Contract
URUKIKO RW’UBUCURUZI RWA NYARUGENGE, RURI I KIGALI KU KICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’UBUCURUZI, MU RUHAME, RWACIYE URUBANZA X.Xxx 1040/15/TC/NYGE KU WA 22/01/2016 MU RWEGO RWA MBERE MU BURYO BUKURIKIRA
ABABURANA
UREGA: RURANGWA Atanase xxxxx Xxxxxxxxx Xxxxxxxx na Xxxxxxxxx Xxxxxxx, utuye mu Mudugudu wa Buhimba, Akagali ka Mucunda, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Nyarugenge, Intara
y‘Amajyepfo. 078823090/0728823090, e-mail: xxxxxxxxx@xxxxx.xxx. Xxxxxxxxxx na Maître XXXXXXXXX Xxxxxx.
UREGWA: SOCIETE RWANDAISE D’ASSURANCE GENARALE (SORAS AG) Ltd mu izina ry’Umuyobozi
xxxx Xxxxxx, ifite icyicaro Boulevard de la Révolution, Kigali, BP 924 Kigali Tel 0000000000, e- mail xxxx@xxxxx.xx.xx, Ihagaraiwe na Maître XXXXXXXXX Xxxxxx
IKIREGERWA:
🢬 Gutegeka SORAS AG Ltd kwishyura umwenda usigaye ku nguzanyo Rurangwa yahawe ubazwe kuva ku wa 15/04/2015 ungana na 9.076.506 frw kugeza igihe urangiriye hashingiwe ku masezerano yo ku wa 26/07/2014 y’ubwishingizi ku nkongi y’umuriro n’inkurikizi zayo;
🢬 Gutegeka SORAS AG Ltd gutanga 6.072.100 frw yo gusubiza igisenge cy’inzu ya Rurangwa uko cyari kimezembere yo gushya;
🢬 Gutegeka SORAS AG Ltd gusubiza Rurangwa amafaranga ibihumbi mirongo itandatu bya buri kwezi y’ubukode bw’xxx acumbitse kugeza igihe asubirira mu nzu ye:
🢬 Indishyi z‘ikurikiranarubanza zingana na 1.000.000 frw n’igihembo cy’Avoka zingana na 100.000frw.
I. IMITERERE Y’URUBANZA
1. Rurangwa Atanase avuga ko ku wa 29/07/2014 yagiranye amasezerano y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro na SORAS AG Ltd, ko ku wa 13/04/2015 inzu yishingiwe yatwitswe n‘inkongi y’umuriro iturutse ku nsinga z‘amashanyarazi, igice cy’igisenge kirashya, ko ibimenyetso bibigaragza, abimenyesha umwishingizi, SORAS AG Ltd, ko batumvikanye ku gaciro k‘ibyangiritse, isaba ko SORAS AG Ltd imwishyura indishyi zo gusana ibyangiritse zemejwe n’abahanga bashyizweho n‘Urukiko, amafaranga y’ubukode yishyura buri kwezi n‘indishyi z’igihembo cy’Avoka na n’ikurikiranarubanza harimo n’ayo yishyuye abahanga.
2. SORAS AG Ltd yemera iby’amasezerano y’ubwishingizi yagiranye na Rurangwa Xxxxxxx xxxx‘inkongi y’umuriro ku nzu ye, ikaba kandi yemera ko iyo nkongi yabayeho ikanayimenyeshwa nubwo itemera ko ari impanuka yayiteye ahubwo ivuga ko yatwitswe na nyirayo ku bushake. SORAS AG Ltd kandi ntiyemeranya na Rurangwa Atanase ku byangiritse byasanwa n’agaciro kabyo, isaba ko ikirego kidahabwa ishingiro, ko Rurangwa Athanase ayishyura indishyi zo kuyishora mu manza nta shingiro n’igihembo cy’Avoka n’ikurikiranarubanza, ko urukiko rubibonye ukundi rukaba rutaha agaciro indishyi z’ubukode isabwa n’iz’ikurikrinarubanza rukagena 500.000 frw.
3. Ibibazo byo gukemura muri uru rubanza ni ugusuzuma:
🢬 icyateye inkongi y’umuriro;
🢬 agaciro k’ibyangirijwe n’inkongi y’umuriro ku nzu ya Xxxxxxxx Xxxxxxx;
🢬 amafaranga y’ubukode Rurangwa Atanase asaba;
🢬 indishyi z’ikurikiranarubanza zisabwa na Rurangwa Atanase.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BYO MU RUBANZA
A. Ku byateye inkongi y‘umuriro
4. Rurangwa Atanase avuga ko y’umuriro ku wa 29/07/2014 yagiranye amasezerano y’ubwishingizi bw’inkongi na SORAS AG Ltd, ko nyuma yaho ku wa 13/04/2015 inzu yishingiwe yatwitswe n‘inkongi y’umuriro iturutse ku nsinga z’amashanyarazi nkuko umuhanga yabyemeje, SORAS AG Ltd yo ikaba itemera ko iyo nkongi y’umuriro yatewe n’impanuka, ahubwo ivuga ko yatwitswe na nyirayo ku bushake, ko yiteje igihombo agamije kukigereka kuri SORAS AG Ltd.
5. Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo ya 9 igika cya 2 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko uvuga ko icyo yategekwaga gukora cyagaragajwe n’ibimenyetso atagitegetswe kugikora, agomba kugaragaza impamvu zakimukuyeho, n’ingingo ya 3 y’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana, rusanga SORAS AG Ltd itagaragaza ibimenyetso by‘uko inkongi y’umuriro yaturutse ku makosa y’ubushake ya Rurangwa Athanase. Xxxxxx Xxxxxxx rusanga raporo y’umuhanga washizweho narwo yemeza ko xxx xxxxxx y’umuriro yatewe n’ibibazo by’xxxxxxx z’amashanyarazi, ndetse na SORAS AG Ltd yemeraga kugenera Rurangwa Atanase indishyi z’ibyangiritse nubwo batabyumvikanyeho, ikaba itari kuzemera iyo aza kumenya uruhare rwe muri xxx xxxxxx x’xxxxxxx. Bityo ibivugwa na SORAS AG Ltd ku mpamvu yateye inkongi y’umuriro bitarimo ukuri, inkongi y’umuriro yaratewe n’ikibazo cy’xxxxxxx z’amashanyarazi nkuko byemejwe n’umuhanga washizweho n’Urukiko, itaratewe n‘amakosa y’ubuhake.
B. Ku gaciro k’ibyangirijwe n’inkongi y’umuriro ku nzu ya Rurangwa Atanase n’indishyi z‘ubwishyingizi (indemnités)
6. Rurangwa Atanase avuga ko ku wa 29/07/2014 yagiranye na SORAS AG Ltd amasezerano y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro y‘inzu ye iri Rusatira mu Karere ka Huye ifite no UPI 2/04/11/01/1596, ko ku wa 13/04/2015 iyo nzu yahiye bitewe n‘inkongi y’umuriro, igice cy’igisenge kirashya, ko ibimenyetso bibigaragza, amenyesha umwishingizi, SORAS AG Ltd iby’inkongi y’umuriro n’agaciro k’ibyangiritse ka 6.072.100 frw kagenwe n‘umuhanga, ko umuhanga wa SORAS AG Ltd we yagaragaje ko agaciro k’ibyangiritse ari 498.000 frw bikenewe kugira ngo igisenge cyubakwe, bituma ku wa 08/05/2015 ayisaba ko bashyiraho undi muhanga udafite xxx abogamiye, bagerageza kumvikana kubikenewe ntibyashoboka, we asanga amasekuru y’igisenge yaracitse ku buryo kigomba gusimbuzwa, ko kuva icyo gihe kugeza ubu itaragira icyo ikora ngo icyo gisenge gisanwe, asaba ko SORAS AG Ltd imwishyura 5.061.020 frw y’indishyi zo gusana ibyangiritse by’igisenge n’amarangi
ndetse na 250.000 frw y’xxxxxxx z’amashanyarazi nkuko yemejwe n’abahanga bashyizweho n‘Urukiko.
7. SORAS AG Ltd yemera iby’amasezerano y’ubwishingizi yagiranye na Rurangwa Xxxxxxx xxxx‘inkongi y’umuriro ku nzu ye, ikaba kandi yemera ko iyo nkongi yabayeho ikanayimenyeshwa nubwo itemera ko ari impanuka yayiteye ahubwo ivuga ko yatwitswe na nyirayo ku bushake. SORAS AG Ltd kandi ntiyemeranya na Rurangwa Atanase ku byangiritse byasanwa n’agaciro kabyo, ko bemeranyije ko ikavuga ko igisenge kitaguye, ko cyasanwa ku gaciro kemejwe n’umuhanga wayo, ko ibati ryo hejuru ku mutwe w’igisenge ryavuyeho bari kuzimya, imusaba kugasubizaho kuggira ngo ibindi bidakomeza kwangizwa n’amazi, ntiyabikora, ikba yakwirengera ibyangirijwe n’amazi, ko amasekuru yatandukanye ariko yasanwa bitagombeye gusimbura igisenge cyose, ko xxxxxxx z’amashanyarazi zimwe xxx xxxxxx, ko agaciro gasabwa na Rurangwa Xxxxxxxx xxx indonke kandi itakwishyingira amakosa ye y‘ubushake, isaba ko ikirego kidahabwa ishingiro.
8. Ku byangiritse bigomba gusanwa, Urukiko rusanga raporo y’umuhanga washyizweho n’Urukiko yemeza ko amasekuru igisenge gifatiyeho yacitse, ko kugisana bitashoboka, bisaba kugisenya no kugisimbuza, xxxxx xx kugisimbuza bizangiza plafond n‘amarangi ku buryo uretse kuba xxxx xxx yangijwe n’amazi y‘imvura yakwangizwa n’uko gusenya no gusimbuza, ibya kandi bikaba ari ingaruka z’iyo nkongi ziya. Raporo ku nsinga z’amashamyarazi yakozwe n’umuhanga muribyo nayo ikaba igaragaza ibyangiritse byasimbuzwa. Mu gihe raporo zindi ari izakoreshejwe n’ababuranyi impande zombi zitemeranywaho kandi zitujuje ibisabwa n’amategeko abahanga bagomba kugenderaho muri raporo zabo, zitanasobanura neza ibyangiritse, zitahabwa agaciro, hagenderwa ku byemejwe n’abahanga bashizweho n’Urukiko. Bityo igisenge na plafond byasimbuzwa, xxxxxxxx xxxxxxxx n’xxxxxxx z’amashanyarazi zangiritse zigasimbuzwa kubera inkongi y’umuriro n’ingaruka zayo.
9. Ku ndishyi z’ubwishingizi (indemnités), Rurangwa Atanase asaba SORAS AG Ltd, Urukiko rushingiye ku ingingo ya 64 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano iteganya ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye, n‘ingingo ya 12 y’Itegeko-Teka N°20/75 ryo ku wa 20 Kamena 1975 ryerekeye ubwishingizi iteganya ko umwishingizi yishingira igihombo cy’ibyangiritse by’abo uwishingiwe afiteho ishingano nkuko biteganywa n’ingingo z’amategeko mbonezamubano, hatitawe ku bwoko no kuburemere bw’amakosa, rusanga SORAS AG Ltd yarishingiye ibyago by’inkongi y’umuriro bizaba ku nzu ya Rurangwa Atanase. Kuba iyo nkongi y’umuriro yarabaye SORAS AG Ltd igomba kuyishyurira indishyi z’iyangiritse byose biyikomotseho.
10. Ku gaciro k’ibyangiritse kakwishyurwa, Urukiko rusanga agaciro katanzwe na buri muburanyi katemerwa n’urundi ruhande, kandi kataranakozwe hubahirijwe ibisabwa n’amategeko byose, ahubwo agaciro kagenwe n’umuhanga mu by’amashanyarazi n’ak’umuhanga mu by’ubwubatsi bombi bashyizweho n’Urukiko ariko kagenderwaho, igisenge plafond n’amarangi bigasimbuzwa ku gaciro ka
5.061.020 frw n’xxxxxxx z’amashanyarazi zangiritse zigasimbuzwa ku gaciro ka 250.000 frw nkuko babyemeje, yose hamwe SORAS AG Ltd ikishyura Rurangwa Atanase 5.311.020 frw y’indishyi z’ibyangiritse biturutse ku nkongi y’umuriro.
C. Ku ndishyi z’ubukode Rurangwa Atanase asaba SORAS AG Ltd
11. Rurangwa Atanase asaba ko SORAS AG Ltd imwishyura 60.000 frw y’indishyi z’ubukode bw’inzu arimo, ko kuva ku wa 08/05/2015 yayindikiye ayimenyesha ko yagiye gukodesha indi nzu. SORAS AG Ltd yo ivuga ko nta ndishyi ikwiye guha Rurangwa Atanase, ko amakosa xxx xxx.
12. Xxxxxxx xxxxxxxxxx ku ngingo ya 138-2° y’Itegeko ryo ku wa 25/11/2011 rigena amasezerano ikaba iteganya ko uruhande rurengana rufite uburenganzira ku ndishyi zishingiye ku nyungu rwateganyaga zibarwa hakurikijwe itakazagaciro ku ruhande rwarenganyijwe rishingiye ku byo urundi ruhande rwiyemeje, bitewe n’uko byabuze cyangwa se bidahagije ; ikindi gihombo cyose gitewe no kutubahiriza amasezerano, n’ikindi gihombo cyose cyashamikiraho, rusanga Rurangwa Atanase atakiba munzu yangiritse kubera inkongi y’umuriro, byumvikana ko ari mu bukode nkuko abivuga, xxxxx xxxx SORAS AG Ltd yaramutindiye kumuha indishyi zikwiye basezeranye, yaryozwe indishyi z’ubukode, ariko atari nkuko azisaba, kuko igiciro cy‘amasezerano y’ubukode kireba abayagiranye, n’indishyi z’ubukode zitahera mbere y’igihe cy’ubukode, zahera mu kwezi kwa cyenda 2015 kuko amasezerano y’ubukode xxx xxx mu mpera z’ukwezi kwa munani zikaba 40.000 frw x 5 mois =
200.000 frw.
D. Ku ndinshyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka Rurangwa Atanase asaba
13. Rurangwa Atanase asaba ko SORAS AG Ltd imwishyura 1.000.000 frw y’igihembo cy’Avoka na
1.000.000 y’ikurikiranarubanza ko hari n’ayo yishyuye abahanga asaba gusubizwa. SORAS yo ikavuga ko amafaranga yishyuye umuhanga utari washyizweho ari uburangare bwe, itayaryozwa.
14. Urukiko rushingiye ku ngingo ya 258 CCLIII igateganya ko ”igikorwa cyose cy'umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse", n‘iya 260 CCLIII igateganya ko “... ba shebuja n'abakoresha baryozwa ibyangijwe n'abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze", rusanga kuba SORAS AG Ltd yarasabwe kwishyura ibyo igomba ku neza ikabyanga bishora Rurangwa Atanase muri uru rubanza, yabiryorezwa indishyi z’ikurikiranarubanza, ariko atari nkuko zisabwa kuko isisabwa ari nyinshi kandi nta kimenyestso cy’ingano yazo kidashidikanywaho, yakwishyura izigenwe mu bushishozi bw’urukiko, haherewe ku miterere y‘ikiburanwa n’imigendekere y’urubanza, ikishyura 5000.000 y’igihembo cy’Avoka na 200.000 frw y’ibyagiye ku rubanza, xxxx xxxxx akaba
700.000 frw.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
15. Urukiko rwemeje ko ikirego cya Rurangwa Atanase gifite ishingiro.
16. Rwemeje ko inzu ya Rurangwa Atanase iri Rusatira mu Karere ka Huye ifite no UPI 2/04/11/01/1596 yangijwe n’inkongi y’umuriro biturutse ku kibazo cy’xxxxxxx z’amashanyarazi xxxxx xx ibyangiritse byishyurwa na SORAS ku gaciro kagenwe n’abahanga bashizweho n’Urukiko,
17. Rwemeje ko SORAS AG Ltd yishyura Rurangwa Atanase indishyi z’ubukode yishyura n’iz’ikurikiranarubanza n‘igihembo cy’Avoka zigenwe mu bushishozi bw’urukiko.
18. Rutegetse SORAS AG Ltd kwishyura Rurangwa Atanase indishyi za 6.211.020 frw agizwe na:
a. 5.311.020 frw y’ibyangijwe biturutse ku nkongi y‘umuriro;
b. 200.000frw y’ubukode bw’inzu;
c. 700.000frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy‘Avoka.
19. Rutegetse SORAS AG Ltd gusubiza Rurangwa Atanase 50.000 frw y’ingwate y‘amagarama y’urubanza yatanze arega.
Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame, none ku wa 22/01/2016 n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ruri ku cyicaro cyarwo.
Inteko y’urukiko
Sé Sé
MBERAKURORA TENGEKA Xxxxxxx XXXXXXXXXXXX Xxxxx Xxxxx
Umucamanza Umwanditsi