URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUBAVU RURI KU CYICARO CYARWO,RUBURANISHA,IMANZA Z’IMIRIMO RUKIJIJE URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
URUKIKO RWISUMBUYE RWA RUBAVU RURI KU CYICARO CYARWO,RUBURANISHA,IMANZA Z’IMIRIMO RUKIJIJE URU RUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA:
H A B U R A N A:
⮚ MU RUBANZA RSOC 0023/14/TGI/RBV:
UREGA:
MVUYEKURE Etienne,xxxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxxx xx XXXXXXX Xxxxxxx,utuye Umudugudu wa Rurembo,Akagari ka Rubona ,Umurenge wa Nyamyumba,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba.
UREGWA:
RWANDAN Adventures Ltd,ifite icyicaro mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Rubona ,Umurenge wa Nyamyumba,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba,ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Xxx Xxxxxxx.
IKIREGERWA:
-Guhagarikwa ku kazi bidakurikije amategeko nta nteguza ,imperekeza.
-Imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.
⮚ MU RUBANZA RSOC 0023/14/TGI/RBV
UREGA:
NTARAMBIRA Xxxxxxxx,mwene SEBURO na NKANGAGA,utuye Umudugudu wa Rurembo,Akagari ka Rubona,Umurenge wa Nyamyumba,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba.
UREGWA:
Rwandan Adventures Ltd,ifite icyicaro mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Rubona ,Umurenge wa Nyamyumba,Akarere ka Rubavu,Intara y’Iburengerazuba.
IKIREGERWA:
-Guhagarikwa ku kazi bidakurikije amategeko nta nteguza ,imperekeza.
-Imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.
I.IMITERERE Y’URUBANZA:
1.NTARAMBIRA Xxxxxxxx n’umuhungu we MVUYEKURE Etienne bavuga ko babaye abakozi ba Rwandan Adventures Ltd yari iyobowe n’uwitwa Xxx Xxxxxxx,bakaba barakoraga akazi ko mu busitani.Hashize igihe bakora uwo murimo Umukoresha wabo yaje gufata icyemezo cyo kubahagarika ku mpamvu z’uko yabonaga ko ngo bafite amakosa ariko bo batemera.Nyuma y’iri ryirukanwa ikibazo cyabo bakijyanye mu Bugenzuzi bw’Umurimo mu Karere ka Rubavu kugira ngo habe ubwumvikana ariko ntibyaza gushoboka kubera ko Umukoresha atigeze yitaba akaba xxx xxxx mpamvu abarega bagejeje ikirego cyabo mu Rukiko xxx xxx arirwo rukemura izo mpaka.
II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA:
A.Ku kibazo cyo kumenya niba abarega barirukanwe mu buryo budakurikije amategeko ,ni ukuvuga nta mpamvu,nta nteguza n’imperekeza bahawe:
2.MVUYEKURE Etienne na NTARAMBIRA Xxxxxxxx bavuga ko babaye abakozi bo mu busitani bwa Rwandan Adventures Ltd ariko nta masezerano y’akazi yanditse bari bafitanye uretse ko hari ibimenyetso bigaragaza ko bagiranye amasezerano y’igihe kitazwi,nko kuba uregwa yiyemerera ko MVUYEKURE Xxxxxxx xxxxxx umukozi wayo kuva tariki ya 01/12/2013 kugeza tariki ya 06/07/2014,bakomeza bavuga ko XXXXXXXXXX Xxxxxxxx yakoreraga uwitwa XXXXXXX Xxxxxx xxxx adresse ya Rwandan Adventures Ltd nkuko bivugwa n’uregwa mu ibaruwa ye yo kuwa 26/08/2014.
3.MVUYEKURE Xxxxxxx avuga ko ibaruwa imuhagarika ku kazi yayibonye kuwa 24/06/2014 ariko yarahagaritswe kuwa 06/06/2014 umukoresha we amushinja ko yitwaye nabi,ibyo akaba yarabikoze adahawe integuza,imperekeza,amashimwe n’icyemezo cy’umukoresha.
4.NTARAMBIRA nawe avuga ko yirukanwe ku kazi mu kwezi kwa 07/2014 adahembwe umushahara w’amezi xxxxx(5),ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa 02/2014 kugeza mu kwezi kwa 07/2014,akomeza avuga ko iryo yirukanwa ryakozwe nta kintu rishingiyeho uretse kuvuga gusa ko yitwara nabi ,akaba yaravuye mu kazi nawe adahawe integuza,imperekeza,amashimwe n’icyemezo cy’umukoresha.
0.Xx nama ntegurarubanza uwitwa XXXXXXX Xxxxxxx ,Manager wa Rwandan Adventures Ltd yireguye avuga ko MVUYEKURE Xxxxxxx xxxxxxxxxx imisanzu yose muri RSSB ndetse anahabwa n’icyemezo cy’umukoresha,ko impamvu yirukanwe ari amakosa akomeye yakoze yo kuba yaragiye ku igare ry’abakiriya rikodeshwa kandi yarabujijwe kurikoresha kubera uburwayi afite.
6.IYADEDE Cassien yakomeje avuga ko kuri XXXXXXXXXX Xxxxxxxx atigeze akoreshwa nk’umukozi na Rwandan Adventures Ltd,ko ahubwo yakoreraga mu busitani uwitwa XXXXXXX Xxxxxx.
7.Nyuma yo kumva abarega Urukiko rurasanga ingingo ya 32 al 1 y’itegeko nº13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ko iseswa ryose ry’amasezerano y’igihe kitazwi ,nta nteguza cyangwa se igihe cy’integuza kitarubahirijwe cyose ,bituma uyasheshe aha undi indishyi y’amafaranga angana n’umushahara n’andi mashimwe yagombaga kubona mu gihe cy’integuza kitubahirijwe.
8.Kuba rero Ubuyobozi ba Rwandan Adventures Ltd bwarafashe kuwa 24/06/2014 icyemezo cyo kwirukana MVUYEKURE Etienne na NTARAMBIRA Xxxxxxxx butabanje kubaha integuza nkuko iyo ngingo ibivuga ,ni ngombwa ko Rwanda Adventures ibitangira indishyi.
9.Ku birebana n’indishyi z’akababaro zerekeranye n’uko habaye iseswa ry’amasezerano rinyuranije n’amategeko, Urukiko rurasanga nazo zikwiye gutangwa nkuko biteganywa n’ingingo ya 33 y’itegeko nº13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ko iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi rinyuranije n’amategeko rishobora gutuma hatangwa indishyi z’akababaro ,izo ndishyi zikaba zidashobora kujya mu nsi y’umushahara w’amezi atau (3) kandi zikaba zidashobora kurenza amezi atandatuh(6).
10.Ku kibazo cy’imperekeza Urukiko rurasanga ingingo ya 35 y’itegeko nº13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ko umukoresha agomba guha imperekeza zo gusezererwa ku kazi cyangwa gusesa amasezerano umukozi umaze nibura amezi cumi n’abiri (12) xxxxx xxxxxxxxxxxxx.Kuba rero MVUYEKURE Xxxxxxx x XXXXXXXXXX Xxxxxxxx xxxx bamaze igihe kingana gutyo ,bakaba barirukanwe nta mperekeza bahawe ,ni ngombwa ko bagomba kuyihabwa hashingiwe ku bivugwa mu
gace ka mbere (1) k’iyo ngingo kavuga ko uretse ingingo z’amasezerano rusange zibereye umukozi cyangwa amasezerano yihariye yakazi,umubare w’amafaranga y’imperekeza z’isezererwa udashobora kujya na rimwe munsi y’inshuro imwe (1) y’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu(5) mu kigo.
B.Ku kibazo cyo kumenya niba hari imisanzu Rwandan Adventures Ltd igomba gutangira abarega muri RSSB(Rwanda Social Security Board):
11.MVUYEKURE Xxxxxxx na NTARAMBIRA Xxxxxxxx bavuga xxxxx xx umukoresha wabo yanze kubatangira imisanzu muri RSSB mu gihe cy’imyaka itatu(3),ni ukuvuga kuva 2010 kugeza 2013 kandi yarabakataga amafaranga 5.000 xxx xxxx 1.200 kuri MVUYEKURE na 1.500 kuri NTARAMBIRA.
12.Urukiko rurasanga ngingo ya 47 y’itegeko nº13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ibyerekeranye n’inshingano z’umukoresho,muri zo harimo iyo gushyira abakozi mu bwiteganyirize bw’abakozi.Kuba rero abarega bavuga ko hari imisanzu batatangiwe n’umukoresha wabo,ni ngombwa ko iyo misanzu itangwa.
C.Ku birebana n’amafaranga y’ikiruhuko asabwa n’indishyi zikomoka ku ukudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe:
13.Urukiko rurasanga ibi birego bidakwiye kwakirwa ngo bisuzumwe kubera ko bitigeze bivugwa mu Bugenzuzi bw’umurimo,bityo kuba byafatwaho icyemezo bikaba byaba binyuranye n’ibivugwa mu ngingo ya 140 y’itegeko nº13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ko iyo havutse impaka zihariye ku kazi hagati y’umukozi n’umukoresha zibanza gukemurwa n’uhagarariye abakozi, byananirana zikajyanywa ku Mugenzuzi w’Umurimo,nabwo bitashoboka ikirego kikajya mu Rukiko,ko iyo kunyura muri izo nzego bitubahirijwe, Urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kutakira ikirego.
14.Ku kibazo cya NTARAMBIRA Xxxxxxxx cyo xxxx umuyobozi wa Rwandan Adventures Ltd mu gihe yamwirukanaga hari ibintu yamwatse birimo n’amafaranga,imyenda n’ibindi Urukiko rurasanga iki kibazo kidakwiye gusuzumwa muri uru rubanza rw’umurimo,bityo niba yumva ko ashaka
gukomeza gukurikirana ibyo bintu yabiregera mu Rukiko uburanisha imanza z’imbonezamubano.
III.ICYEMEZO CY’URUKIKO:
15.RWEMEYE kwakira ibirego bya MVUYEKURE Xxxxxxx na NTARAMBIRA Xxxxxxxx xxxxx bifite ishingiro.
16.RWEMEJE ko Rwandan Adventures Ltd yirukanye MVUYEKURE Xxxxxxx na XXXXXXXXXX Xxxxxxxx mu buryo budakurikije amategeko.
17.RUTEGETSE Rwandan Adventures Ltd guha MVUYEKURE Xxxxxxx xxxxxxxxxx xxxxxxxx xxxxxxx xxxxx (50.000) y’integuza,amafaranga ibihumbi mirongo itanu(50.000) y’imperekeza n’amafaranga ibihumbi xxxxxx atatu(300.000) y’indishyi z’akababaro kubera iseswa ry’amasezerano y’akazi mu buryo bunuranije n’amategeko.
18.RUTEGETSE na none Rwandan Adventures Ltd xxxx XXXXXXXXXX Xxxxxxxx amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000) y’integuza,amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000) y’imperekeza n’amafaranga ibihumbi xxxxxx ibiri na mirongo ine (240.000) y’indishyi z’akababaro kubera seswa ryamasezerano y’akazi mu buryo bunyuranije n’amategeko.
19.RUTEGETSE kandi Rwandan Adventures Ltd kubatangira bombi muri RSSB imisanzu yose itabatangiye mu gihe bari mu kazi kayo.
20.RUVUZE ko nta magarama y’urubanza akwiye gusubizwa kubera ko abarega nta ngwate yayo bigeze batanga ku mpamvu z’uko batishoboye.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA BENSHI NONE KUWA 26/02/2015 INTEKO IGIZWE NA:
XXXXXXXXXX: UMWANDITSI :
XXXXXXXXXXX Xxxxx XXXXXXXXXX XX.Xxxxxx
Xx/ Sé/