxx abukomora, yakomeje avuga ko mu masezerano bagaragaje asanga abagurishije nta bubasha bari bafite bwo kugurisha, yanavuze ko Akagari nta bubasha gafite bwo gutanga icyemezo cy’ubutaka, akaba asanga yaba abagurishije cyangwa uwiyirira ubwo butaka nta bubasha babufiteho.
11. Urukiko rwabajije umutangabuhamya witwa Ndabahariye, nyuma yo kurahira yabwiye urukiko ko Bakuzakundi yateye ishyamba mu gisigara cyari icya Leta, Me Umwali uhagarariye Akarere arasanga umutangabuhamya wa Bakuzakundi avuga ko ari igisigara cya Leta yahawe na Sous-Prefecture ariko akaba atagaragaza ikimenyetso cyaho yaherewe ubwo butaka, Me Yatubabariye uhagarariye Bakuzakundi yasabye urukiko ko mu gihe rwazanga cyari igisigara cya Leta rwazategeka ko Bakuzakundi yakwishyurwa ishyamba yateye rifite agaciro ka 68.000.000frws.
12. Urukiko rumaze gusesengura imvugo z’ababuranyi ndetse n’imvugo y’umutangabuhamya, rurasanga Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste baragurishije ubutaka bavuga ko bahagarariye umuryango wa Bakuzakundi, Me Yatubabariye uhagarariye Bakuzakundi akavuga ko nta burenganzira bari bahawe bwo kugurisha ubwo butaka ndetse na Me Gisele uhagarariye abaregwa akaba yemera ko mu bimenyetso yahawe nta proculation bahawe na Bakuzakundi bamugaragarije, ibyo ubwabyo bikaba bigaragaza ko
amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya SIMACO na Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste yabaye mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yakozwe n’abatabifitiye ububasha bagurisha ubutaka butari ubwabo, iki gikorwa kiba kitwa kugurisha ikintu cy’undi. Aya masezerano akaba rero afite inenge yatuma aseswa.
13. Urukiko rurasanga nanone hari indi nenge igaragaza ko ubutaka bwagurishijwe bwari bufite benebwo, Me Yatubabariye aravuga ko ubutaka ari ubwa Bakuzakundi, umutangabuhamya akavuga ko cyari igisigara cya Leta, urukiko rukaba rusanga ubwo butaka butari ubwa Bakuzakundi ahubwo bwari ubwa Akarere ka Bugesera nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yo ku wa 20/02/2015 yatangaga amakuru ku bibanza No 2910 na No 1713 xxx mu gusoza handitse hati: Ndabamenyesha ko ikibanza No 2910 cyanditse kuri MINIRENA naho ikibanza No 1713 cyo kikaba cyanditse ku karere ka Bugesera, ibi bikaba bigaragaza ko na Bakuzakundi ucyiyitirira atari icye, bityo abaregwa bakaba baragurishije SIMACO ubutaka butari ubwabo.
14. Ingingo ya 47 yo mw’itegeko No 45/2011 ryo ku wa 25/11/2015 rigena amasezerano iteganya ko Iyo ukwibeshya ku ruhande rumwe mu gihe cy’ikorwa ry’amasezerano ku byerekeye icyo amasezerano yagombye kuba ashingiyeho cy’ingenzi zimubangamiye ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanweho, uruhande rubangamiwe rushobora gusaba gutesha agaciro amasezerano iyo inkurikizi zo kwibeshya zituma gushyira mu bikorwa amasezerano byamubera umutwaro uremereye, kuba rero SIMACO yaraguze ubutaka ishaka kubushyiraho ibikorwa ikaza gukomwa mu nkokora n’uko akarere ka Bugesera kagaragaje ko ubutaka xxx xxxxxx, bigaragaza amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya SIMACO na Ayinkamiye Xxxxx, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste atagifite agaciro kuberako bayigurishije ubutaka butari ubwo.
15. Ingingo ya 276 CCLIII iyo ikavuga ko igurisha ry’ikintu cy’undi ari impa, ibi bikaba bisobanura ko n’ubundi kuba Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste baragurishije ubutaka butari ubwabo, ubwo bugure bakoze bukaba ari impfa-busa, iyo rero ubugure bwabaye imfa busa, n’amasezerano abushingiyeho nayo atakaza agaciro kayo kuko ntacyo aba akimaze, bityo rero n’amasezerano y’ubugure yabaye hagati SIMACO na Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste akaba yarateshejwe agaciro no kuba ubugure buyavugwamo yarabaye impfa-busa.
- Kureba niba urukiko rwategeka Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste gusubiza SIMACO SARL amafaranga 4.000.000frws yatanze bagura ubutaka,
16. Me Rwabigwi uhagarariye SIMACO yasabye urukiko gutegeka abaregwa gufatanya kwishyura SIMACO amafaranga 67.680.000frws y’ibyakozwe mu kibanza, indishyi mpozamarira y’amafaranga 5.000.000frws, kwishyura amafaranga 2.500.000frws yakoreshejwe mu ngendo n’amafaranga 1.500.000frws y’igihembo cy’avoka, Me Gisele uhagarariwe abarega arasanga amafaranga amafaranga yagaragajwe na Expertise atariyo yatangwa ahubwo ngo mu gihe urukiko rwasanga rwasesa ayo masezera rwakwemeza ko abaregwa bakwishyura 4.000.000frws agaragara mu masezerano, arasanga nta ndishyi SIMACO yagenerwa kuko ngo nta mauvaise foi yabayeho xxxx xxx amafaranga y’igihembo cy’avoka ni 500.000frws.
17. Ingingo ya 312 CCLIII iteganya ko Iyo umugurisha yagurishije ku buryarya isambu y’undi muntu, agomba kwishyura uwari warayeguriwe amafaranga yose yatanze kuri iyo sambu ndetse n’ay’umurimbo, iyo urebye amasezerano y’ubugure bw’isambu ivugwa muri runo rubanza urasanga yaragurishijwe amafaranga 4.000.000frws, bityo ku bw’iyi ngingo akaba ariyo agomba gusubiza SIMACO kuko Expertise bahaye urukiko nta kindi gikorwa bakoreye kuri ubwo butaka, uretse n’ibyo bakareye kuri ubwo butaka nta n’igikorwa cy’umurimbo bagaragaza ko baba barashyizeho.
- Kubyerekeranye niba urukiko rwategeka Akarere ka Bugesera guha Bakundakundi agaciro k’ishyamba yateye kuri ubwo butaka
18. Urukiko nanone rurasanga koko Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste baragurishije SIMACO ubutaka butari ubwabo, ibi bikaba byaradindije SIMACO kuri gahunda yari yiyemeje ndetse biza gutuma yitabaza inkiko bituma ashaka umwunganizi, bikaba byaragize icyo biyangiriza, bityo urukiko rushingiye ku ngingo ya 258 CCLIII rurasanga SIMACO ikwiye indishyi ndetse n’igihembo cy’avoka, ariko byose bikaba bigomba kugenywa mu bushishozi bw’urukiko kuko izasabwe ari ikirenga.
- Kureba niba urukiko rwategeka Akarere ka Bugesera guha Bakundakundi agaciro k’ishyamba yateye kuri ubwo butaka
19. Me Yatubabariye uhagarariye Bakuzakundi arasaba urukiko ko mu gihe rwasanga igisigara Bakuzakundi yateyemo ishyamba cyaba ari icya Leta, rwazategeka ko yahabwa agaciro karyo kangana n’amafaranga 68.000.000frws, Me Xxxxxx Xxxxxx uhagarariye Akarere ka Bugesera yabwiye urukiko ko umutangabuhamya Bakuzakundi yizaniye yagaragaje ko igisigara yagihawe
na Sous- Prefecture ariko ngo akaba atagaragaza xxx yaherewe, urukiko rukaba rusanga nta kimenyetso na kimwe agaragariza urukiko cyemeza ko ubwo butaka ari ubwe, ingingo ya 9 CPCCSA ikaba ivuga ko umutu ubuze ibimenyetso atsindwa, bityo na Bakuzakundi akaba atsindwa no kubura ibimenyetso.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
20. Urukiko rwemeye kwakira ikirego cya Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx kuko cyaje mu bihe no mu buryo bukirikije amategeko, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro,
21. Rutegetse Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste gufatanya guha Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx amafaranga 4.000.000frws yabaye bagura isambu ivugwa muri runo rubanza,
22. Rutegetse Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste gufatanya guha Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx amafaranga 1.500.000frws akubiyemo indishyi y’akababaro n’igihembo cy’avoka,
23. Urukiko rutegetse ko ntacyo rwagenera Bakuzakundi Xxxxxx xxxx atashoboye kurugaragaza ibimenyetso by’ibyo asaba,
24. Urukiko rutegetse Ayinkamiye Elina, Ndacyayisenga Aimable na Habyara Nezehose Théoneste gufatanya gusubiza Sosiyete SIMACO SARL ihagarariwe n’umuyobozi wayo Xxxxxx Xxxxxxx amafaranga 50.000frws yatanzeho igarama itanga ikirego.